Twishimire ibyiringiro byacu
‘[Dufite] ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ubwo Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane.’—TITO 1:2.
ISUBIRAMO
Tubwirwa n’iki ko mu ijuru haba ibyishimo iyo umwe mu basutsweho umwuka akomeje kuba indahemuka?
Ni mu buhe buryo isohozwa ry’ibyiringiro by’abagize izindi ntama rifitanye isano n’isohozwa ry’ibyiringiro by’abasutsweho umwuka?
Kugira ngo tuzabone isohozwa ry’ibyiringiro byacu, ni iyihe ‘myifatire irangwa n’ibikorwa byera’ hamwe n’ ‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana’ tugomba kugaragaza?
1. Ni mu buhe buryo ibyiringiro Yehova yaduhaye bidufasha kwihangana?
INTUMWA PAWULO yavuze ko Yehova ari “Imana itanga ibyiringiro.” Yongeyeho ko Yehova ashobora ‘kutwuzuzamo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwacu, kugira ngo tugire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera’ (Rom 15:13). Nitugira ibyiringiro bisaze, tuzabasha kwihanganira ingorane zose twahura na zo, imitima yacu yuzuye ibyishimo n’amahoro. Twaba turi Abakristo basutsweho umwuka cyangwa abagize izindi ntama, mu gihe tuzaba duhanganye n’ibibazo, ibyo byiringiro bizaba nk’ ‘igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, bidashidikanywaho kandi bihamye’ (Heb 6:18, 19). Nidukomera ku byiringiro byacu, ntituzateshuka ngo tuve mu byo kwizera. Ibyiringiro byacu bizatuma dukomeza kugira ukwizera gukomeye, tudafite gushidikanya.—Soma mu Baheburayo 2:1; 6:11.
2. Ni ibihe byiringiro Abakristo bafite muri iki gihe, kandi se kuki abagize “izindi ntama” bashishikazwa n’ibyiringiro by’abasutsweho umwuka?
2 Buri Mukristo wese uriho muri iyi minsi y’imperuka afite ibyiringiro. Abasigaye mu Bakristo basutsweho umwuka bagize ‘umukumbi muto’ bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ari abami n’abatambyi hamwe na Kristo mu Bwami bwe (Luka 12:32; Ibyah 5:9, 10). Abagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama’ bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, ari abayoboke b’Ubwami bwa Mesiya (Ibyah 7:9, 10; Yoh 10:16). Abagize izindi ntama ntibagombye kwibagirwa ko kugira ngo bazakizwe, bagomba gushyigikira mu buryo bugaragara ‘abavandimwe’ ba Kristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi (Mat 25:34-40). Abasutsweho umwuka bazahabwa ingororano yabo, kandi n’abagize izindi ntama na bo ni uko. (Soma mu Baheburayo 11:39, 40.) Reka tubanze dusuzume ibyiringiro abasutsweho umwuka bafite.
“IBYIRINGIRO BIZIMA” BY’ABAKRISTO BASUTSWEHO UMWUKA
3, 4. Ni mu buhe buryo Abakristo basutsweho umwuka ‘babyarwa bundi bushya kugira ngo bagire ibyiringiro bizima,’ kandi se ibyo byiringiro ni ibihe?
3 Intumwa Petero yandikiye Abakristo basutsweho umwuka inzandiko ebyiri, akaba yarabise “abatoranyijwe” (1 Pet 1:1). Yasobanuye mu buryo burambuye ibyiringiro bihebuje by’abagize umukumbi muto. Mu rwandiko rwe rwa mbere yaranditse ati “hasingizwe Imana, ari na yo Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, kuko ku bw’imbabazi zayo nyinshi yatubyaye bundi bushya, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye, kandi duhabwe umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka. Uwo murage muwubikiwe mu ijuru, mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana binyuze ku kwizera, ngo muzabone agakiza kazahishurwa mu bihe bya nyuma. Ibyo ni byo bituma mwishima cyane.”—1 Pet 1:3-6.
4 Abakristo batoranyijwe na Yehova kugira ngo bazafatanye na Kristo gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru, ‘babyarwa bundi bushya’ bakaba abana b’Imana babyawe binyuze ku mwuka. Basukwaho umwuka wera kugira ngo bazabe abami n’abatambyi hamwe na Kristo (Ibyah 20:6). Petero yavuze ko uko ‘kubyarwa bundi bushya’ bituma bagira “ibyiringiro bizima,” akaba yarabyise “umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka,” babikiwe “mu ijuru.” Ntibitangaje rero kuba abasutsweho umwuka ‘bishimira cyane’ ibyo byiringiro bizima bahawe. Icyakora, kugira ngo bazahabwe iyo ngororano bagomba gukomeza kuba abizerwa.
5, 6. Kuki Abakristo basutsweho umwuka bagomba gukora uko bashoboye kose kugira ngo batume guhamagarirwa kujya mu ijuru kwabo guhama?
5 Mu rwandiko rwa kabiri Petero yandikiye Abakristo basutsweho umwuka, yabateye inkunga yo ‘kurushaho gukora uko bashoboye kose kugira ngo batume guhamagarwa kwabo no gutoranywa kwabo kurushaho guhama’ (2 Pet 1:10). Bagomba kwihatira kugira imico ya gikristo, urugero nko kwizera, kwiyegurira Imana, gukunda abavandimwe no gukunda abantu bose. Petero yaravuze ati “ibyo nibiba muri mwe bigasendera, bizatuma mutaba abantu batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto.”—Soma muri 2 Petero 1:5-8.
6 Mu butumwa Kristo wazutse yoherereje abasaza basutsweho umwuka bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere ry’i Filadelifiya muri Aziya Ntoya, yarababwiye ati ‘kubera ko mwakomeje ijambo rivuga ibyo kwihangana kwanjye, nanjye nzabarinda mu gihe cy’isaha yo kugeragezwa kigiye kugera ku isi yose ituwe, kugira ngo abatuye isi bageragezwe. Ndaza vuba. Mukomeze mugundire ibyo mufite, kugira ngo hatagira utwara ikamba ryanyu’ (Ibyah 3:10, 11). Iyo umwe mu Bakristo basutsweho umwuka aza kureka kuba uwizerwa, ntiyari guhabwa “ikamba ry’ikuzo ritangirika” ryasezeranyijwe abatoranyijwe bakomeza kuba indahemuka kugeza ku gupfa.—1 Pet 5:4; Ibyah 2:10.
KWINJIRA MU BWAMI
7. Ni ibihe byiringiro bihebuje Yuda yavuze mu rwandiko rwe?
7 Ahagana mu mwaka wa 65, Yuda mwene nyina wa Yesu yandikiye Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka, abita ‘abahamagawe.’ (Yuda 1; gereranya n’Abaheburayo 3:1.) Yashakaga kubandikira urwandiko rwibandaga ku byiringiro bihebuje by’agakiza Abakristo bahamagariwe kuzajya mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru ‘basangiye’ (Yuda 3). Icyakora, yabandikiye ibindi bintu byihutirwaga yagombaga kubabwira, ariko ubwo yasozaga urwandiko rwe rugufi yavuze ibirebana n’ibyo byiringiro bihebuje by’Abakristo basutsweho umwuka. Yaranditse ati “nuko rero ibasha kubarinda gusitara no kubahagarika imbere y’ikuzo ryayo mutariho ikizinga mufite ibyishimo byinshi, ari yo Mana yacu imwe rukumbi n’Umukiza wacu, yadukijije ibinyujije kuri Yesu Kristo Umwami wacu, ihabwe ikuzo, icyubahiro, ububasha n’ubutware uhereye kera kose, na n’ubu n’iteka ryose.”—Yuda 24, 25.
8. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Yuda 24, ni iki kigaragaza ko mu ijuru haba ibyishimo byinshi iyo umwe mu basutsweho umwuka akomeje kuba indahemuka?
8 Birumvikana ko buri wese mu Bakristo bizerwa basutsweho umwuka yifuza kurindwa kugira ngo adasitara, bigatuma arimbuka. Bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’uko Yesu Kristo azabazura mu bapfuye, agatuma bahagarara imbere y’Imana ari ibiremwa by’umwuka bitunganye, bafite ibyishimo byinshi. Iyo umwe mu basutsweho umwuka apfuye ari uwizerwa, aba afite ibyiringiro bidashidikanywaho byo ‘kuzurwa ari umubiri w’umwuka,’ akazurwa “ari umubiri utabora . . . , ufite ikuzo” (1 Kor 15:42-44). Niba ‘mu ijuru haba ibyishimo byinshi bishimira umunyabyaha umwe wihannye,’ tekereza ibyishimo bibayo iyo umwe mu bavandimwe ba Kristo babyawe binyuze ku mwuka apfuye ari indahemuka (Luka 15:7). Yehova n’ibiremwa by’umwuka by’indahemuka bishimana n’uwasutsweho umwuka ubona ingororano ye, ‘afite ibyishimo byinshi.’—Soma muri 1 Yohana 3:2.
9. Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bizerwa bahabwa “kwinjirana ikuzo” mu Bwami, kandi se ibyo byiringiro bituma abasutsweho umwuka bakiri ku isi bakora iki?
9 Petero na we yandikiye Abakristo basutsweho umwuka ababwira ko nibatuma guhamagarwa kwabo guhama bakomeza kuba indahemuka, ‘bazahabwa kwinjirana ikuzo mu bwami bw’iteka bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo’ (2 Pet 1:10, 11). Bazahabwa “kwinjirana ikuzo” mu ijuru, maze imico yabo ya gikristo igende irabagirana. Kuba bahabwa “kwinjirana ikuzo” bishobora nanone kumvikanisha imigisha myinshi cyane abo bahatanye mu isiganwa ry’ubuzima bazahabwa. Gusubiza amaso inyuma bakareba ukuntu babaye indahemuka bizabatera ibyishimo byinshi. Nta gushidikanya ko ibyo bituma Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi barushaho ‘gutegura ubwenge bwabo kugira ngo bashishikarire gukora umurimo.’—1 Pet 1:13.
ABAGIZE IZINDI NTAMA BAFITE IMPAMVU ZO KUGIRA “IBYIRINGIRO”
10, 11. (a) Ni ibihe byiringiro abagize izindi ntama bafite? (b) Ni mu buhe buryo isohozwa ry’ibyiringiro byo kuba ku isi rifitanye isano na Kristo no “guhishurwa kw’abana b’Imana”?
10 Intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’ibyiringiro bihebuje byahawe “abana b’Imana” babyawe binyuze ku mwuka, bakaba “abaraganwa” na Kristo. Hanyuma yavuze ibirebana n’ibyiringiro bihebuje Yehova yahaye abantu benshi cyane bagize izindi ntama. Yaravuze ati “ibyaremwe [ni ukuvuga abantu] bitegerezanyije amatsiko menshi guhishurwa kw’abana b’Imana [ni ukuvuga abasutsweho umwuka]. Ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo bitewe n’uwabibushyizemo. Ariko hariho n’ibyiringiro by’uko ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”—Rom 8:14-21.
11 Yehova yatumye abantu bagira “ibyiringiro” igihe yasezeranyaga ko bazakurwa mu bubata bwa “ya nzoka ya kera,” ari yo Satani, binyuze ku ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe (Ibyah 12:9; Intang 3:15). Yesu Kristo ni we gice cy’ibanze cy’urwo ‘rubyaro’ (Gal 3:16). Igihe Yesu yapfaga kandi akazuka, yatumye abantu bagira ibyiringiro by’uko bazabaturwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Isohozwa ry’ibyo byiringiro rifitanye isano no “guhishurwa kw’abana b’Imana.” Abakristo basutsweho umwuka bahawe ikuzo bagize igice cya kabiri cy’ ‘urubyaro.’ ‘Bazahishurwa’ igihe bazafatanya na Kristo kurimbura isi mbi ya Satani (Ibyah 2:26, 27). Ibyo bizahesha agakiza abagize izindi ntama bazava mu mubabaro ukomeye.—Ibyah 7:9, 10, 14.
12. Guhishurwa kw’abasutsweho umwuka bizazanira abantu iyihe migisha ihebuje?
12 Mbega ukuntu abantu bazaruhuka mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi! Icyo gihe “abana b’Imana” bahawe ikuzo ‘bazahishurwa’ mu bundi buryo, ubwo bazaba abatambyi hamwe na Kristo, bakageza ku bantu imigisha ituruka ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Kubera ko abantu bazaba ari abayoboke b’Ubwami bwo mu ijuru, bazatangira kuvanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Abantu bumvira bazagenda buhoro buhoro ‘babaturwa mu bubata bwo kubora.’ Nibakomeza kuba indahemuka kuri Yehova mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi no mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma, amazina yabo azandikwa burundu mu “muzingo w’ubuzima.” Bazagira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Ibyah 20:7, 8, 11, 12). Ibyo ni ibyiringiro bihebuje rwose!
DUKOMEZE KUGIRA IBYIRINGIRO BIZIMA
13. Ibyiringiro byacu bishingiye ku ki, kandi se Kristo azahishurwa ryari?
13 Inzandiko zombi Petero yanditse zikubiyemo ibintu byinshi byafasha abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama kugira ngo bakomeze kugira ibyiringiro bizima. Yavuze ko ibyiringiro byabo bidashingiye ku mirimo yabo, ahubwo bishingiye ku buntu butagereranywa Yehova yabagiriye. Yaranditse ati “mukomeze kugira ubwenge rwose. Mushingire ibyiringiro byanyu ku buntu butagereranywa muzagirirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa” (1 Pet 1:13). Kristo azahishurwa ubwo azaba aje kugororera abigishwa be b’indahemuka no gusohoza imanza Yehova yaciriye abatubaha Imana.—Soma mu 2 Abatesalonike 1:6-10.
14, 15. (a) Ni iki tugomba kwerekezaho ibitekerezo kugira ngo ibyiringiro byacu bikomeze kuba bizima? (b) Ni iyihe nama Petero yatanze?
14 Kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro bizima, tugomba guhoza ubwenge bwacu ku ‘munsi wa Yehova’ uri hafi kuza. Ibyo byagombye kugaragarira mu mibereho yacu. Kuri uwo munsi, “ijuru” ryo muri iki gihe, cyangwa ubutegetsi bw’abantu, hamwe n’ “isi,” ni ukuvuga umuryango w’abantu babi, ndetse n’ “ibintu by’ishingiro” byayo bizarimburwa. Petero yaranditse ati ‘mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bategereza kandi bahoza mu bwenge ukuhaba k’umunsi wa Yehova! Kuri uwo munsi ijuru rizashya rishonge, kandi ibintu birigize bizashyuha cyane bishonge.’—2 Pet 3:10-12.
15 “Ijuru” n’ “isi” byo muri iki gihe bizasimburwa n’ “ijuru rishya [ni ukuvuga ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo] n’isi nshya [ni ukuvuga umuryango mushya w’abantu]” (2 Pet 3:13). Hanyuma Petero yatanze inama idaca ku ruhande yadufasha ‘gutegereza’ cyangwa gukomeza kugira ibyiringiro bizima ku bihereranye n’isi nshya yasezeranyijwe. Yaravuze ati “ku bw’ibyo rero bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge.”—2 Pet 3:14.
TUGENDE MU BURYO BUHUJE N’IBYIRINGIRO BYACU
16, 17. (a) Ni iyihe ‘myifatire irangwa n’ibikorwa byera’ hamwe n’ ‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana’ twagombye kugaragaza? (b) Ibyiringiro byacu bizasohozwa bite?
16 Uretse kuba tugomba gukomeza kugira ibyiringiro bizima, tugomba no kubaho mu buryo buhuje na byo. Tugomba gusuzuma uko tumeze mu buryo bw’umwuka. Kugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera” bikubiyemo ‘gukomeza kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga,’ tuba inyangamugayo (2 Pet 3:11; 1 Pet 2:12). Tugomba ‘gukundana.’ Ibyo bisobanura ko tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubungabunge ubumwe buranga abavandimwe bo ku isi hose, ndetse n’abagize itorero ryacu (Yoh 13:35). ‘Ibikorwa byo kwiyegurira Imana’ byerekeza ku bikorwa bigaragaza ko dufitanye imishyikirano myiza na Yehova. Ibyo bikubiyemo amasengesho afite ireme, gusoma Bibiliya buri munsi, kwiyigisha mu buryo bwimbitse, gahunda y’iby’umwuka mu muryango no kugira uruhare rufatika mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’—Mat 24:14.
17 Buri wese muri twe yifuza kuba umuntu Yehova yemera, kandi azarokora igihe iyi si mbi ‘izashonga.’ Icyo gihe tuzibonera isohozwa ry’ibyiringiro byacu, ni ukuvuga ‘ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ubwo Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane.’—Tito 1:2.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Abakristo basutsweho umwuka ‘babyarwa bundi bushya kugira ngo bagire ibyiringiro bizima’
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Jya utuma ibyiringiro by’abagize umuryango wawe bikomeza kuba bizima