Ukwizera Gutuma Twihangana Kandi Tukaba Abanyamurava
“Mwihangan[e], mwikomeze imitima, kuko kuza [“kuhaba,” NW ] k’Umwami Yesu kubegereye.”—YAKOBO 5:8.
1. Kuki twagombye gutekereza ku bivugwa muri Yakobo 5:7, 8?
“UKUHABA” kwa Yesu Kristo kwategerejwe igihe kirekire, ubu kwabaye impamo (Matayo 24:3-14, NW). Mu buryo burenze uko byari bimeze mbere hose, abavuga ko bizera Imana na Kristo bose, ubu bafite impamvu yo gutekereza kuri aya magambo y’umwigishwa Yakobo, agira ati “bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore, umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye, kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ariko namwe mwihangana, mwikomeze imitima, kuko kuza [“kuhaba,” NW] k’Umwami Yesu kubegereye.”—Yakobo 5:7, 8.
2. Abo Yakobo yandikiye, bari bahanganye n’ibihe bibazo bimwe na bimwe?
2 Abo Yakobo yandikiye urwandiko rwe rwahumetswe, bagombaga kwihangana maze bagakemura ibibazo binyuranye. Abenshi bakoraga ibinyuranye n’ibyo abavugaga ko bizera Imana babaga bitezweho. Urugero, hari hakenewe kugira icyakorwa ku birebana n’ibyifuzo runaka byari byarashinze imizi mu mitima ya bamwe na bamwe. Abo Bakristo ba mbere bari bakeneye kongera kugira ituze. Nanone kandi, bari bakeneye kugirwa inama ku bihereranye no kwihangana no kuba abanyamurava. Mu gihe dusuzuma ibyo Yakobo yababwiye, nimucyo turebe n’ukuntu dushobora gukurikiza ayo magambo ye mu mibereho yacu.
Ibyifuzo Bibi Birasenya
3. Ni izihe mpamvu zazanaga amacakubiri mu itorero, kandi se, ibyo bishobora kutwigisha iki?
3 Amahoro yari yarabaye ingume mu bitwaga Abakristo bamwe na bamwe, kandi iyo mimerere yakomokaga ku byifuzo bibi (Yakobo 4:1-3). Amakimbirane yateraga umuvurungano, kandi hari abaciraga abavandimwe babo urubanza mu buryo butarangwa n’urukundo. Ibyo byaterwaga n’uko ibyifuzo bikomeye bibahatira kwinezeza, byarwaniraga mu ngingo z’imibiri yabo. Natwe ubwacu dushobora gukenera gusenga dusaba ubufasha bwo kurwanya ibyifuzo bishingiye ku irari ry’umubiri, byo gushaka guhabwa icyubahiro, kugira ububasha n’ubutunzi, kugira ngo tutagira ikintu na kimwe dukora gishobora kudurumbanya amahoro y’itorero (Abaroma 7:21-25; 1 Petero 2:11). Ingeso yo kwifuza yari yarashoye imizi mu Bakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere, kugeza n’aho bari basigaye bafite umutima w’urwango kandi washoboraga kubatera kwicana. Kubera ko Imana itagombaga guhaza ibyifuzo byabo bibi, bakomeje guhatanira kugera ku ntego zabo. Mu gihe dufite ibyifuzo bibi nk’ibyo, dushobora gusaba ariko ntiduhabwe, bitewe n’uko Imana yacu yera idasubiza bene ayo masengesho.—Amaganya 3:44; 3 Yohana 9, 10.
4. Kuki hari bamwe na bamwe Yakobo yise ‘abasambanyi,’ kandi se, ni gute amagambo ye yagombye kutugiraho ingaruka?
4 Abakristo bamwe na bamwe bo mu gihe cya mbere barangwaga n’umwuka w’isi, irari n’ubwibone (Yakobo 4:4-6). Hari abo Yakobo yise ‘abasambanyi,’ kubera ko bari incuti z’isi, bityo bakaba barabarwagaho ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka (Ezekiyeli 16:15-19, 25-45). Nta gushidikanya, ntidushaka kuba ab’isi mu bihereranye n’imyifatire, mu magambo no mu bikorwa, kuko ibyo byatuma tuba abanzi b’Imana. Ijambo ryayo ritugaragariza ko ‘kurarikira’ ari kimwe mu bigize ingeso yo kubogamira ku kibi, cyangwa “umwuka” uba mu bantu b’abanyabyaha (Itangiriro 8:21; Kubara 16:1-3; Zaburi 106:16, 17; Umubwiriza 4:4). Bityo rero, mu gihe dusanze ari ngombwa ko turwanya irari, ubwibone, cyangwa izindi ngeso zituma tubogamira ku bibi, nimucyo dusabe Imana ko yadufasha, binyuriye ku mwuka wera. Izo mbaraga zituruka ku buntu bw’Imana, zirakomeye kurusha ‘umwuka urarikira.’ Kandi kubera ko Yehova adakorana n’abibone, azatugirira ubuntu niturwanya akamenyero ko kubogamira ku gukora icyaha.
5. Ni ibihe bintu dusabwa kuzuza, kugira ngo twungukirwe n’ubuntu bw’Imana?
5 Ni gute dushobora kugirirwa ubuntu n’Imana (Yakobo 4:7-10)? Kugira ngo tugirirwe ubuntu na Yehova, tugomba kumwumvira, kwemera ibyo atugenera, no kumugandukira mu byo ashaka byose (Abaroma 8:28). Nanone kandi, tugomba ‘kurwanya’ Diyabule. ‘Azaduhunga’ nidukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bwa Yehova dushikamye. Yesu aradufasha, we ukumira ibiteza ibibi ku isi, kugira ngo hatagira ikintu runaka gishobora kuba cyatugirira nabi mu buryo burambye. Kandi ntituzigere na rimwe twibagirwa ibi bikurikira: binyuriye mu isengesho, kumvira no kwizera, tugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, kandi ikigaragaza ko ituri hafi.—2 Ngoma 15:2.
6. Kuki Yakobo yita Abakristo bamwe na bamwe ‘abanyabyaha’?
6 Kuki Yakobo akoresha ijambo “[a]banyabyaha,” aryerekeza kuri bamwe na bamwe bavugaga ko bizera Imana? Ni ukubera ko babarwagaho “intambara” hamwe n’inzangano zashoboraga kubatera kwicana—iyo ikaba ari imyifatire itemewe ku Bakristo (Tito 3:3). “Ibiganza” (NW) byabo byari byuzuye ibikorwa bibi, bikaba byaragombaga kwezwa. Nanone kandi, bagombaga kweza “imitima” yabo, ari na ho ibyiyumvo bishishikaza umuntu bituruka (Matayo 15:18, 19). “Ab’imitima ibiri” bari baraheze mu rungabangabo, ku bihereranye no guhitamo hagati yo kugirana ubucuti n’Imana, no kugirana ubucuti n’isi. Ubwo urugero rwabo rubi ari umuburo kuri twe, nimucyo duhore turi maso kugira ngo ibyo bintu bidasenya ukwizera kwacu.—Abaroma 7:18-20.
7. Kuki Yakobo yabwiye bamwe na bamwe ngo ‘baboroge [kandi] barire’?
7 Yakobo yabwiye abasomyi be ati “mubabare, muboroge, murire.” Mu gihe bari kuba bagaragaje agahinda karangwa no kubaha Imana, ibyo byari kuba ari ikimenyetso cy’uko bihannye (2 Abakorinto 7:10, 11). Muri iki gihe, hari bamwe na bamwe bavuga ko bafite ukwizera, ariko kandi bagashaka kugirana ubucuti n’isi. Niba muri twe harimo abafite iyo myifatire, mbese, ntitwagombye guterwa agahinda n’iyo mimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka ijegajega, maze tugahita dufata ingamba zo gukosora ibintu? Kugira ihinduka rikenewe no kubabarirwa n’Imana, bizatuma twumva twishimye bitewe no kugira umutimanama ukeye hamwe n’ibyiringiro bishimishije byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Zaburi 51:12-19, umurongo wa 10-17 muri Biblia Yera; 1 Yohana 2:15-17.
Ntimugacirane Imanza
8, 9. Kuki tutagombye gusebanya cyangwa gucirana imanza?
8 Gusebya mugenzi wawe muhuje ukwizera, ni ugukora icyaha (Yakobo 4:11, 12). Ariko kandi, hari bamwe na bamwe banegura Abakristo bagenzi babo, wenda babitewe n’imyifatire yo kwiyumvamo ubwabo ko bakiranuka, cyangwa bakabiterwa no gushaka kwishyira hejuru bapfobya abandi (Zaburi 50:20; Imigani 3:29). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gusebya,’ rigaragaza igikorwa cyo kurwanya, kandi ryerekeza ku kurega umuntu ibirego bikabije cyangwa by’ibinyoma. Ibyo bihwanye no gucira umuvandimwe urubanza rubi. Ni gute ibyo biba ari ‘ugusebya amategeko [y’Imana no] kuyacira urubanza’? Abanditsi n’Abafarisayo ‘basuzuguraga neza itegeko ry’Imana,’ maze bagaca imanza bashingiye ku mahame yabo bwite (Mariko 7:1-13). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe haba hari umuvandimwe turyoza icyo Yehova atamuryoza, mbese ntitwaba ‘ducira amategeko [y’Imana] urubanza,’ maze tugakora icyaha cyo gutuma agaragara nk’aho adakwiriye? Kandi rero, ntitwaba dusohoza itegeko ry’urukundo, mu gihe tunegura umuvandimwe wacu ku maherere.—Abaroma 13:8-10.
9 Nimucyo twibuke ibi bikurikira: ‘utegeka agaca imanza, ni Umwe wenyine’—Yehova. ‘Amategeko ye aratunganye rwose,’ nta nenge agira. (Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; Yesaya 33:22.) Imana yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo gushyiraho amahame n’amategeko yo kuzana agakiza (Luka 12:5). Bityo rero, Yakobo yarabajije ati “uri nde, [wowe] ucira mugenzi wawe urubanza?” Ntitwahawe uburenganzira bwo gucira abandi imanza no kugira icyo tubaryoza (Matayo 7:1-5; Abaroma 14:4, 10). Gutekereza ku bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bw’Imana, n’ukuntu itarobanura abantu ku butoni, no gutekereza ku mimerere yacu bwite irangwa no gukora ibyaha, byagombye kudufasha kwirinda gucira abandi imanza, dushaka kugaragaza ko twebwe turi abakiranutsi.
Irinde Kwiyiringira mu Buryo bwo Kwiyemera
10. Kuki twagombye kuzirikana Yehova mu mibereho yacu ya buri munsi?
10 Twagombye kuzirikana Yehova n’amategeko ye buri gihe (Yakobo 4:13-17). Abantu biyiringira batitaye ku Mana, usanga bagira bati “uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka, tumareyo umwaka, dutunde, tubone indamu.” Mu gihe ‘twirundaniriza ubutunzi, tutari abatunzi mu by’Imana,’ ubuzima bwacu bushobora kurangira ejo, maze ntidushobore kubona uburyo bwo gukorera Yehova (Luka 12:16-21). Nk’uko Yakobo yabivuze, tumeze nk’igihu cya mu gitondo “kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuka” (1 Ngoma 29:15). Kwizera Yehova ni byo gusa bishobora gutuma twiringira kubona ibyishimo birambye n’ubuzima bw’iteka.
11. Kuvuga ngo “Umwami Imana n[a]bishaka,” bisobanura iki?
11 Aho kwirengagiza Imana mu buryo bwo kwiyemera, twagombye gufata iki cyemezo kigira kiti “Umwami Imana nibishaka, tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.” Mu gihe tuvuze ngo “Umwami Imana nibishaka,” ibyo bigaragaza ko turimo tugerageza gukora ibihuje n’ibyo ishaka. Bishobora kuba ngombwa ko dukora imirimo y’ubucuruzi kugira ngo dutunge umuryango wacu, tugakora urugendo tujya mu murimo w’Ubwami, n’ibindi n’ibindi. Ariko kandi, nimucyo tureke kwiyemera. ‘Bene iyo myirato ni mibi,’ bitewe n’uko yirengagiza ibyo kwishingikiriza ku Mana.—Zaburi 37:5; Imigani 21:4; Yeremiya 9:22, 23, umurongo wa 23 n’uwa 24 muri Biblia Yera.
12. Amagambo yo muri Yakobo 4:17, asobanura iki?
12 Uko bigaragara, Yakobo yashoje amagambo ye ahereranye no kwiyiringira no kwiyemera, agira ati “uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.” Buri Mukristo wese yagombye kwemera yicishije bugufi, ko abeshejweho n’Imana. Mu gihe atabigenje atyo, ‘bimubera icyaha.’ Birumvikana ko iryo hame ryerekeza ku buryo ubwo ari bwo bwose bwo kudakora icyo kwizera Imana bidusaba.—Luka 12:47, 48.
Umuburo Werekeranye n’Abakire
13. Ni iki Yakobo avuga ku bihereranye n’abakoresha nabi ubutunzi bwabo?
13 Yakobo yagize ibyo avuga mu buryo butajenjetse, ku birebana n’abantu bamwe na bamwe bari bakize, bitewe n’uko Abakristo ba mbere bamwe na bamwe bari baradukanye ingeso yo gukunda ubutunzi, cyangwa bakarangamira abantu babaga bafite ubutunzi (Yakobo 5:1-6). Ab’isi bakoreshaga ubutunzi bwabo mu buryo bubi, bari ‘kuzarira baborozwa n’ibyago [bari] bagiye kuzabona,’ igihe Imana yari kuba ibituye ibihwanye n’ibyo bakoze. Muri icyo gihe, ubutunzi bw’abantu benshi bwari bugizwe ahanini n’ibintu, urugero nk’imyambaro, ibihingwa by’ibinyampeke hamwe na vino (Yoweli 2:19; Matayo 11:8). Bimwe muri ibyo bintu bishobora kubora cyangwa ‘bikaribwa n’inyenzi,’ ariko kandi, nta bwo Yakobo atsindagiriza ibihereranye n’uko ubutunzi buzashira, ahubwo atsindagiriza ibihereranye n’ukuntu nta mumaro bufite. N’ubwo izahabu n’ifeza bitajya bigwa umugese, byaba ibintu bitagira agaciro kimwe n’ibintu byaguye umugese, mu gihe twaba twarabyirundanyirijeho. “Ingese” zigaragaza ko ubutunzi butakoreshejwe neza. Bityo rero, twese twagombye kwibuka ko igisa ‘n’umuriro,’ ari cyo abiringira ubutunzi bwabo ‘babitse mu minsi y’imperuka,’ igihe bazaba basutsweho umujinya w’Imana. Kubera ko turi mu ‘gihe cy’imperuka,’ ayo magambo afite ibisobanuro byihariye kuri twe.—Daniyeli 12:4; Abaroma 2:5.
14. Akenshi abakire babigenza bate, kandi se, ni iki twagombye gukora ku bihereranye n’ibyo?
14 Incuro nyinshi, abafite ubutunzi bariganya abasaruzi babo, bityo ibihembo babimye ‘bigataka’ bisaba ko babibishyura. (Gereranya n’Itangiriro 4:9, 10.) Abantu bakize bo mu isi, ‘baradamaraye.’ Mu gihe bicengezamo ibinezeza by’umubiri mu buryo bukabije, baba bakuza imitima ifite ibinure, ititabira ibintu, kandi kugeza ku “munsi” bazarimburirwaho, bazaba bakibikora. ‘Umukiranutsi bamuciriyeho iteka, baramwica.’ Yakobo yarabajije ati “mbese, [umukire] ntabarwanya?” (NW). Cyangwa ubundi buhinduzi bugira buti ‘umukiranutsi nta bwo abarwanya.’ Uko byagenda kose, ntitwagombye kujya tubogamira ku bakire. Tugomba gukomeza gushyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Matayo 6:25-33.
Ukwizera Kudufasha Kwihangana
15, 16. Kuki kwihangana ari iby’ingenzi cyane?
15 Yakobo amaze kuvuga ibihereranye n’abakire b’isi bakandamiza abakene, yaje gutera Abakristo bakandamizwaga inkunga yo kwihangana (Yakobo 5:7, 8). Mu gihe abizera bari kuba bashoboye kwihanganira ingorane zikomeye, bari kuzagororerwa mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, ku bwo kuba barabaye abizerwa, ubwo ababakandamiza bari kuzacirwa urubanza (Matayo 24:37-41). Abo Bakristo bo mu gihe cya mbere, bagombaga kumera nk’umuhinzi utegereza imvura y’umuhindo yihanganye, ari cyo gihe ashobora kubiba imbuto, n’imvura y’itumba ituma imbuto zera (Yoweli 2:23). Natwe tugomba kwihangana no kwikomeza imitima, cyane cyane bitewe n’uko “kuhaba k’Umwami” (NW) Yesu Kristo, kwamaze kugaragara!
16 Kuki twagombye kuba abantu bihangana (Yakobo 5:9-12)? Kwihangana bidufasha kutitotomba cyangwa kuticwa n’agahinda, mu gihe turakajwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Niba ‘twitotomberana’ dufite umutima mubi, tuzacirwaho iteka n’Umucamanza Yesu Kristo (Yohana 5:22). Ubu, ubwo yatangiye “kuhaba” (NW) kandi akaba “ahagaze ku rugi,” nimucyo twimakaze amahoro, twihanganira abavandimwe bacu bahangana n’ibigeragezo byinshi birebana no kwizera. Ukwizera kwacu bwite kurakomezwa, iyo twibutse ko Imana yagororeye Yobu, bitewe n’uko yihanganiye ibigeragezo byamugezeho (Yobu 42:10-17). Nidukomeza kwizera no kwihangana, tuzabona ko ‘Umwami Imana ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.’—Mika 7:18, 19.
17. Kuki Yakobo yavuze ati “ntimukarahire”?
17 Mu gihe twaba tutihanganye, dushobora gukoresha nabi ururimi rwacu, habaye hagize ikintu kiduhangayikisha. Urugero, dushobora kwihutira kurahira. Yakobo yatanze umuburo ku bihereranye no kurahira mu buryo butitondewe, agira ati “ntimukarahire.” Ubundi kandi, guhora umuntu arahira kugira ngo yemeze ibyo avuze, bigaragaza uburyarya. Ku bw’ibyo rero, twagombye kuvuga ukuri gusa, tukareka yego yacu ikaba yego, na oya yacu ikaba oya (Matayo 5:33-37). Birumvikana ko Yakobo atavuga ko kurahira mu bucamanza ari bibi, kugira ngo ukuri kwemezwe.
Ukwizera n’Amasengesho Yacu
18. Ni mu yihe mimerere twagombye ‘gusenga’ no ‘kuririmba za zaburi’ (NW)?
18 Isengesho rigomba kugira uruhare rukomeye mu mibereho yacu, niba dushaka kwirinda mu byo tuvuga, kwihangana, no gukomeza kwizera Imana mu buryo bukwiriye (Yakobo 5:13-20). Cyane cyane, twagombye ‘gusenga’ mu gihe tugezweho n’ibigeragezo. Mu gihe twishimye, tujye ‘turirimba za zaburi,’ nk’uko Yesu n’intumwa ze babigenje, ubwo yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe. (Mariko 14:26, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Rimwe na rimwe, dushobora kumva dusazwe n’ibyishimo byo gushimira Imana, ku buryo twayiririmbira ibisingizo, n’ubwo twabikorera mu mutima (1 Abakorinto 14:15; Abefeso 5:19). Kandi mbega ukuntu bitera ibyishimo, gusingiza Yehova mu ndirimbo ziririmbwa mu materaniro ya Gikristo!
19. Ni iki twagombye gukora, mu gihe dufashwe n’indwara yo mu buryo bw’umwuka, kandi se, kuki tugomba gufata izo ngamba?
19 Ntidushobora kumva tumeze nk’abaririmba, mu gihe twaba turwaye mu buryo bw’umwuka, wenda bitewe n’imyifatire mibi cyangwa kutarya buri gihe ibyo kurya byo ku meza ya Yehova. Niba turi muri iyo mimerere, nimucyo duhamagare abasaza twicishije bugufi, kugira ngo ‘badusabire’ (Imigani 15:29). Nanone kandi, ‘bazadusiga amavuta mu izina ry’Umwami [“Yehova,” NW ] .’ Kimwe n’amavuta asizwe mu gikomere kugira ngo kibobere, amagambo yabo ahumuriza hamwe n’inama ishingiye ku Byanditswe baduha, bizadufasha kudakomeza kwiheba, gushidikanya no gutinya. ‘Isengesho ryo kwizera rizadukiza,’ mu gihe rizaba rishyigikiwe no kwizera kwacu bwite. Niba abasaza babonye ko uburwayi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka bwatewe n’icyaha gikomeye twakoze, bazatugaragariza babigiranye ineza, ikosa twakoze iryo ari ryo, kandi bagerageze kudufasha (Zaburi 141:5). Kandi mu gihe twihannye, dushobora kwizera ko Imana izumva amasengesho yabo, maze ikatubabarira.
20. Kuki twagombye kwaturirana ibyaha byacu no gusabirana?
20 ‘Kwaturirana ibyaha byacu,’ byagombye gutuma twifata ntitwongere gukora icyaha. Byagombye kudutera inkunga yo kugirirana impuhwe, uwo ukaba ari umuco uzadusunikira ‘gusabirana.’ Dushobora kwizera ko ibyo bizatugirira akamaro, kubera ko gusenga k’“umukiranutsi”—ni ukuvuga, umuntu wizera kandi ubonwa ko ari inyangamugayo mu maso y’Imana—gusohoza byinshi iyo gushyigikiwe na Yehova (1 Petero 3:12). Umuhanuzi Eliya yagiraga intege nke nk’izacu, ariko amasengesho ye yagize ingaruka nziza. Yarasenze, maze imvura ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’igice. Ubwo yongeraga gusenga, imvura yaraguye.—1 Abami 17:1; 18:1, 42-45; Luka 4:25.
21. Ni iki dushobora kuba twakora, mu gihe Umukristo mugenzi wacu ‘ayobye, akava mu kuri’?
21 Byagenda bite mu gihe umwe mu bagize itorero yaba ‘ayobye, akava mu kuri,’ agakora ibinyuranye n’inyigisho n’imyifatire biboneye? Dushobora kumugarura akava mu byaha bye, binyuriye ku nama ya Bibiliya, ku isengesho hamwe n’ubundi bufasha. Turamutse tubigezeho, ibyo byatuma akomeza kungukirwa n’incungu ya Kristo, kandi bikamukiza urupfu rwo mu buryo bw’umwuka no gucirwaho iteka ryo kurimbuka. Mu gihe dufasha uwakoze icyaha, tuba dutwikira ibyaha bye byinshi. Umunyabyaha wacyashywe nahindukira akareka imigenzereze ye mibi, akihana, kandi agashaka guhabwa imbabazi, tuzishimira kuba twaragize uruhare mu gutwikira ibyaha bye.—Zaburi 32:1, 2; Yuda 22, 23.
Ikintu Runaka Kitureba Twese
22, 23. Ni gute amagambo ya Yakobo yagombye kutugiraho ingaruka?
22 Biragaragara neza ko urwandiko rwa Yakobo rukubiyemo ikintu runaka kidufitiye akamaro twese. Rutwereka ukuntu twahangana n’ibigeragezo, rukatugira inama yo kutarobanura abantu ku butoni, rukanadutera inkunga yo gukora imirimo iboneye. Yakobo adusaba kujya dutegeka ururimi rwacu, kurwanya amoshya y’isi, no kwimakaza amahoro. Nanone kandi, amagambo ye yagombye gutuma tuba abantu bihangana kandi b’abanyamurava.
23 Ni iby’ukuri ko urwandiko rwa Yakobo rwohererejwe mbere na mbere Abakristo basizwe bo mu gihe cya mbere. Ariko kandi, twese twagombye kureka inama zikubiyemo zikadufasha gukomera ku kwizera kwacu. Amagambo ya Yakobo, ashobora gushyigikira ukwizera kudusunikira gufata imyanzuro itajenjetse, yo kugira icyo dukora mu murimo w’Imana. Kandi urwo rwandiko rwahumetswe n’Imana, rutwubakamo ukwizera kurambye, gutuma tuba Abahamya ba Yehova bihangana kandi b’abanyamurava, muri iki gihe cyo “kuhaba k’Umwami,” (NW) Yesu Kristo.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki Abakristo bamwe na bamwe bo mu gihe cya mbere, bagombaga guhindura imyifatire hamwe n’imico yabo?
◻ Ni uwuhe muburo Yakobo yahaye abakire?
◻ Kuki twagombye kwihangana?
◻ Kuki twagombye gusenga buri gihe?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 14 yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abakristo bamwe na bamwe bo mu gihe cya mbere, bagombaga kurushaho kwihanganira bagenzi babo bari bahuje ukwizera
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abakristo bagomba kuba abantu bihangana, buje urukundo, kandi b’abanyamurava