Agaciro ko Kwizera Kwanyu—Ubu Karimo Karageragezwa
“Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.”—YAKOBO 1:2, 3.
1. Kuki Abakristo bagombye kwitega guhura n’ibigerageza ukwizera kwabo?
ABAKRISTO b’ukuri ntibifuza kubabazwa, kandi nta munezero babonera mu mibabaro cyangwa gucishwa bugufi. Ariko kandi, bazirikana amagambo yavuzwe haruguru, yanditswe na Yakobo mwene nyina wa Yesu. Kristo yagaragarije abigishwa be ko bashoboraga kwitega guhura n’ibitotezo hamwe n’izindi ngorane, bitewe no kutanamuka kwabo ku mahame y’Imana (Matayo 10:34; 24:9-13; Yohana 16:33). Icyakora, ibyo bigeragezo bishobora kubonerwamo ibyishimo. Mu buhe buryo?
2. (a) Ni gute ibigerageza ukwizera kwacu bishobora kuduhesha ibyishimo? (b) Ni gute ukwihangana gushobora gusohoza umurimo wako ku ruhande rwacu?
2 Impamvu y’ingenzi ituma tugira ibyishimo mu gihe duhuye n’ibigerageza ukwizera kwacu, ni uko ibyo bishobora gutuma twera imbuto nziza. Nk’uko Yakobo yabivuze, gukomera mu gihe cy’ibigeragezo cyangwa mu gihe cy’ingorane ‘bitera kwihangana.’ Dushobora kubonera inyungu mu kwihingamo uwo muco wa Gikristo w’agaciro kenshi. Yakobo yaranditse ati “mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:4). Ukwihangana gufite “umurimo” kugomba gukora. Gufite inshingano yo gutuma tuba abantu bashyitse muri byose, kudufasha kuba Abakristo bashyira mu gaciro kandi bakuze mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, mu gihe turetse ikigeragezo kigakomeza, tutagerageje kugihagarika hutihuti dukoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose bunyuranye n’Ibyanditswe, ukwizera kwacu kurageragezwa kandi kugatunganywa. Niba tutagaragazaga umuco wo kwihangana, impuhwe, ineza cyangwa urukundo mu mimerere runaka cyangwa mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu, ukwihangana gushobora gutuma tuba abantu bashyitse kurushaho. Ni koko, ibyo bikurikirana bitya: ibigeragezo bitera kwihangana; ukwihangana kongera imico ya Gikristo; iyo mico igatera ibyishimo.—1 Petero 4:14; 2 Petero 1:5-8.
3. Kuki tutagombye gukangwa n’ibigerageza ukwizera kwacu?
3 Nanone kandi, intumwa Petero yatsindagirije impamvu tutagomba gutinya cyangwa kwihunza ibigerageza ukwizera kwacu. Yaranditse iti “ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi; kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu, nubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa” (1 Petero 1:6, 7). Ayo magambo atera inkunga cyane cyane muri iki gihe, kubera ko “umubabaro m[w]inshi”—ni ukuvuga igihe cy’ishimwe, ikuzo, icyubahiro no kurokoka—wegereje cyane kurusha uko bamwe bashobora kuba babitekereza, kandi ukaba wegereje cyane kurusha igihe twizeraga.—Matayo 24:21; Abaroma 13:11, 12.
4. Ni gute umuvandimwe umwe yumvise ameze ku bihereranye n’ibigeragezo we hamwe n’abandi Bakristo basizwe bari barahuye na byo?
4 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ibigeragezo abasigaye basizwe bahuye na byo, uhereye mu mwaka wa 1914. Mbese, ibyo byaba byaratumye bagira ibyishimo? A. H. Macmillan yashubije amaso inyuma, maze agira icyo avuga ku byabaye agira ati “nagiye mbona ibigeragezo bikaze byageze ku muteguro, n’ibyagiye bigerageza ukwizera kw’abawurimo. Binyuriye ku bufasha bw’umwuka w’Imana, wararokotse kandi ukomeza gusagamba. Nabonye ukuntu ari iby’ubwenge gutegereza ko Yehova afutura uko dusobanukirwa ibintu bihereranye n’Ibyanditswe tubigiranye ukwihangana, aho kubuzwa amahwemo n’igitekerezo gishya gitanzwe. . . . Uko ibyo twabaga tugomba guhindura rimwe na rimwe mu buryo bwacu bwo kubona ibintu byari kuba biri kose, ntibyari guhindura uburyo bwateganyijwe n’Imana bw’incungu burangwa n’ubuntu, hamwe n’isezerano ryayo ry’ubuzima bw’iteka. Bityo rero, ntitwagombaga kureka ngo ukwizera kwacu gucogozwe n’ibyo twari twiteze bitasohojwe, cyangwa ihinduka ryabayeho mu bihereranye n’ukuntu twabonaga ibintu.”—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1966, ipaji ya 504 (mu Cyongereza.)
5. (a) Ibigeragezo abasigaye bagiye bahura na byo byabagiriye uwuhe mumaro? (b) Kuki icyo kibazo gihereranye n’igeragezwa cyagombye kudushishikaza muri iki gihe?
5 Abakristo basizwe barokotse igihe cy’igeragezwa cyo mu myaka ya 1914-1919, babatuwe mu bubata bw’isi no mu bikorwa byinshi bya kidini byo muri Babuloni. Abasigaye bakomeje kujya mbere ari ubwoko bwejejwe kandi bwatunganyijwe, batambira Imana ibitambo by’ishimwe babigiranye umutima ukunze, kandi bizeye badashidikanya ko ari ubwoko yemera (Yesaya 52:11; 2 Abakorinto 6:14-18). Urubanza rwari rwatangiriye mu nzu y’Imana, ariko ntirwari gusohozwa mu gihe kimwe cyagenwe. Kugeragezwa no gushungurwa k’ubwoko bw’Imana, biracyakomeza. Abiringira kuzarokoka “[u]mubabaro mwinshi” wegereje bari mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi, na bo ukwizera kwabo kurimo kurageragezwa (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ibyo bikorwa mu buryo bumwe n’ubwo abasigaye basizwe bageragejwemo, no mu bundi buryo.
Ni Gute Mushobora Kugeragezwa?
6. Ni ikihe kigeragezo gikaze benshi bahuye na cyo?
6 Abakristo benshi batekereje ku kibazo cy’ingorabahizi cyo kwihanganira ibigeragezo bibageraho mu buryo bw’ibitero bitaziguye bagabwaho. Bibuka iyi nkuru igira iti “[abayobozi b’Abayahudi] bahamagara intumwa, barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu: maze barazirekura. Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina” (Ibyakozwe 5:40, 41). Kandi amateka y’ubwoko bw’Imana yo muri iki gihe, cyane cyane mu gihe cy’intambara z’isi yose, agaragaza neza rwose ko abenshi mu Bahamya ba Yehova bagiye bakubitwa n’ababatoteza kandi nabi cyane.
7. Abakristo bamwe na bamwe bo muri iki gihe bagaragaje ukwizera mu rugero rungana iki?
7 Ku birebana no gutotezwa kw’Abakristo, nta bwo isi itandukanya abasigaye basizwe n’imbaga y’abantu benshi bagize “izindi ntama” (Yohana 10:16). Mu gihe cy’imyaka myinshi, abagize ayo matsinda yombi bagiye bageragezwa mu buryo bukaze cyane, bafungwa ndetse bakanicwa bazira gukunda Imana kwabo no kuyizera. Ayo matsinda yombi yari akeneye umwuka w’Imana, uko ibyiringiro byabo byaba biri kose. (Gereranya n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1996, ipaji ya 31 [mu Gifaransa].) Mu myaka ya za 30 na za 40, mu gihe Ubudage bwategekwaga n’ishyaka rya Nazi, hari abagaragu ba Yehova benshi, hakubiyemo n’abana, bagaragaje ukwizera gutangaje, kandi abatari bake barageragejwe mu buryo burengeje urugero. Mu bihe bya vuba aha cyane, ubwoko bwa Yehova bwahanganye n’ikigeragezo cyo gutotezwa, urugero nko mu bihugu by’u Burundi, Eritereya, Etiyopiya, Malawi, Mozambike, u Rwanda, Singapore no mu cyahoze ari Zaïre. Kandi ibigeragezo nk’ibyo biracyakomeza.
8. Ni gute ibyavuzwe n’umuvandimwe umwe wo muri Afurika bigaragaza ko hari ibindi bikubiye mu bigerageza ukwizera kwacu, birenze kwihanganira ibitotezo byo gukubitwa?
8 Ariko kandi, nk’uko twamaze kubibona, nanone ukwizera kwacu kugeragezwa mu buryo bufifitse kurushaho. Bimwe mu bigeragezo duhura na byo, ntibiba ari ibigeragezo bitaziguye cyane kandi twatahura mu buryo bworoshye. Ibaze ukuntu wakwifata mu gihe waba uhuye na bimwe muri ibi bikurikira. Hari umuvandimwe wo muri Angola wari ufite abana icumi, akaba yari mu itorero ryabaye mu bwigunge mu gihe runaka, ku buryo ritabonaga uko rishyikirana n’abavandimwe bafite inshingano. Nyuma y’aho, hari abandi bashoboye gusura iryo torero. Bamubajije ukuntu yabyifatagamo kugira ngo ashobore gutunga umuryango we. Gusubiza icyo kibazo ntibyamworoheye, bityo akaba nta kindi yavuze kitari uko ngo imimerere yari igoye. Bamubajije niba nibura yarashoboraga kugaburira abana be igaburo rimwe ku munsi. Yarashubije ati “yewe, bingoye cyane. Twitoje kubeshwaho n’ibyo dufite.” Hanyuma, mu ijwi rirangwa n’icyizere cyuzuye, yagize ati “ariko se, ibyo si byo twiteze muri iyi minsi y’imperuka?” Muri iyi si, ukwizera nk’uko kuratangaje, ariko si ikintu kidasanzwe ku Bakristo b’indahemuka, biringira mu buryo bwuzuye ko amasezerano y’Ubwami azasohozwa.
9. Ni gute tuzageragezwa mu birebana n’ibivugwa mu 1 Abakorinto 11:3?
9 Nanone kandi, abagize imbaga y’abantu benshi bageragezwa mu bihereranye n’imikorere ya gitewokarasi. Itorero rya Gikristo ryo ku isi hose riyoborwa hakurikijwe amategeko y’Imana n’amahame ya gitewokarasi. Mbere y’ibindi byose, ibyo bisobanura kwemera ko Yesu ari we Muyobozi, akaba ari we washyiriweho kuba Umutwe w’itorero (1 Abakorinto 11:3). Tugaragaza ko tumugandukira we na Se tubikunze binyuriye mu kwizera gahunda za gitewokarasi zishyirwaho, hamwe n’imyanzuro ifatwa ifitanye isano no gukora ibyo Yehova ashaka twunze ubumwe. Ikindi kandi, muri buri torero harimo abantu bahawe inshingano yo kuyobora abandi. Abo ni abantu badatunganye, tukaba dushobora kubona amakosa yabo mu buryo bworoshye; ariko kandi, dusabwa kubaha abo bagenzuzi no kubagandukira (Abaheburayo 13:7, 17). Mbese, rimwe na rimwe ujya ubona ko icyo ari ikibazo cy’ingorabahizi? Mu by’ukuri se, ni ikigeragezo kuri wowe? Niba ari ko biri se, mbese, ubonera inyungu muri icyo kigeragezo cy’ukwizera kwawe?
10. Ni ikihe kigeragezo duhanganye na cyo mu bihereranye n’umurimo wo kubwiriza?
10 Nanone kandi, tugeragezwa mu byerekeranye n’igikundiro dufite, icyo kikaba ari n’ikintu dusabwa gusohoza, cyo kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo dutsinde icyo kigeragezo, tugomba kumva ko kwifatanya muri uwo murimo mu buryo bwuzuye, bikubiyemo ibirenze ibi byo kubwiriza by’umuhango cyangwa bya nikize. Wibuke amagambo Yesu yavuze ashima wa mupfakazi watanze ibyo yari afite byose (Mariko 12:41-44). Twagombye kwibaza tuti ‘mbese, nitanga muri ubwo buryo mu bihereranye n’umurimo wanjye wo kubwiriza?’ Twese tugomba kuba Abahamya ba Yehova mu bihe byose, twiteguye kureka umucyo wacu ukamurika, uko uburyo bubonetse kose.—Matayo 5:16.
11. Ni gute ihinduka ribaho mu byerekeranye no gusobanukirwa ibintu cyangwa inama itangwa mu birebana n’imyifatire bishobora kuba ikigeragezo?
11 Ikindi kigeragezo dushobora guhura na cyo, gihereranye n’urugero dufatanamo uburemere umucyo ugenda wiyongera ku byerekeranye n’ukuri kwa Bibiliya, hamwe n’inama duhabwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka (Matayo 24:45). Rimwe na rimwe, ibyo bisaba ko umuntu agira ibyo ahindura mu myifatire ye bwite, urugero nk’igihe hagaragazwaga ko abanywa itabi bagomba kurireka burundu niba bifuza kuguma mu itorero (2 Abakorinto 7:1).a Cyangwa se, ikigeragezo gishobora kuba ari icyo kwemera ko dukeneye guhindura amahitamo yacu mu bihereranye n’umuzika cyangwa ubundi buryo runaka bw’imyidagaduro.b Mbese, tuzashidikanya ku bihereranye n’ubwenge bukubiye mu nama twahawe? Cyangwa se, tuzareka umwuka w’Imana ugorore imitekerereze yacu, maze udufashe kwambara kamere ya Gikristo?—Abefeso 4:20-24; 5:3-5.
12. Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu umaze kubatizwa akomeze ukwizera kwe?
12 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, umubare w’abagize imbaga y’abantu benshi wagiye urushaho kwiyongera, kandi iyo bamaze kubatizwa, bagenda barushaho gukomeza imishyikirano bagirana na Yehova. Ibyo bikubiyemo ibirenze kujya mu makoraniro ya Gikristo, kujya mu materaniro amwe n’amwe ku Nzu y’Ubwami, cyangwa kwifatanya rimwe na rimwe mu murimo wo kubwiriza. Urugero: umuntu ashobora kuba agaragara inyuma ko yasohotse muri Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ariko se mu by’ukuri, yaba yarayiteye umugongo? Mbese, aracyihambira ku bintu biranga umwuka wa Babuloni Ikomeye—umwuka wo gusuzugura amahame akiranuka y’Imana? Mbese, afatana uburemere buke ibyo kuba indahemuka mu byerekeranye n’umuco no mu mibanire y’abashakanye? Mbese, yaba yibanda ku nyungu ze bwite no ku butunzi kurusha uko yita ku nyungu z’iby’umwuka? Mbese koko, yaba akomeza kwirinda kwanduzwa n’isi?—Yakobo 1:27.
Inyungu Zibonerwa mu Kwizera Kwageragejwe
13, 14. Ni iki abantu bamwe na bamwe bakoze nyuma y’aho baziye mu gusenga k’ukuri?
13 Niba mu by’ukuri twarahunze Babuloni Ikomeye, kandi nanone tukaba twaravuye mu isi, ntitukarebe ibintu twasize inyuma. Mu guhuza n’ihame riboneka muri Luka 9:62, uwo ari we wese muri twe wareba inyuma, bishobora kumuviramo gutakaza igikundiro cyo kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana. Yesu yagize ati “nta muntu ufashe isuka, ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.”
14 Ariko kandi, hari bamwe bahindutse Abakristo mu gihe cyashize, hanyuma baza kwishushanya n’iyi gahunda y’ibintu. Ntibarwanyije umwuka w’isi (2 Petero 2:20-22). Ibirangaza by’isi byarabatwaye, binatwara n’igihe cyabo, bityo bidindiza amajyambere yabo. Aho kwerekeza ibitekerezo byabo n’imitima yabo ku Bwami bw’Imana no ku gukiranuka kwayo nta gukebakeba, ngo babe ari byo bashyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, baratandukiriye maze bakurikirana intego z’iby’ubutunzi. Niba badasunikiwe kwemera imimerere barimo yo kuba bafite ukwizera kujegajega no kuba akazuyazi, bityo bakaba bahindura imyifatire yabo bagashaka inama ituruka ku Mana, bari mu kaga ko kuba batakaza imishyikirano y’agaciro kenshi bafitanye na Yehova hamwe n’umuteguro we.—Ibyahishuwe 3:15-19.
15. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu akomeze kwemerwa n’Imana?
15 Kugira ngo tuzasangwe turi mu bazarokoka umubabaro mwinshi wegereje cyane, bishingiye ku gihagararo cyacu cyo gukomeza kutarangwaho umwanda, ‘twarameshesheje [ibishura byacu] amaraso y’Umwana w’Intama’ (Ibyahishuwe 7:9-14; 1 Abakorinto 6:11). Nitudakomeza kugira igihagararo cyo kuba abantu batanduye kandi bakiranuka mu maso y’Imana, umurimo wacu wera ntuzemerwa. Nta gushidikanya, buri wese muri twe yagombye kumenya ko ukwizera kwageragejwe ari ko kuzadufasha kwihangana no kwirinda kutemerwa n’Imana.
16. Ni mu buhe buryo ibinyoma bishobora kugerageza ukwizera kwacu?
16 Rimwe na rimwe, abanyamakuru hamwe n’abategetsi b’isi bajya baharabika ubwoko bw’Imana, bavuga iby’imyizerere yacu n’imibereho yacu ya Gikristo uko bitari. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, bitewe n’uko Yesu yagaragaje neza ko ‘ab’isi bari kutwanga, kuko tutari [abayo]’ (Yohana 17:14). Mbese, tuzemerera abahinduwe impumyi na Satani ngo badukange kandi baduce intege, maze batume twumva dukojejwe isoni n’ubutumwa bwiza? Mbese, tuzareka ibinyoma bivugwa ku bihereranye n’ukuri, bigire ingaruka ku birebana no kujya mu materaniro kwacu kwa buri gihe no ku murimo wacu wo kubwiriza? Cyangwa se, tuzahagarara dushikamye kandi dufite ubutwari, ari nako twiyemeza tumaramaje kurusha ikindi gihe cyose gukomeza gutangaza ukuri ku bihereranye na Yehova n’Ubwami bwe?
17. Ni ikihe cyizere kidashidikanywa gishobora kudusunikira gukomeza kugaragaza ukwizera?
17 Dukurikije ubuhanuzi bwa Bibiliya bwamaze gusohora, igihe cy’imperuka tukigeze kure cyane. Ibyiringiro byacu by’isi nshya ikiranuka bishingiye kuri Bibiliya, bigiye gusohora mu buryo bushimishije nta gushidikanya. Mu gihe tugitegereje uwo munsi, nimucyo twese twizere Ijambo ry’Imana mu buryo butajegajega, kandi tugaragaze ukwizera kwacu tutadohoka mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose. Tekereza abigishwa bashya babarirwa mu bihumbi babatizwa buri cyumweru. Mbese, iyo si impamvu ihagije idutera kwishimira ko ukwihangana kwa Yehova kurebana no gusohoza urubanza rwe, gushobora guhesha agakiza abantu benshi cyane kurushaho? Mbese, ntidushimishwa no kuba Imana yararetse umurimo urokora ubuzima wo kubwiriza iby’Ubwami, ugakomeza gukorwa? Kandi se, ntitwishimira ko abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye ukuri, kandi bakaba bagaragaza ukwizera kwabo?
18. Ni iki wiyemeje ku bihereranye no gukorera Yehova?
18 Ntidushobora kumenya igihe ibigerageza ukwizera kwacu bizamara. Ariko kandi, ikidashidikanywa cyo ni uko Yehova yagennye umunsi ntarengwa wo guciraho iteka ijuru ribi n’isi mbi bya none. Hagati aho, nimucyo twiyemeze kwigana ukwizera guhebuje kwageragejwe kwagaragajwe na Nyir’ugutunganya ukwizera kwacu, ari we Yesu. Nimucyo kandi dukurikize urugero rw’abasigaye basizwe bageze mu za bukuru, n’urw’abandi bakorana ubutwari muri twe.
19. Ni iki ushobora kwemera udashidikanya ko kizanesha iyi si?
19 Twagombye kwiyemeza tumaramaje, gutangaza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose tubugeza kuri buri shyanga, buri bwoko, buri rurimi no ku bantu bose nta kudohoka, dufatanyije na wa mumarayika uguruka aringanije ijuru. Nitubareke bumve ibyo marayika atangaza agira ati “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo guciramo abantu urubanza gisohoye” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Igihe urwo rubanza rw’Imana ruzasohozwa, ni iki ukwizera kwacu kwageragejwe kuzaduhesha? Mbese, ntikuzaduhesha gutsinda mu ikuzo—ni ukuvuga gucungurwa tukavanwa muri iyi gahunda y’ibintu ya none, tukinjizwa mu isi nshya ikiranuka y’Imana? Mu gihe tuzaba twarihanganiye ibigerageza ukwizera kwacu, tuzashobora kuvuga amagambo nk’ay’intumwa Yohana, yo yagize iti “uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.”—1 Yohana 5:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1973, ipaji ya 528-535, n’uwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1973, ipaji ya 601-603 (mu Gifaransa)
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1983, ipaji ya 27-31 (mu Gifaransa.)
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute bishoboka ko ibigerageza ukwizera kwacu byatuma tugira ibyishimo?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigerageza ukwizera kwacu bidashobora kuba byatahurwa mu buryo bworoshye?
◻ Ni gute dushobora kubonera inyungu mu kwihanganira ibigerageza ukwizera kwacu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
A. H. Macmillan (uhereye imbere ugana ibumoso) ahagana mu gihe we n’abandi bayobozi ba Watch Tower Society bafungwaga bazira akarengane
Yari yoherejwe mu ikoraniro ryabereye i Detroit, muri Michigan, mu mwaka wa 1928
Umuvandimwe Macmillan yageze mu marembera y’ubuzima bwe akigaragaza ukwizera
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Kimwe n’uyu muryango, Abakristo benshi bo muri Afurika bagaragaje agaciro ko kwizera kwageragejwe