Sila—Isoko y’Inkunga
KUVA mu ntangiriro z’amateka y’Ubukristo, umurimo w’abagenzuzi basura amatorero bizerwa wari ingenzi cyane, haba mu gutera inkunga amatorero y’ubwoko bw’Imana, haba no mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu turere twa kure cyane tw’isi. Mu bagenzuzi ba mbere na mbere bashyizweho, hari harimo na Sila, wari umuhanuzi akaba n’umwe mu bakuru b’itorero ry’i Yerusalemu. Yagize uruhare rukomeye cyane mu majyambere y’ingenzi yabaye mu murimo wo kubwiriza, kandi yabaye umwe mu bamisiyonari babwirije ubutumwa ku ncuro ya mbere mu karere k’u Burayi. Ni iki cyatumye Sila aba umuntu wujuje ibisabwa mu buryo bwihariye kugira ngo akore ibyo bintu byose? Kandi se, ni ibihe bintu dukwiriye kwigana byarangaga kamere ye?
Ikibazo Gihereranye no Gukebwa
Ahagana mu mwaka wa 49 I.C., igihe havukaga ikibazo cyashoboraga guteza amacakubiri gihereranye no gukebwa, inteko nyobozi yari i Yerusalemu yagombaga kugeza ku Bakristo bose ubuyobozi busobanutse neza bwo gukemura icyo kibazo. Muri iyo mimerere, Sila, nanone witwa Siluwano, aboneka mu nkuru ya Bibiliya. Ashobora kuba yari umwe mu bafashe umwanzuro, hanyuma agatoranyirizwa kuba intumwa yihariye y’ “intumwa n’abakuru,” kugira ngo ajye kumenyesha ‘bene Data bari mu Antiyokiya n’i Siriya n’i Kilikiya’ uwo mwanzuro bari bafashe. Muri Antiyokiya, Sila na Yuda (Barisaba), bari kumwe na Barinaba na Pawulo, batanze ubutumwa bari bazanye, uko bigaragara bakaba barasobanuye ibyari byarabereye muri ya nama y’i Yerusalemu, imyanzuro yagezweho, hamwe n’ibyari bikubiye muri urwo rwandiko. Nanone kandi, ‘bahuguje bene Data amagambo menshi, barabakomeza.’ Ingaruka zishimishije byagize, ni uko Abakristo bo mu Antiyokiya ‘bishimye.’—Ibyakozwe 15:1-32.
Bityo rero, Sila yagize uruhare rukomeye mu gukemura icyo kibazo cy’ingenzi. Ariko kandi, inshingano ye ntiyari yoroshye. Nta buryo bwari buriho bwo kumenya ukuntu itorero ryo muri Antiyokiya ryari kwakira umwanzuro wari wafashwe. Bityo rero, nk’uko umuhanga umwe mu gusesengura ibintu n’ibindi yabivuze, “hari hakenewe umuntu ufite ubwenge n’amakenga cyane, kugira ngo asobanure neza ibyo intumwa zari zanditse mu rwandiko rwazo.” Kuba Sila ari we watoranyirijwe iyo nshingano yasabaga kugira amakenga, bifite icyo bitubwira ku bihereranye n’ukuntu agomba kuba yari ateye. Yashoboraga kwiringirwaho kuba yahagararira amabwiriza y’inteko nyobozi mu budahemuka. Nanone kandi, agomba kuba yari umugenzuzi w’umunyabwenge, washoboraga gukoresha ubuhanga bwo kunga abantu igihe itorero ryabaga ryugarijwe n’ikibazo cyo kutavuga rumwe.
Agendana na Pawulo
Nta muntu uzi neza niba nyuma y’ubwo butumwa Sila yarasubiye i Yerusalemu cyangwa niba atarasubiyeyo. Ibyo ari byo byose ariko, nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Barinaba na Pawulo bapfa Yohana Mariko, Pawulo yahisemo Sila, icyo gihe wari muri Antiyokiya, kugira ngo abe ari we bajyana mu rundi rugendo, rwari rugamije ahanini kongera gusura imidugudu Pawulo yari yarabwirijemo mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari.—Ibyakozwe 15:36-41.
Guhitamo Sila, bishobora kuba byaratewe n’imyifatire ye irangwa n’icyizere, yari yaragize mu butumwa yari yaragiyemo mu Banyamahanga, hamwe n’ubutware yashoboraga kugaragaza mu kugeza ku bizera b’i Siriya n’i Kilikiya imyanzuro yari yarafashwe n’inteko nyobozi, bitewe n’uko yari umuhanuzi akaba n’umuvugizi w’iyo nteko nyobozi. Byagize ingaruka nziza cyane. Igitabo cy’Ibyakozwe kigira kiti “bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse, ngo babyitondere. Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.”—Ibyakozwe 16:4, 5.
Igihe abo bamisiyonari bari bagikomeza urugendo, umwuka wera wabatesheje incuro ebyiri zose inzira bateganyaga kunyuramo (Ibyakozwe 16:6, 7). Ubwo iryo tsinda ryari rigeze i Lusitira, Timoteyo yaje kuryiyongeramo, nyuma y’ “ubuhanuzi” butasobanuwe neza bwari bwarahanuye ibye (1 Timoteyo 1:18; 4:14). Binyuriye mu iyerekwa rya Pawulo, wari unafite impano yo guhanura, abo bagenzi basabwe kwambuka bakajya i Makedoniya ho mu Burayi.—Ibyakozwe 16:9, 10.
Bakubitwa Kandi Bagafungwa
I Filipi, “umudugudu wa mbere wo mu ntara,” Sila yahahuriye n’ingorane zikaze zitazibagirana. Nyuma y’aho Pawulo yirukaniye dayimoni uragura wari mu mukobwa wari umuja, maze ba shebuja bakabona ko bavukijwe icyabaheshaga indamu, bakurubanye Sila na Pawulo babageza imbere y’abacamanza b’uwo mudugudu. Ibyo byatumye abo uko ari babiri bakorerwa ibikorwa bitesha agaciro byo kubashyira ku mugaragaro nk’aho ari abagizi ba nabi, kubatanyagurizaho imyambaro no kubakubitira mu ruhame.—Ibyakozwe 16:12, 16-22.
Uko gukubitwa ntikwari ugukorerwa ibya mfura mbi mu buryo bukabije gusa, ku buryo byatuma umuntu asigara adashobora kwihangana, ahubwo kuri Pawulo na Sila bo, kwari kunanyuranyije n’amategeko. Kubera iki? Ni ukubera ko amategeko y’Abaroma yategekaga ko nta muturage w’Umuroma ugomba gukubitwa. Pawulo yari afite ubwenegihugu bw’Uburoma, kandi birashoboka ko na Sila yari abufite. Pawulo na Sila bamaze gukubitwa “inkoni nyinshi,” bajugunywe mu nzu y’imbohe, aho amaguru yabo yafungiwe mu mbago. Uwitwa Gustav Stählin yavuze ko icyo cyari “igikoresho giteye ubwoba, bashoboraga gufungiramo amaguru y’imfungwa bakayatagaranya mu rugero bifuza, mu buryo butuma zidashobora gusinzira.” Nyamara kandi mu gicuku, ‘Pawulo na Sila barasenze baririmbira Imana,’ mu gihe nta gushidikanya, bari bafite ibikomere bibababaza mu mugongo.—Ibyakozwe 16:23-25.
Ibyo bifite ikindi kintu bitubwira kuri kamere ya Sila. Yari yishimye, bitewe n’uko bababazwaga babahora izina rya Kristo (Matayo 5:11, 12; 24:9). Uko bigaragara, uwo mwuka ni na wo wari waratumye Sila na bagenzi be bari bari kumwe, bashobora gutera inkunga no gukomeza itorero mu butumwa bari baherutse kujyamo muri Antiyokiya, bagatuma bagenzi babo b’Abakristo bishima. Ibyishimo bya Pawulo na Sila bigomba kuba byariyongereye, igihe umutingito w’isi wababohoraga muri iyo nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza, maze umurinzi wayo wari ugiye kwiyahura bagashobora kumufasha kwizera Imana, we hamwe n’abagize umuryango we.—Ibyakozwe 16:26-34.
Ari Pawulo ari na Sila, nta n’umwe wigeze aterwa ubwoba no gukubitwa no gufungwa. Igihe hatangwaga itegeko ryo kubarekura, banze kuva i Filipi rwihishwa bakozwe n’ikimwaro, nk’uko abo bacamanza bari babyiteze. Bihagazeho maze bahindukirana abo bategetsi b’abirasi kandi bakora ibyo bishakiye. Pawulo yarabajije ati “badukubitiye imbere y’abantu, nta rubanza rwadutsinze, kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo, badusohore.” Kubera ko abo bacamanza batinyaga inkurikizi zabyo, basanze ari bo ubwabo bagomba kujya kwinginga abo bantu babiri kugira ngo bave muri uwo mudugudu.—Ibyakozwe 16:35-39.
Pawulo na Sila bamaze kwereka abo bategetsi ko bagomba guhabwa uburenganzira bwabo bitewe n’uko ari Abaroma, bemeye ibyo ba bacamanza bari babasabye—ariko ntibagenda badasezeye ku ncuti zabo. Mu buryo buhuje n’uko muri icyo gihe bagendaga babigenza muri urwo rugendo rwabo rwo kubwiriza, nanone Sila na mugenzi we bongeye ‘guhugura [“gutera inkunga,” NW ]’ abavandimwe, hanyuma baragenda.—Ibyakozwe 16:40.
Bava i Makedoniya Bakajya i Babuloni
Pawulo, Sila na bagenzi babo ntibaciwe intege n’ibintu ubundi byashoboraga kuba byarabateye kwiheba, ahubwo barakomeje bajya gukorera ubumisiyonari no mu mafasi mashya. Bageze i Tesalonike, bongeye guhura n’ingorane. Kubera ko Pawulo yagize ingaruka nziza mu murimo we yakoze mu gihe kingana n’Amasabato atatu, abanyeshyari barwanyaga ubutumwa bakoranyije agatsiko k’inzererezi maze bateza imidugararo, bigeza aho abo bamisiyonari basanga kuva muri uwo mudugudu nijoro ari byo byari bihuje n’ubwenge. Bakomeje berekeza i Beroya. Abarwanya ubutumwa bamaze kumenya ibyo Pawulo na bagenzi be bagezeho muri uwo mudugudu, bavuye i Tesalonike baraza. Pawulo yafashe inzira aragenda wenyine, naho Sila na Timoteyo basigara i Beroya kugira ngo bite ku itsinda ry’abantu bashya bari bashimishijwe (Ibyakozwe 17:1-15). Sila na Timoteyo bongeye guhura na Pawulo i Korinto bamuzaniye amakuru meza, bikaba bishoboka ko bari bamuzaniye n’impano iturutse ku ncuti ze zizerwa z’i Makedoniya. Ibyo bigomba kuba byaratumye iyo ntumwa yari ikennye ihagarika akazi k’umubiri yari yaratangiye hagati aho, maze igasubira mu murimo wo kubwiriza w’igihe cyose ishishikaye (Ibyakozwe 18:1-5; 2 Abakorinto 11:9). Igihe Sila na Timoteyo bari bari i Korinto, nanone bavugwaho ko bari ababwirizabutumwa na bagenzi ba Pawulo. Bityo rero, biragaragara ko n’igihe bari bageze muri uwo mujyi, ibikorwa byabo bitacogoye.—2 Abakorinto 1:19.
Kuba akajambo ngenga “tu-” [twebwe] karagiye gakoreshwa hose mu nzandiko zandikiwe Abatesalonike—zombi zikaba zarandikiwe i Korinto muri icyo gihe—byagiye byumvikanisha ko Sila na Timoteyo bagize uruhare mu kuzandika. Ariko kandi, igitekerezo cy’uko Sila yakoraga umurimo w’ubwanditsi, gishingiye mbere na mbere ku byo Petero yavuze ku bihereranye na rumwe mu nzandiko ze bwite. Petero yavuze ko yanditse urwandiko rwe rwa mbere “rwanditswe n’ukuboko kwa [“binyuriye kuri,” NW ] Siluwano, mwene Data wo kwizerwa” (1 Petero 5:12). N’ubwo ibyo bishobora kumvikanisha gusa ko Siluwano ari we wajyanye urwo rwandiko, itandukaniro ryo mu rwego rw’ubuhanga bwo kwandika riri hagati y’inzandiko ebyiri za Petero, rishobora kugaragaza ko yifashishije Sila akaba ari we umwandikira urwandiko rwa mbere, ariko akaba ataramwifashishije ku rwa kabiri. Ku bw’iyo mpamvu, mu mpano n’inshingano za gitewokarasi nyinshi Sila yari afite, hashobora kuba harimo n’indi yo kuba yari umwanditsi.
Urugero Rukwiriye Gukurikizwa
Iyo twitegereje neza tukareba ibintu tuzi Sila yakoze, dusanga inkuru ye itangaje. Yatanze urugero ruhebuje ku bamisiyonari n’abagenzuzi basura amatorero bo muri iki gihe. Yagenze ingendo ndende zamusabye kwigomwa byinshi atabitewe n’ubwikunde, atanagamije inyungu z’iby’ubutunzi cyangwa icyubahiro, ahubwo agamije gufasha abandi. Intego ye yari iyo kubatera inkunga binyuriye mu kubagira inama zirimo ubwenge kandi zitanganywe amakenga, binyuriye muri disikuru zabaga zateguwe neza kandi zisusurutsa, no ku mwete yagiraga mu murimo wo kubwiriza. Uruhare urwo ari rwo rwose waba ufite mu bwoko bugize umuteguro wa Yehova, niwihatira kuba umuntu urangwa n’icyizere mu buryo nk’ubwo—kabone n’ubwo waba uhanganye n’amakuba—nawe uzaba isoko y’inkunga kuri bagenzi bawe muhuje ukwizera.
[Ikarita yo ku ipaji ya 29]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Urugendo rwa Kabiri rwa Pawulo rw’Ubumisiyonari
Inyanja Nini
Antiyokiya
Derube
Lusitira
Ikoniyo
Tirowa
Filipi
Amfipoli
Tesalonike
Beroya
Atenayi
Korinto
Efeso
Yerusalemu
Kayisariya
[Aho ifoto yavuye]
Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.