Dukomeze kwitwara nk’“abashyitsi”
“Ndabinginga kuko muri abimukira n’abashyitsi, ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri.”—1 PET 2:11.
1, 2. Ni ba nde Petero yise “abatoranyijwe,” kandi se kuki yavuze ko bari “abashyitsi”?
NYUMA y’imyaka igera kuri 30 Yesu asubiye mu ijuru, intumwa Petero yandikiye ‘abashyitsi batataniye i Ponto n’i Galatiya n’i Kapadokiya no muri Aziya n’i Bituniya.’ Yanabise “abatoranyijwe” (1 Pet 1:1). Petero yandikiraga abasutsweho umwuka wera kimwe na we, kandi ‘babyawe bundi bushya, kugira ngo bagire ibyiringiro bizima’ byo kuzategekana na Kristo mu ijuru. (Soma muri 1 Petero 1:3, 4.) Ariko se, kuki nyuma yaho yavuze ko abo batoranyijwe ari “abimukira n’abashyitsi” (1 Pet 2:11)? Kuki dushishikazwa n’ayo magambo kandi mu Bahamya bo hirya no hino ku isi, 1 gusa muri 650 ari we uvuga ko yasutsweho umwuka?
2 Byari bikwiriye ko abasutsweho umwuka bo mu kinyejana cya mbere bitwa “abashyitsi.” Kimwe n’abasigaye bo mu bagize iryo tsinda bakiriho muri iki gihe, ntibari gukomeza kuba ku isi iteka ryose. Intumwa Pawulo, na we wari mu bagize ‘umukumbi muto’ basutsweho umwuka, yaravuze ati “naho twebwe dufite ubwenegihugu mu ijuru, ari na ho umukiza wacu dutegerezanyije amatsiko azaturuka, ari we Mwami Yesu Kristo” (Luka 12:32; Fili 3:20). Kubera ko abasutsweho umwuka ‘bafite ubwenegihugu mu ijuru,’ iyo bapfuye bava ku isi maze bagahabwa ikintu cyiza kurushaho, ni ukuvuga ubuzima budapfa mu ijuru. (Soma mu Bafilipi 1:21-23.) Ku bw’ibyo, bashobora rwose kuvugwaho ko ari “abashyitsi” mu isi iyoborwa na Satani.
3. Ni ikihe kibazo kivuka ku birebana n’abagize “izindi ntama”?
3 Bite se ku birebana n’abagize “izindi ntama” (Yoh 10:16)? Bibiliya ivuga ko bazatura ku isi iteka ryose. Bazayibaho ubuziraherezo. Ariko se, kuki twavuga ko na bo ari abashyitsi?
‘IBYAREMWE BYOSE BIKOMEZA KUNIHA’
4. Ni iki abanyapolitiki, abahanga mu bya siyansi hamwe n’abagiraneza bananiwe gukora?
4 Igihe cyose Yehova azaba acyemereye isi ya Satani gukomeza kubaho, buri muntu wese, hakubiyemo n’Abakristo, azakomeza kugerwaho n’ingaruka zatejwe no kuba Satani yarigometse kuri Yehova. Mu Baroma 8:22 hagira hati “tuzi ko ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu.” Hari abanyapolitiki, abahanga mu bya siyansi hamwe n’abagiraneza baba bashaka ko abantu barushaho kumererwa neza. Ariko kandi, ntibashobora kuvaniraho abantu ibibazo.
5. Ni iki abantu babarirwa muri za miriyoni bakoze kuva mu mwaka wa 1914, kandi kuki?
5 Kuva mu mwaka wa 1914, abantu babarirwa muri za miriyoni bahisemo kuba abayoboke b’Umwami wimitswe n’Imana, ari we Yesu Kristo. Ntibifuza kuba ab’isi ya Satani kandi banga kuyishyigikira. Ahubwo, bakoresha ubuzima bwabo n’umutungo wabo bashyigikira Ubwami bw’Imana, bagateza imbere inyungu zabwo.—Rom 14:7, 8.
6. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova bashobora kwitwa abimukira?
6 Abahamya ba Yehova ni abaturage beza baba mu bihugu bisaga 200. Ariko kandi, aho baba batuye hose, baba bameze nk’abimukira. Banga kwivanga mu bibazo bya politiki n’iby’abaturage. No muri iki gihe, babona ko ari abaturage b’isi nshya Imana izashyiraho. Bishimira kubona ukuntu iminsi yabo yo kubaho ari abashyitsi muri iyi si mbi igenda yegereza iherezo ryayo.
7. Bizagenda bite kugira ngo abagaragu b’Imana bature ku isi iteka ryose?
7 Vuba aha, Kristo azakoresha ububasha bwe arimbure isi mbi ya Satani. Ubutegetsi bwiza bwa Kristo buzavaniraho abantu icyaha n’imibabaro. Buzakuraho uwo ari we wese wigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ubwo ni bwo abagaragu b’Imana b’indahemuka bazashobora gutura iteka ryose ku isi izaba yahindutse Paradizo. (Soma mu Byahishuwe 21:1-5.) Icyo gihe ibyaremwe bizaba ‘byabatuwe’ mu buryo bwuzuye ‘mu bubata bwo kubora, bifite umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.’—Rom 8:21.
ABAKRISTO B’UKURI BABA BITEZWEHO IKI?
8, 9. Igihe Petero yavugaga ibyo “kwirinda irari ry’umubiri” yashakaga kuvuga iki?
8 Petero yasobanuye icyo Abakristo baba bitezweho igihe yavugaga ati “bakundwa, ndabinginga kuko muri abimukira n’abashyitsi, ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri, ari ryo rirwanya ubugingo” (1 Pet 2:11). Iyo nama yahawe mbere na mbere Abakristo basutsweho umwuka, ariko ireba n’abagize izindi ntama za Yesu.
9 Hari ibyifuzo biba atari bibi mu gihe bihagijwe mu buryo butanyuranyije n’ibyo Umuremyi ashaka. Mu by’ukuri, bituma umuntu arushaho kwishimira ubuzima. Urugero, twifuza ibyokurya n’ibyokunywa byiza, imyidagaduro igarura ubuyanja ndetse no kwifatanya n’incuti nziza. Nanone kandi, kwifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye, ni ibintu bisanzwe kandi bikwiriye (1 Kor 7:3-5). Icyakora, “irari ry’umubiri” Petero yavugaga ni ‘irirwanya ubugingo.’ Bibiliya zimwe na zimwe zigaragaza icyo yashakaga kuvuga, zihindura ayo magambo ngo “iruba” cyangwa “ibyifuzo biganisha ku cyaha.” Birumvikana rero ko tugomba kwirinda ibyifuzo byose bihabanye n’umugambi wa Yehova, kandi bishobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na we. Naho ubundi, twazabura ubuzima.
10. Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo atume Abakristo baba ab’isi ye?
10 Intego Satani afite ni ugutuma Abakristo b’ukuri badakomeza kubona ko ari “abashyitsi” muri iyi si. Yifuza ko tuba abantu bakunda ubutunzi, biyandarika, bifuza kuba abakomeye, bagerageza kuba aba mbere muri buri kintu cyose, kandi barata igihugu cyabo. Tugomba kumenya ko iyo ari imitego ya Satani. Iyo dukomeje kwirinda ibyo byifuzo bibi, tuba tugaragaza rwose ko tudashaka kuba ab’isi mbi ya Satani. Tuba twerekana ko tuyirimo turi abashyitsi. Mu by’ukuri, twifuza kwibera mu isi nshya y’Imana izaba irangwa no gukiranuka, kandi duhatanira kuzayibamo.
IMYIFATIRE MYIZA
11, 12. Rimwe na rimwe abanyamahanga bafatwa bate, kandi se ni iki twavuga ku birebana n’Abahamya ba Yehova?
11 Petero yakomeje asobanura mu murongo wa 12 icyo Abakristo b’“abashyitsi” baba bitezweho, agira ati “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo mu byo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana ku munsi wayo wo kugenzura.” Hari igihe abanyamahanga, cyangwa abashyitsi mu kindi gihugu, bavugwa nabi. Kuba batandukanye n’abaturanyi babo byo ubwabyo bishobora gutuma bababona nk’abagizi ba nabi. Amagambo yabo, ibikorwa byabo, imyambarire yabo wenda n’uko bagaragara, bishobora kuba bitandukanye n’iby’abenegihugu. Ariko imyifatire yabo myiza ishobora gutuma abandi babona ko atari abantu babi.
12 Mu buryo nk’ubwo, hari ibintu byinshi Abakristo b’ukuri batandukaniyeho n’abaturanyi babo. Urugero, bashobora kuba bavuga ibintu bitandukanye n’ibyo abandi bakunda kuvuga, cyangwa bagakunda imyidagaduro itandukanye n’iy’abandi. Akenshi imyambarire yabo n’uko birimbisha bigaragaza ko batandukanye n’abandi. Hari igihe ibyo bintu bibatandukanya n’abandi byagiye bituma abantu batabazi neza bavuga ko ari babi. Ariko kandi, hari abandi bantu bashobora kubashimira bitewe n’imyifatire yabo myiza.
13, 14. Ni mu buhe buryo ubwenge “bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka”? Tanga urugero.
13 Koko rero, kugira imyifatire myiza bishobora gutuma abandi babura aho bahera batunenga. Ndetse na Yesu, umuntu umwe rukumbi wabereye Imana indahemuka mu buryo bwuzuye, bamureze ibinyoma. Hari abavugaga ko ari ‘umunyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Icyakora, kuba yaragaragazaga ubwenge mu murimo yakoreraga Imana, byanyomoje abamuregaga ibinyoma. Yesu yaravuze ati “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Mat 11:19). Uko ni na ko bimeze muri iki gihe. Urugero, bamwe mu batuye hafi ya Beteli y’i Selters mu Budage, babona ko abavandimwe na bashiki bacu bahakora babaho mu buryo butandukanye n’ubw’abandi. Ariko kandi, umuyobozi w’akarere yabavuze neza agira ati “ni byo koko Abahamya bahakora bafite uburyo bwabo bwo kubaho, ariko nta muntu n’umwe babangamira muri aka karere.”
14 Ibintu nk’ibyo biherutse no kuvugwa ku birebana n’Abahamya ba Yehova baba mu mugi wa Moscou, mu Burusiya. Bari barabareze bababeshyera ko bakora ibikorwa bibi. Hanyuma muri Kamena 2010, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg mu Bufaransa, rwemeje ko abategetsi b’i Moscou bakoze ikosa ryo kubuza Abahamya ba Yehova uburenganzira bafite bwo gusenga no kugira amateraniro. Rwavuze ko inkiko zo mu Burusiya zitigeze zitanga ibimenyetso bigaragaza ko Abahamya bo muri ako gace bafite amakosa, urugero nko gusenya imiryango, gutuma abantu biyahura no kwanga kwivuza. Rwagaragaje ko inkiko z’i Moscou zakurikije amategeko yaho atagoragozwa kugira ngo zibangamire ibikorwa by’Abahamya ba Yehova.
TUGOMBA KUGANDUKIRA ABAYOBOZI
15. Ni irihe hame ryo muri Bibiliya Abakristo b’ukuri bo hirya no hino ku isi bakurikiza?
15 Abahamya ba Yehova b’i Moscou, ndetse n’abandi bo hirya no hino ku isi, bakurikiza ikindi kintu gisabwa Abakristo cyavuzwe na Petero. Yaranditse ati “mugandukire inzego zose zashyizweho n’abantu mubigiriye Umwami wacu: mugandukire umwami kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru, cyangwa abatware” (1 Pet 2:13, 14). Nubwo Abakristo b’ukuri atari ab’iyi si mbi, bagandukira abayobozi bayo bari “mu nzego zinyuranye ziciriritse,” nk’uko Pawulo yabibasabye.—Soma mu Baroma 13:1, 5-7.
16, 17. (a) Ni iki kigaragaza ko tutarwanya leta? (b) Ni iki bamwe mu banyapolitiki bemeye?
16 Abahamya ba Yehova babaho nk’“abashyitsi” muri iyi si, ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko baba bashaka kurwanya leta cyangwa kunenga abandi. Ntibabangamira abandi mu myanzuro bafata mu bya politiki no mu birebana n’uko ibibazo by’abaturage byakemurwa. Ibinyuranye n’uko bimeze ku yandi madini, Abahamya ba Yehova birinda kwivanga muri politiki. Ntibajya bagerageza gutuma abayobozi bahindura uko bayobora abantu. Nta n’ubwo bajya batekereza kwigomeka kuri leta cyangwa ngo bashishikarize abandi kubikora.
17 Petero yahaye Abakristo inama yo ‘kubaha umwami.’ Ku bw’ibyo, bumvira abategetsi kugira ngo bagaragaze ko babubaha (1 Pet 2:17). Hari igihe abayobozi bagiye bemera ko nta mpamvu bafite zo guhangayikishwa n’Abahamya ba Yehova. Urugero, umunyapolitiki w’Umudage witwa Steffen Reiche yavuze ko Abahamya ba Yehova bagaragaje imyifatire myiza igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa no muri za gereza. Nubwo batotezwaga, ntibigeze banamuka ku myizerere yabo kandi bafataga neza abagororwa bagenzi babo. Yavuze ko iyo mico ari iy’ingenzi cyane mu gihugu cye, nk’uko byari bimeze no muri icyo gihe, cyane cyane kubera ko abantu bagenda barushaho gufata nabi abo mu bindi bihugu cyangwa abo badahuje imyizerere n’ibitekerezo bya politiki.
KUGARAGAZA URUKUNDO
18. (a) Kuki dukunda umuryango wose w’abavandimwe? (b) Ni iki abantu batari Abahamya bavuze?
18 Intumwa Petero yaranditse ati “mukunde umuryango wose w’abavandimwe, mutinye Imana” (1 Pet 2:17). Abahamya ba Yehova batinya kubabaza Imana, kandi ibyo bituma bakora ibyo ishaka. Bishimira kuba bakorera Yehova ari bamwe mu bagize umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe na bashiki bacu bafite icyifuzo nk’icyo. Ku bw’ibyo, ‘bakunda umuryango wose w’abavandimwe.’ Urwo rukundo rwa kivandimwe rwabaye ingume muri iyi si irangwa n’ubwikunde, rimwe na rimwe rutangaza abantu batari Abahamya. Urugero, umuntu uyobora ba mukerarugendo ukorana n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gutwara abagenzi, yatangajwe n’ukuntu Abahamya bagaragarije urukundo abashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu baje mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu mwaka wa 2009 mu Budage, kandi babitaho. Yavuze ko mu myaka yose yari amaze akora ako kazi atari yarigeze abona ibintu nk’ibyo. Nyuma yaho, umwe muri abo Bahamya yaravuze ati “ibintu byose yavuze ku birebana n’Abahamya yabivugaga atangaye kandi yishimye cyane.” Ese waba warigeze ujya mu ikoraniro ukumva abantu bavuga ibintu nk’ibyo nyuma yo kwitegereza Abahamya?
19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora, kandi kuki?
19 Muri ubwo buryo bwose, ndetse n’ubundi tutavuze, Abahamya ba Yehova bagaragaza ko mu by’ukuri ari “abashyitsi” muri iyi si ya Satani. Ibyo babikora babyishimiye, kandi biyemeje gukomeza kubaho batyo. Biringiye badashidikanya ko vuba aha bazatura iteka ryose mu isi nshya ikiranuka y’Imana. Ese nawe ntubitegerezanyije amatsiko?