Jya Usingiza Yehova Iteka
1 Hari imirimo mike y’ingenzi cyane ku buryo dusabwa kuyitaho iteka. Muri yo harimo kurya, guhumeka, no kuryama. Ibyo ni ngombwa kugira ngo tubungabunge umubiri wacu. Intumwa Pawulo yashyize umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu rwego nk’urwo ubwo yateraga inkunga agira ati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe.” (Heb 13:15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Bityo, gusingiza Yehova na byo dusabwa kubyitaho buri gihe. Ni ikintu tugomba kugerageza gukora buri munsi, dusingiza Data wo mu ijuru buri gihe.
2 Igihe abandi bageragezaga kwerekeza ibitekerezo bye ahandi hantu, Yesu yarasubije ati “nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana” (Luka 4:43). Mu myaka itatu n’igice y’umurimo we, ikintu cyose yakoraga buri munsi, cyabaga gifitanye isano mu buryo runaka no guha Imana ikuzo. Tuzi ko Pawulo yatekerezaga atyo, dukurikije igitekerezo yagaragaje mu 1 Abakorinto 9:16 hagira hati “ntavuze ubutumwa bwiza, nabona ishyano!” Abandi Bakristo bizerwa batewe inkunga yo kuba biteguye iteka kurwanirira ibyiringiro byabo mu gihe bari imbere y’abandi bantu (1 Pet 3:15). Muri iki gihe, ibihumbi amagana by’abapayiniya bakorana umwete hamwe n’ababwiriza b’amatorero babarirwa muri za miriyoni, bihatira kwigana izo ngero nziza.
3 Iyo dutekereje ishyaka rivuye ku mutima ryagaragajwe na Yesu Kristo, Urugero rwacu, dusunikirwa kugera ikirenge mu cye (1 Pet 2:21). Mu bihe bimwe na bimwe, dushobora gucika intege mu gihe twaba duhanganye n’ibibazo by’imibereho ya buri munsi. Ni gute dushobora gukoresha neza uburyo twaba tubonye bwo gusingiza Yehova buri munsi, igihe turi ku kazi k’umubiri k’igihe cyose? Ntidushobora guhunga inshingano z’umuryango zisaba igihe kinini. Urubyiruko rwinshi ruhugiye mu mihihibikano ya ngombwa ya buri munsi yo kujya ku ishuri. Bamwe bashobora kwibwira ko gusingiza Yehova mu ruhame buri munsi bidashoboka. Igihe runaka, bamwe bashobora kumara ukwezi kose nta gutangaza ubutumwa bwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose.
4 Yeremiya yari umuntu utarashoboraga kwifata ngo ye gutangaza ubutumwa bwiza. Iyo yabaga atindiganije kuvuga izina ry’Imana, yumvaga umuriro utihanganirwa ugurumanira imbere muri we (Yer 20:9). Iyo yabaga ahanganye n’ingorane yabonaga ko zirenze ubushobozi bwe, iteka yashakaga uburyo bwo kubwira abandi ubutumwa bwa Yehova. Mbese, dushobora kwigana urugero rwe rw’ubutwari no gushikama dushaka uburyo bwo gusingiza Umuremyi wacu buri munsi?
5 Kuvuga ibihereranye na Yehova, ntibigomba gukorwa mu buryo bwateguwe gusa, ni ukuvuga mu bihe byagenwe byo kubwirizanya n’abandi babwiriza bo mu ifasi y’itorero. Icyo dukeneye gusa ni ukugira ugutwi kumva. Duhora duhura n’abantu buri munsi—ari abaza mu rugo iwacu, abo dukorana ku kazi, abo dutondanye umurongo mu iduka, cyangwa se abo tugendana muri bisi. Igikenewe gusa, ni indamukanyo ya gicuti, ikibazo gikangura ibitekerezo cyangwa ibisobanuro bishobora gutuma utangiza ibiganiro. Hari benshi babonye ko ubwo ari uburyo bugira ingaruka nziza cyane bwo kubwiriza. Ubwo dufite uburyo bwinshi bwo kubwira abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza, ntibyumvikana ko twamara ukwezi kose nta gutanga ubuhamya ku byerekeye Ubwami.
6 Igikundiro cyo gusingiza Yehova, ntikizigera na rimwe gishira. Nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigaragaje, ibihumeka byose bigomba guhimbaza Yehova, kandi nta gushidikanya ko natwe twifuza kubarirwa muri byo (Zab 150:6). Niba umutima wacu udusunikira kubigenza gutyo iteka, tuzajya dukoresha neza buri munsi uburyo tubona bwo kuvuga ibihereranye na Yehova n’Ijambo rye.