‘Abakora Iby’Iryo Jambo’ Bishimye
“Mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu. Ariko rero, mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa.”—YAKOBO 1:21, 22.
1. Ni gute dukwiriye kubona isomo ryacu ry’umwaka wa 1996?
“MUJYE MUKORA IBY’IRYO JAMBO.” Ayo magambo yoroheje, akubiyemo ubutumwa bufite imbaraga. Yavanywe muri Bibiliya, mu ‘Rwandiko Rwanditswe na Yakobo,’ kandi azaboneka mu Mazu y’Ubwami mu mwaka wose wa 1996, akazaba agize isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova.
2, 3. Kuki byari bikwiriye ko Yakobo yandika urwandiko rwitiriwe izina rye?
2 Yakobo, mwene nyina w’Umwami Yesu, yari umuntu ukomeye mu itorero rya mbere rya Gikristo. Igihe kimwe, nyuma yo kuzuka kwa Yesu, Umwami wacu yabonekeye Yakobo ubwe, hanyuma aza kubonekera n’izindi ntumwa zose (1 Abakorinto 15:7). Nyuma y’aho, igihe intumwa Petero yavanwaga mu nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza, yabwiye itsinda ry’Abakristo ryari riteranye ati “mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi” (Ibyakozwe 12:17). Uko bigaragara, n’ubwo Yakobo atari intumwa, ni we wayoboye iteraniro ry’inteko nyobozi ryabereye i Yerusalemu, igihe intumwa n’abasaza bafataga umwanzuro w’uko Abanyamahanga bahindukiriye [idini rya Gikristo] batagombaga gukebwa. Yakobo yavuze iby’icyo kibazo mu magambo ahinnye, hanyuma umwanzuro wari wemejwe n’umwuka wera, wohererezwa amatorero yose.—Ibyakozwe 15:1-29.
3 Biragaragara ko ibitekerezo bifite ireme byatanzwe na Yakobo ari byo byagize uruhare runini muri uwo mwanzuro. Ariko kandi, yaje kwemera yicishije bugufi ko yari “imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo” (Yakobo 1:1). Urwandiko rwe rwahumetswe, rwuzuyemo inama nyinshi nziza hamwe n’inkunga ku Bakristo muri iki gihe. Rwanditswe mbere y’imyaka igera hafi kuri ine mbere y’igitero cya mbere cyagabwe i Yerusalemu n’Umugaba w’Ingabo Cestis Gallus, nyuma y’aho ubutumwa bwiza bubwirijwe mu buryo bwagutse “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Icyo gihe cyari igihe cy’akaga, kandi abagaragu ba Yehova bari bazi neza ko urubanza Rwe rwari hafi gusohorezwa ku ishyanga ry’Abayahudi.
4. Ni iki cyerekana ko Abakristo ba mbere biringiraga cyane Ijambo ry’Imana?
4 Abo Bakristo bari baramaze kubona Ibyanditswe bya Giheburayo byose uko byakabaye, hamwe n’Ibyanditswe bya Kigiriki hafi ya byose. Uko bigaragara, abanditsi ba Bibiliya b’Abakristo biringiraga cyane Ijambo ry’Imana, nk’uko bigaragazwa n’ukuntu bifashishaga imirongo y’ibitabo bya Bibiliya byari byaranditswe mbere y’aho bayigarukaho kenshi. Muri iki gihe na bwo, natwe dukeneye kwigana umwete Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Kugira ngo dushobore kwihangana, dukeneye imbaraga n’ubutwari byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’Ibyanditswe Byera.—Zaburi 119:97; 1 Timoteyo 4:13.
5. Kuki dukeneye ubuyobozi bwihariye muri iki igihe, kandi se twabuvana he?
5 Muri iki gihe, abantu bugarijwe n’“umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Ukurokoka kwacu gushingiye ku kugira ubuyobozi bw’Imana. Ni gute dushobora kubona ubwo buyobozi? Dushobora kububona twugururira imitima yacu inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ibyo bizatuma tuba ‘abakora iby’iryo jambo,’ kimwe n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo mu bihe bya kera. Tugomba gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana tubigiranye umwete, kandi tukarikoresha mu gusingiza Yehova.—2 Timoteyo 2:15; 3:16, 17.
Kwihangana Dufite Ibyishimo
6. Kuki twagombye kubonera ibyishimo mu bigeragezo duhura na byo?
6 Mu gutangira urwandiko rwe, Yakobo yavuze ibihereranye n’ibyishimo, ari na byo mbuto ya kabiri y’umwuka w’Imana. Yaranditse ati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:2-4; Abagalatiya 5:22, 23). Ni gute dushobora kuvuga ko kugerwaho n’ibigeragezo byinshi ari “iby’ibyishimo”? Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati “muzahirwa, ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi, babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru” (Matayo 5:11, 12). Twumva tunyuzwe kandi twishimye iyo tubona ko Yehova aha imigisha imihati tugira duhatanira kugera ku ntego y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3; 2 Timoteyo 4:7, 8; Abaheburayo 11:8-10, 26, 35.
7. (a) Ni gute dushobora gufashwa mu kwihangana kwacu? (b) Kimwe na Yobu, ni gute dushobora kugororerwa?
7 Yesu ubwe yarihanganye “ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere” (Abaheburayo 12:1, 2). Natwe dushobora kwihangana niduhanga amaso ubutwari bw’intangarugero bwa Yesu! Nk’uko Yakobo yabivuze ahagana ku musozo w’urwandiko rwe, Yehova aha ingororano nyinshi abakomeza gushikama nta gutezuka. Yakobo yaravuze ati “mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira, kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Twibuke ukuntu ubudahemuka bwa Yobu bwagororewe ubwo yongeraga kugira ubuzima bwiza, kandi akagira imibereho yuzuye irangwamo ibyishimo ari kumwe n’abo akunda. Gukomeza kwihangana ushikamye, bishobora kuzaguhesha umunezero nk’uwo wo kuzishimira Paradizo yasezeranyijwe yo mu isi nshya y’Imana, ari na bwo ibyishimo ukesha kuba ukorera Yehova ubu bizaba bisesuye.
Gushaka Ubwenge
8. Ni gute dushobora kubona ubwenge nyakuri kandi bw’ingirakamaro, kandi se, ni uruhe ruhare isengesho ribifitemo?
8 Kwigana umwete Ijambo ry’Imana, hamwe no kuba rishobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ingirakamaro, bizatuma tugira ubwenge buva ku Mana, bityo bitubashishe kwihanganira ibigeragezo duhura na byo muri ubu buhenebere bw’umuco bwo muri iyi gahunda ya Satani igeze aharindimuka. Ni gute twakwiringira ko dushobora kubona ubwo bwenge? Yakobo aratubwira ati “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa” (Yakobo 1:5, 6). Tugomba gusengana umwete dufite ibyiringiro bitajegajega by’uko Yehova azumva amasengesho yo gutakamba kwacu, kandi ko azayasubiza mu gihe no mu buryo abona bikwiriye.
9. Ni gute Yakobo yavuze ibihereranye n’ubwenge buva ku Mana n’uburyo bwo kubushyira mu bikorwa?
9 Ubwenge buva ku Mana, ni impano ituruka kuri Yehova. Yakobo yavuze iby’izo mpano agira ati “gutanga kose kwiza n’impano yose itungaye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo, udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.” Hanyuma mu rwandiko rwe, Yakobo yaje kuvuga ingaruka zo kugira ubwenge nyakuri ubwo yagiraga ati “ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. . . . Ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya.”—Yakobo 1:17; 3:13-17.
10. Ni gute idini ry’ikinyoma rihabanye n’iry’ukuri?
10 Mu butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, haba ahiganje Kristendomu cyangwa mu bindi bihugu, akenshi usanga abayoboke bafite akamenyero ko kuririmba indirimbo za kidini, kumva amasengesho y’urudaca, wenda no kumva za disikuru. Nta nkunga iterwa ku bihereranye no gutangaza ubutumwa buhesha ibyiringiro, bitewe n’uko amenshi muri ayo madini atagira ibyiringiro bishamaje ku byerekeye igihe kizaza. Usanga ibyiringiro bihebuje by’Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana bidahingutswa, cyangwa se bigasobanurwa mu buryo bukocamye rwose. Yehova abwira abayoboke ba Kristendomu mu magambo y’ubuhanuzi ati “abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye, kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi” (Yeremiya 2:13). Ntibafite amazi y’ukuri. Nta bwenge buva mu ijuru bagira.
11, 12. (a) Ni gute ubwenge buva ku Mana bwagombye kudushishikaza? (b) Ubwenge buva ku Mana buduha umuburo ku bihereranye n’iki?
11 Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’imimerere irangwa mu Bahamya ba Yehova muri iki gihe! Bazimagije isi yose bajyanye ubutumwa bwiza bw’Ubwami Bwe bugiye kuza bafite ingufu nyinshi zitangwa n’Imana. Ubwenge bavuga bushinze imizi mu Ijambo ry’Imana. (Gereranya n’Imigani 1:20; Yesaya 40:29-31.) Koko rero, bashyira mu bikorwa ubwenge n’ubumenyi nyakuri batangaza imigambi ikomeye y’Imana yacu ikaba n’Umuremyi wacu. Icyifuzo cyacu twese mu itorero cyagombye kuba icyo ‘kuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose, ngo tumenye neza ibyo Imana ishaka’ (Abakolosayi 1:9). Bashingiye kuri urwo rufatiro, abakiri bato n’abakuze bazashishikarizwa guhora ari ‘abakora iby’iryo jambo.’
12 “Ubwenge buva mu ijuru” buduha umuburo ku bihereranye n’ibyaha bishobora gutuma tutemerwa n’Imana. Yakobo yagize ati “bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara: kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.” Ni koko, tugomba kwihutira kumva inama zitangwa n’Imana tubishishikariye, kandi tukazishyira mu bikorwa. Icyakora, tugomba kwirinda gukoresha rwa ‘rugingo ruto,’ ari rwo ururimi. Mu buryo bw’ikigereranyo, ururimi rushobora gutwika ‘ishyamba rinini’ binyuriye mu kiganiro kirangwamo kwirarira, gusebanya, no kutava ku izima. Ku bw’ibyo rero, dukeneye kwihingamo imyifatire ishimisha abandi hamwe n’umuco wo kwirinda mu mishyikirano yose tugirana n’abandi bantu.—Yakobo 1:19, 20; 3:5.
13. Kuki ari iby’ingenzi ko twakira ‘ijambo ryatewe muri twe’?
13 Yakobo yanditse agira ati “ubwo bimeze bityo, mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu” (Yakobo 1:21). Iyi si yuzuye umururumba n’imibereho irangwa no kwibonekeza, gukunda ubutunzi, no kwishyira imbere, hamwe n’umuco wandavuye, iri hafi kuvanwaho. “Ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi rero ko twemera ‘ijambo ryatewe muri twe’! Ubwenge buturuka mu Ijambo ry’Imana, buhabanye mu buryo bugaragara n’ububi bwo muri iyi si igeze aharindimuka (1 Petero 2:1, 2). Dukeneye gukunda ukuri no kugira ukwizera gukomeye gutewe mu mitima yacu, ku buryo twiyemeza kutazigera na rimwe dutandukira inzira za Yehova zikiranuka. Ariko se, kumva Ijambo ry’Imana byonyine birahagije?
Kuba ‘Abakora Iby’Iryo Jambo’
14. Ni gute dushobora kuba ‘abumva’ n’ ‘abakora’ iby’iryo jambo?
14 Muri Yakobo 1:22, dusoma ngo “mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, mwishuka.” “Mujye mukora iby’iryo jambo”! Nta gushidikanya ko uwo mutwe watsindagirijwe mu rwandiko rwa Yakobo. Tugomba kumva, hanyuma tukajya tubigenza ‘dutyo’ (Itangiriro 6:22). Muri iki gihe, abantu benshi bavuga ko bihagije kumva ikibwiriza, cyangwa kwifatanya mu mihango imwe n’imwe yo gusenga uko uburyo bubonetse, ariko bigacira aho. Bashobora kwibwira ko igihe cyose bazaba barangwaho ‘imyifatire myiza’ bakurikije uko babibona, bizaba bihagije. Nyamara kandi, Yesu Kristo yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange kandi yikorere igiti cye cy’umubabaro, maze ankurikire ubudahwema” (Matayo 16:24, MN). Uko bigaragara, Abakristo b’ukuri basabwa kurangwaho ibikorwa byo kwitanga no kwihangana bakurikiza urugero basigiwe na Yesu mu gukora ibyo Imana ishaka. Kuri bo, ibyo Imana ishaka muri iki gihe, ni nk’ibyo mu kinyejana cya mbere, ubwo Yesu nyuma yo kuzuka kwe, yatangaga itegeko rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19). Ni uruhe ruhare ugira muri ibyo?
15. (a) Ni uruhe rugero rwatanzwe na Yakobo agaragaza ukuntu dushobora kugira ibyishimo turi ‘abakora iby’iryo jambo’? (b) Kuki kuyoboka Imana mu buryo bwa nyirarureshwa bidahagije?
15 Mu gihe dukomeje gusesengura Ijambo ry’Imana, ibyo bishobora kugereranywa n’igihe indorerwamo itwereka ishusho y’ukuntu duteye. Yakobo yagize ati “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha [“uzagira ibyishimo,” MN] mu byo akora” (Yakobo 1:23-25). Ni koko, azaba ‘ukora iby’iryo jambo’ yishimye. Byongeye kandi, ni iby’ingenzi ko tuba ‘abakora [iby’iryo jambo]’ no mu tuntu duto duto two mu mibereho yacu ya Gikristo. Ntitugomba kwishuka twibwira ko kuyoboka Imana mu buryo bwa nyirarureshwa, byaba bihagije. Yakobo atugira inama yo kwitondera ibice bimwe na bimwe bigize ugusenga k’ukuri, ibyo ndetse n’Abakristo b’abanyamurava bashobora kuba barirengagije. Yanditse agira ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”—Yakobo 1:27.
16. Ni mu buhe buryo Aburahamu yabaye “incuti y’Imana,” kandi se ni gute dushobora kugirana ubucuti na Yo?
16 Nta bwo bihagije kuvuga uti ‘nizera Imana,’ maze bigacira aho. Nk’uko muri Yakobo 2:19 habigaragaza, “wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza; ariko abadayimoni na bo barabyizera, bagahinda imishyitsi.” Yakobo yatsindagirije ko “kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye,” hanyuma yerekeza kuri Aburahamu agira ati “kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi . . . kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye” (Yakobo 2:17, 20-22). Ibikorwa by’Aburahamu byari bikubiyemo kugoboka abo bafitanye isano, kwakira abashyitsi, kwitegura gutamba Isaka ho igitambo, kandi ‘avuga’ ko yizeraga mu buryo butajegajega isezerano ry’Imana ry’“umudugudu wubatswe ku mfatiro,” ari wo Ubwami bwa Kimesiya buzaza (Itangiriro 14:16; 18:1-5; 22:1-18; Abaheburayo 11:8-10, 13, 14; 13:2). Birakwiriye rero kuba Aburahamu ‘yariswe incuti y’Imana’ (Yakobo 2:23). Natwe dushobora kuba ‘incuti z’Imana’ mu gihe twaba dutangazanya umwete ukwizera kwacu, no kuba twiringiye kuzabona Ubwami bwayo bukiranuka buzaza.
17. (a) Kuki Rahabu ‘yatsindishirijwe,’ kandi se ni gute yagororewe? (b) Ni uruhe rutonde rurerure rutangwa na Bibiliya rw’abantu babaye ‘abakora iby’iryo jambo’? (c) Ni gute Yobu yagororewe, kandi kuki?
17 Mu by’ukuri, ‘abakora iby’iryo jambo,’ ‘batsindishirizwa n’imirimo, [aho] gutsindishirizwa no kwizera gusa’ (Yakobo 2:24). Rahabu ni umwe muri abo wongereye imirimo ku kwizera yari afitiye “ijambo” yari yarumvise ku bihereranye n’ibikorwa bikomeye bya Yehova. Yahishe abatasi b’Abisirayeli kandi arabacikisha, hanyuma aza gukorakoranya abo mu nzu ya se kugira ngo barokoke. Mu gihe cy’umuzuko, mbega ukuntu azashimishwa no kumenya ko ukwizera kwe kwajyaniranye n’imirimo kwatumye aba nyirakuruza wa Mesiya (Yosuwa 2:11; 6:25; Matayo 1:5)! Mu Baheburayo igice cya 11, hari urutonde rw’abandi bantu ‘babaye abakora iby’iryo jambo’ bagaragaza ukwizera kwabo, kandi bazagororerwa cyane. Nta bwo kandi twakwibagirwa Yobu, we, mu gihe yari ari mu kigeragezo gikomeye cyane, wagize ati “izina ry’Uwiteka rishimwe.” Nk’uko twamaze kubibona, ukwizera kwe hamwe n’imirimo ye byatumye ahabwa ingororano ikomeye (Yobu 1:21; 31:6; 42:10; Yakobo 5:11). Mu buryo nk’ubwo, ukwihangana kwacu muri iki gihe turi ‘abakora iby’iryo jambo,’ kuzatuma twemerwa na Yehova.
18, 19. Ni gute abavandimwe bakandamijwe igihe kirekire babaye ‘abakora iby’iryo jambo,’ kandi ni iyihe migisha babonye bayikesha umurimo wabo?
18 Mu bantu bihanganye cyane mu gihe cy’imyaka myinshi, harimo n’abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba. Muri iki gihe, ubwo ibyinshi mu byo babuzwaga gukora byavanyweho, babaye ‘abakora iby’iryo jambo’ by’ukuri mu mimerere mishyashya barimo. Abamisiyonari hamwe n’abapayiniya baturutse mu bihugu bituranye n’ibyo barimo, bagiye bimukirayo bajyanywe no kubunganira mu kwigisha no gushyira ibintu kuri gahunda. Ishami ryo mu gihugu cya Finlande, hamwe n’andi mashami yo muri ako karere ya Watch Tower Society, yagiye yohereza abahanga mu by’ubwubatsi, kandi abavandimwe bo ku isi hose batanganye ubuntu amafaranga yo kubaka ibiro bishyashya by’amashami hamwe n’Amazu y’Ubwami.—Gereranya na 2 Abakorinto 8:14, 15.
19 Mbega ukuntu abo bavandimwe bakandamijwe mu gihe kirekire babyitabiriye bagaragaza umurava mu kubwiriza! ‘Baragoka kandi bakarwana’ kugira ngo, mu buryo runaka, bazibe icyuho binyuriye mu buryo butashobokaga ‘mu gihe kitari gikwiriye’ (1 Timoteyo 4:10; 2 Timoteyo 4:2). Urugero, mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize, muri Albania, ahabaye itoteza rikaze cyane, igikorwa cyo gutanga Inkuru z’Ubwami zari zifite umutwe uvuga ngo “Kuki Ubuzima Bwuzuyemo Ingorane Nyinshi” cyakozwe mu minsi itatu gusa. Icyo cyari igikorwa gihebuje cyo gukurikirana abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, rwateranyweho n’abantu bageraga ku 3.491—abantu barutaga cyane umubare w’ababwiriza baho batanga raporo y’umurimo bageraga kuri 538.
20. Ni iki umubare wa vuba aha w’abateranye urwibutso ugaragaza, kandi se ni gute benshi bashobora gufashwa?
20 Hari n’ibindi bihugu na byo byatanze umuganda ugaragara ku bihereranye n’abateranye ku Rwibutso, abantu bagiye biyongera muri iyi myaka ya vuba aha, bakaba barageze ku mubare w’abantu basaga 10.000.000. Mu bihugu byinshi, abashya bafite ukwizera kwakomejwe no guterana hamwe no kwizihiza Urwibutso, barimo baraba ‘abakora iby’iryo jambo.’ Mbese, dushobora gutera inkunga abashya bifatanya natwe benshi kurushaho kugira ngo babashe kugera kuri icyo gikundiro?
21. Ni iki twagombye gukomeza gukurikirana duhuje n’isomo ryacu ry’umwaka, kandi dufite iyihe ntego?
21 Kimwe n’Abakristo b’abanyamurava bo mu kinyejana cya mbere, hamwe n’abandi benshi bagiye babaho nyuma y’icyo gihe, nimucyo twiyemeze kwihatira “kugera aho dutanguranwa,” ni ukuvuga ku buzima bw’iteka, byaba kuzaba mu Bwami bw’ijuru cyangwa mu karere kabwo k’isi (Abafilipi 3:12-14). Birakwiriye ko dukoresha imihati yose kugira ngo tugere kuri iyo ntego. Iki si igihe cyo gusubira inyuma ngo tube abumva gusa, ahubwo ni igihe kiruta ibindi byose cyo ‘gukomera no gukora’ (Hagayi 2:4; Abaheburayo 6:11, 12). Kubera ko ‘twakiriye ijambo ryatewe muri twe,’ nimucyo ‘tujye dukora iby’iryo jambo’ twishimye, uhereye ubu kugeza mu gihe kizaza cy’iteka ryose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute dushobora kwihangana dufite ibyishimo?
◻ “Ubwenge buva mu ijuru” ni ubuhe, kandi ni gute dushobora kubushaka?
◻ Kuki tugomba kuba ‘abakora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa’?
◻ Ni izihe raporo zagombye kudushishikariza kuba ‘abakora iby’iryo jambo’?