Ni Gute Ukwizera Kwacu Dushobora Kukongeraho Ingeso Nziza?
“Kwizera mukongereho ingeso nziza.”—2 PETERO 1:5.
1, 2. Kuki tugomba kwiringira ko ubwoko bwa Yehova bukora iby’ingeso nziza?
YEHOVA ni umunyangeso nziza buri gihe mu byo akora byose. Akora ibyo gukiranuka kandi byiza. Ni yo mpamvu intumwa Petero yashoboraga kuvuga ko Imana yahamagaye Abakristo basizwe ibahamagarishije ‘ubwiza bwayo n’ingeso zayo nziza.’ Ubumenyi nyakuri buva kuri Se wo mu ijuru bwaberetse ibigomba gukorwa kugira ngo bagire imibereho irangwamo ukubaha Imana k ‘ukuri.—2 Petero 1:2, 3.
2 Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘kwigana Imana, nk’abana bakundwa’ (Abefeso 5:1). Kimwe na Se wo mu ijuru, abasenga Yehova bagomba kugira ingeso nziza mu mimerere iyo ari yo yose. Ariko se, imvugo ngo ingeso nziza isobanura iki?
Icyo Ingeso Nziza Ari Cyo
3. Ni gute “ingeso nziza” zasobanuwe?
3 Inkoranyamagambo z’ubu zisobanura ko “ingeso nziza” ari “imyifatire myiza cyane; ubwiza.” Ni “ibikorwa n’ibitekerezo bikiranuka; n’ubwiza bwa kamere.” Umuntu ugira ingeso nziza aba akiranuka. Nanone kandi, imvugo ngo ingeso nziza yasobanuwe ko ari “ugukurikiza amahame yo gukiranuka.” Birumvikana ariko ko ku Bakristo, “amahame yo gukiranuka” agenwa n’Imana kandi akaba agaragazwa neza mu Ijambo ryayo Ryera, ari ryo Bibiliya.
4. Ni iyihe mico ivugwa muri 2 Petero 1:5-7 Abakristo bagomba kwihatira kugira?
4 Abakristo b’ukuri bihatira gukurikiza amahame ya Yehova Imana akiranuka kandi bakizera amasezerano ye y’igiciro cyinshi. Nanone bakurikiza inama ya Petero igira iti “ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana; kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo” (2 Petero 1:5-7). Umukristo agomba kwihatira kugira iyo mico. Ibyo nta bwo bikorwa mu minsi mike cyangwa mu myaka mike gusa, ahubwo bisaba imihati idacogora mu mibereho y’umuntu yose. Ni yo mpamvu kongera ingeso nziza ku kwizera kwacu atari ibintu byoroshye na mba!
5. Dukurikije Ibyanditswe bya Bibiliya, ingeso nziza ni iki?
5 Umwanditsi w’inkoranyamagambo witwa M. R. Vincent avuga ko ubusobanuro bwa mbere bw’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ingeso nziza,” ryasobanuraga “uguhebuza mu buryo ubwo ari bwo bwose.” Petero yarikoresheje mu bwinshi mu gihe yavugaga ko Abakristo bagomba gutangaza “ishimwe” cyangwa ingeso nziza z’Imana (1 Petero 2:9). Mu mvugo y’Ibyanditswe, nta bwo kugira ingeso nziza byumvikanamo igitekerezo cy’ubunenganenzi, ahubwo uwo muco ni “ubushobozi bw’ubwenge, ingufu z’ubwenge, imbaraga z’ubugingo.” Mu gihe Petero yavugaga iby’ingeso nziza, yatekerezaga ibihereranye n’imico ihebuje kandi irangwamo ubutwari abagaragu b’Imana bagomba kugaragaza no kugundira. Ariko se, ubwo tudatunganye, dushobora gukora iby’ingeso nziza mu maso y’Imana koko?
Ntidutunganye Ariko Turi Abanyangeso Nziza
6. N’ubwo tudatunganye, kuki twavuga ko dushobora gukora iby’ingeso nziza mu maso y’Imana?
6 Kubera ko twarazwe kudatungana n’icyaha, dushobora kwibaza ukuntu mu by’ukuri dushobora kugira ingeso nziza mu maso y’Imana (Abaroma 5:12). Nta gushidikanya ko tuzakenera ubufasha bwa Yehova kugira ngo tugire imitima itanduye, ari na yo iturukamo ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa birangwamo ingeso nziza. (Gereranya na Luka 6:45.) Nyuma yo gukorana icyaha na Batisheba, umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yatakambye agira ati “Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye” (Zaburi 51:12 [umurongo wa 10 muri Bibliya Yera]). Dawidi yababariwe n’Imana kandi ahabwa ubufasha bwa ngombwa kugira ngo akomeze kugira imyifatire irangwamo ingeso nziza. Ku bw’ibyo rero, niba twarakoze icyaha gikomeye ariko tukaba twarihannye tukemera ubufasha bw’Imana n’ubw’abasaza b’itorero, dushobora kongera kugendera mu ngeso nziza kandi tukaguma muri iyo nzira.—Zaburi 103:1-3, 10-14; Yakobo 5:13-15.
7, 8. (a) Kugira ngo dukomeze kuba abanyangeso nziza, ni iki tugomba gukora? (b) Ni ubuhe bufasha Abakristo babona mu kuba abanyangeso nziza?
7 Kubera ko twarazwe icyaha, tugomba guhora duhatanira gukora icyo kugira ingeso nziza bidusaba. Kugira ngo dukomeze kugira ingeso nziza, ntitugomba na rimwe kwirekura ngo tube imbata z’icyaha. Ahubwo tugomba kuba “imbata zo gukiranuka,” tugahora dutekereza, tuvuga, kandi dukora iby’ingeso nziza (Abaroma 6:16-23). Birumvikana ko ibyifuzo bya kamere no kubogamira ku cyaha bifite imbaraga, kandi duhanganye n’intambara iri hagati yabyo n’iby’ingeso nziza dusabwa n’Imana. None se, ni iki twakora?
8 Mbere na mbere, tugomba kugendera ku buyobozi bw’umwuka wera wa Yehova, ari wo mbaraga ze. Icyakora, tugomba no gukurikiza inama ya Pawulo igira iti “ ‘muyoborwe n’[u]mwuka,’ kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; kuko kamere irarikira ibyo [u]mwuka [w]anga, kandi [u]mwuka [w]ifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora” (Abagalatiya 5:16, 17). Ni koko, dufite umwuka w’Imana utubera imbaraga idusunikira gukora ibyo gukiranuka, kandi tukaba dufite Ijambo ryayo ritubera ubuyobozi butuma tugira imyifatire myiza. Nanone kandi, tubona ubufasha bwuje urukundo bw’umuteguro wa Yehova hamwe n’inama z’ “umugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Ku bw’ibyo rero, dushobora gutsinda intambara yo kubogamira ku cyaha (Abaroma 7:15-25). Birumvikana ko mu gihe igitekerezo cyanduye cyaba kitujemo, tugomba guhita tucyivanamo tutazuyaje, kandi tugasenga Imana ngo idufashe kunanira igishuko cyose cyatuma dukora ibintu bitarangwamo ingeso nziza.—Matayo 6:13.
Ingeso Nziza n’Ibitekerezo Byacu
9. Kugira imyifatire irangwamo ingeso nziza bisaba kugira ibitekerezo bimeze bite?
9 Ingeso nziza zitangirira ku mitekerereze y’umuntu. Kugira ngo twemerwe n’Imana, tugomba gutekereza ibyo gukiranuka, ibyiza, n’iby’ingeso nziza. Pawulo yaravuze ati “bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira” (Abafilipi 4:8). Tugomba kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu bikiranuka n’ibiboneye, kandi ibintu byose bitarangwamo ingeso nziza ntibigomba kudukurura. Pawulo yashoboraga kuvuga ati “ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye, abe ari byo mukora.” Niba tumeze nka Pawulo—tukagaragaza ingeso nziza mu bitekerezo, mu magambo, no mu bikorwa—tuzabera abandi incuti nziza kandi tube intangarugero mu mibereho ya Gikristo, kandi ‘Imana itanga amahoro izabana natwe.’—Abafilipi 4:9.
10. Ni gute gushyira mu bikorwa ibiri mu 1 Abakorinto 14:20 bizadufasha gukomeza kuba abanyangeso nziza?
10 Niba twifuza gukomeza kurangwaho ingeso nziza mu mitekerereze yacu, bityo kandi tugashimisha Data wo mu ijuru, ni ngombwa ko dukurikiza inama ya Pawulo igira iti “ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi; ariko ku bwenge mube bakuru” (1 Abakorinto 14:20). Ibyo birashaka kuvuga ko twe Abakristo tudashaka kugira ubumenyi cyangwa akamenyero mu bibi. Aho kureka ngo ubwenge bwacu bwandure muri ubwo buryo, duhitamo mu buryo burangwamo ubwenge gukomeza kutagira ubumenyi no kuba indakemwa muri ibyo nk’abana bato. Byongeye kandi, tuzi neza ko ubwiyandarike n’ibikorwa bibi ari ibyaha mu maso ya Yehova. Kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kumushimisha turangwaho ingeso nziza, bizatugirira umumaro, kuko bizatuma twirinda imyidagaduro yanduye hamwe n’ibindi bintu byanduza ubwenge byo muri iyi si itegekwa na Satani.—1 Yohana 5:19.
Ingeso Nziza n’Imvugo Yacu
11. Kuba abanyangeso nziza bisaba kuvuga amagambo ameze ate, kandi ibyo tubifitemo izihe ngero tuvana kuri Yehova Imana no kuri Yesu Kristo?
11 Niba ibitekerezo byacu birangwamo ingeso nziza, byagombye mu buryo bwimbitse kugira ingaruka ku byo tuvuga. Kugira ingeso nziza bigendana no kuvuga amagambo atanduye, aboneye, y’ukuri kandi yubaka (2 Abakorinto 6:3, 4, 7). Yehova ni “[I]mana y’umurava (y’ukuri, Traduction du monde nouveau)” (Zaburi 31:5, [umurongo wa 6 muri Bibliya Yera]). Ni indahemuka mu migenzereze ye yose, kandi amasezerano ye ni ayo kwizerwa kuko adashobora kubeshya (Kubara 23:19; 1 Samweli 15:29; Tito 1:2). Yesu Kristo, Umwana w’Imana, “yuzuye ubuntu n’ukuri.” Ubwo yari hano ku isi, yahoraga avuga ukuri yavanye kuri Se (Yohana 1:14; 8:40). Byongeye kandi, “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke” (1 Petero 2:22). Niba turi abagaragu b’Imana na Kristo by’ukuri, tuzajya tuvuga amagambo y’ukuri kandi tugire imyifatire myiza nk’ ‘abakenyeye ukuri.’—Abefeso 5:9; 6:14.
12. Kugira ngo tube abanyangeso nziza, ni iyihe mvugo tugomba kwirinda?
12 Niba turi abanyangeso nziza, hari imvugo tuzirinda gukoresha. Tuzayoborwa n’inama ya Pawulo igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.” “Gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriye abera: cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye; ahubwo mushime Imana” (Abefeso 4:31; 5:3, 4). Abandi bantu bazumva kuba hamwe natwe bibaguye neza, kubera ko imitima yacu ikiranuka idusunikira kwirinda imvugo itari iya Gikristo.
13. Kuki Abakristo bagomba kurinda ururimi rwabo?
13 Kugira icyifuzo cyo gushimisha Imana no kuvuga ibirangwamo ingeso nziza, bizadufasha mu kurinda ururimi rwacu. Twese tujya ducumura mu byo tuvuga bitewe na kamere yacu ibogamira ku cyaha. Ni koko, Intumwa Yakobo ivuga ko iyo ‘dushyize ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo,’ aratwumvira kandi akajya aho tuyayobora. Ku bw’ibyo rero, tugomba kwihatira kurinda ururimi rwacu kandi tukagerageza kurukoresha gusa mu bintu birangwamo ingeso nziza. Kudategeka ururimi “ni ububi bungana n’isi” (Yakobo 3:1-7). Ingeso mbi z’uburyo bwose ziranga iyi si itubaha Imana zigendana no kudategeka ururimi. Urwo rurimi ni rwo nyirabayazana w’ibintu bigira ingaruka mbi ku bandi, twavuga nko gushinja abandi ibinyoma, gutukana no gusebanya (Yesaya 5:20; Matayo 15:18-20). Kandi iyo ururimi rudategekeka ruvuze amagambo arangwamo ibitutsi, gusesereza, gusebanya, ruba rwuzuye ubusagwe bwica.—Zaburi 140:3; Abaroma 3:13; Yakobo 3:8.
14. Ni iyihe mvugo y’uburyo bubiri Abakristo bagomba kwirinda?
14 Nk’uko Yakobo yabigaragaje, mu gihe twaba ‘dushima Imana,’ ni ukuvuga tuyivuga neza, hanyuma tugakoresha nabi ururimi rwacu ‘tuvuma abantu,’ ni ukuvuga tubifuriza ibibi, ibyo byaba ari ibintu bihabanye rwose. Mbega ukuntu byaba ari ugucumura kuririmbira Yehova ibisingizo mu materaniro hanyuma twagera hanze tukavuga nabi bagenzi bacu dusangiye ukwizera! Nta bwo amazi meza n’asharira ashobora guturuka mu isoko imwe. Niba dukorera Yehova, abandi bantu bafite uburenganzira bwo kumva ko tugomba kuvuga amagambo arangwamo ingeso nziza aho kuvuga amagambo adashimishije. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tuzibukire imvugo mbi yose maze twihatire kuvuga ibintu bizungura bagenzi bacu kandi bikabubaka mu buryo bw’umwuka.—Yakobo 3:9-12.
Ingeso Nziza n’Ibikorwa Byacu
15. Kuki kwirinda inzira zo kuriganya ari iby’ingenzi cyane?
15 Ubwo ibyo Umukristo atekereza n’ibyo avuga bigomba kurangwamo ingeso nziza, bite noneho ku bihereranye n’ibikorwa byacu? Kuba abanyangeso nziza mu myifatire ni bwo buryo bwonyine bwatuma twemerwa n’Imana. Nta mugaragu n’umwe wa Yehova wareka kugira ingeso nziza yiha kuriganya no kubeshya maze ngo atekereze ko Imana izemera iyo myifatire ye. Mu Migani 3:32 hagira hati ‘ikigoryi ni ikizira k’Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.’ Niba twita ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana, ayo magambo yimbitse azatuma tutagambirira ikibi cyangwa se ngo tube twakora ikintu cyose kirangwamo uburiganya. Koko rero, mu bintu biridwi umutima wa Yehova wanga, harimo n’ “umutima ugambirira ibibi” (Imigani 6:16-19). Ku bw’ibyo, nimucyo twirinde ibikorwa nk’ibyo kandi dukore iby’ingeso nziza bizungura bagenzi bacu kandi bigahesha ikuzo Data wo mu ijuru.
16. Kuki Abakristo batagomba gukora ibikorwa ibyo ari byo byose by’uburyarya?
16 Kugira ingeso nziza, bidusaba kuba inyangamugayo (Abaheburayo 13:18). Umuntu w’indyarya ukora ibinyuranye n’ibyo avuga, nta bwo aba ari umunyangeso nziza. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya” (hy·po·kri·teś) risobanura “utanga igisubizo,” ariko kandi rikanasobanura umukinnyi w’ikinamico. Kubera ko abakinnyi b’ikinamico b’Abagiriki n’ab’Abaroma bambaraga ibintu bibapfuka mu maso, iryo jambo ryaje gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu kuvuga umuntu wiyoberanya. Abantu b’indyarya ni abantu ‘bakiranirwa.’ (Gereranya Luka 12:46 na Matayo 24:50, 51.) Nanone kandi, ijambo uburyarya (hy·poʹkri·sis) rishobora kwerekezwa ku bugome n’ubucakura (Matayo 22:18; Mariko 12:15; Luka 20:23). Mbega ukuntu bibabaza iyo abo umuntu afitiye icyizere bamumwenyurira, bakamuryoshyaryoshya kandi bakamukorera ibikorwa runaka ariko bikaba ari ibyo kwiyerurutsa gusa! Ariko kandi, duhumurizwa no kuba tuzi ko twifatanya n’Abakristo bizerwa. Ikindi kandi, Imana iha imigisha abanyangeso nziza batarangwaho uburyarya. Yishimira abagaragaza ko ‘bakunda bene Data bataryarya’ kandi bakagira ‘ukwizera kutaryarya.’—1 Petero 1:22; 1 Timoteyo 1:5.
Kugira Ingeso Nziza Ni Ukugira Neza
17, 18. Niba tugaragaza imbuto yo kugira neza, ni gute tuzitwara ku bandi?
17 Niba ukwizera kwacu tukongeraho ingeso nziza, tuzihatira kutagira ibitekerezo, imvugo n’ibikorwa bitemerwa n’Imana. Ariko kandi, kugaragaza ingeso nziza za Gikristo, binadusaba kugira neza. Koko rero, kugira ingeso nziza byagiye byitiranwa no kugira neza. Byongeye kandi, kugira neza ni imbuto y’umwuka wera wa Yehova, si ibintu bipfa kugerwaho biturutse ku mihati ya kimuntu gusa (Abagalatiya 5:22, 23). Uko tuzagenda tugaragaza imbuto y’umwuka yo kugira neza, ni na ko tuzasunikirwa gutekereza neza ku bandi no kubashima ku bw’imico yabo myiza n’ubwo badatunganye. Mbese, baba bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka? Bityo rero, twagombye kubereka ko tububashye kandi tukabavuga neza, bo ubwabo hamwe n’umurimo bakorera Imana. Data wo mu ijuru azirikana urukundo bagaragaje ko bakunze izina rye hamwe n’imirimo yabo yo kwizera irangwamo ingeso nziza, kandi natwe twagombye kubigenza dutyo.—Nehemiya 13:31b; Abaheburayo 6:10.
18 Ingeso nziza zituma twihangana, tukamenya kwishyira mu mwanya w’abandi kandi tukagira impuhwe. Niba mugenzi wacu usenga Yehova ahangayitse cyangwa se yihebye, tuzamubwira amagambo amuhoza kandi dushake uburyo bwo kumuhumuriza nk’uko Data udukunda wo mu ijuru aduhumuriza (2 Abakorinto 1:3, 4; 1 Abatesalonike 5:14). Tuzifatanya n’abafite agahinda wenda gatewe no kuba bapfushije uwo bakundaga. Niba hari icyo dushobora gukora cyagabanya ububabare bw’umuntu, twagikora, kubera ko umutima urangwaho ingeso nziza udusunikira gukora ibikorwa byuje urukundo, by’ineza.
19. Abandi bashobora kudufata bate niba turangwaho ingeso nziza mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa?
19 Kimwe n’uko dushima Yehova tumuvuga neza, ni na ko n’abandi bashobora kudushima niba tugaragaza ingeso nziza mu bitekerezo, mu magambo no mu byo dukora (Zaburi 145:10). Umugani urangwamo ubwenge ugira uti “amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi; ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa” (Imigani 10:6). Umuntu w’umugome kandi akaba umunyarugomo ntagira ingeso nziza zatuma akundwa n’abandi. Asarura ibyo abiba, kuko mu by’ukuri abantu badashobora kumushima bamuvuga neza (Abagalatiya 6:7). Mbega ukuntu ari byiza kurushaho ko abagaragu ba Yehova barangwaho ingeso nziza mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa! Ibyo bituma abandi babakunda, bakabagirira icyizere kandi bakabubaha babavuga neza. Byongeye kandi, kugira ingeso nziza kwabo kurangwamo kubaha Imana, kubahesha imigisha y’agaciro katagereranywa iva kuri Yehova.—Imigani 10:22.
20. Kugira ingeso nziza mu bitekerezo, mu magambo, no mu bikorwa, bishobora kugira iyihe ngaruka mu itorero ry’ubwoko bwa Yehova?
20 Nta gushidikanya ko, ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa birangwamo ingeso nziza bigirira umumaro itorero ry’ubwoko bwa Yehova. Iyo abahuje ukwizera bafite ibitekerezo byuje urukundo no kubahana, urukundo rwa kivandimwe rusagamba muri bo (Yohana 13:34, 35). Imvugo nziza ikubiyemo amagambo azira uburyarya yo gushimagiza no gutera inkunga, ituma habaho umwuka w’ubufatanye n’ubumwe urangwamo ihumure (Zaburi 133:1-3). Ikindi kandi, ibikorwa birangwamo ingeso nziza n’igishyuhirane, bituma n’abandi bitabira kubikora. Ikirenze ibyo kandi, ibikorwa bya Gikristo birangwamo ingeso nziza, bituma twemerwa kandi tugahabwa imigisha na Data wo mu ijuru ugira ingeso nziza, ari we Yehova. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twishyirireho intego yo kwitabira ibyo Imana yasezeranije by’igiciro cyinshi tugira ukwizera. Byongeye kandi, nimucyo tugire imihati idatezuka kugira ngo ukwizera kwacu tukongereho ingeso nziza.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute wasobanura “ingeso nziza,” kandi kuki abantu badatunganye bashobora kuba abanyangeso nziza?
◻ Kugira ingeso nziza bisaba kugira ibitekerezo bimeze bite?
◻ Ni gute ingeso nziza zishobora kugira icyo zihindura ku mvugo yacu?
◻ Kugira ingeso nziza byagombye kugira izihe ngaruka ku bikorwa byacu?
◻ Ni izihe nyungu zibonerwa mu kugira ingeso nziza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Ubwo amazi meza n’asharira adashobora guturuka mu isoko imwe, abantu bafite uburenganzira bwo kumva ko abagaragu ba Yehova bagomba kuvuga ibintu birangwamo ingeso nziza gusa