Ibibazo by’abasomyi
Ese muri Isirayeli ya kera, byari ngombwa ko umuntu aba ari imfura kugira ngo abe mu gisekuru cya Mesiya?
Hari igihe twavugaga ko byari ngombwa. Ibyo byasaga naho bihuje n’ibivugwa mu Baheburayo 12:16. Uwo murongo uvuga ko Esawu ‘yakerensheje ibintu byera, akagurana [na Yakobo] uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura igaburo rimwe.’ Ibyo byasaga n’aho bishaka kuvuga ko igihe Yakobo yegukanaga ‘uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura,’ nanone yinjiye mu gisekuru cya Mesiya.—Mat 1:2, 16; Luka 3:23, 34.
Icyakora, twongeye gusuzuma inkuru zo muri Bibiliya, tubona ko bitari ngombwa ko umuntu aba imfura kugira ngo abe mu gisekuru cya Mesiya. Reka turebe ingero zibigaragaza:
Imfura Yakobo (ari we Isirayeli) yabyaye kuri Leya, ni Rubeni. Nyuma yaho, Yakobo yabyaye Yozefu, ari we mwana w’imfura yabyaranye n’umugore yakundaga cyane Rasheli. Igihe Rubeni yitwaraga nabi, uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura bwahawe Yozefu (Intang 29:31-35; 30:22-25; 35:22-26; 49:22-26; 1 Ngoma 5:1, 2). Nyamara, yaba Rubeni cyangwa Yozefu, nta n’umwe uri mu gisekuru cya Mesiya. Ahubwo umuhungu wa kane Yakobo yabyaye kuri Leya, ari we Yuda, ni we uri mu gisekuru cya Mesiya.—Intang 49:10.
Muri Luka 3:32 hagaragaza abandi bantu batanu bari mu gisekuru cya Mesiya. Buri wese muri bo asa n’aho yari umwana w’imfura. Urugero, Bowazi yabyaye Obedi, Obedi na we abyara Yesayi.—Rusi 4:17, 20-22; 1 Ngoma 2:10-12.
Dawidi umuhungu wa Yesayi ntiyari umwana w’imfura. Yari umuhererezi mu bana umunani. Nyamara ari mu gisekuru cya Mesiya (1 Sam 16:10, 11; 17:12; Mat 1:5, 6). Ni na ko byagenze kuri Salomo nubwo atari imfura ya Dawidi.—2 Sam 3:2-5.
Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko kuba umwana w’imfura nta cyo byari bimaze. Umwana w’imfura yabaga yubashywe kandi inshuro nyinshi ni we wabaga umutware w’umuryango. Nanone yahabwaga imigabane ibiri mu gihe cyo gutanga umunani.—Intang 43:33; Guteg 21:17; Yos 17:1.
Icyakora uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura bwashoboraga guhabwa undi muntu. Aburahamu yasezereye Ishimayeli, maze uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura abuha Isaka. Nk’uko twabibonye, uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura bwambuwe Rubeni buhabwa Yozefu.
Noneho reka dusubire mu Baheburayo 12:16, hatanga umuburo wo kuba maso kugira ngo “hatabaho umusambanyi cyangwa umuntu ukerensa ibintu byera nka Esawu, waguranye uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura igaburo rimwe.” Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga?
Intumwa Pawulo ntiyavugaga iby’igisekuru cya Mesiya. Yashakaga kugira Abakristo inama yo ‘guharurira ibirenge byabo inzira zigororotse.’ Ibyo byari gutuma hatagira “uvutswa ubuntu butagereranywa bw’Imana,” kandi byashoboraga kubaho iyo bishora mu busambanyi (Heb 12:12-16). Iyo baza kubwishoramo, bari kuba babaye nka Esawu. ‘Yakerensheje ibintu byera,’ abigurana ibintu byo mu buzima busanzwe.
Esawu yabayeho mu bihe by’abakurambere, kandi ashobora kuba yaratambaga ibitambo (Intang 8:20, 21; 12:7, 8; Yobu 1:4, 5). Ariko iyo migisha yose yayiguranye igaburo rimwe kubera ko yibandaga ku bintu by’umubiri. Ashobora kuba yarashakaga kwirinda ingorane zari zarahanuwe zari kugera ku rubyaro rwa Aburahamu (Intang 15:13). Nanone Esawu yagaragaje ko yibandaga ku bintu by’umubiri igihe yakerensaga ibintu byera agashaka abagore babiri b’abapagani, bikababaza ababyeyi be (Intang 26:34, 35). Ntiyari ameze nka Yakobo, washatse umugore usenga Imana y’ukuri!—Intang 28:6, 7; 29:10-12, 18.
None se ubwo ni iki twavuga ku birebana n’igisekuru cya Yesu ari we Mesiya? Hari igihe abo mu gisekuru ke babaga ari abana b’imfura, ariko si buri gihe. Abayahudi bari babizi kandi barabyemeraga, kuko bemeraga ko Kristo yari mwene Dawidi, umwana w’umuhererezi wa Yesayi.—Mat 22:42.