Rubyiruko, mwaba mwiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza?
“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma.”—YEREMIYA 29:11.
1, 2. Ni mu buhe buryo butandukanye abantu bashobora kubonamo igihe cy’ubusore?
ABENSHI mu bantu bakuze batekereza ko iyo umuntu akiri muto aba afite ubuzima bwiza cyane. Bibuka ukuntu bari bafite imbaraga n’amarere igihe bari bakiri bato. Bibuka ukuntu bari bafite inshingano nke, bishimisha, bafite uburyo bwo gukora imishinga myinshi, bakumva bifuza gusubira muri icyo gihe.
2 Icyakora abakiri bato muri mwe mushobora kuba atari uko mubibona. Mushobora kuba muhanganye n’ibibazo bituruka ku ihinduka ry’umubiri n’iry’ibyiyumvo uko mugenda mukura. Mushobora kuba muhanganye n’amoshya y’urungano ku ishuri. Bishobora kuba bibasaba gushyiraho imihati kugira ngo mwirinde ibiyobyabwenge, inzoga ndetse n’ubwiyandarike. Abenshi muri mwe muhanganye n’ikibazo cyo kutagira aho mubogamira muri politiki cyangwa ibindi bibazo birebana n’ukwizera kwanyu. Koko rero, ukize ubusore arabubagira! Ariko kandi, mu gihe cy’ubusore umuntu aba afite uburyo bwo gukora ibintu byinshi. Aho ikibazo kiri ni aha: ubwo buryo ufite uzabukoresha ute?
Ishimire ubusore bwawe
3. Ni iyihe nama irimo umuburo Salomo yahaye abakiri bato?
3 Abantu bakuze bazakubwira ko ubusore butamara igihe, kandi koko baba bakubwiza ukuri. Mu myaka mike gusa, ntuzaba ukibarirwa mu basore. Ubwo rero, wishimire ubusore bwawe ukibufite! Iyo ni yo nama y’Umwami Salomo wanditse ati “wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe.” Icyakora Salomo yaburiye abakiri bato agira ati “nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n’ibibi bikube kure.” Yongeyeho kandi ko “ubuto n’ubusore ari ubusa.”—Umubwiriza 11:9, 10.
4, 5. Kuki ari iby’ubwenge ko abakiri bato bakwiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza? Sobanura.
4 Mbese usobanukiwe neza icyo Salomo yashakaga kuvuga? Kugira ngo ubyumve neza, tekereza ku muntu ukiri muto uhawe impano y’agaciro kenshi, wenda nk’umurage. Azawukoresha ate? Ashobora kuwutagaguza yishimisha, kimwe na wa mwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu (Luka 15:11-23). Ariko se bizamugendekera bite amafaranga namara kumushiraho? Nta gushidikanya, azicuza kuba yarabaye umupfapfa! Ku rundi ruhande, tekereza aramutse akoresheje iyo mpano yiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza, wenda akagira ubwenge bwo gushora igice kinini cyayo mu mishinga izunguka. Uratekereza se ko igihe azaba atangiye gusarura inyungu z’ibyo yashoye, azicuza kuba ataramariye amafaranga ye yose mu kwishimisha mu buto bwe? Birumvikana rwose ko adashobora kwicuza!
5 Ujye ubona rero ko ubusore bwawe ari impano Imana yaguhaye, kandi koko ubusore ni impano ituruka ku Mana. Uzabukoresha ute? Ushobora gukoresha imbaraga zawe zose n’amarere ufite uharanira inyungu zawe, wishimisha amanywa n’ijoro udatekereza na busa ku mibereho y’igihe kizaza. Nubigenza utyo ariko, “ubuto n’ubusore” bwawe rwose bizagupfira “ubusa.” Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kurushaho gukoresha ubuto bwawe witeganyiriza imibereho y’igihe kizaza!
6. (a) Ni iyihe nama ya Salomo yereka abakiri bato icyo bakwiriye gukora? (b) Ni ibiki Yehova yifuza gukorera abakiri bato, kandi se ni gute umuntu ukiri muto ashobora kungukirwa na byo?
6 Hari ihame Salomo yavuze rishobora kugufasha gukoresha ubusore bwawe mu buryo bwiza kuruta ubundi. Yaravuze ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo’” (Umubwiriza 12:1). Kumvira iyi nama ni byo bizatuma ugira icyo ugeraho: jya wumvira Yehova kandi ukore ibyo ashaka. Yehova yabwiye Abisirayeli ba kera icyo yashakaga kubakorera agira ati “erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma” (Yeremiya 29:11). Yehova yifuza nawe ‘kukurema umutima w’ibyo uzabona hanyuma’ cyangwa kuguha ibyiringiro n’imibereho y’igihe kizaza. Numwibuka mu bikorwa, mu bitekerezo byawe no mu myanzuro ufata, ibyo byiringiro n’imibereho yo mu gihe kizaza bizakubera byiza.—Ibyahishuwe 7:16, 17; 21:3, 4.
“Mwegere Imana”
7, 8. Ni mu buhe buryo umuntu ukiri muto yakwegera Yehova?
7 Yakobo yaduteye inkunga yo kwibuka Yehova, igihe yatugiraga inama igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Yehova ni Umuremyi, Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi kandi ni we wenyine ukwiriye gusengwa no guhimbazwa (Ibyahishuwe 4:11). Kandi koko, nitumwegera na we azatwegera. Ese uko kuntu Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo wowe ntibigususurutsa umutima?—Matayo 22:37.
8 Twegera Yehova mu buryo bwinshi. Urugero, intumwa Pawulo yaravuze ati “mukomeze gusenga muba maso, mushima” (Abakolosayi 4:2). Mu yandi magambo, ihingemo akamenyero ko gusenga. Ntugatahire gusa kuvuga ngo “amen” papa wawe cyangwa undi Mukristo mugenzi wawe mu itorero arangije kuguhagararira mu isengesho. Waba warigeze usuka ibiri mu mutima wawe imbere ya Yehova, ukamubwira ibyo utekereza, ibyo utinya, n’ingorane uhura na zo? Waba se warigeze umubwira nk’ibintu byagutera isoni kubiganira n’undi muntu? Amasengesho avuye ku mutima kandi atarimo uburyarya atuma twumva dufite amahoro (Abafilipi 4:6, 7). Adufasha kwegera Yehova no kumva ko na we atwegera.
9. Ni gute umuntu ukiri muto ashobora kumvira Yehova?
9 Ubundi buryo bwo kwegera Yehova tubusanga mu magambo yahumetswe agira ati “emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge” (Imigani 19:20). Ni koko, iyo uteze amatwi Yehova kandi ukamwumvira, uba witeganyiriza imibereho y’igihe kizaza. Wagaragaza ute ko utega amatwi Yehova? Nta gushidikanya rwose ko uza mu materaniro ya Gikristo kandi ugatega amatwi porogaramu ziyakubiyemo. Nanone kandi, ‘wumvira ababyeyi bawe’ wifatanya mu cyigisho cya Bibiliya cy’umuryango (Abefeso 6:1, 2; Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo ni byiza rwose. Ariko se, ujya ‘wicungurira igihe gikwiriye,’ cyo gutegura amateraniro, gusoma Bibiliya buri gihe no gukora ubushakashatsi? Ujya se ugerageza gushyira mu bikorwa ibyo usoma, ku buryo uzagenda nk’‘umunyabwenge’? (Abefeso 5:15-17, gereranya na NW; Zaburi 1:1-3.) Nubigenza utyo uzaba urimo wegera Yehova.
10, 11. Ni izihe nyungu nziza cyane abakiri bato babona iyo bumviye Yehova?
10 Mu magambo abimburira igitabo cy’Imigani, umwanditsi wacyo wahumekewe yasobanuye intego y’icyo gitabo cya Bibiliya. Yavuze ko intego yacyo ari iyo ‘kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa, ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga. Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze, no gukiranuka no gutunganya no kutabera. Ni yo iha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga’ (Imigani 1:1-4). Ku bw’ibyo, nusoma kandi ugashyira mu bikorwa amagambo yanditse mu Migani, kimwe n’ayo muri Bibiliya yose, uzabasha kwitoza gukiranuka no gukora ibitunganye, kandi Yehova azishimira kubona ko umwegera (Zaburi 15:1-5). Uko uzagenda urushaho kwitoza ubutabera, kujijuka, kumenya ndetse no kugira amakenga, ni ko n’imyanzuro yawe izarushaho kuba myiza.
11 None se byaba ari ugukabya twiteze ko umuntu ukiri muto yagira ubwenge bungana butyo? Oya si ugukabya, kubera ko Abakristo benshi bakiri bato bafite ubwo bwenge. Ibyo bituma abandi babubaha kandi ‘ntibahinyure ubusore bwabo’ (1 Timoteyo 4:12). Ababyeyi babo baba bafite impamvu zo kumva batewe ishema n’abo bana, kandi Yehova avuga ko bashimisha umutima we (Imigani 27:11). N’ubwo bakiri bato ariko, bashobora kwiringira badashidikanya ko aya magambo yahumetswe ari bo yerekezaho: agira ati “witegereze uboneye rwose, urebe utunganye, kuko umunyamahoro azagira urubyaro.”—Zaburi 37:37.
Jya uhitamo neza
12. Amwe mu mahitamo y’ingenzi abakiri bato bagira ni ayahe, kandi se kuki ayo mahitamo agira ingaruka z’igihe kirekire?
12 Iyo umuntu akiri muto aba afite ibintu byinshi agomba guhitamo, bimwe muri byo bikaba bigira ingaruka z’igihe kirekire. Imyanzuro imwe n’imwe ufata ubu izakugiraho ingaruka mu myaka myinshi iri imbere. Gufata imyanzuro myiza bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi bushimishije. Umuntu ashobora gufata imyanzuro mibi akaba yononnye ubuzima bwe bwose. Reba ukuntu ibyo bintu ari ukuri dufatiye ku mahitamo abiri ushobora kugira. Icya mbere: ni bande uhitamo kwifatanya na bo? Kuki ari iby’ingenzi? Kandi koko, nk’uko uyu mugani wahumetswe ubivuga “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Mu yandi magambo, amaherezo tugera aho tukaba kimwe n’abo twifatanya na bo, baba abanyabwenge cyangwa abapfapfa. Wumva wifuza kuba nka nde muri abo?
13, 14. (a) Uretse kuganira n’abantu imbona nkubone, ubundi kwifatanya n’abantu bikubiyemo iki? (b) Ni irihe kosa umuntu ukiri muto akwiriye kwirinda?
13 Iyo bavuze abo wifatanya na bo uhita utekereza abantu muba muri kumwe. Ibyo ni byo rwose, ariko si ibyo gusa. Iyo ureba televiziyo, wumva umuzika, usoma igitabo, ureba filimi cyangwa uri kuri internet, ubwo uba wifatanya n’abo bantu. Niba abo bantu wifatanya na bo bakunda urugomo n’ubwiyandarike, niba bagutera inkunga yo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amahame ya Bibiliya, ubwo uba wifatanya n’‘abapfapfa,’ bifata nk’aho Yehova atabaho.—Zaburi 14:1.
14 Wenda ujya wibwira ko ubwo ujya mu materaniro ya Gikristo kandi ukifatanya n’itorero, ukomeye bihagije ku buryo filimi zirimo urugomo, imiziki ifite injyana nziza ariko irimo amagambo akemangwa bidashobora kukugiraho ingaruka. Ushobora wenda kuba utekereza ko nta cyo bitwaye guterera akajisho akanya gato kuri internet ureba porunogarafiya. Niba ari uko wibwira, intumwa Pawulo arakubwira ko wibeshya! Agira ati “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Ikibabaje ariko, ni uko hari abakiri bato benshi wabonaga bazavamo Abakristo beza, ariko ingeso zabo nziza zikaza kwangizwa no kwifatanya n’abantu babi. Ku bw’ibyo, ugomba kwiyemeza kwamaganira kure bene izo ncuti mbi. Nubigenza utyo, uzaba ukurikije inama y’intumwa Pawulo igira iti “kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:2.
15. Ni ayahe mahitamo yandi abakiri bato bagomba kugira, kandi se ni ibihe bintu biba bitaboroheye mu gihe baba bagomba guhitamo?
15 Dore ikindi kintu cya kabiri ugomba guhitamo. Hari igihe kizagera bikagusaba guhitamo icyo uzakora urangije amashuri. Niba uri mu gihugu akazi kabayemo ingume, ushobora kumva ugomba gufata akazi keza kose ubonye. Niba uri mu gihugu gikize, hari uburyo bwinshi bwo guhitamo akazi ushaka, kandi hari akazi kaba gashishikaje pe! Abarimu bawe cyangwa ababyeyi bawe bashobora rwose n’umutima mwiza, kugutera inkunga yo gukurikirana umwuga uzatuma ubona ubutunzi cyangwa wenda ukaba n’umukire. Nyamara amashuri uzabanza kwiga kugira ngo utangire uwo mwuga, ashobora kugabanya cyane igihe washoboraga gukoresha ukorera Yehova.
16, 17. Sobanura ukuntu imirongo y’Ibyanditswe ishobora gufasha umuntu ukiri muto kubona ibihereranye n’umwuga mu buryo bushyize mu gaciro.
16 Jya wibuka kubanza gusuzuma Bibiliya mbere yo gufata umwanzuro. Bibiliya idutera inkunga yo gukora kugira ngo tubone ikidutunga, igaragaza ko tutagomba kugira uwo turemerera (2 Abatesalonike 3:10-12). Ariko nanone, hari ibindi bintu ugomba kwitaho mu gihe uhitamo umwuga. Turagutera inkunga yo gusoma imirongo ikurikira kandi ugatekereza ku kuntu ishobora gufasha umuntu ukiri muto gushyira mu gaciro mu gihe ahitamo umwuga: Imigani 30:8, 9; Umubwiriza 7:11, 12; Matayo 6:33; 1 Abakorinto 7:31; 1 Timoteyo 6:9, 10. Umaze gusoma iyo mirongo, mbese wiboneye uko Yehova abona ibihereranye no guhitamo umwuga?
17 Akazi ntikagombye na rimwe kuza mu mwanya wa mbere ku buryo gapfukirana umurimo dukorera Yehova. Niba ushobora kubona akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye gusa, ni byiza rwose. Niba kandi ugomba kwiga amashuri y’inyongera nyuma y’ayisumbuye, biganireho n’ababyeyi bawe. Icyakora, ntuzigere na rimwe wibagirwa “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ari byo bintu byo mu buryo bw’umwuka. (Abafilipi 1:9, 10, gereranya na NW.) Ntuzakore amakosa nk’ayo Baruki wari umwanditsi wa Yeremiya, yakoze. Byageze aho atari akibona ko inshingano ye ari inshingano yiyubashye, atangira ‘kwishakira ibikomeye’ (Yeremiya 45:5). Yamaze igihe gito yaribagiwe ko nta ‘bikomeye’ byo muri iyi si byashoboraga gutuma arushaho kwegera Yehova cyangwa ngo bimufashe kuzarokoka irimbuka rya Yerusalemu. Ibintu nk’ibyo bishobora natwe kutubaho muri iki gihe.
Jya uha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
18, 19. (a) Abenshi mu baturanyi bawe bafite ikihe kibazo, kandi se wagombye kubabona ute? (b) Kuki abantu benshi batumva ko bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka?
18 Mbese waba warabonye mu itangazamakuru amafoto y’abana baba mu bihugu byazahajwe n’inzara? Niba warayabonye, nta gushidikanya ko wumvise ubagiriye impuhwe. Ni na ko se wumva ugiriye impuhwe abantu bo mu karere k’iwanyu? Kuki wagombye kubagirira impuhwe? Ni ukubera ko abenshi muri bo bazahajwe n’inzara. Bazahajwe n’inzara yahanuwe na Amosi agira ati “dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka.”—Amosi 8:11.
19 Ni iby’ukuri ko abenshi mu bazahajwe n’iyo nzara yo mu buryo bw’umwuka ‘batazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka’ (Matayo 5:3, NW). Abenshi ntibazi ko bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka. Bamwe bashobora no kwibwira ndetse ko bagaburirwa neza mu buryo bw’umwuka. Ariko niba ari uko babibona, ni ukubera ko baba bigaburira “ubwenge bw’iyi si” budafite icyo bumaze, bukubiyemo gukunda ubutunzi, kwirirwa bapapira mu bya siyansi, bavuga ibitekerezo bitandukanye ku bihereranye n’umuco ndetse n’ibindi nk’ibyo. Hari n’abumva ko “ubwenge” bugezweho bw’iyi si bwamaze kugaragaza ko inyigisho za Bibiliya zitagihuje n’igihe tugezemo. Icyakora, ‘ab’isi ntibaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi.’ Ubwenge bw’isi ntibuzagufasha kwegera Yehova. Ubwenge bw’isi ni “ubupfu ku Mana.”—1 Abakorinto 1:20, 21; 3:19.
20. Kuki atari iby’ubwenge kwifuza kumera nk’abantu badasenga Yehova?
20 Iyo urebye amafoto y’abo bana bishwe n’inzara, ese wumva ushaka kumera nka bo? Birumvikana ko atari byo wifuza! Nyamara kandi, bamwe mu bakiri bato bo mu miryango y’Abakristo bagiye bagaragaza ko bifuza kumera nk’abantu babakikije bazahajwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka. Birashoboka ko abo bakiri bato baba batekereza ko bagenzi babo bo mu isi bagashize, ko barya ubuzima. Baba bibagiwe ko urwo rubyiruko rwitandukanyije na Yehova (Abefeso 4:17, 18). Baba kandi biyibagije ingaruka ziterwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka. Zimwe muri izo ngaruka ni abangavu batwara inda z’indaro hamwe n’ingaruka zo mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo zituruka ku bwiyandarike, kunywa itabi, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge. Inzara yo mu buryo bw’umwuka ituma bagira umwuka wo kwigomeka, ugasanga barihebye kandi batazi iyo bava n’iyo bajya.
21. Ni gute twakwirinda kugira imitekerereze mibi y’abantu badasenga Yehova?
21 Ku bw’ibyo, niba wigana n’abantu badasenga Yehova, ntukaganzwe n’ibitekerezo byabo (2 Abakorinto 4:18). Bamwe bazajya basebya ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, itangazamakuru rishobora gukora poropagande ififitse, ryumvikanisha ko gusambana, gusinda, kuvuga ibigambo bibi, ko ibyo byose nta kibi kirimo. Rwanya ibyo bintu byose bishobora kukugiraho ingaruka mbi. Komeza kwifatanya buri gihe n’abantu ‘bakomeje ukwizera kandi bafite umutimanama utabacira urubanza.’ Jya uba buri gihe ‘ufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Timoteyo 1:19; 1 Abakorinto 15:58, NW). Jya wifatanya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe ukiri mu ishuri, ujye rimwe na rimwe wifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Komeza kubona neza ibintu byo mu buryo bw’umwuka kuko ibyo bizatuma udatandukira.—2 Timoteyo 4:5.
22, 23. (a) Kuki hari igihe Abakristo bakiri bato bafata imyanzuro abandi badashobora gusobanukirwa? (b) Ni iki abakiri bato baterwa inkunga yo gukora?
22 Kubona ibintu mu buryo bw’umwuka bishobora gutuma ufata imyanzuro abandi badashobora gusobanukirwa. Urugero, hari Umukristo ukiri muto wari umuhanga cyane mu muzika kandi wari waragize amanota ya mbere mu masomo yose yo ku ishuri. Amaze guhabwa impamyabumenyi, yagiye gufatanya na se mu kazi ko guhanagura ibirahuri by’amadirishya kugira ngo abone uko asohoza intego yari yariyemeje yo kuba umubwiriza w’igihe cyose cyangwa umupayiniya. Abarimu be ntibigeze bumva na gato impamvu yafashe uwo mwanzuro, ariko niba wowe waramaze kwegera Yehova, ntidushidikanya ko wumva impamvu yafashe uriya mwanzuro.
23 Mu gihe utekereza ukuntu wazakoresha ubutunzi bw’agaciro bwo mu buto bwawe, ‘ibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo uzabone uko uzasingira ubugingo nyakuri’ (1 Timoteyo 6:19). Iyemeze ‘kwibuka Umuremyi wawe’ mu minsi y’ubuto bwawe, ndetse no mu buzima bwawe bwose. Ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kwiteganyiriza imibireho y’igihe kizaza.
Ni uwuhe mwanzuro wafashe?
• Ni iyihe nama yahumetswe ifasha abakiri bato kwiteraganyiriza imibereho y’igihe kizaza?
• Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe abakiri bato bashobora ‘kwegera Imana’?
• Imwe mu myanzuro umuntu ukiri muto ashobora gufata ikagira ingaruka ku mibereho ye y’igihe kizaza ni iyihe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Mbese uzemera ko inyungu zawe bwite zigutwara imbaraga zawe zose n’ishyaka byo mu buto bwawe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Abakristo bakiri bato b’abanyabwenge bakomeza kubona neza mu buryo bw’umwuka