Bakomezwa n’Ibyiringiro, Bagasunikwa n’Urukundo
“Hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”—1 ABAKORINTO 13:13.
1. Ni uwuhe muburo duhabwa n’intumwa Pawulo?
INTUMWA PAWULO iduha umuburo w’uko, kimwe n’ubwato, ukwizera kwacu gushobora kumeneka. Yavuze ibihereranye no ‘gukomeza kwizera, dufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse, bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera’ (1 Timoteyo 1:19). Mu kinyejana cya mbere I.C., amato yagendaga mu nyanja yabaga akozwe mu mbaho. Ubushobozi bwayo bwo guhangana n’inyanja adahungabanye, bwaterwaga n’ubwoko bw’imbaho yabaga akozwemo n’ukuntu yabaga akoranywe ubuhanga.
2. Kuki ubwato bwacu bwo kwizera bugomba kuba bwubatswe neza, kandi se, ibyo bidusaba iki?
2 Icyo dushobora kwita ubwato bwacu bwo kwizera, bugomba gukomeza kureremba hejuru y’amazi mu nyanja irimo umuhengeri igereranywa n’abantu (Yesaya 57:20; Ibyahishuwe 17:15). Bityo rero, bugomba kuba bwubatswe neza, kandi ibyo biterwa natwe. Mu gihe “inyanja” y’Abayahudi n’iy’Abaroma yagendaga irushaho kuvurungana ku buryo yashoboraga guteza Abakristo ba mbere akaga, Yuda yanditse agira ati “bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu [m]wuka [w]era, mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho” (Yuda 20, 21). Kubera ko nanone Yuda yavuze ibihereranye no kurwanira “ibyo kwizera abera bahawe,” imvugo ngo ‘ibyo kwizera byera cyane’ ishobora kwerekeza ku nyigisho za Gikristo zose uko zakabaye, hakubiyemo n’ubutumwa bwiza bw’agakiza (Yuda 3). Kristo ni we rufatiro uko kwizera gushingiyeho. Niba twifuza kwizirika ku kwizera nyakuri kwa Gikristo, tugomba kugira ukwizera gukomeye.
Guhangana n’Icyuka cyo “Kwishisha Udutsiko tw’Ingirwadini”
3. Ni gute bamwe barimo bakoresha icyuka cyo “kwishisha udutsiko tw’ingirwadini”?
3 Mu myaka ya vuba aha, hagiye habaho ibikorwa byinshi biteye ubwoba byo kwiyahura kw’imbaga y’abantu, ubwicanyi n’ibitero bigabwa n’abantu bakoresha iterabwoba, ibyo byose bikaba byaragiye bikorwa n’udutsiko tw’ingirwadini tuba tugizwe n’abantu bake. Birumvikana ko abantu benshi, hakubiyemo n’abayobozi ba gipolitiki bafite imitima itaryarya, bagiye bagaragaza ko bahangayikishijwe no kurengera abantu b’inzirakarengane, cyane cyane abakiri bato, babarinda utwo dutsiko tw’ingirwadini dushobora guteza akaga. Ku bw’ibyo, “imana y’iki gihe,” nta gushidikanya ikaba ari na yo yihishe inyuma y’ayo marorerwa, yateje icyuka bamwe bita ko ari ukwishisha udutsiko tw’ingirwadini, kandi arimo aragikoresha kugira ngo yibasire ubwoko bwa Yehova (2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:12). Hari bamwe buririye kuri iyo mimerere kugira ngo batume umurimo wacu urwanywa. Mu bihugu bimwe na bimwe, bakoze poropagande ndende yitwa ko yari igamije kurinda abantu “udutsiko duteye akaga,” ariko bakita Abahamya ba Yehova uko batari, bityo bakadushinja ibinyoma bififitse bagamije kudusebya. Ibyo byatumye kubwiriza ku nzu n’inzu bigorana mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, kandi binatuma abantu bamwe na bamwe twiganaga Bibiliya bahagarika icyigisho cyabo. Byongeye kandi, ibyo byatumye abavandimwe bacu bamwe na bamwe bacika intege.
4. Kuki kurwanywa bitagombye kuduca intege?
4 Icyakora, aho kugira ngo ibitotezo biduce intege, byagombye gutuma turushaho kwizera tudashidikanya ko dukurikiza Ubukristo bw’ukuri (Matayo 5:11, 12). Abakristo ba mbere bashinjwe ko bari agatsiko koshya abantu kugandira ubutegetsi, kandi ‘bavugwaga nabi’ hose (Ibyakozwe 24:5; 28:22). Ariko kandi, intumwa Petero yijeje bagenzi be bari bahuje ukwizera, ibandikira igira iti “bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu, ngo mumere nk’abagushije ishyano. Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa” (1 Petero 4:12, 13). Mu buryo nk’ubwo, umwe mu bari bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yanditse agira ati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:2-4). Nk’uko imbaraga z’imiyaga ikaze ari zo zipima ubushobozi bw’ubwato bwo guhangana n’inyanja, ni na ko inkubi yo kurwanywa izagaragaza intege nke izo ari zo zose zishobora kuboneka mu bwato bwacu bwo kwizera.
Imibabaro Itera Kwihangana
5. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko ukwizera kwacu kutahungabana mu gihe twaba duhuye n’amakuba?
5 Abakristo bashobora kwizera ko bashobora kwihangana, kandi ko ukwizera kwabo kutajegajega, mu gihe gusa baba bamaze guhangana n’inkubi y’imibabaro. Ukwihangana kwacu ‘kuzasohoza umurimo wako’ mu nyanja irimo umuhengeri, niba gusa ‘dutunganye rwose, dushyitse, tutabuzeho na gato,’ hakubiyemo no kugira ukwizera gukomeye. Pawulo yanditse agira ati “ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo; twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago.”—2 Abakorinto 6:4.
6. Kuki twagombye ‘kwishima no mu makuba yacu,’ kandi se, ni gute ibyo bikomeza ibyiringiro byacu?
6 Imbaraga z’imiyaga ikaze y’imibabaro dushobora rimwe na rimwe guhangana na yo, yagombye kubonwa ko ari uburyo tuba tubonye bwo kugaragaza ko ubwato bwacu bwo kwizera ari buzima kandi ko butajegajega. Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma agira ati “twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza; uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni” (Abaroma 5:3-5). Gukomeza gushikama mu bigeragezo, bituma twemerwa na Yehova. Ibyo na byo bigakomeza ibyiringiro byacu.
Impamvu Bamwe Bahinduka nk’Inkuge Imenetse
7. (a) Nk’uko bigaragazwa n’amagambo ya Pawulo, ni gute bamwe bagiye baba nk’inkuge imenetse mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute muri iki gihe bamwe bagiye bava mu kuri?
7 Igihe Pawulo yatangaga umuburo ku bihereranye no kwirinda guhinduka “nk’inkuge imenetse,” yatekerezaga kuri bamwe bari ‘bararetse’ umutimanama wabo mwiza bagatakaza ukwizera kwabo (1 Timoteyo 1:19). Muri abo, hari harimo uwitwaga Humenayo na Alekizanderi babaye abahakanyi, bakava mu kuri kandi bagatangira gutukana (1 Timoteyo 1:20; 2 Timoteyo 2:17, 18). Muri iki gihe, abahakanyi bava mu kuri bakubitisha amagambo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ muri ubwo buryo, bakaba barimo baruma ikiganza cyahoze kibagaburira mu buryo bw’umwuka. Bamwe muri bo bameze nk’“umugaragu mubi,” uvuga nta mbebya ati “Databuja aratinze” (Matayo 24:44-49; 2 Timoteyo 4:14, 15). Bahakana ko imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu yegereje, kandi banenga umugaragu uri maso mu buryo bw’umwuka bamuziza ko akomeza gutera ubwoko bwa Yehova inkunga yo gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa (Yesaya 1:3). Abo bahakanyi bagera ku ntego zabo “bakubika kwizera kwa bamwe,” bigatuma abo ngabo bamera nk’inkuge zimenetse mu buryo bw’umwuka.—2 Timoteyo 2:18.
8. Ni iki cyatumye bamwe bamena cyangwa baroha ubwato bwabo bwo kwizera?
8 Abandi Bakristo bitanze, bamennye ubwato bwabo bwo kwizera binyuriye mu kureka kumvira umutimanama wabo no kwirundumurira mu myifatire yogeye muri iyi si irangwa no kwiruka inyuma y’ibinezeza mu buryo butagira rutangira no mu busambanyi bwayo (2 Petero 2:20-22). Hari n’abandi baroha ubwato bwabo bwo kwizera bitewe n’uko babona ko dusa n’aho tutari hafi kugera ku cyambu cya gahunda nshya y’ibintu. Kubera ko badashobora gukora imibare ngo bamenye igihe ubuhanuzi bumwe ba bumwe buzasohorera, kandi bakaba barasibanganyije mu bwenge bwabo ibihereranye n’“umunsi wa Yehova,” batera umugongo ugusenga k’ukuri (2 Petero 3:10-13, NW; 1 Petero 1:9). Ntibatinda gusanga barasubiye mu mazi y’isayo atabasha gucayuka y’iyi gahunda y’ibintu (Yesaya 17:12, 13; 57:20). Bamwe mu baretse kwifatanya n’itorero rya Gikristo na n’ubu bemera ko ari idini ry’ukuri. Ariko kandi, uko bigaragara babura ukwihangana, gushobora gutuma bategereza gahunda nshya yasezeranyijwe na Yehova Imana. Kuri bo, Paradizo yaratinze.
9. Ni ibiki Abakristo bake bitanze barimo bakora, kandi se, ibyo bintu byagombye gutuma dusuzuma iki?
9 Mu bice bimwe na bimwe byo ku isi, hari Abakristo bake bitanze basa n’aho bazinze igice kimwe cy’imyenda igendesha ubwato bwabo bwo kwizera. Ubwato buracyareremba hejuru y’amazi, ariko kandi, aho gukomeza kujya mbere bafite ukwizera kutagabanyije, bagenda basodoka. Hari bamwe barehejwe n’ibyiringiro byo kuzaba muri “Paradizo yegereje,” bituma bashishikarira gushyiraho imihati bivuye inyuma, kugira ngo bazabigereho—bakorana umwete umurimo wo kubwiriza kandi bakajya mu materaniro yose buri gihe no mu makoraniro mato n’amanini. Noneho rero ubu, kubera ko bibwira ko ibyiringiro byabo bitagisohojwe vuba cyane nk’uko bari babyiteze, bumva batagishaka kwigora cyane. Ibyo byagiye bigaragarira ku kuntu bagabanyije umurego mu murimo wo kubwiriza, gusiba amateraniro no kudaterana kuri porogaramu zimwe na zimwe zigize amakoraniro mato n’amanini, biturutse ku bushake bwabo. Abandi usanga baharira igihe kinini imyidagaduro hamwe no kwironkera ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri. Ibyo bintu bituma dusuzuma icyagombye kuba imbaraga idusunika mu mibereho yacu mu birebana no kwiyegurira Yehova kwacu. Mbese, umwete tugira mu murimo tumukorera wagombye kuba ushingiye ku byiringiro byo kuzaba muri “Paradizo yegereje”?
Ibyiringiro Bigereranywa n’Icyuma Gitsika Ubwato
10, 11. Ni iki Pawulo yagereranyije n’ibyiringiro byacu n’iki, kandi se, kuki iryo gereranya ryari rikwiriye?
10 Pawulo yagaragaje ko Yehova yari yarasezeranyije kuzaha abantu imigisha mu gihe kizaza binyuriye kuri Aburahamu. Hanyuma, iyo ntumwa yasobanuye igira iti “Imana . . . yongeraho indahiro; kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka [ijambo ryayo n’indahiro yayo], ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye, twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu. Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima, gikomeye kandi gishikamye” (Abaheburayo 6:17-19; Itangiriro 22:16-18). Ibyo byiringiro byashyizwe imbere y’Abakristo basizwe, ni ibyo kuzabona ubuzima budapfa mu ijuru. Muri iki gihe, umubare munini w’abagaragu ba Yehova, bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43). Nta muntu n’umwe wagira ukwizera adafite ibyo byiringiro.
11 Icyuma gitsika ubwato ni icyuma gikomeye gituma ubwato budahubangana, kikaba ari icy’ingenzi mu gutuma buhama hamwe kandi kigatuma umuyaga utabujyana iyo ushaka. Nta musare watsuka ava ku cyambu adafite icyo cyuma gitsika ubwato. Kubera ko Pawulo yari yaramenekeweho n’inkuge incuro nyinshi, yari azi ahereye ku byo yari yariboneye ko ubuzima bw’abantu bagenda mu nyanja akenshi bwabaga bushingiye ku byuma bitsika ubwato bwabo (Ibyakozwe 27:29, 39, 40; 2 Abakorinto 11:25). Mu kinyejana cya mbere, ubwato ntibwagiraga moteri yashoboraga gutuma umutware w’abasare abuyobora uko ashatse. Uretse amato y’intambara yakoreshaga ingashya, mbere na mbere amato yajyanwaga n’umuyaga. Iyo umutware w’abasare yabonaga ko ubwato bwe bwugarijwe n’akaga ko kuba bwasekura urutare, nta kindi yashoboraga gukora kitari ukumanurira mu mazi icyuma gitsika ubwato, maze akabona kurokoka umuhengeri, yiringiye ko icyo cyuma gitsika ubwato kitari bushinguke mu butaka bwo hasi. Ni yo mpamvu Pawulo yagereranyije ibyiringiro by’Umukristo n’“igitsika umutima, gikomeye kandi gishikamye” (Abaheburayo 6:19). Iyo twibasiwe n’inkubi yo kurwanywa cyangwa tukagerwaho n’ibindi bigeragezo, ibyiringiro byacu bihebuje bitubera nka cya cyuma gitsika ubwato gituma tudahungabana tugakomeza kuba bazima, ku buryo ubwato bwacu bwo kwizera budatwarwa n’umuyaga ngo busekure intaza zo gushidikanya zishobora guteza akaga, cyangwa ibitare by’ubuhakanyi byaburimbura.—Abaheburayo 2:1; Yuda 8-13.
12. Ni gute dushobora kwirinda kwimura Yehova?
12 Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo umuburo agira ati “nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho” (Abaheburayo 3:12). Mu nyandiko y’Ikigiriki, ijambo “kwimura,” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kwitandukanya,” ni ukuvuga kuba umuhakanyi. Ariko kandi, dushobora kwirinda kugira ngo tudahinduka nk’inkuge imenetse mu buryo budasubirwaho bene ako kageni. Ukwizera n’ibyiringiro bizadufasha kuba akaramata kuri Yehova, kabone n’iyo twaba twugarijwe n’inkubi y’ibigeragezo bikaze bite (Gutegeka 4:4; 30:19, 20). Ukwizera kwacu ntikuzamera nk’ubwato buteraganwa n’imiyaga y’inyigisho z’abahakanyi (Abefeso 4:13, 14). Nanone kandi, nitugira ibyiringiro bimeze nk’icyuma gitsika ubwato, tuzashobora guhangana n’ibibazo by’ingutu duhura na byo mu buzima dushikamye, turi abagaragu ba Yehova.
Dusunikwe n’Urukundo Hamwe n’Umwuka Wera
13, 14. (a) Kuki kugira ibyiringiro bimeze nk’icyuma gitsika ubwato byonyine bidahagije? (b) Ni iki cyagombye kuba imbaraga idusunika mu gukorera Yehova umurimo wera, kandi kuki?
13 Umukristo ntazakomeza kujya mbere ngo yinjire muri gahunda nshya, niba ikimusunikira gukorera Yehova ari uko gusa yiringiye kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka paradizo. N’ubwo gukomeza kugira ibyiringiro bimeze nk’icyuma gitsika ubwato bituma adahungabana mu mibereho ye, ibyo byiringiro no kwizera kwe agomba kubyongeraho imbaraga imusunika y’urukundo. Ibyo Pawulo yabitsindagirije ubwo yagiraga ati “hagumyeho ukwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta ibindi ni urukundo.—1 Abakorinto 13:13.
14 Imbaraga idusunika gukorera Yehova umurimo wera, yagombye kuba ari urukundo ruvuye ku mutima tumukunda, twitabira urukundo rutagereranywa yadukunze na we. Intumwa Yohana yanditse igira iti “udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo. Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe, ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:8, 9, 19). Ntitwagombye gushishikazwa mbere na mbere no kuzironkera agakiza, ahubwo tubitewe no gushimira Yehova, twagombye gushishikazwa no kuzibonera ukuntu izina rye ryera rizezwa, n’ukuntu ubutegetsi bwe bw’ikirenga bukiranuka buzavanwaho umugayo.
15. Ni gute urukundo dukunda Yehova rufitanye isano n’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga?
15 Yehova yifuza ko tumukorera tubitewe n’urukundo tumukunda, aho kumukorera tugamije gusa kuzibera muri Paradizo. Igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyitwa Insight on the Scripturesa kigira kiti “Yehova aterwa ishema no kubona ukuntu ubutegetsi bwe bw’ikirenga hamwe n’ukuntu ibiremwa bye bibushyigikira, bishingiye mbere na mbere ku rukundo. Yifuza gusa abantu bakunda ubutegetsi bwe bw’ikirenga babitewe n’imico ye myiza kandi bakaba babukunda bitewe n’uko bukiranuka, bagakunda ubutegetsi bwe bw’ikirenga kuburutisha ubundi butegetsi ubwo ari bwo bwose (1Kr 2:9). Bahitamo kumukorera bagendera ku buyobozi bw’ubutegetsi bwe bw’ikirenga aho kugerageza kwigenga—ibyo bakaba babikora bitewe n’uko bamuzi, bakaba bazi urukundo rwe, ubutabera bwe n’ubwenge bwe, babona ko bisumba kure cyane ibyabo (Zb 84:11, 12, umurongo wa 10 n’uwa11 muri Biblia Yera).”—Umubumbe wa 2, ipaji ya 275.
16. Ni gute urukundo dukunda Yesu ari imbaraga idusunika mu mibereho yacu?
16 Nanone kandi, twebwe Abakristo tugaragariza Yesu urukundo kubera ko na we yadukunze. Pawulo yagize ati “urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko umwe yapfiriye bose, ariko bose bapfuye; kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye, akanabazukira” (2 Abakorinto 5:14, 15). Kristo ni we rufatiro rwubatsweho ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka, ukwizera kwacu n’ibyiringiro byacu. Urukundo dukunda Kristo Yesu, rukomeza ibyiringiro byacu kandi rugatuma ukwizera kwacu kudahungabana, cyane cyane mu gihe cy’inkubi y’ibigeragezo bikaze cyane.—1 Abakorinto 3:11; Abakolosayi 1:23; 2:6, 7.
17. Ni izihe mbaraga zidusunika duhabwa na Yehova, kandi se, ni gute akamaro kazo kagaragazwa mu Byakozwe 1:8 no mu Befeso 3:16?
17 N’ubwo urukundo dukunda Imana hamwe n’Umwana wayo ari yo mbaraga idusunika mu mibereho ya Gikristo, Yehova aduha ikindi kintu kidusunika, kikaduha imbaraga kandi kigatuma dukomera ku buryo dukomeza kujya mbere mu murimo we. Ni imbaraga rukozi ye, cyangwa umwuka wera. Amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki yahinduwemo “umwuka,” yerekeza mbere na mbere ku kuntu umwuka ugendana imbaraga nyinshi, urugero nk’umuyaga. Ubwato bugendeshwa n’umwenda nk’ubwo Pawulo yajyaga agendamo, bwishingikirizaga ku mbaraga itaboneka yaturukaga ku muyaga, kugira ngo bugere aho bwabaga bugiye. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo ubwato bwacu bwo kwizera bukomeze kutujyana tujya mbere mu murimo wa Yehova, dukeneye urukundo kandi tugomba gukoreshwa n’imbaraga rukozi itaboneka y’Imana.—Ibyakozwe 1:8; Abefeso 3:16.
Dukomeze Kujya Mbere Tugana Aho Tujya!
18. Ni iki kizadufasha kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose gishobora kuzibasira ukwizera kwacu mu gihe kiri imbere?
18 Ukwizera kwacu hamwe n’urukundo, bishobora kugeragezwa mu buryo bukomeye mbere y’uko tugera muri gahunda nshya y’ibintu. Ariko kandi, Yehova yaduhaye icyuma gitsika “gikomeye kandi gishikamye”—icyo kikaba ari ibyiringiro byacu bihebuje (Abaheburayo 6:19; Abaroma 15:4, 13). Mu gihe turembejwe no kurwanywa cyangwa se ibindi bigeragezo, dushobora kwihangana niba mu buryo burangwa n’umutekano dushikamye binyuriye ku byiringiro byacu. Mu gihe igitero kimwe gihoshe ariko hagahita haza ikindi, nimucyo twiyemeze gukomeza ibyiringiro byacu kandi twiyemeze kugira ukwizera gukomeye kurushaho.
19. Ni gute dushobora gukomeza gutwara ubwato bwacu bwo kwizera maze tukazagera mu cyambu cy’isi nshya y’Imana?
19 Mbere y’uko Pawulo agira icyo avuga ku bihereranye n’“igitsika umutima,” yagize ati “turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete wo [“yihutira,” NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji] kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka: kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano, babiheshejwe no kwizera no kwihangana” (Abaheburayo 6:11, 12). Dusunitswe n’urukundo dukunda Yehova hamwe n’Umwana we kandi duhawe imbaraga n’umwuka wera, nimucyo dukomeze gutwara ubwato bwacu bwo kwizera, kugeza ubwo tuzagerera mu cyambu cy’isi nshya yasezeranyijwe y’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Isubiramo]
◻ Ku birebana no kwizera kwacu, ni uwuhe muburo duhabwa na Pawulo?
◻ Ni gute bamwe bagiye baba nk’inkuge imenetse mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni gute abandi bo barimo bacika intege?
◻ Ni uwuhe muco w’Imana ugomba kujyana no kwizera kwacu?
◻ Ni iki kizadufasha kugera mu cyambu cy’isi nshya yasezeranyijwe n’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ubwato bwacu bwo kwizera, bugomba kuba bwubatswe neza kugira ngo bushobore guhangana n’inkubi y’ibibazo by’ingutu duhura na byo mu buzima
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Ukwizera kwacu gushobora kumera nk’inkuge imenetse
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ibyiringiro ni nk’icyuma gitsika ubwato mu mibereho yacu twebwe Abakristo