INGINGO Y’IBANZE | KUKI TUGOMBA KUBA INYANGAMUGAYO?
Akamaro ko kuba inyangamugayo
“Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.
Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “inyangamugayo,” risobanura “ikintu gifite ubwiza bw’umwimerere.” Nanone ryerekeza ku myifatire myiza.
Abakristo bafatana uburemere amagambo yahumetswe yavuzwe n’intumwa Pawulo, agira ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose.” Ibyo bikubiyemo iki?
KUBA INYANGAMUGAYO NI URUGAMBA
Abantu benshi bireba mu ndorerwamo buri gitondo mbere yo kujya aho abandi bari. Kubera iki? Ni uko baba bashaka kugaragara neza. Nyamara hari ikintu kiruta kure kwambara neza cyangwa kugira imisatsi itunganyije neza. Mu by’ukuri, uko tumeze mu mutima bishobora gutuma tugaragara neza cyangwa nabi.
Ijambo ry’Imana ritubwira ko gukora ibibi bitubangukira. Mu Ntangiriro 8:21 hagira hati “imitima y’abantu ibogamira ku bibi uhereye mu buto bwabo.” Ni yo mpamvu kugira ngo tube inyangamugayo, tugomba kurwanya kamere yacu idushishikariza gukora ibibi. Intumwa Pawulo yasobanuye neza intambara yarwanaga ngo icyaha kitamuganza. Yagize ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.”—Abaroma 7: 22, 23.
Mu gihe umutima wacu uduhatira gukora ibibi kandi ukaba utwumvisha ko guhemuka nta cyo bitwaye, ntitugomba kuwumvira. Ni twe twihitiramo icyo twakora. Iyo duhisemo kurandura ibitekerezo bibi mu mitima yacu, dushobora kuba inyangamugayo nubwo twaba tubana n’abahemu.
ICYADUFASHA GUTSINDA URWO RUGAMBA
Kugira ngo tube inyangamugayo, tugomba kuba dufite amahame mbwirizamuco tugenderaho. Ikibabaje ni uko abantu benshi bita cyane ku myambaro yabo y’inyuma, kuruta uko bita kuri ayo mahame. Ibyo bituma babona impamvu z’urwitwazo zibatera guhemuka. Hari igitabo cyagize kiti “ubusanzwe, iyo umuntu amaze kumenyera guhemuka, ageraho akumva nta cyo bitwaye.” Bibiliya irimo amahame yadufasha kwigenzura, tukamenya niba turi inyangamugayo.
Bibiliya yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kuba inyangamugayo. Irimo amahame mbwirizamuco meza kuruta andi yose (Zaburi 19:7) Itanga inama nziza ku birebana no kubana neza mu muryango, akazi, kwirinda ubwiyandarike no gusenga Imana. Izo nama zose zifite akamaro. Amategeko n’amahame yo muri Bibiliya agenewe abantu bo mu bihugu byose n’abo mu moko yose. Nidusuzuma ibikubiye muri Bibiliya, tukabitekerezaho twitonze kandi tukabikurikiza, nta kabuza tuzaba inyangamugayo kandi tugire imyifatire myiza.
Uretse kugira ubumenyi nyakuri kuri Bibiliya, ni iki kindi cyadufasha gutsinda intambara turwana yo gukomeza kuba inyangamugayo? Mu by’ukuri, tuba mu isi itagendera ku mahame agenga umuco kandi idushishikariza kwirengagiza ayo mahame. Ni yo mpamvu tugomba gusenga Imana kugira ngo idufashe kandi idushyigikire (Abafilipi 4:6, 7, 13). Ibyo bizatuma tugira imbaraga zo kurwanirira icyiza, maze tube inyangamugayo muri byose.
AKAMARO KO KUBA INYANGAMUGAYO
Kuba Hitoshi wavuzwe mu ngingo ibanza yarakomeje kuba umukozi w’inyangamugayo, byatumye yihesha izina ryiza. Ubu akorera umuntu umukundira ko ari inyangamugayo. Hitoshi yagize ati “nshimishwa cyane n’uko nabonye akazi gatuma ngira umutimanama utancira urubanza.”
Hari abandi bantu biboneye ukuntu kuba inyangamugayo ari byiza. Bakurikije inama yo muri Bibiliya yo “kuba inyangamugayo muri byose,” bibagirira akamaro. Dore icyo bamwe muri bo bavuze.
Bituma umuntu agira umutimanama ukeye
“Naretse ishuri mfite imyaka 13 maze njya mu gatsiko k’amabandi. Ibintu nabaga mfite hafi ya byose, ni ibyo nabaga naribye. Nyuma yaho nashatse umugabo, nuko Abahamya ba Yehova batangira kutwigisha Bibiliya twembi. Twamenye ko Yehovaa Imana yanga ubuhemu, twiyemeza guhinduka. Mu mwaka wa 1990 twiyeguriye Yehova turabatizwa, tuba Abahamya ba Yehova.” —Imigani 6:16-19.
“Kera, inzu yanjye yabaga yuzuye ibyibano. Ariko ubu nta na kimwe wasangamo, kandi ibyo bituma ngira umutimanama utuje. Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza imyaka namaze niba, nshimira Yehova kuko agira imbabazi. Ubu buri joro njya kuryama nzi ko namushimishije.”—Cheryl, Irilande.
“Iyo umukoresha wanjye yamenyaga ko nanze ruswa, yarambwiraga ati ‘Imana yawe ni yo yabigufashijemo. Twishimira kuba dukorana nawe muri iyi sosiyete.’ Kuba inyangamugayo muri byose bituma ngira umutimanama ukeye imbere ya Yehova. Nanone bibera urugero rwiza abagize umuryango wanjye n’abandi.”—Sonny, Hong Kong.
Bituma umuntu agira amahoro
“Ndi umuyobozi wungirije wa banki mpuzamahanga. Akenshi abo dukorana babona ko kutaba inyangamugayo bituma barushaho gukira. Bagendera ku mvugo igira iti ‘guhemuka ushaka gutera imbere, nta kibi kirimo. Ikibi ni ugukabya.’ Ariko kuba inyangamugayo, bituma ngira amahoro. Niyemeje gukomeza kuba inyangamugayo nubwo byangiraho ingaruka. Abakoresha banjye bazi ko ntazigera mbabeshya cyangwa ngo mbafashe kubeshya.”—Tom, Amerika.
Bihesha umuntu icyubahiro
“Hari ibintu byigeze kwibwa ku kazi maze umugenzuzi ansaba kubitangira raporo y’impimbano, ariko mubera ibamba. Ababyibye bamaze gufatwa, umukoresha wanjye yanshimiye ko nabaye inyangamugayo. Nubwo kuba inyangamugayo mu isi yuzuye abahemu bisaba ubutwari, bituma abandi batwubaha kandi bakatugirira icyizere.”—Kaori, u Buyapani.
Kuba inyangamugayo bituma umuntu agira umutima ukeye, akagira amahoro kandi bikamuhesha icyubahiro. Ese wowe si ko ubibona?
a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.