Mbese, winjiye mu buruhukiro bw’Imana?
“Uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo.”—ABAHEBURAYO 4:10.
1. Kuki kuruhuka ari ibintu byishimirwa cyane?
KURUHUKA. Mbega ijambo rinejeje kandi ryiza! Kubera ko turi muri iyi si ya none irangwa n’umuvuduko mwinshi hamwe n’imihihibikano, abenshi muri twe bakwemeranya ko kubona akanya gato ko kuruhuka ari ikintu cyishimirwa cyane. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba twarashatse cyangwa turi abaseribateri, dushobora guhura n’ibibazo bikomeye kandi tukumva twarashengaraye bitewe n’imibereho ya buri munsi turwana na yo. Abafite intege nke z’umubiri cyangwa ubumuga, bo bahangana n’ibibazo by’ingorabahizi bya buri munsi. Nk’uko bivugwa mu Byanditswe, “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Umuntu uruhuka ntaba byanze bikunze ari umunebwe. Kuruhuka ni ikintu cya ngombwa ku bantu.
2. Yehova yatangiye ikiruhuko uhereye ryari?
2 Yehova Imana ubwe yararuhutse. Mu gitabo cy’Itangiriro, dusoma ngo “ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.” Yehova yahaye “umunsi wa karindwi” agaciro kihariye, kuko ibyanditswe byahumetswe bikomeza bigira biti “Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza.”—Itangiriro 2:1-3.
Imana Yaruhutse Imirimo Yayo
3. Ni izihe mpamvu zitashoboraga kuba ari zo zatumye Imana iruhuka?
3 Kuki Imana yaruhutse ku “munsi wa karindwi”? Birumvikana ko itaruhutse bitewe n’uko yari inaniwe. Yehova afite “imbaraga nyinshi” kandi ‘ntarambirwa, ntaruha’ (Yesaya 40:26, 28). Nta n’ubwo Imana yaruhutse bitewe n’uko yari ikeneye guhagarika imirimo mu gihe runaka cyangwa kugabanya umurego wo gukora, kuko Yesu yatubwiye ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora” (Yohana 5:17). Uko byaba bimeze kose, “Imana ni Umwuka,” bityo ikaba itarebwa n’amategeko agenga umubiri, hamwe n’ibyo ibiremwa bifite umubiri bikenera.—Yohana 4:24.
4. Ni mu buhe buryo “umunsi wa karindwi” wari utandukanye n’indi ‘minsi’ itandatu yawubanjirije?
4 Ni gute dushobora kugira icyo tumenya ku byerekeranye n’impamvu yatumye Imana iruhuka ku “munsi wa karindwi”? Twagira icyo tumenya tuzirikanye ko Imana yahaye “umunsi wa karindwi” umugisha mu buryo bwihariye, kandi ‘ikaweza,’ n’ubwo yari yishimiye cyane ibyo yari yarakoze mu gihe kirekire cy’‘iminsi’ itandatu y’irema yabanjirije uwo munsi wa karindwi. Inkoranyamagambo yitwa Concise Oxford Dictionary ivuga ko ikintu ‘cyejejwe’ ari ikintu “cyeguriwe (Imana cyangwa impamvu runaka ihereranye n’idini) mu buryo bwihariye.” Bityo rero, kuba Yehova yarahaye “umunsi wa karindwi” umugisha kandi akaweza, bigaragaza ko uwo munsi hamwe n’‘ikiruhuko’ cye bigomba kuba bifitanye isano runaka n’umugambi we wera, aho kuba bifitanye isano n’uko yari akeneye kuruhuka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Iryo sano ni irihe?
5. Ni iki Imana yatangije mu ‘minsi’ itandatu ya mbere y’irema?
5 Mu ‘minsi’ itandatu ya mbere y’irema, Imana yari yakoze kandi itangiza ingengabihe zose n’amategeko agenga ibintu byo ku isi, n’ibiyikikije byose. Abahanga mu byerekeye siyansi ubu barimo barasobanukirwa ukuntu ibyo byakozwe mu buryo buhebuje. Ahagana ku iherezo ry’ “Umunsi wa gatandatu,” Imana yaremye abantu babiri ba mbere, maze ibashyira mu ‘ngobyi [ya] Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba.’ Amaherezo, Imana yatangaje umugambi wayo werekeye umuryango wa kimuntu n’isi, muri aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo; mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”—Itangiriro 1:28, 31; 2:8.
6. (a) Imana yagize ibihe byiyumvo ku iherezo ry’ “umunsi wa gatandatu,” irebye ibyo yari yararemye byose? (b) Ni mu buhe buryo “umunsi wa karindwi” wejejwe?
6 “Umunsi wa gatandatu” w’irema ugiye kurangira, inkuru itubwira ngo “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Imana yari yishimiye buri kintu cyose yaremye. Bityo, yararuhutse cyangwa yaretse kugira ikindi irema, ku birebana n’isi. Ariko kandi, n’ubwo icyo gihe ubusitani bwa paradizo bwari butunganye kandi ari bwiza, bwari buri ahantu hato gusa, kandi ku isi hari abantu babiri bonyine. Byari gufata igihe kugira ngo isi n’umuryango w’abantu bibe mu mimerere Imana yari yaragambiriye. Ku bw’iyo mpamvu, yashyizeho “umunsi wa karindwi” wari gutuma ibintu byose yari yararemye mu ‘minsi’ itandatu ya mbere, bitera imbere mu buryo buhuje n’umugambi wayo wera. (Gereranya n’Abefeso 1:11.) Mu gihe “umunsi wa karindwi” uzaba uri hafi kurangira, isi yose izaba yarahindutse paradizo ituwe n’umuryango w’abantu batunganye mu gihe cy’iteka ryose (Yesaya 45:18). “Umunsi wa karindwi” wazigamiwe, cyangwa weguriwe kurangiza no gusohoza umugambi w’Imana werekeye isi n’abantu. Ni muri ubwo buryo ari umunsi ‘wejejwe.’
7. (a) Ni mu buhe buryo Imana yaruhutse ku “munsi wa karindwi”? (b) Ibintu byose bizaba bimeze bite, igihe “umunsi wa karindwi” uzaba ugeze ku iherezo ryawo?
7 Bityo rero, Imana yaruhutse imirimo yayo y’irema ku “munsi wa karindwi.” Ni nk’aho yabaye iretse gukora, kugira ngo ibyo yari yatangije birangire. Ifite icyizere cyuzuye cy’uko ku iherezo ry’ “umunsi wa karindwi,” buri kintu cyose kizaba kimeze neza neza nk’uko yabigambiriye. N’ubwo hari kuba harabayeho inzitizi, zari kuzaba zaravanyweho. Abantu bose bumvira bazungukirwa igihe umugambi w’Imana uzasohozwa mu buryo bwuzuye. Nta kintu na kimwe kizawubuza gusohora, kubera ko Imana yahaye umugisha “umunsi wa karindwi,” kandi ‘ikaweza.’ Mbega ibyiringiro bihebuje ku bantu bumvira!
Abisirayeli Bananiwe Kwinjira mu Buruhukiro bw’Imana
8. Ni ryari Abisirayeli bizihije Isabato, kandi se, bayizihije bate?
8 Ishyanga ry’Isirayeli ryungukiwe na gahunda ya Yehova yo gukora no kuruhuka. Na mbere y’uko Imana iha Abisirayeli Amategeko ku Musozi Sinayi, binyuriye kuri Mose, yarababwiye iti “dore, ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y’iminsi ibiri; umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.” Ingaruka yabaye iy’uko ‘ku wa karindwi abantu baruhutse.’—Kuva 16:22-30.
9. Kuki tutashidikanya ko itegeko ryo kuruhuka Isabato ryari ihinduka rishimishije ku Bisirayeli?
9 Iyo gahunda yari nshya ku Bisirayeli bari bakimara kuvanwa mu buretwa bwo muri Egiputa. N’ubwo Abanyegiputa n’abandi babaraga ibihe mu byiciro by’iminsi itanu kugeza ku icumi, Abisirayeli bari mu buretwa, bashobora kuba batari bemerewe kugira umunsi w’ikiruhuko. (Gereranya no mu Kuva 5:1-9.) Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge kuvuga ko ubwoko bw’Isirayeli bwishimiye iryo hinduka ryabayeho. Aho kubona ko itegeko ryabasabaga kubahiriza Isabato ryari umutwaro cyangwa ko ryabashyiriragaho imipaka runaka, bagombaga kurikurikiza babigiranye ibyishimo. Mu by’ukuri, nyuma y’aho Imana yaje kubabwira ko Isabato yari kubabera urwibutso rw’uko bari mu buretwa muri Egiputa, n’ukuntu yabubavanyemo.—Gutegeka 5:15.
10, 11. (a) Ni iki Abisirayeli bashoboraga kwiringira guhabwa, iyo baza kumvira? (b) Kuki Abisirayeli batashoboye kwinjira mu buruhukiro bw’Imana?
10 Iyo Abisirayeli bavanywe muri Egiputa na Mose baza kumvira, baba baragize igikundiro cyo kwinjira mu ‘gihugu cy’amata n’ubuki’ cyasezeranyijwe (Kuva 3:8). Aho ni ho bari kubonera uburuhukiro nyakuri, atari ku Isabato gusa, ahubwo no mu mibereho yabo yose (Gutegeka 12:9, 10). Ariko kandi, si uko byaje kugenda. Intumwa Pawulo yanditse iberekezaho, igira iti “mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye mu Egiputa bose, bashorewe na Mose? Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye, bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu? Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.”—Abaheburayo 3:16-19.
11 Mbega isomo rikomeye kuri twe! Abo b’icyo gihe ntibabonye uburuhukiro Yehova yari yarabasezeranyije, kubera ko batamwizeye. Ahubwo, baje kurimbukira mu butayu. Bananiwe kwiyumvisha ko bari bifatanyije mu buryo bwa bugufi cyane mu mugambi w’Imana, mu guhesha amahanga yose yo mu isi imigisha, kubera ko bari abo mu rubyaro rw’Aburahamu (Itangiriro 17:7, 8; 22:18). Aho gukora ibihuje n’umugambi w’Imana, barangajwe mu buryo bwuzuye no kurarikira ibintu by’isi kandi bishingiye ku bwikunde. Nimucyo twe kuzigera na rimwe tugira bene iyo myifatire!—1 Abakorinto 10:6, 10.
Haracyariho Uburuhukiro
12. Ni ibihe byiringiro byari bikiriho ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi se, ni gute bashoboraga kubigeraho?
12 Nyuma yo kugaragaza ukuntu Abisirayeli bananiwe kwinjira mu buruhukiro bw’Imana bitewe no kubura ukwizera, Pawulo yerekeje ibitekerezo kuri bagenzi be bahuje ukwizera. Nk’uko byavuzwe mu Baheburayo 4:1-5, yabijeje ko “isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo [ni ukuvuga bw’Imana] rikiriho.” Pawulo yabagiriye inama yo kwizera “ubutumwa bwiza,” kubera ko “twebwe ubwo twizeye, twinjira muri ubwo buruhukiro.” Aha ngaha, Pawulo ntiyari arimo yerekeza ku kiruhuko cyo mu buryo bw’umubiri cyabagaho ku Isabato, kubera ko Amategeko yari yaramaze kuvanwaho n’igitambo cy’incungu cya Yesu (Abakolosayi 2:13, 14). Mu gihe Pawulo yasubiragamo amagambo yo mu Itangiriro 2:2 n’ayo muri Zaburi 95:11, yari arimo agira Abakristo b’Abaheburayo inama yo kwinjira mu buruhukiro bw’Imana.
13. Mu gihe Pawulo yasubiragamo amagambo yo muri Zaburi ya 95, kuki yerekeje ibitekerezo ku magambo ngo “uyu munsi”?
13 Kuba Abakristo b’Abaheburayo barashoboraga kwinjira mu buruhukiro bw’Imana, byagombaga kuba “ubutumwa bwiza” kuri bo, nk’uko kuruhuka Isabato byagombaga kuba “ubutumwa bwiza” ku Bisirayeli bababanjirije. Ku bw’ibyo rero, Pawulo yagiriye bagenzi be bahuje ukwizera inama yo kwirinda gukora ikosa nk’iryo Abisirayeli bakoze mu gihe bari bari mu butayu. Mu kuvuga amagambo yanditswe muri Zaburi 95:7, 8, yerekeje ibitekerezo ku magambo ngo “uyu munsi,” n’ubwo hari hashize igihe kirekire Imana iruhutse imirimo y’irema (Abaheburayo 4:6, 7). Ni iki Pawulo yerekezagaho? Yashakaga kugaragaza ko “umunsi wa karindwi” wari ugikomeza, uwo Imana yashyizeho kugira ngo umugambi wayo werekeye isi n’abantu usohozwe mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo rero, byari ibyihutirwa ko bagenzi be b’Abakristo bakwifatanya muri uwo mugambi, aho guhihibikanira ibintu bishingiye ku bwikunde. Yongeye gutanga umuburo agira ati “ntimwinangire imitima.”
14. Ni gute Pawulo yagaragaje ko “uburuhukiro” bw’Imana bukiriho?
14 Nanone kandi, Pawulo yagaragaje ko “[u]buruhukiro” basezeranyijwe butari ubwo gutuzwa mu Gihugu cy’Isezerano gusa bayobowe na Yosuwa (Yosuwa 21:44). Pawulo yagize ati “iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.” Pawulo yafatiye kuri ibyo maze yongeraho ati “haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana” (Abaheburayo 4:8, 9). Ubwo ‘buruhukiro bw’isabato’ ni ubuhe?
Mwinjire mu Buruhukiro bw’Imana
15, 16. (a) Amagambo ngo “uburuhukiro bw’isabato” asobanura iki? (b) Imvugo ngo ‘kuruhuka imirimo [y’umuntu]’ isobanura iki?
15 Amagambo ngo “uburuhukiro bw’isabato,” yahinduwe avanywe ku ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “kuruhuka” (Kingdom Interlinear). Umwarimu wo muri kaminuza witwa William Lane yagize ati “iryo jambo ryarushijeho kunozwa mu buryo bwihariye biturutse ku mabwiriza ahereranye n’Isabato, yadutse mu idini rya Kiyahudi, ashingiye ku magambo aboneka mu Kuva 20:8-10, aho batsindagirizaga ko kuruhuka no gusingiza [Imana] bijyanirana . . . Ritsindagiriza imimerere yihariye y’umunezero n’ibyishimo, igaragazwa mu gusenga no gusingiza Imana.” Ubwo rero, uburuhukiro bwasezeranyijwe si ubwo kuruhuka imirimo gusa. Ni uburyo bwo guhindura umurimo unaniza kandi udafite intego, hagakorwa umurimo ushimishije uhesha Imana icyubahiro.
16 Ibyo bigaragazwa n’amagambo Pawulo yavuze nyuma y’aho agira ati “kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo” (Abaheburayo 4:10). Imana ntiyaruhutse ku munsi wa karindwi w’irema bitewe n’uko yari inaniwe. Ahubwo, yari ihagaritse imirimo yayo ihereranye n’iremwa ry’ibintu byo ku isi, kugira ngo ireke ibyo yaremye bitere imbere kandi bigire ikuzo ryuzuye, kugira ngo biyisingize kandi biyiheshe icyubahiro. Kubera ko tubarirwa mu biremwa by’Imana, natwe twagombye kugira uruhare muri uwo mugambi. Twagombye ‘kuruhuka imirimo yacu,’ ni ukuvuga tukareka kwibaraho gukiranuka imbere y’Imana, mu gihe tugerageza gushaka agakiza. Ahubwo, twagombye kwizera ko agakiza kacu gashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, ibintu byose bikaba bizongera kubaho mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana, binyuriye kuri icyo gitambo.—Abefeso 1:8-14; Abakolosayi 1:19, 20.
Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga
17. Ni iyihe myifatire yagaragajwe n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri tugomba kwirinda?
17 Abisirayeli bananiwe kwinjira mu buruhukiro bw’Imana bwasezeranyijwe, bitewe no kutumvira kwabo no kubura ukwizera. Kubera iyo mpamvu, Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama agira ati “nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa, akurikije ikitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira” (Abaheburayo 4:11). Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere ntibizeye Yesu, kandi abenshi muri bo bahuye n’akaga gakomeye igihe gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yageraga ku iherezo ryayo, mu mwaka wa 70 I.C. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko muri iki gihe twakwizera ijambo ry’Imana ryasezeranyijwe!
18. (a) Ni izihe mpamvu Pawulo yatanze zatuma umuntu yizera ijambo ry’Imana? (b) Ni gute ijambo ry’Imana ‘rigira ubugi buruta ubw’inkota zose’?
18 Dufite impamvu nziza zo kwizera ijambo rya Yehova. Pawulo yaranditse ati “ijambo ry’Imana [ni] rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira (Abaheburayo 4:12). Ni koko, ijambo ry’Imana, cyangwa ubutumwa bwayo, ‘bugira ubugi buruta ubw’inkota zose.’ Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kwibuka uko byagendekeye basekuruza babo. Mu kwirengagiza iteka baciriweho na Yehova ko bari kurimbukira mu butayu, bagerageje kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko Mose yabahaye umuburo agira ati “muri busangeyo Abamaleki n’Abanyakanāni, mwicwe n’inkota.” Igihe Abisirayeli bangaga kuva ku izima bagakomeza kugenda, ‘Abamaleki bamanukanye n’Abanyakanaani [bari] batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma’ (Kubara 14:39-45). Ijambo rya Yehova rifite ubugi buruta ubw’inkota zose, kandi umuntu uwo ari we wese uryirengagiza ku bushake, byanze bikunze azasarura ibintu bibi.—Abagalatiya 6:7-9.
19. Ni gute ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo ‘guhinguranya,’ kandi se, kuki twagombye kumenya ko dufite icyo tuzabazwa n’Imana?
19 Mbega ukuntu ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo ‘guhinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro’! Ricengera mu bitekerezo by’abantu n’ibibashishikaza, rikinjira mu musokoro wose wo mu magufwa imbere, mu buryo bw’ikigereranyo! N’ubwo Abisirayeli bavanywe mu buretwa bw’Abanyegiputa bari baremeye ko bazakomeza kubahiriza Amategeko, Yehova yamenye ko imitima yabo itishimiraga ibyo yabateguriraga n’ibyo yabasabaga kuzuza (Zaburi 95:7-11). Aho gukora ibyo ashaka, bahihibikaniye guhaza irari ryabo ry’umubiri. Bityo rero, baje kurimbukira mu butayu, ntibinjira mu buruhukiro Imana yari yarabasezeranyije. Ibyo tugomba kubizirikana, kuko “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo [y’Imana], ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Nimucyo rero dusohoze ibirebana no kwiyegurira Yehova kwacu, kandi ‘ntidusubire inyuma ngo turimbuke.’—Abaheburayo 10:39.
20. Ni iki dutegereje mu gihe kiri imbere, kandi se, ni iki tugomba gukora muri iki gihe, kugira ngo twinjire mu buruhukiro bw’Imana?
20 N’ubwo “umunsi wa karindwi”—ari wo munsi Imana yaruhutseho—ugikomeza na n’ubu, ishishikazwa no gusohoza umugambi wayo werekeye isi n’abantu. Vuba aha, Umwami wa Kimesiya, ari we Yesu Kristo, azahagurukira kuvana ku isi abarwanya umugambi w’Imana bose, hakubiyemo na Satani Diyabule. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yesu hamwe na bagenzi be bazafatanya gutegeka 144.000, bazageza isi n’abantu mu mimerere ihuje n’uko Imana yari yaragambiriye (Ibyahishuwe 14:1; 20:1-6). Iki ni cyo gihe tugomba kugaragaza ko imibereho yacu ishingiye ku mugambi wa Yehova Imana. Aho gushaka kwibaraho gukiranuka imbere y’Imana no guteza imbere inyungu zacu, iki ni cyo gihe tugomba ‘kuruhuka imirimo yacu’ no gukorera inyungu z’Ubwami tutizigamye. Nitubigenza dutyo kandi tugakomeza kuba abizerwa imbere ya Data wo mu ijuru Yehova, tuzagira igikundiro cyo kubona inyungu zituruka ku kiruhuko cy’Imana, uhereye ubu kugeza iteka ryose.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni iyihe mpamvu yatumye Imana iruhuka ku “munsi wa karindwi”?
◻ Ni ubuhe buruhukiro Abisirayeli bashoboraga kuba barabonye, kandi se, kuki bananiwe kubwinjiramo?
◻ Ni iki tugomba gukora kugira ngo twinjire mu buruhukiro bw’Imana?
◻ Ni gute ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga n’ubugi buruta ubw’inkota zose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Abisirayeli bakomeje kubahiriza Isabato, ariko ntibinjiye mu buruhukiro bw’Imana. Waba uzi impamvu yabiteye?