Jya ugira neza kandi ugire ubuntu
1 Doruka “yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi” (Ibyak 9:36, 39). Kugira ubuntu byatumye akundwa na Yehova Imana ndetse n’abantu bari bamuzi. Mu Baheburayo 13:16 hagira hati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Muri iki gihe, ni gute dushobora kugira neza no kugira ubuntu?
2 Uburyo bumwe dushobora kugaragazamo ko tugira ubuntu ni ugutanga ku ‘butunzi’ bwacu (Imig 3:9). Impano dutanga zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose zituma hirya no hino ku isi hubakwa Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’ibiro by’amashami. Ubuntu tugira bwatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bungukirwa n’inyigisho za gitewokarasi kandi bagirana imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka yubaka.
3 Jya uhumuriza abandi: Mu gihe habaye amakuba, abagaragu ba Yehova baba biteguye ‘kugirira neza’ bagenzi babo bahuje ukwizera kimwe n’abandi bantu badahuje ukwizera (Gal 6:10). Igihe uruganda rwo mu Bufaransa rwakoraga ibintu byo mu rwego rwa shimi rwari rumaze gusandara, hari umugabo n’umugore bari batuye hafi yarwo bagize bati “abavandimwe bacu b’Abakristo bahise baza kudufasha, bakubura inzu yacu hamwe n’amazu y’abandi twari duturanye. Abaturanyi bacu batangajwe cyane no kubona abo bantu benshi bari baje kudufasha.” Hari undi mushiki wacu wongeyeho ati “abasaza na bo baje kudufasha. Baje kudutera inkunga. Mu by’ukuri, ubwo ni bwo bufasha twari dukeneye cyane kurusha ibintu byo mu buryo bw’umubiri.”
4 N’ubwo hari uburyo bwinshi bwo kugirira neza bagenzi bacu, ubw’ingirakamaro kurusha ubundi ni ukubamenyesha ukuri kw’agaciro kenshi. Uko kuri gukubiyemo ‘ibyiringiro by’ubugingo buhoraho’ twasezeranyijwe na Yehova (Tito 1:1, 2). Ubutumwa bukubiye muri Bibiliya buhesha ihumure nyakuri abantu bababazwa n’ibibera mu isi kandi bagashavuzwa n’uko ari abanyabyaha (Mat 5:4). Nimucyo tujye tugirira abandi neza kandi tugire ubuntu igihe cyose bidushobokera.—Imig 3:27.