Ushobora Kwihangana Kugeza ku Mperuka
“Dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.”—ABAHEBURAYO 12:1.
1, 2. Kwihangana bisobanura iki?
INTUMWA PAWULO yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere igira iti “mukwiriye kwihangana” (Abaheburayo 10:36). Mu gutsindagiriza akamaro k’uwo muco, intumwa Petero na yo yateye Abakristo inkunga igira iti “kwizera . . . mukongereho kwihangana” (2 Petero 1:5, 6). Ariko se koko, kwihangana ni iki?
2 Inkoranyamagambo y’Ikigiriki n’Icyongereza yasobanuye inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kwihangana,” ko ari “gushinga ibirindiro aho guhunga . . . kudatsimbuka, gushikama.” Ku bihereranye n’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kwihangana,’ igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “ni umwuka utuma umuntu ashobora kwihanganira ibintu, adatereye iyo gusa, ahubwo akabyihanganira afite ibyiringiro bidakuka . . . Ni umuco utuma umuntu akomeza gushikama nta guhungabana. Ni umuco mwiza ushobora gutuma ikigeragezo gikomeye cyane kurusha ibindi gihindura isura kikaba igihe cy’ikuzo, bitewe n’uko inyuma y’umubabaro uhabona intego.” Bityo rero, ukwihangana ni umuco utuma umuntu ashikama igihe ahanganye n’inzitizi hamwe n’ibigeragezo maze ntatakaze ibyiringiro. Ni bande bakeneye uwo muco mu buryo bwihariye?
3, 4. (a) Ni bande bakeneye kwihangana? (b) Kuki tugomba kwihangana kugeza ku mperuka?
3 Mu buryo bw’ikigereranyo, Abakristo bose bari mu isiganwa ribasaba kwihangana. Ahagana mu mwaka wa 65 I.C., intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo mugenzi wayo bakoranaga, akaba na mugenzi wayo wizerwa bajyanaga mu ngendo ze, amagambo atanga icyizere agira ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Mu gihe Pawulo yakoreshaga imvugo ngo “narangije urugendo,” yari arimo agereranya imibereho ye ari Umukristo n’isiganwa, hariho intera y’aho basiganirwa hamwe n’umurongo w’aho isiganwa rirangirira. Icyo gihe, Pawulo yari arimo yegereza ku iherezo ry’isiganwa rye agenda atsinda, kandi yari ategerezanyije amatsiko mu buryo burangwa n’icyizere kuzabona ingororano. Yakomeje agira ati “ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi” (2 Timoteyo 4:8). Pawulo yiringiraga adashidikanya ko yari kuzabona ingororano bitewe n’uko yari yarihanganye kugeza ku iherezo. Bite se kuri twebwe twese?
4 Pawulo yanditse atera inkunga abari baratangiye isiganwa, agira ati “dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye” (Abaheburayo 12:1). Twebwe Abakristo, dutangira iryo siganwa risaba kwihangana iyo twiyeguriye Yehova Imana binyuriye kuri Yesu Kristo. Gutangira neza mu mibereho yo kuba umwigishwa ni iby’ingenzi, ariko amaherezo icy’ingenzi kurushaho ni uko twarangiza iryo siganwa. Yesu yagize ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Ingororano abazarangiza isiganwa neza bahishiwe ni ubuzima bw’iteka! Ku bw’ibyo rero, kubera ko dufite intego mu bwenge bwacu, tugomba kwihangana tukageza ku mperuka. Ni iki kizadufasha kugera kuri iyo ntego?
Imirire Ikwiriye—Ni Ngombwa
5, 6. (a) Kugira ngo turambe mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, ni iki tugomba kwitondera? (b) Ni ibihe byo kurya byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe tugomba gukoresha, kandi kuki?
5 Hafi y’umujyi wa Korinto, mu Bugiriki, hari hari ikibuga cyaberagaho Imikino yari izwi cyane yo muri ako karere mu bihe bya kera. Nta gushidikanya ko Pawulo yari azi ko abavandimwe b’Abakorinto bari bazi ibyerekeye amarushanwa y’imyitozo ngororangingo hamwe n’andi marushanwa yahaberaga. Afatiye ku byo bari bazi, yabibukije isiganwa bari barimo ryo guharanira ubuzima, agira ati “ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe.” Pawulo yatsindagirije akamaro ko kuguma mu isiganwa no gukomeza kujya mbere kugeza rirangiye. Ariko se, ni iki cyari kubafasha kubigeraho? Yongeyeho ati “umuntu wese urushanwa yirinda muri byose.” Ni koko, abakinnyi barushanwaga mu mikino yo mu gihe cya kera, bakoraga imyitozo ikomeye cyane, bakita ku byo baryaga n’ibyo banywaga babigiranye ubwitonzi, kandi bakagenzura ibintu byose bakoraga, kugira ngo bazashobore gutsinda.—1 Abakorinto 9:24, 25.
6 Bite se ku bihereranye n’isiganwa Abakristo batangiye? Hari umusaza umwe wo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova wagize ati “niba wifuza kuramba mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, ugomba kwita ku mirire yawe yo mu buryo bw’umwuka.” Reka turebe ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka twahawe na Yehova, “Imana nyir’ukwihangana” (Abaroma 15:5). Isoko y’ibanze y’amafunguro yacu yo mu buryo bw’umwuka, ni Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Mbese, ntitwagombye gukomeza kugira gahunda nziza yo gusoma Bibiliya? Nanone kandi, Yehova yaduhaye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aza mu gihe gikwiriye, hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Kwigana umwete izo mfashanyigisho bizadukomeza mu buryo bw’umwuka. Ni koko, tugomba gufata igihe—‘tugacunguza uburyo umwete’—kugira ngo twiyigishe mu buryo bwa bwite.—Abefeso 5:16.
7. (a) Kuki tutagombye kunyurwa no kumenya inyigisho z’ibanze za Gikristo gusa? (b) Ni gute dushobora ‘kwigira imbere’?
7 Kugira ngo dukomeze kuba abigishwa b’Abakristo, tugomba kujya mbere tukarenga ‘ibya mbere’ maze ‘tukigira imbere’ tugakura mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 6:1). Bityo rero, tugomba kurushaho gushishikazwa n’ “ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo” bw’ukuri, maze tugatungwa n’‘ibyo kurya bikomeye by’abakuru bafite ubwenge’ (Abefeso 3:18; Abaheburayo 5:12-14). Reka dufate urugero rw’inkuru enye ziringirwa zivuga iby’imibereho ya Yesu igihe yari ari hano ku isi—ni ukuvuga Ivanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Binyuriye mu gusuzuma izo nkuru zo mu Mavanjiri tubigiranye ubwitonzi, dushobora kutamenya gusa ibikorwa byakozwe na Yesu hamwe na kamere ye, ahubwo nanone twakwiyumvisha imitekerereze yamusunikiraga gukora ibyo yakoze. Hanyuma, dushobora kugera ubwo ‘tugira gutekereza kwa Kristo.’—1 Abakorinto 2:16.
8. Ni gute amateraniro ya Gikristo adufasha kuramba mu isiganwa ryo guharanira ubuzima?
8 Pawulo yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga agira ati “tujye tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Mbega ukuntu amateraniro ya Gikristo ari isoko y’inkunga! Kandi se, mbega ukuntu tugarurirwa ubuyanja no kuba turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo, batwishimiye kandi bifuza kudufasha kwihangana kugeza ku mperuka! Ntidushobora gufatana uburemere buke ubwo buryo bwuje urukundo bwateganyijwe na Yehova, ngo bibure kutugiraho ingaruka. Nimucyo ‘ku bwenge tube bakuru,’ binyuriye mu kwiyigisha tubigiranye umwete no kujya mu materaniro buri gihe.—1 Abakorinto 14:20.
Abafana bo Kugutera Inkunga
9, 10. (a) Ni mu buhe buryo abafana bashobora kuba isoko y’inkunga mu isiganwa risaba kwihangana? (b) ‘Igicu cy’abahamya [batugose]’ kivugwa mu Baheburayo 12:1 kigizwe na bande?
9 Icyakora, uko umuntu usiganwa yaba yiteguye neza kose, hari ibintu bishobora kubaho mu gihe arimo yiruka bishobora gutuma acogora. Pawulo yarabajije ati “mbese, ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?” (Abagalatiya 5:7). Uko bigaragara, bamwe mu Bakristo b’Abagalatiya bari bafite incuti mbi, maze bituma barangara mu isiganwa ryabo ryo guharanira ubuzima. Ku rundi ruhande, iyo abandi badushyigikiye kandi bakadutera inkunga, bishobora gutuma kwihangana mu isiganwa birushaho koroha. Ibyo bihuje rwose n’ingaruka abafana bareba umukino bashobora kugira ku bakinnyi. Imbaga y’abantu baba basusurutse, batuma ku kibuga harushaho kurangwa ibyiyumvo bikaze bituma abakinnyi bakomeza gushishikara kuva batangiye kugeza ku iherezo. Amajwi y’abafana bogeza bashishikaye, akenshi aba ajyaniranye n’umuzika usakuza cyane no gukoma amashyi, bishobora gutera abarushanwa inkunga y’inyongera baba bakeneye mu gihe baba bari hafi kugera ku murongo wa nyuma. Koko rero, abafana bashyigikiye abakinnyi bashobora kugira ingaruka nziza ku bari mu isiganwa.
10 Mu isiganwa ryo guharanira ubuzima Abakristo batangiye, abafana bagizwe na bande? Mu gihe Pawulo yari amaze kuvuga urutonde rw’abahamya ba Yehova bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo, urutonde rwanditswe mu gice cya 11 cy’Abaheburayo, yanditse agira ati “nuko natwe, ubwo tugoswe n’[igicu] cy’abahamya bangana batyo, . . . dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye” (Abaheburayo 12:1). Mu gukoresha iyo mvugo y’ikigereranyo ihereranye n’igicu, Pawulo ntiyakoresheje ijambo ry’Ikigiriki risobanura igicu gisanzwe kigaragara neza, gifite ingano n’ishusho bihamye. Ahubwo, dukurikije uko umwanditsi w’inkoranyamagambo witwa E. Vine abivuga, yakoresheje ijambo “ryumvikanisha ibicu byinshi cyane, bitagira ishusho bibuditse ku ijuru.” Uko bigaragara, Pawulo yazirikanaga imbaga y’abahamya benshi—abahamya benshi cyane ku buryo bari bameze nk’ibicu byinshi.
11, 12. (a) Ni gute abahamya bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo, bashobora kutwogeza mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo twiruke mu isiganwa twihanganye? (b) Ni gute dushobora kungukirwa mu buryo bwuzuye kurushaho n’‘igicu cy’abahamya’?
11 Mbese, abo bahamya bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo bashobora kuba ari abafana nyabafana muri iki gihe? Oya rwose. Bose basinziriye mu rupfu, bategereje umuzuko. Icyakora, igihe bari bakiriho birukaga neza mu isiganwa ryabo, kandi urugero rwabo rwanditswe mu mapaji ya Bibiliya. Mu gihe twiga Ibyanditswe, abo bantu bizerwa bashobora kugira ingaruka zikomeye ku bwenge bwacu, kandi mu buryo bw’ikigereranyo bashobora kutwogeza, kugira ngo dukomeze kwiruka mu isiganwa kugeza rirangiye.—Abaroma 15:4.a
12 Urugero, mu gihe ibyo isi yita amahirwe bidushukashutse, mbese gusuzuma ukuntu Mose yanze icyubahiro yari afite mu Misiri, ntibyadushishikariza kuguma mu isiganwa? Niba ikigeragezo duhanganye na cyo gisa n’aho gikaze, kwibuka ikigeragezo gikomeye Aburahamu yahanganye na cyo ubwo yasabwaga gutamba umwana we Isaka, rwose bizadutera inkunga yo kudacogora mu irushanwa ryo kwizera. Urugero ‘igicu kinini’ cy’abahamya baduteramo inkunga muri ubwo buryo, ruba rushingiye ku kuntu tubabona neza n’amaso yacu yo gusobanukirwa.
13. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bashobora kudutera inkunga mu isiganwa ryo guharanira ubuzima?
13 Nanone kandi, dukikijwe n’Abahamya ba Yehova benshi cyane bo muri iki gihe. Mbega ingero zihebuje ku bihereranye no kwizera zatanzwe n’Abakristo basizwe hamwe n’abagabo n’abagore bo mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi” (Ibyahishuwe 7:9)! Rimwe na rimwe, dushobora gusoma inkuru zivuga iby’imibereho yabo muri iyi gazeti hamwe no mu bindi bitabo bya Watch Tower.b Mu gihe dutekereza ku bihereranye no kwizera kwabo, duterwa inkunga yo kwihangana kugeza ku mperuka. Kandi se mbega ukuntu gushyigikirwa n’incuti za bugufi hamwe n’abo dufitanye isano na bo ubwabo bakorera Yehova ari abizerwa, ari ibintu bihebuje! Ni koko, dufite abantu benshi badutera inkunga mu isiganwa ryo guharanira ubuzima.
Gena Umuvuduko Wawe Ubigiranye Ubwenge
14, 15. (a) Kuki ari iby’ingenzi kugena umuvuduko wacu tubigiranye ubwenge? (b) Kuki twagombye kuba abantu bashyira mu gaciro mu gihe twishyiriraho intego?
14 Mu gihe umuntu yiruka mu isiganwa rirerire, urugero nk’isiganwa rya marato, agomba kugena umuvuduko we abigiranye ubwenge. Igazeti yitwa New York Runner, igira iti “gutangira isiganwa uvuduka cyane bishobora gutuma utsindwa. Ibyo bishobora gutuma uhatana igihe kirekire kugira ngo urangize ibirometero byinshi bya nyuma bisigaye cyangwa ukavamo ritarangiye.” Umuntu umwe wirutse mu isiganwa rya marato yagize ati “umutoza watwigishije igihe twiteguraga kujya mu isiganwa, yaduhaye umuburo wumvikana neza agira ati ‘ntukagerageze kugendera ku muvuduko w’abiruka cyane kurusha abandi mu isiganwa. Ujye wiruka ukurikije umuvuduko wawe. Naho ubundi uzagwa agacuho, kandi hari n’ubwo byazaba ngombwa ko uvamo isiganwa ritarangiye.’ Kumvira iyo nama byamfashije kurangiza isiganwa.”
15 Mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, abagaragu b’Imana bagomba gushyiraho umwete bivuye inyuma (Luka 13:24). Ariko kandi, umwigishwa Yakobo yanditse agira ati “ubwenge buva mu ijuru . . . ni ubw’ineza [“bushyira mu gaciro,” NW]” (Yakobo 3:17). N’ubwo urugero duhabwa n’abandi rushobora kudutera inkunga yo gukora byinshi kurushaho, gushyira mu gaciro bizadufasha gushyiraho intego zihuje n’ukuri, duhuje n’ubushobozi bwacu hamwe n’imimerere. Ibyanditswe bitwibutsa bigira biti “ibyiza ni uko [umuntu] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yīrāta ku bwe wenyine, atari ku bwa mugenzi we; kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:4, 5.
16. Ni gute kwicisha bugufi bidufasha mu kugena umuvuduko wacu?
16 Muri Mika 6:8, tubazwa iki kibazo gikangura ibitekerezo, kigira kiti “icyo Uwiteka agushakaho ni iki? . . . [ni u]kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Kwicisha bugufi bikubiyemo no kuzirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira. Mbese, ubuzima bwazahaye cyangwa imyaka yo mu za bukuru byaba byarashyize imipaka ku byo dushobora gukora mu murimo w’Imana? Ntitukazigere ducika intege. Yehova yemera imihati yacu n’ibyo twigomwa ‘dukurikije ibyo dufite’ aho kuba ‘ibyo tudafite.’—2 Abakorinto 8:12; gereranya na Luka 21:1-4.
Hanga Amaso ku Ngororano
17, 18. Ni iki Yesu yakomeje guhanga amaso cyamufashije kwihanganira igiti cy’umubabaro?
17 Mu gihe Pawulo yagaragarizaga Abakristo b’Abakorinto akamaro ko kwihangana mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, yavuze ikindi kintu bagombaga kwitaho, cyarangaga Imikino yaberaga muri ako karere mu bihe bya kera. Pawulo yerekeje ku basiganwaga muri iyo mikino, agira ati “abandi [biruka] batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka, ariko si nk’utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk’uhusha” (1 Abakorinto 9:25, 26). Uwatsindaga muri iyo mikino ya kera yahabwaga ikamba, cyangwa umutamirizo, ryabaga rikozwe mu giti cya pinusi cyangwa ibindi bimera, cyangwa se rikozwe mu twatsi two mu ishyamba twumye tumeze nka seleri—mu by’ukuri iryo rikaba ryari “ikamba ryangirika.” None se, Abakristo bihangana bakageza ku mperuka bo bahishiwe iki?
18 Intumwa Pawulo yerekeje ku watubereye Icyitegererezo, ari we Yesu Kristo, igira iti “yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni za[cy]o, yicara iburyo bw’intebe y’Imana” (Abaheburayo 12:2). Yesu yarihanganye kugeza ku iherezo ryo guharanira ubuzima bwe bwa kimuntu, bitewe n’uko yarebaga hirya y’igiti cy’umubabaro, agahanga amaso ku ngororano ye, ikaba ikubiyemo ibyishimo abonera mu kwifatanya mu kwezwa kw’izina rya Yehova, mu gucungura umuryango wa kimuntu wari waraciriwe urwo gupfa, no mu gutegeka ari Umwami n’Umutambyi Mukuru, ari na ko asubiza abantu bumvira mu buzima butagira iherezo ku isi izaba yahindutse paradizo.—Matayo 6:9, 10; 20:28; Abaheburayo 7:23-26.
19. Ni iki twagombye gukomeza kuzirikana mu gihe dukurikiza imibereho yo kuba abigishwa b’Abakristo?
19 Reka turebe ibyishimo byadushyizwe imbere mu gihe dukurikiza imibereho yo kuba abigishwa b’Abakristo. Yehova yaduhaye umurimo ushimishije mu buryo bwimbitse wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no kugeza ku bandi ubumenyi burokora ubuzima bushingiye kuri Bibiliya (Matayo 28:19, 20). Mbega ukuntu kubona umuntu ushishikajwe no kumenya ibyerekeye Imana y’ukuri, no kumufasha gutangira isiganwa ryo guharanira ubuzima bidushimisha! Kandi uko abo tubwiriza babyitabira kose, kugira uruhare mu murimo ufitanye isano no kwezwa kw’izina rya Yehova, ni igikundiro. Iyo twihanganye mu murimo dukora n’ubwo abantu dusanga mu ifasi tubwirizamo baba batitabira ibyo tubabwira cyangwa baturwanya, tubonera ibyishimo mu gushimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Kandi ingororano ihebuje adusezeranya, ni ubuzima bw’iteka. Mbega ukuntu ibyo bizaba bishimishije! Tugomba gukomeza guhanga amaso iyo migisha, maze tukaguma mu isiganwa.
Uko Imperuka Igenda Yegereza
20. Ni gute isiganwa ryo guharanira ubuzima rishobora kurushaho kugorana uko iherezo ryaryo rigenda ryegereza?
20 Mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, tugomba guhangana n’umwanzi wacu ukomeye, ari we Satani Diyabule. Uko tugenda twegereza imperuka, ni ko agerageza ubudatuza kugira ngo atugushe cyangwa atume ducogora (Ibyahishuwe 12:12, 17). Kandi ntibyoroshye gukomeza kuba ababwiriza b’Ubwami bizerwa bitanze, mu gihe duhanganye n’intambara, inzara, indwara z’ibyorezo hamwe n’izindi ngorane ziranga ‘igihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4; Matayo 24:3-14; Luka 21:11; 2 Timoteyo 3:1-5). Byongeye kandi, rimwe na rimwe hari ubwo imperuka ishobora gusa n’aho iri kure cyane kurusha uko twari tubyiteze, cyane cyane niba twaratangiye isiganwa kera mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko imperuka izaza. Yehova avuga ko itazatinda. Imperuka turayikozaho imitwe y’intoki.—Habakuki 2:3; 2 Petero 3:9, 10.
21. (a) Ni iki kizadukomeza mu gihe dukomeza isiganwa ryo guharanira ubuzima? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza uko imperuka igenda irushaho kwegereza?
21 Ku bw’ibyo rero, kugira ngo tuzarangize neza isiganwa ryacu ryo guharanira ubuzima, tugomba kuvana imbaraga mu byo Yehova yaduteganyirije abigiranye urukundo, kugira ngo tugaburirwe mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, dukeneye inkunga yose dushobora kubonera mu kwifatanya buri gihe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, na bo bakaba bari muri iryo siganwa. N’ubwo ibitotezo bikaze hamwe n’ibigwirira umuntu duhura na byo byatuma isiganwa ryacu rirushaho kutugora, dushobora kwihangana kugeza ku mperuka, bitewe n’uko Yehova atanga “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Mbega ukuntu duhabwa icyizere no kumenya ko Yehova atwifuriza kurangiza isiganwa ryacu dutsinze! Nimucyo twiyemeze tumaramaje ‘gusiganirwa aho dutegekwa twihanganye,’ twiringiye mu buryo bwuzuye ko “igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.”—Abaheburayo 12:1; Abagalatiya 6:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Niba wifuza gusuzuma ibihereranye n’Abaheburayo 11:1–12:3, reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Mutarama 1987, ku ipaji ya 10-20.—Mu Gifaransa.
b Ingero zimwe na zimwe za vuba aha zihereranye n’izo nkuru ziteye inkunga, zishobora kuboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kamena 1998, ku ipaji ya 28-31; iyo ku itariki ya 1 Nzeri 1998, ku ipaji ya 24-28; n’iyo ku itariki ya 1 Gashyantare 1999, ku ipaji ya 25-29.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki tugomba kwihangana kugeza ku mperuka?
◻ Ni ibihe bintu byateganyijwe na Yehova tutagombye kwirengagiza?
◻ Kuki ari iby’ingenzi kugena umuvuduko wacu tubigiranye ubwenge?
◻ Ni ibihe byishimo byadushyizwe imbere mu gihe dukomeza isiganwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Bonera inkunga mu materaniro ya Gikristo