Itarure akarere kugarijwe n’akaga!
Abahanga mu bihereranye n’ibirunga bafite akazi ko kwitegereza ikirunga no gusuzuma ibimenyetso, hanyuma bagatanga umuburo ku bihereranye n’ibirunga bigiye kuruka. (Igihe ikirunga cya Mont Fugen cyari kimaze kuruka, byabaye ngombwa ko abapolisi bakumira abantu bababuza kwinjira mu karere kari kugarijwe n’akaga.) Mu buryo nk’ubwo, abigishwa ba Bibiliya bitegereza ikimenyetso cy’ “imperuka y’isi” maze bakamenyesha abandi ibyerekeranye n’akaga kegereje.—Matayo 24:3.
Muri icyo gice cya Bibiliya gitanga umuburo ku byerekeranye n’ibyago byegereje byo mu rwego rw’isi yose, dushobora gusoma amagambo asobanura ibintu bizabanza kubaho, amagambo agira ati “ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishitsi hamwe na hamwe. . . . N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka, bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. . . . Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:7-14.
Ntidukeneye kuba abahanga mu bihereranye no gusesengura amakuru kugira ngo tumenye ko ubwo buhanuzi burimo busohora muri iki gihe. Cyane cyane guhera mu mwaka wa 1914, twagiye twibonera iryo sohozwa. Iki kinyejana cyabayemo intambara ebyiri z’isi yose, intambara nyinshi cyane zishyamiranya abenegihugu, intambara zo mu turere hamwe n’ubushyamirane bushingiye ku moko no ku madini. Abantu bagiye babura ibiribwa bitewe n’izo ntambara, hakiyongeraho n’ubukene bwagiye buterwa n’impanuka kamere. Abantu benshi bagiye bamirwa n’imitingito y’isi. Hadutse udutsiko tw’ingirwadini dufite abayobozi bakemangwa hamwe n’abayoboke b’abafana. ‘Ubugome bwaragwiriye’ bituma abantu benshi bareka kugaragaza urukundo, kandi kuba umuturanyi mwiza ntibikiri ihame abantu bemera.
Umurimo wo kubwiriza ugomba gukorwa ku isi hose, icyo kikaba ari ikindi kintu kigize ikimenyetso, urimo urakorwa rwose. Hindura impapuro gusa usubire ku gifuniko cy’iyi gazeti, uri bubone amwe mu magambo agize umutwe wayo agira ati “Utangaza Ubwami bwa Yehova.” Umunara w’Umurinzi wandikwa mu ndimi 132, ugakwirakwizwa ari amagazeti miriyoni 22, ni igikoresho cy’ingenzi gikoreshwa n’abantu batangaza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” mu isi yose ituwe. Ubwo butumwa bwiza bukubiyemo ubutumwa buvuga ko Umuremyi w’isi n’ijuru, ari we Yehova Imana, yashyizeho Ubwami bwo mu ijuru buzarimbura gahunda mbi y’ibintu maze bukazana paradizo ku isi. Koko rero, ikimenyetso kigaragaza ko vuba aha Imana igiye kuzagira icyo ikora ubu kiragaragara, ibyo bikaba bigaragaza ko ubuzima bw’abantu bari muri iyi gahunda y’ibintu buri mu kaga.—Gereranya na 2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:3, 4; Ibyahishuwe 6:1-8.
Umunsi uteye ubwoba wa Yehova
Bizagenda bite ubwo igihe kizaba kigeze kugira ngo Yehova asohoze urubanza rwe? Tega amatwi wumve uko we ubwe abyivugira asobanura mu buryo bwumvikana neza ibintu bizabaho icyo gihe agira ati “nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba. Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.”—Yoweli 3:3, 4 [2:30, 31 muri Biblia Yera.]
Uwo munsi, uteye ubwoba cyane kandi urimbura cyane kurusha kuruka kw’ikirunga icyo ari cyo cyose cyo mu karere k’iwanyu cyangwa se umutingito w’isi, uregereje. Umuhanuzi Zefaniya agira ati “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta. . . . Igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe; kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.” N’ubwo ‘ifeza zabo n’izahabu zabo bitazabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka,’ hariho uburyo bwo kuzarokoka uwo munsi uteye ubwoba.—Zefaniya 1:14-18.
Mu kugaragaza ukuntu ibyo bishoboka, Zefaniya yagize ati “ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, . . . mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari mwazahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Zefaniya 2:2, 3). Dushobora kubona ubuhungiro binyuriye mu ‘gushaka Uwiteka [“Yehova,” NW], tugashaka gukiranuka, tugashaka no kugwa neza.’ Ni bande muri iki gihe barimo bashaka Yehova?
Nta gushidikanya ko iyo wumvise ijambo “Yehova” urihuza n’Abahamya ba Yehova bitewe n’umurimo wabo wo kubwiriza. Ushobora kuba warabonye iyi gazeti uyihawe n’umwe muri bo. Bazwiho kuba ari abaturage b’inyangamugayo kandi bagira imibereho iboneye. Barimo barihatira ‘kwambara umuntu mushya,’ ibyo bikaba bikubiyemo no kwihingamo umuco wo kugwa neza (Abakolosayi 3:8-10). Bivugira ko ibyo babiterwa no kuba bigishwa binyuriye ku muteguro wa Yehova ugaragara, ugiye uhagarariwe mu rwego rw’uturere n’amatorero y’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi. Ni koko, ushobora kubonera ubuhungiro mu ‘muryango wose w’abavandimwe’ bo mu Bahamya ba Yehova ku isi hose.—1 Petero 5:9, NW.
Hunga uhereye ubu
Kugira ngo tubone ubuhungiro binyuriye mu gushaka Yehova, tugomba kuba incuti ze. Mbese, ibyo bikubiyemo iki? Bibiliya isubiza igira iti “ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4). Kugira ngo tube incuti z’Imana, tugomba kwiyambura ubucuti bwose bwo mu byiyumvo twaba dufitanye n’isi mbi yo muri iki gihe irangwa n’imyifatire yo kwigomeka ku Mana.
Bibiliya itugira inama igira iti “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; kuko ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Abantu benshi muri iki gihe usanga basunikwa n’irari ry’umubiri—ni ukuvuga irari ry’ibitsina ritagira rutangira, kwiruka inyuma y’amafaranga mu buryo burangwa n’umururumba no gukoresha nabi ububasha. Ariko kandi, kugira ngo umuntu aherere ku ruhande rwa Yehova, agomba kunesha bene iryo rari.—Abakolosayi 3:5-8.
Ushobora kuba rimwe na rimwe waragiye usoma iyi gazeti, kandi ushobora kuba wemeranya n’ukuntu isobanura ubuhanuzi bwa Bibiliya. Ariko kandi, ushobora kuba wumva ushidikanya ku birebana no gutera indi ntambwe kugira ngo wifatanye n’Abahamya ba Yehova. Ariko se, mu gihe twaba twugarijwe n’icyago, kumva umuburo byonyine byaba bihagije? Nk’uko dushobora kubibona duhereye ku byabaye igihe ikirunga cya Mont Fugen cyarukaga, tugomba kugira icyo dukora tukitabira umuburo uba watanzwe. Ibuka ko nibura abanyamakuru hamwe n’abafotora 15 bari bagamije gutara amakuru ashyushye batakaje ubuzima bwabo. Mu by’ukuri, hari umunyamakuru umwe ufotora wapfuye urutoki rwe ruri kuri ka buto k’icyuma cye gifata amafoto. Umuhanga umwe mu bihereranye n’ibirunga—akaba yari yarigeze kuvuga ati “umunsi umwe biramutse bibaye ngombwa ko mfa, ndifuza gupfira munsi y’ikirunga”—yahatakarije ubuzima bwe nk’uko yari yarabyifuje. Bose bari baritangiye akazi kabo hamwe n’ibyo bifuzaga kugeraho. Nyamara batakaje ubuzima bwabo—icyo kikaba ari ikiguzi cyo kwirengagiza ubutumwa bw’umuburo.
Muri iki gihe, hari abantu benshi bumva ubutumwa buhereranye n’icyemezo Imana yafashe cyo kurimbura iyi gahunda mbi y’ibintu, kandi mu rugero runaka bakabona ko uwo muburo ufite ishingiro. Bashobora gutekereza bati ‘amaherezo bishobora kuzabaho, ariko si muri iki gihe.’ Bimura umunsi wa Yehova nta cyo bishisha bakawigiza mu gihe cya kera, kugira ngo utababuza kwikurikiranira ibintu bisa n’aho ari iby’ingenzi kurushaho mu maso yabo muri iki gihe.
Baruki yari afite ingorane nk’iyo. Kubera ko Baruki yari umwanditsi w’umuhanuzi wa kera Yeremiya, yaburiye Abisirayeli iby’irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje abigiranye ubutwari. Ariko kandi, igihe kimwe yaje kurambirwa ubutumwa yari yarahawe. Kubera iyo mpamvu, Yehova yamukosoye amubwira ati “mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake.” Bwaba ubukungu, kuba ikirangirire, cyangwa kugira umutekano mu birebana n’ubutunzi, Baruki ntiyagombaga ‘kwishakira ibikomeye.’ Yagombaga gushishikazwa n’ikintu kimwe, ni ukuvuga gukora ibyo Imana ishaka byerekeranye no gufasha abantu kujya ku ruhande Rwayo. Ingaruka zari kuba iz’uko ‘ubugingo bwe yari kubutabarurirwa’ (Yeremiya 45:1-5). Mu buryo nk’ubwo, aho ‘kwishakira ibikomeye,’ twagombye gushaka Yehova, kuko ibyo bishobora gutuma turokora ubuzima bwacu.
Kuri Mont Fugen, abapolisi benshi hamwe n’abakozi benshi babyitangiye bashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bari bari ku kazi kabo igihe umuvu w’ibintu bishyushye cyane byatembaga biva muri icyo kirunga byabagwagaho. Bari barimo bagerageza gufasha no kurinda abantu bari bugarijwe n’akaga. Bari bameze nk’abagabo n’abagore bahugiye mu gukora icyatuma imimerere y’iyi si irushaho kuba myiza babigiranye umutima mwiza. N’ubwo bashobora kuba basunikwa n’impamvu nziza cyane, “ibigoramye ntibigororwa” (Umubwiriza 1:15). Gahunda y’ibintu igoramye ntishobora kugororwa. Mbese, byaba bihuje n’ubwenge ko umuntu ‘yakwihindura incuti y’iby’isi’ binyuriye mu kugerageza kuramira gahunda y’isi yose Imana yiyemeje kuvanaho burundu?
Mu gihe umaze guhunga, guma aho wahungiye
Guhunga umuntu akava muri gahunda yugarijwe n’akaga ni ikintu kimwe, ariko kandi kuguma mu burinzi bw’“umuryango wose w’abavandimwe,” ni ikindi kintu rwose (1 Petero 2:17, NW). Ntitukibagirwe na ba bahinzi basubiye iwabo kugenzura imirima yabo hafi ya Mont Fugen, mu gihe bari bamaze guhungishwa. Wenda bifuzaga cyane gusubira mu buzima “busanzwe” bari baramenyereye. Ariko urabona ko umwanzuro bafashe wo gusubirayo utari uhuje n’ubwenge. Wenda biranashoboka ko icyo gihe atari bwo bwa mbere bari bagerageje kurenga umurongo bakajya mu karere kugarijwe. Bashobora kuba baragiye mu karere kugarijwe bakamarayo akanya gato gusa, ntihagire ikintu kiba. Ku ncuro yakurikiyeho, bashobora kuba baragumyeyo igihe kirekire kurushaho, nanone ntihagire ikintu kiba. Birashoboka ko nyuma y’igihe gito ibyo kurenga umurongo ugabanya akarere kugarijwe babigize akamenyero, maze bakaza gushirika ubwoba bakajya batinda mu karere kugarijwe.
Yesu Kristo yerekeje ku mimerere nk’iyo yari kuzaba iriho mu gihe cy’“imperuka y’isi.” Yagize ati “nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:3, 38, 39.
Zirikana ko Yesu yavuze ibihereranye no kurya, kunywa no gushyingiranwa. Muri ibyo bintu ubwabyo nta na kimwe kibi mu maso ya Yehova. None se ubwo ikibazo cyari he? Abantu bo mu gihe cya Nowa ‘ntibabimenye,’ bari bafite imibereho ishingiye kuri gahunda yabo ya buri gihe gusa. Mu gihe ibintu byihutirwa mu buryo bukomeye, umuntu ntashobora kubaho mu buzima “busanzwe.” Igihe wamaze guhunga iyi si yaciriwe ho iteka, cyangwa se ukaba waritandukanyije na yo, ugomba kurwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose kigusunikira kuyisubiramo kugira ngo ufate ibintu ibyo ari byo byose ushobora kuyihumbamo (1 Abakorinto 7:31). Ushobora gutandukira ukava mu karere karimo umutekano mu buryo bw’umwuka, maze ukagaruka nta cyo ubaye, ndetse ntihagire n’umuntu ubibona. Ariko kandi, birashoboka cyane ko ibyo byazatuma ushirika ubwoba, bigatuma wongera gusubira mu isi maze ukayitindamo igihe kirekire kurushaho. Nyuma y’igihe gito ushobora gutangira kugira imyifatire yo kuvuga ngo “imperuka ntikije muri iki gihe.”
Nanone kandi, tekereza ba bashoferi batatu ba tagisi batakaje ubuzima bwabo bategereje abanyamakuru hamwe n’abafotora igihe ibintu byaturutse mu kirunga byamanukaga bigakwira umusozi. Muri iki gihe hari abantu bamwe na bamwe bashobora guherekeza abandi bahaze amagara yabo bagasubira mu isi. Uko impamvu yaba iri kose, biragaragara neza ko nta cyagombye gutuma umuntu yishyira mu ngorane yo kwemera gushukashukwa ngo asubire mu karere kugarijwe n’akaga.
Abantu bose bapfuye igihe ikirunga cya Mont Fugen cyarukaga, bari barenze urugabano rw’akarere karimo umutekano maze bajya mu karere kugarijwe n’akaga. N’ubwo bose bari biteze ko umunsi runaka icyo kirunga cyashoboraga kuzaruka, nta n’umwe watekerezaga ko byari kuba uwo munsi. Mu gihe abantu benshi babonye ikimenyetso cy’imperuka ya gahunda y’ibintu, bitega ko umunsi wa Yehova uzaza ku munsi runaka, ariko bakumva ko ushobora kutazaza mu gihe cya vuba aha. Ndetse hari n’abantu bamwe batekereza ko uwo munsi utazigera uza “muri iki gihe.” Bene iyo myifatire irimo akaga rwose.
Intumwa Petero yatanze umuburo igira iti “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura.” Tugomba kuba maso, ‘dutegereza, tugatebutsa umunsi w’Imana,’ ‘tukagira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, tutagira ikizinga, tutariho umugayo’ (2 Petero 3:10-14). Nyuma y’irimbuka rya gahunda y’ibintu iriho ubu, duhishiwe imibereho yo ku isi izahinduka paradizo mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Ntitukazigere na rimwe dushukwa ngo twigereze ho twishora mu karere kugarijwe n’akaga uko impamvu y’urwitwazo ishobora kuza mu bwenge bwacu yaba iri kose, kubera ko umunsi twakwambuka urugabano dusubira mu isi ushobora kuba ari wo munsi wa Yehova.
Bonera ubuhungiro mu bwoko bwa Yehova kandi ugumane na bwo.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Bonera ubuhungiro mu bwoko bwa Yehova kandi ugumane na bwo
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
Iwasa/Sipa Press