ISOMO RYA 59
Ushobora kwihanganira ibitotezo
Byatinda byatebuka, Abakristo bose bazarwanywa cyangwa batotezwe. Ese ibyo byagombye kudutera ubwoba?
1. Kuki tugomba kwitega ko tuzatotezwa?
Bibiliya ibisobanura neza igira iti “abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Timoteyo 3:12). Yesu yaratotejwe kuko atari uw’isi ya Satani. Natwe ntituri ab’isi. Ubwo rero, iyo abategetsi cyangwa abanyamadini badutoteje ntibidutangaza.—Yohana 15:18, 19.
2. Twakwitegura ibitotezo dute?
Tugomba kurushaho kwiringira Yehova muri iki gihe. Jya ufata umwanya usenge Yehova buri munsi kandi usome Ijambo rye. Nanone jya ujya mu materaniro buri gihe. Ibyo nubikora uzagira ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo byose wahura na byo, ndetse n’iyo byaba biturutse ku bagize umuryango wawe. Intumwa Pawulo na we watotejwe kenshi yaravuze ati “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.”—Abaheburayo 13:6.
Nanone kubwiriza buri gihe bituma turushaho kugira ubutwari. Ikindi kandi bidutoza kwiringira Yehova no kudatinya abantu (Imigani 29:25). Nanone iyo tugize ubutwari bwo kubwiriza muri iki gihe, tuba twitegura kuzabwiriza no mu gihe ubutegetsi buzaba bwahagaritse bimwe mu bikorwa byacu.—1 Abatesalonike 2:2.
3. Kwihanganira ibitotezo bitugirira akahe kamaro?
Birumvikana ko tutishimira gutotezwa. Ariko iyo twihanganye tugatsinda ibyo bitotezo, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Nanone turushaho kuba incuti za Yehova kuko tuba twariboneye ukuntu yadufashije, igihe twumvaga twacitse intege tudashobora kwihangana. (Soma muri Yakobo 1:2-4.) Iyo Yehova abona tubabara na we arababara. Ariko nanone iyo twihanganye tugakomeza gushikama, biramushimisha. Bibiliya igira iti “niba mukora ibyiza maze mukababazwa kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana” (1 Petero 2:20). Imigisha Yehova azaha abihangana bagakomeza kumubera indahemuka, ni ubuzima bw’iteka mu isi izaba itarimo abantu barwanya Yehova.—Matayo 24:13.
IBINDI WAMENYA
Reba impamvu ushobora gukomeza kwiringira Yehova, n’imigisha uzabona nukomeza kwihangana.
4. Ushobora kwihangana mu gihe abagize umuryango wawe bakurwanya
Yesu yari azi neza ko bamwe mu bagize umuryango wacu bashobora kuturwanya, batubuza gukorera Yehova. Musome muri Matayo 10:34-36, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu gihe umuntu yiyemeje gukorera Yehova, bamwe mu bagize umuryango bashobora kubyakira bate?
Reka turebe urugero rw’ibishobora kubaho. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Wakora iki mu gihe incuti yawe cyangwa mwene wanyu agerageje kuguca intege, akubuza gukorera Yehova?
Musome muri Zaburi 27:10 no muri Mariko 10:29, 30. Nyuma yo gusoma buri murongo muganire ku kibazo gikurikira:
Isezerano rivugwa hano ryagufasha rite mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe bakurwanyije?
5. Jya ukomeza gukorera Yehova no mu gihe utotezwa
Gukomeza gukorera Yehova mu gihe abandi badutoteza, bisaba ubutwari. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ingero zivugwa muri iyi videwo zigufashije zite kugira ubutwari?
Musome mu Byakozwe 5:27-29 no mu Baheburayo 10:24, 25. Nyuma yo gusoma buri mirongo, muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki tugomba gukomeza gukorera Yehova ndetse no mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wo kubwiriza n’amateraniro?
6. Yehova azagufasha gukomeza kwihangana
Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, abakuru n’abato, bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka ndetse n’igihe batotezwaga. Reba icyabafashije. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni iki cyafashije Abahamya bavugwa muri iyi videwo kwihanganira ibitotezo?
Musome mu Baroma 8:35, 37-39 no mu Bafilipi 4:13. Nyuma yo gusoma buri mirongo muganire ku kibazo gikurikira:
Ibyo dusomye bikwijeje bite ko ushobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose?
Musome muri Matayo 5:10-12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki ushobora kwishima nubwo waba utotezwa?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Sinzi ko nashobora kwihanganira ibitotezo.”
Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya yabafasha kwigirira icyizere?
INCAMAKE
Yehova aha agaciro imihati dushyiraho kugira ngo dukomeze kumukorera mu gihe dutotezwa. Ashobora kudufasha tukihanganira ibitotezo.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki Abakristo bagombye kwitega ko bazatotezwa?
Ni iki wakora muri iki gihe kugira ngo witegure kuzahangana n’ibitotezo?
Ni iki cyagufasha kwizera ko uzakomeza gukorera Yehova no mu gihe uzaba uhanganye n’ibigeragezo?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba uko umuvandimwe ukiri muto yasobanuye icyamufashije kwihangana, igihe yafungwaga azira kutivanga muri poritike.
Menya icyafashije umugabo n’umugore we gukorera Yehova imyaka myinshi nubwo batotezwaga.
Menya icyagufasha kugira ubutwari ukihanganira ibitotezo.
“Itegure ibitotezo uhereye ubu” (Umunara w’Umurinzi, Nyakanga 2019)
Mu gihe abagize umuryango wacu baturwanyije twagombye kubibona dute? None se twakora iki ngo dukomeze kubana neza na bo, ari na ko dukomeza kubera Yehova indahemuka?
“Ukuri ‘ntikuzana amahoro ahubwo kuzana inkota’” (Umunara w’Umurinzi, Ukwakira 2017)