IGICE CYO KWIGWA CYA 47
Twakora iki ngo turusheho gukundana?
“Nimucyo dukomeze gukundana, kuko urukundo ruturuka ku Mana.”—1 YOH. 4:7.
INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima
INCAMAKEa
1-2. (a) Kuki intumwa Pawulo yavuze ko urukundo ‘ruruta’ indi mico yose? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
IGIHE intumwa Pawulo yavugaga ibirebana n’ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, yashoje avuga ko urukundo ari rwo ‘ruruta’ indi mico yose (1 Kor. 13:13). None se, kuki Pawulo yavuze atyo? Mu isi nshya, ntituzongera kwizera ko ibyo Imana yasezeranyije bizabaho, kubera ko bizaba byaramaze kuba. Ariko tuzakomeza gukunda Yehova na bagenzi bacu. Urukundo tubakunda, ruzagenda rurushaho kwiyongera.
2 Ubwo rero, kubera ko tuzakomeza kugaragaza umuco w’urukundo, tugiye gusuzuma ibibazo bitatu. Icya mbere, kuki tugomba gukundana? Icya kabiri, twagaragaza dute ko dukundana? Icya gatatu, ni iki twakora ngo turusheho gukundana?
KUKI TUGOMBA GUKUNDANA?
3. Kuki tugomba gukundana?
3 None se ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukundana? Ni uko urukundo ari rwo ruranga Abakristo b’ukuri. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh. 13:35). Nanone gukundana bituma turushaho kunga ubumwe. Pawulo yavuze ko urukundo ari rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo. 3:14). Ariko hari indi mpamvu y’ingenzi ituma dukundana. Intumwa Yohana yandikiye Abakristo bagenzi be ati: “Ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we” (1 Yoh. 4:21). Ubwo rero, iyo dukundana tuba tugaragaje ko dukunda Imana.
4-5. Urukundo dukunda Imana ruhuriye he, n’urwo dukunda bagenzi bacu? Tanga urugero.
4 Kuki urukundo dukunda Imana rufite aho ruhuriye n’urwo dukunda abavandimwe na bashiki bacu? Urugero, reka turebe ukuntu umutima wacu ufite aho uhuriye n’ibindi bice bigize umubiri. Umuganga ashobora gukora ku mutsi w’aho ikiganza cyacu gitereye, akamenya uko umutima wacu utera. None se ibyo bihuriye he no kugaragarizanya urukundo?
5 Nk’uko umuganga ashobora kumenya uko umutima wacu utera, afashe ku mutsi w’aho ikiganza cyacu gitereye, natwe kumenya uko urukundo dukunda bagenzi bacu rungana, bituma tumenya uko urwo dukunda Imana na rwo rungana. Iyo dusanze urukundo tubakunda rwaragabanutse, ubwo n’urukundo dukunda Imana na rwo ruba rwaragabanutse. Ariko iyo buri gihe tubagaragariza urukundo, biba bigaragaza ko n’urwo dukunda Imana rukomeza kwiyongera.
6. Kuki mu gihe dusanze tutagikunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, cyaba ari ikibazo gikomeye? (1 Yohana 4:7-9, 11)
6 Mu gihe tubonye ko tutagikunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, tujye tubona ko ari ikibazo gikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo biba bigaragaza ko tutagikunda Yehova nka mbere. Ibyo intumwa Yohana yabigaragaje neza, igihe yavugaga ko umuntu “udakunda umuvandimwe we abona, adashobora gukunda Imana atabonye” (1 Yoh. 4:20). Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko iyo ‘dukundana,’ ari bwo gusa Yehova atwemera.—Soma muri 1 Yohana 4:7-9, 11.
TWAGARAGAZA DUTE KO DUKUNDANA?
7-8. Twakora iki ngo tugaragaze ko dukundana?
7 Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya idusaba ‘gukundana’ (Yoh. 15:12, 17; Rom. 13:8; 1 Tes. 4:9; 1 Pet. 1:22; 1 Yoh. 4:11). Icyakora, urukundo ni umuco tugaragaza bituvuye ku mutima, kandi nta muntu ushobora kureba mu mutima wacu. None se, twakora iki ngo tugaragarize abandi ko tubakunda? Twabigaragaza mu magambo no mu bikorwa.
8 Hari ibintu byinshi twakora kugira ngo tugaragarize abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda. Dore bimwe mu byo twakora: ‘Kubwizanya ukuri’ (Zek. 8:16), ‘gukomeza kubana amahoro’ (Mar. 9:50), gufata iya mbere ‘tukubahana’ (Rom. 12:10), ‘kwakirana’ (Rom. 15:7) no ‘gukomeza kubabarirana’ (Kolo. 3:13). Nanone tugomba ‘gukomeza kwakirana ibituremerera’ (Gal. 6:2), ‘gukomeza guhumurizanya’ (1 Tes. 4:18), ‘gukomeza kubakana’ (1 Tes. 5:11) no ‘gusenga dusabirana.’—Yak. 5:16.
9. Kuki guhumuriza abandi ari ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda? (Reba n’ifoto.)
9 Reka turebe kimwe mu bintu bigaragaza urukundo twabonye mu ngingo ibanziriza iyi. Tugiye kureba uko twakurikiza inama Pawulo yagiriye Abakristo igira iti: “Mukomeze guhumurizanya.” None se kuki guhumuriza abandi, ari ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda? Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ijambo Pawulo yakoresheje igihe yavugaga “guhumuriza,” risobanura “kuba hafi y’umuntu kugira ngo umufashe.” Iyo duhumurije Umukristo mugenzi wacu, tuba tumufashije gukomeza gukorera Yehova ari indahemuka. Ubwo rero, igihe cyose duhumurije umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, tuba tumweretse ko tumukunda.—2 Kor. 7:6, 7, 13.
10. Kugira impuhwe bihuriye he no guhumuriza abandi?
10 Kugira impuhwe no guhumuriza abandi, ni imico ifite aho ihuriye. None se ihuriye he? Umuntu ugira impuhwe aba yifuza guhumuriza abantu bababaye, kugira ngo abafashe kwihangana. Ubwo rero, kugira ngo umuntu ahumurize abandi, abanza kubagirira impuhwe. Pawulo yavuze ko kuba Yehova agirira abantu impuhwe, ari byo bituma abahumuriza. Yavuze ko ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Kor. 1:3). Amagambo Pawulo yakoresheje avuga ngo: “Imbabazi nyinshi,” asobanura kugirira abandi impuhwe. Ubwo rero, Pawulo yavuze ko Yehova ari “Data w’imbabazi nyinshi,” kubera ko agirira abantu impuhwe nyinshi. Izo mpuhwe rero zituma aduhumuriza mu bibazo byacu byose (2 Kor. 1:4). Nk’uko amazi meza atuma umuntu wari ufite inyota yumva amerewe neza, ni na ko iyo Yehova aduhumurije mu gihe dufite ibibazo, natwe twumva tumerewe neza. None se twakwigana dute Yehova, maze tukagirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza? Kimwe mu byo twakora, ni ukwitoza imico ituma tugirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza. Iyo mico ni iyihe?
11. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 3:12 no muri 1 Petero 3:8, ni iyihe mico yindi dukwiriye kwitoza kugira ngo duhumurize abandi?
11 Ni iki kizadufasha gukundana no “gukomeza guhumurizanya buri munsi”? Dore imico dukeneye kwitoza: Dukwiriye kwishyira mu mwanya w’abandi, gukundana urukundo rwa kivandimwe no kugwa neza. (Soma mu Bakolosayi 3:12; 1 Petero 3:8.) None se iyo mico yadufasha ite? Iyo tugiriye abandi impuhwe kandi tukabitaho by’ukuri, bituma twifuza kubahumuriza mu gihe bababaye. Yesu na we yavuze ko ‘ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga,’ kandi ko “umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza” (Mat. 12:34, 35). Ubwo rero, guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bababaye, ni ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda.
TWAKORA IKI NGO TURUSHEHO GUKUNDANA?
12. (a) Kuki dukwiriye gukomeza kuba maso kugira ngo urukundo dukundana rutagabanuka? (b) Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?
12 Twese twifuza ‘gukomeza gukundana’ (1 Yoh. 4:7). Icyakora, tujye twibuka ko Yesu yavuze ko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat. 24:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bigishwa be batari gukomeza gukundana. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba gukomeza kuba maso, kugira ngo abantu bo muri iyi si batagira urukundo, badatuma natwe tureka gukundana. Ibyo rero bituma twibaza tuti: “Ni iki twakora kugira ngo tumenye niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?”
13. Ni iki cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?
13 Ikintu cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bacu cyane, ni ukuntu twitwara iyo tugiranye na bo ibibazo (2 Kor. 8:8). Intumwa Petero yavuze uko tugomba kwitwara agira ati: “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Ubwo rero, uko twitwara mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje, bizagaragaza niba tubakunda cyane.
14. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 4:8, ni uruhe rukundo dukwiriye kwitoza? Tanga urugero.
14 Reka dutekereze twitonze kuri ayo magambo Petero yavuze. Yatangiye umurongo wa 8 avuga ko tugomba gukundana “urukundo rwinshi.” Ijambo yakoresheje ryahinduwemo “rwinshi,” rishobora gusobanura “ikintu kirambuye.” Muri uwo murongo yakomeje avuga uko bigenda iyo umuntu afite urukundo rwinshi. Yavuze ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Mu yandi magambo rutuma tubabarira abavandimwe bacu. Reka dufate urugero. Urukundo rwinshi twarugereranya n’umwenda dushaka gutwikiriza ameza atameze neza. Uko tugenda turambura uwo mwenda, amaherezo utwikira ameza yose. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu turabababarira, nubwo badukosereza kenshi. Muri make urukundo rwinshi tubakunda rutwikira “ibyaha byinshi.”
15. Ni iki tuzakora niba dukunda cyane Abakristo bagenzi bacu? (Abakolosayi 3:13)
15 Iyo dukunda cyane Abakristo bagenzi bacu turabababarira no mu gihe biba bitoroshye. (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Iyo tubabarira abandi, biba bigaragaza ko tubakunda cyane, kandi tuba tugaragaje ko dushaka gushimisha Yehova. Ariko se ni iki kindi cyadufasha kubabarira abandi, kandi ntidupfe kurakara mu gihe bakoze ikintu kikatubabaza?
16-17. Ni ikihe kintu kindi kizadufasha kwirengagiza amakosa y’abavandimwe na bashiki bacu? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)
16 Jya wibanda ku mico myiza y’Abakristo bagenzi bawe aho kwibanda ku bibi. Reka dufate urugero. Tuvuge ko muri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu busabane. Mwagize ibihe byiza, noneho mugiye gutaha mwifuza gufata ifoto mwese muri kumwe. Mufashe amafoto atatu kugira ngo muzahitemo inziza kurusha izindi. Ariko urebye ifoto imwe, usanga harimo umuvandimwe utari kureba neza. None se ubwo uzabigenza ute? Iyo foto uzayisiba, kubera ko ufite andi mafoto abiri, aho wa muvandimwe agaragara neza kandi anaseka.
17 Ayo mafoto abiri asigaye dushobora kuyagereranya n’ibintu dushobora kwibuka. Ubusanzwe dukunze kwibuka ibihe byiza twagiranye n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko reka tuvuge ko hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, yavuze cyangwa agakora ikintu kikakubabaza. None se ibyo ni byo uzakomeza kwibuka? Oya rwose. Twagombye kugerageza kubyibagirwa, nk’uko twasibye ya foto itari nziza (Imig. 19:11; Efe. 4:32). Tuba dukwiriye kwirengagiza iryo kosa uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu yadukoreye, kuko tuba dufite ibindi bintu byiza byinshi tumwibukiraho. Ibyo bintu byiza, ni byo tugomba guhora twibuka.
IMPAMVU DUKWIRIYE GUKUNDANA CYANE MURI IKI GIHE
18. Ni ibihe bintu by’ingenzi twize muri iki gice ku birebana n’urukundo?
18 Kuki dukwiriye gukundana cyane? Nk’uko twabibonye, iyo dukunda abavandimwe na bashiki bacu, biba bigaragaza ko dukunda na Yehova. None se twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu? Kimwe mu byo twabakorera, ni ukubahumuriza. Ikintu cyadufasha ‘gukomeza guhumurizanya,’ ni ukugira impuhwe. Twakora iki kugira ngo dukomeze gukundana cyane? Tugomba gukora uko dushoboye tukajya tubabarira abandi mu gihe badukoshereje.
19. Kuki tugomba gukundana cyane muri iki gihe?
19 None se kuki dukwiriye gukundana cyane muri iki gihe? Petero yatubwiye impamvu agira ati: “Iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, . . . mukundane urukundo rwinshi” (1 Pet. 4:7, 8). Uko tugenda twegereza imperuka, hari ikintu tugomba kwitega. Icyo kintu ni ikihe? Yesu yaravuze ati: “Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat. 24:9). Ubwo rero, tugomba gukomeza kunga ubumwe kugira ngo twihanganire ibigeragezo abatwanga baduteza. Nitubigenza dutyo, Satani ntazatuma ducikamo ibice, kubera ko tuzaba dukundana cyane. Kandi rwose, urukundo ni rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Kolo. 3:14; Fili. 2:1, 2.
INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi
a Muri iki gihe, dukwiriye kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu kuruta mbere hose. Muri iki gice, turi burebe impamvu ari iby’ingenzi, turebe n’icyo twakora kugira ngo turusheho gukundana.