Ni Iki Yehova Adusaba Muri Iki Gihe?
“Ijwi [rivugira mu gicu] riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.’”—MATAYO 17:5.
1. Ni ryari Amategeko yasohoje intego yayo?
YEHOVA yahaye ishyanga rya Isirayeli Amategeko, hakubiyemo n’ibindi bintu byinshi byayarangaga. Intumwa Pawulo yanditse iyerekezaho igira iti “[ni] amategeko yo mu buryo bw’abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa” (Abaheburayo 9:10). Igihe Amategeko yayoboraga abasigaye ba Isirayeli bakemera ko Yesu ari we Mesiya, cyangwa Kristo, yari yasohoje intego yayo. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati “Kristo [ni] we amategeko asohoraho.”—Abaroma 10:4; Abagalatiya 3:19-25; 4:4, 5.
2. Ni bande bagengwaga n’Amategeko, kandi se, ni ryari bayakuriweho?
2 Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Amategeko atatureba muri iki gihe? Mu by’ukuri, umubare munini w’abantu ntibigeze bagengwa n’Amategeko, nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabisobanuye, agira ati “[Yehova] amenyesha aba Yakobo ijambo rye, amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n’amateka ye. Nta rindi shyanga yagiriye atya: amateka ye ntibayamenye” (Zaburi 147:19, 20). Igihe Imana yashyiragaho isezerano rishya rishingiye ku gitambo cya Yesu, ishyanga rya Isirayeli na ryo ntiryari rigitegetswe kubahiriza Amategeko (Abagalatiya 3:13; Abefeso 2:15; Abakolosayi 2:13, 14, 16). None se niba tutakigengwa n’Amategeko, ni iki Yehova asaba abifuza kumukorera muri iki gihe?
Icyo Yehova Asaba
3, 4. (a) Ni iki Yehova adusaba mu buryo bw’ibanze muri iki gihe? (b) Kuki tugomba kugera ikirenge mu cya Yesu mu buryo bwa bugufi?
3 Mu mwaka wa nyuma w’umurimo wa Yesu, intumwa ze, Petero, Yakobo na Yohana zaramuherekeje agiye ku musozi muremure, bakaba bashobora kuba bari bari mu ibanga ry’Umusozi Herumoni. Bagezeyo, babonye ibintu by’ubuhanuzi mu iyerekwa ryagaragazaga Yesu ari mu ikuzo rihebuje, kandi biyumviye ijwi ry’Imana ubwayo rivuga riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire” (Matayo 17:1-5). Mu buryo bw’ibanze, icyo ni cyo Yehova adusaba—ni ukuvuga kumvira Umwana we no gukurikiza urugero rwe n’inyigisho ze (Matayo 16:24). Ni yo mpamvu intumwa Petero yanditse iti ‘Kristo yarabababarijwe, abasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 Petero 2:21.
4 Kuki tugomba kugera ikirenge mu cya Yesu mu buryo bwa bugufi? Ni ukubera ko iyo tumwigannye, tuba twigana Yehova Imana. Yesu yari azi Se mu buryo bwimbitse, bitewe n’uko yabanye na we mu ijuru imyaka igera muri za miriyari zitabarika mbere y’uko aza ku isi (Imigani 8:22-31; Yohana 8:23; 17:5; Abakolosayi 1:15-17). Igihe Yesu yari ari ku isi, yahagarariye Se mu budahemuka. Yasobanuye agira ati “uko Data yanyigishije [ni] ko mvuga.” Mu by’ukuri, Yesu yiganye Yehova neza neza ku buryo yashoboraga kuvuga ati “umbonye, aba abonye Data.”—Yohana 8:28; 14:9.
5. Abakristo bagengwa n’ayahe mategeko, kandi se, ni ryari ayo mategeko yatangiye gukurikizwa?
5 Kumvira Yesu no kumwigana bikubiyemo iki? Mbese, byaba bisobanura kugengwa n’itegeko runaka? Pawulo yanditse agira ati ‘ubwanjye sintwarwa n’amategeko.’ Aha ngaha, yari arimo yerekeza ku “Isezerano rya Kera,” isezerano ry’Amategeko Imana yagiranye n’Abisirayeli. Pawulo yiyemereye ko ‘atwarwa n’amategeko ya Kristo’ (1 Abakorinto 9:20, 21; 2 Abakorinto 3:14). Ubwo isezerano ry’Amategeko rya kera ryarangiraga, “isezerano rishya” ryatangiye gukurikizwa hamwe n’“amategeko ya Kristo” ajyana na ryo, ayo abagaragu ba Yehova bose bo muri iki gihe basabwa kumvira.—Luka 22:20; Abagalatiya 6:2; Abaheburayo 8:7-13.
6. Ni gute twasobanura “amategeko ya Kristo,” kandi se, tuyumvira dute?
6 Yehova ntiyandikishije “amategeko ya Kristo” mu gitabo cy’amategeko, ngo ayashyire mu byiciro bitandukanye, nk’uko byakozwe ku birebana n’isezerano ry’Amategeko rya kera. Ayo mategeko mashya yahawe abigishwa ba Kristo ntakubiyemo urutonde rurerure rw’amategeko arebana n’ibyo umuntu yemererwa gukora n’ibyo abujijwe. Icyakora, Yehova yazigamye mu Ijambo rye inkuru enye zivuga iby’imibereho y’Umwana we, hamwe n’inyigisho ze mu buryo bwuzuye. Byongeye kandi, Imana yahumekeye bamwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu, kugira ngo batange amabwiriza yanditswe arebana n’imyifatire umuntu ku giti cye agomba kugira, arebana n’ibibazo by’itorero, imyifatire yo mu muryango, hamwe n’ibindi bintu (1 Abakorinto 6:18; 14:26-35; Abefeso 5:21-33; Abaheburayo 10:24, 25). Iyo duhuje imibereho yacu n’urugero twahawe na Yesu Kristo hamwe n’inyigisho ze, kandi tukumvira inama zatanzwe n’abanditsi ba Bibiliya bo mu kinyejana cya mbere bahumekewe n’Imana, tuba turimo twumvira “amategeko ya Kristo.” Ibyo ni byo Yehova asaba abagaragu be muri iki gihe.
Akamaro k’Urukundo
7. Ni gute Yesu yatsindagirije ikintu cy’ingenzi cyarangaga amategeko ye, mu gihe yifatanyaga n’intumwa ze mu kwizihiza Pasika ya nyuma?
7 N’ubwo urukundo rwari urw’ingenzi mu gihe cy’Amategeko, ni rwo pfundo, cyangwa ikintu cy’ingenzi cyane kiranga amategeko ya Kristo. Ibyo byatsindagirijwe na Yesu ubwo yifatanyaga n’intumwa ze kugira ngo bizihize Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. Dukurikije ibyo intumwa Yohana yavuze mu buryo buhinnye ku byerekeranye n’ibintu byabayeho muri iryo joro, mu magambo avuye ku mutima yavuzwe na Yesu, yerekeje ku rukundo incuro 28. Ibyo byarushijeho kugaragariza intumwa ze icyo amategeko ye yari agamije, cyangwa ikintu cy’ingenzi kiyaranga. Mu buryo bwumvikana, Yohana yatangiye inkuru ye ivuga ibihereranye n’ibintu byabayeho muri uwo mugoroba w’ingenzi cyane, agira ati “umunsi wa pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.”—Yohana 13:1.
8. (a) Ni iki cyagaragaje ko hari hariho ikibazo cy’impaka hagati y’intumwa? (b) Ni gute Yesu yigishije intumwa ze isomo ku bihereranye no kwicisha bugufi?
8 Yesu yakundaga intumwa ze, n’ubwo yari yaragerageje kuzifasha kunesha umutima zari zifite wo kurarikira ububasha n’umwanya w’icyubahiro mu buryo burengeje urugero, ariko bikaba iby’ubusa. Hasigaye amezi runaka mbere y’uko bagera i Yerusalemu, ‘bagiye impaka z’umukuru wabo uwo ari we.’ Kandi na mbere gato y’uko baza mu murwa kugira ngo bizihize Pasika, izo mpaka zo guhatanira umwanya zongeye kuvuka (Mariko 9:33-37; 10:35-45). Kuba icyo ikibazo cyari kiriho, bigaragazwa n’ibyabaye nyuma gato y’aho intumwa zinjiriye mu cyumba cyo hejuru kugira ngo zifatanye ku cyari kuba Pasika ya nyuma zari gusangira na we. Icyo gihe, nta n’umwe waboneyeho uburyo bwo gukora umuhango wo koza abandi ibirenge, umuhango ugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi. Yesu ubwe yogeje ibirenge byazo, kugira ngo azigishe isomo ku bihereranye no kwicisha bugufi.—Yohana 13:2-15; 1 Timoteyo 5:9, 10.
9. Ibintu byabayeho nyuma yo kwizihiza Pasika ya nyuma, Yesu yabyifashemo ate?
9 N’ubwo bari bamaze guhabwa iryo somo, nyuma yo kwizihiza Pasika kandi Yesu akaba yari amaze gutangiza Urwibutso rw’urupfu rwe rwari rwegereje, zirikana ibyongeye kubaho. Inkuru yo mu Ivanjiri ya Luka igira iti “maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.” Aho kugira ngo Yesu arakarire intumwa kandi azikankamire, yazihaye inama abigiranye ubugwaneza, ku bihereranye n’uko bagombaga kuba abantu batandukanye n’abategetsi b’isi bafite inyota y’ubutegetsi (Luka 22:24-27). Hanyuma, yabahaye icyo twakwita ibuye rikomeza imfuruka ry’amategeko ya Kristo, agira ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.”—Yohana 13:34.
10. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be, kandi se ryari rikubiyemo iki?
10 Muri uwo mugoroba nyuma y’aho, Yesu yagaragaje ukuntu urukundo nk’urwa Kristo rwagombaga kwaguka. Yagize ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:12, 13). Mbese, Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kuba biteguye gupfira bagenzi babo bahuje ukwizera, mu gihe byari kuba bibaye ngombwa? Uko ni ko Yohana yabyumvaga, we wari uhibereye icyo gihe, kuko nyuma y’aho yaje kwandika agira ati “iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu [Kristo] yatanze ubugingo bwe ku bwacu: natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.”—1 Yohana 3:16.
11. (a) Ni gute dusohoza amategeko ya Kristo? (b) Ni uruhe rugero rwatanzwe na Yesu?
11 Bityo rero, ntidusohoza amategeko ya Kristo binyuriye gusa mu kwigisha abandi ibimwerekeyeho. Tugomba no kubaho kandi tukitwara nka Yesu. Ni iby’ukuri ko Yesu yakoreshaga amagambo meza kandi atoranyijwe neza mu biganiro bye. Nyamara kandi, yanigishaga binyuriye ku rugero yatangaga. N’ubwo Yesu yari yarahoze mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka cy’ikinyembaraga, yakoresheje uburyo yari afite kugira ngo ateze imbere inyungu za Se hano ku isi, kandi atwereke uko twagombye kubaho. Yicishaga bugufi, yari umugwaneza kandi yitaga ku bandi, agafasha abatsikamiwe n’abakandamizwa (Matayo 11:28-30; 20:28; Abafilipi 2:5-8; 1 Yohana 3:8). Kandi Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gukundana, nk’uko na we yabakunze.
12. Kuki bishobora kuvugwa ko amategeko ya Kristo adapfobya akamaro ko gukunda Yehova?
12 Ni uwuhe mwanya gukunda Yehova—akaba ari ryo tegeko rikomeye cyane kurusha andi mu Mategeko—bifite mu mategeko ya Kristo (Matayo 22:37, 38; Abagalatiya 6:2)? Byaba se bifata umwanya wa kabiri? Oya Rwose! Gukunda Yehova no gukunda Abakristo bagenzi bacu ntibitana. Nta muntu mu by’ukuri ushobora gukunda Yehova atanakunda umuvandimwe we, kuko intumwa Yohana yagize iti “umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’: akanga mwene Se, aba ari umunyabinyoma; kuko udakunda mwene Se yabonye, atabasha gukunda Imana atabonye.”—1 Yohana 4:20; gereranya na 1 Yohana 3:17, 18.
13. Kuba abigishwa barumviye itegeko rishya ryatanzwe na Yesu byagize izihe ngaruka?
13 Ubwo Yesu yahaga abigishwa be itegeko rishya ryo gukundana nk’uko yabakunze, yasobanuye ingaruka ibyo byari kuzagira. Yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Dukurikije uko Tertullian wabayeho imyaka isaga ijana nyuma y’urupfu rwa Yesu abivuga, urukundo rwa kivandimwe rwarangaga Abakristo ba mbere rwari rwaragize izo ngaruka. Tertullian yasubiye mu magambo yavuzwe n’abatari Abakristo, berekeza ku bigishwa ba Kristo bagira bati ‘nimwirebere ukuntu bakundana n’ukuntu buri wese aba yiteguye gupfira mugenzi we.’ Dushobora kwibaza tuti ‘mbese, ngaragariza Abakristo bagenzi banjye bene urwo rukundo, ku buryo ibyo bigaragaza ko ndi umwe mu bigishwa ba Yesu?’
Uko Tugaragaza ko Turangwa n’Urukundo
14, 15. Ni iki gishobora gutuma kumvira amategeko ya Kristo bigorana, ariko se, ni iki gishobora kudufasha kubigeraho?
14 Ni iby’ingenzi ko abagaragu ba Yehova bagaragaza urukundo nk’urwa Kristo. Ariko se, byaba bikugora gukunda Abakristo bagenzi bawe bagaragaza ingeso zirangwa n’ubwikunde? Mu by’ukuri, nk’uko twamaze kubibona, intumwa na zo zajyaga impaka kandi zikagerageza gushyira imbere inyungu zazo bwite (Matayo 20:20-24). Abagalatiya na bo bajyaga baterana amagambo bapfa ubusa. Mu gihe Pawulo yari amaze kugaragaza ko itegeko ryo gukunda bagenzi bacu risohoza Amategeko, yabahaye umuburo agira ati “ariko rero nimushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana.” Nyuma yo gushyira itandukaniro hagati y’imirimo ya kamere n’imbuto z’umwuka w’Imana, Pawulo yongeyeho inama igira iti “twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari.” Hanyuma, iyo ntumwa yabateye inkunga igira iti “mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.”—Abagalatiya 5:14–6:2.
15 Mbese, mu gihe Yehova adusaba kumvira amategeko ya Kristo, aba arimo adusaba ibirenze ibyo dushobora gukora? N’ubwo kugaragariza ubugwaneza abantu mu by’ukuri batubwiye amagambo asesereza kandi badukomerekeje mu byiyumvo bishobora kutugora, duhatirwa ‘kwigana Imana, nk’abana bakundwa. Kandi tukagendera mu rukundo’ (Abefeso 5:1, 2). Tugomba gukomeza guhanga amaso urugero twahawe n’Imana, yo “yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Binyuriye mu gufata iya mbere mu bihereranye no gufasha abandi, hakubiyemo n’abatugiriye nabi, dushobora kumva tunyuzwe no kumenya ko tuba turimo twigana Imana, kandi ko twumvira amategeko ya Kristo.
16. Ni gute tugaragaza ko dukunda Imana na Kristo?
16 Tugomba kwibuka ko tugaragaza ko turangwa n’urukundo binyuriye ku byo dukora, aho kuba ibyo tuvuga gusa. Ndetse na Yesu hari ikintu runaka mu byo Imana ishaka cyigeze kumugora kucyemera, bitewe n’ibintu byose byari bikubiye muri icyo gikorwa. Yesu yasenze agira ati “Data, nubishaka, undenze iki gikombe.” Ariko yahise yongeraho ati “ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). N’ubwo Yesu yagezweho n’imibabaro myinshi, yakoze ibyo Imana ishaka (Abaheburayo 5:7, 8). Kumvira ni igihamya kigaragaza ko turangwa n’urukundo, kandi bigaragaza ko twemera ko inzira y’Imana ari yo nzira nziza cyane kurusha izindi zose. Bibiliya igira iti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo’ (1 Yohana 5:3). Kandi Yesu yabwiye intumwa ze ati “nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.”—Yohana 14:15.
17. Ni irihe tegeko ryihariye Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, tuzi dute ko ritureba muri iki gihe?
17 Uretse kuba Kristo yarategetse abigishwa be gukundana, ni irihe tegeko ryihariye yabahaye? Yabategetse gukora umurimo wo kubwiriza, umurimo yari yarabatoje. Petero yagize ati ‘yadutegetse kubwiriza abantu no guhamya’ (Ibyakozwe 10:42). Yesu yari yaratanze itegeko mu buryo bwumvikana neza agira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Nanone kandi, Yesu yahishuye ko ayo mabwiriza yari kuzaba areba n’abigishwa be bo muri iki gihe, mu ‘gihe cy’imperuka,’ kuko yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Daniyeli 12:4; Matayo 24:14). Birumvikana ko Imana ishaka ko tubwiriza. Ariko kandi, hari bamwe bashobora gutekereza ko mu gihe Imana isaba ko dukora uwo murimo, iba idusaba ibirenze ibyo dushobora gukora. Ariko se, ni ko biri koko?
Impamvu Bishobora Gusa n’Aho Bikomeye
18. Ni iki twagombye kwibuka mu gihe tubabazwa tuzira gukora ibyo Yehova adusaba?
18 Nk’uko twamaze kubibona, hari ibintu binyuranye Yehova yagiye asaba abantu kubahiriza uko ibihe byagendaga biha ibindi. Kandi nk’uko bagendaga basabwa gukora ibintu bitandukanye, ni na ko imiterere y’ibigeragezo bagiye banyuramo itandukanye. Umwana w’Imana ukundwa yagezweho n’ibigeragezo bikomeye cyane kurusha ibindi byose, amaherezo aza kwicwa mu buryo burangwa n’ubugome bukomeye cyane kurusha ubundi, azira gukora ibyo Imana yamusabaga. Ariko kandi, iyo tubabazwa tuzira gukora ibyo Yehova adusaba, twagombye kwibuka ko atari we nyirabayazana w’ibigeragezo bitugeraho (Yohana 15:18-20; Yakobo 1:13-15). Ukwigomeka kwa Satani kwatumye habaho icyaha, imibabaro n’urupfu, kandi ni we wagiye ashyiraho imimerere yatumye akenshi bigora cyane abagaragu ba Yehova gukora ibyo abasaba.—Yobu 1:6-19; 2:1-8.
19. Kuki gukora ibyo Imana yadusabye binyuriye ku Mwana wayo ari igikundiro?
19 Binyuriye ku Mwana we, Yehova yatanze itegeko ry’uko muri iki gihe cy’imperuka, abagaragu Be bagomba gutangaza mu rwego rw’isi yose ko umuti rukumbi w’imibabaro yose igera ku bantu, ari ubutegetsi bw’Ubwami. Ubwo butegetsi bw’Imana buzakuraho ibibazo byose biri ku isi—ni ukuvuga intambara, ubugizi bwa nabi, ubukene, gusaza, indwara n’urupfu. Nanone kandi, ubwo Bwami buzahindura isi paradizo y’agahebuzo, aho n’abapfuye bazazukira (Matayo 6:9, 10; Luka 23:43; Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 21:3, 4). Mbega ukuntu gutangaza ubutumwa bwiza bw’ibyo bintu ari igikundiro! Uko bigaragara rero, ibyo Yehova adusaba gukora nta kibazo biteye. Duhura n’abaturwanya, ariko Satani Diyabule n’isi ye ni bo babaduteza.
20. Ni gute dushobora guca agahigo mu bintu ibyo ari byo byose Diyabule adushotoramo?
20 Ni gute dushobora guca agahigo mu buryo bugira ingaruka nziza mu bintu ibyo ari byo byose Satani adushotoramo? Twabikora binyuriye mu kuzirikana amagambo agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Yesu yahaye Yehova igisubizo cy’ibitutsi bya Satani, igihe yavaga mu mibereho yarangwaga n’umutekano yo mu ijuru, akaza ku isi gukora ibyo Se ashaka (Yesaya 53:12; Abaheburayo 10:7). Igihe Yesu yari umuntu, yihanganiye buri kigeragezo cyose cyamugezeho, ndetse n’urupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Nitugera ikirenge mu cye, we Cyitegererezo cyacu, natwe dushobora kwihanganira imibabaro maze tugakora ibyo Yehova adusaba.—Abaheburayo 12:1-3, NW.
21. Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’urukundo rwagaragajwe na Yehova hamwe n’Umwana we?
21 Mbega urukundo Imana hamwe n’Umwana wayo batugaragarije! Abantu bumvira bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri Paradizo, babikesheje igitambo cya Yesu. Bityo, nimucyo twe kuzigera na rimwe twemera ko hagira ikintu gipfukirana ibyiringiro byacu. Ahubwo, nimucyo mu buryo bwa bwite dushyire ku mutima icyo Yesu yatumye gishoboka, nk’uko Pawulo yabigenje, we wagize ati ‘Umwana w’Imana yarankunze, aranyitangira’ (Abagalatiya 2:20). Kandi nimucyo tugaragaze ko dushimira Imana yacu yuje urukundo, ari yo Yehova, tubivanye ku mutima, yo itigera idusaba ibirenze ibyo dushobora gukora.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iki Yehova adusaba muri iki gihe?
◻ Ni gute Kristo yatsindagirije akamaro k’urukundo, igihe yari ari kumwe n’intumwa ze ku mugoroba wa nyuma?
◻ Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Imana?
◻ Kuki gukora ibyo Yehova adusaba ari igikundiro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni irihe somo Yesu yigishije intumwa ze igihe yazozaga ibirenge?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
N’ubwo turwanywa, kugeza ubutumwa bwiza ku bandi ni igikundiro gishimishije