Incungu ni ‘impano itunganye’ ituruka kuri Data
‘Impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka kuri Data.’—YAK 1:17.
1. Ni iyihe migisha dukesha incungu?
IGITAMBO cy’incungu cya Yesu cyatumye tubona imigisha myinshi. Kizatuma abakomotse kuri Adamu bose bakunda ibyo gukiranuka, bongera kuba mu muryango w’Imana. Nanone incungu yatumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka twishimye. Icyakora nanone incungu ifitanye isano n’ibintu by’ingenzi bireba ibyaremwe byose mu ijuru no ku isi.—Heb 1:8, 9.
2. (a) Ni ibihe bintu by’ingenzi bivugwa mu isengesho rya Yesu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
2 Igihe hari hasigaye imyaka ibiri ngo Yesu atange incungu, yigishije abigishwa be gusenga bagira ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Mat 6:9, 10). Reka dusuzume aho incungu ihuriye no kwezwa kw’izina ry’Imana, ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana n’isohozwa ry’umugambi wayo.
“IZINA RYAWE NIRYEZWE”
3. Izina rya Yehova rigaragaza iki? Satani yasebeje ate iryo zina ryera?
3 Ikintu cya mbere Yesu yasabye mu isengesho rye ntangarugero, ni uko izina ry’Imana ryezwa. Izina rya Yehova rigaragaza ko ari uwera, ko akomeye kandi ko akwiriye icyubahiro n’ikuzo ryose. Mu rindi sengesho, Yesu yise Yehova “Data wera” (Yoh 17:11). Amahame n’amategeko ya Yehova ni ayera kuko na we ari uwera. Icyakora Satani yakoresheje amayeri mu busitani bwa Edeni, yumvikanisha ko Imana idafite uburenganzira bwo gushyiriraho abantu amahame. Satani yabeshyeye Yehova, asebya izina ryera ry’Imana.—Intang 3:1-5.
4. Ni mu buhe buryo Yesu yagize uruhare mu kweza izina ry’Imana?
4 Yesu we yakundaga cyane izina rya Yehova (Yoh 17:25, 26). Yagize uruhare mu kweza izina ry’Imana. (Soma muri Zaburi ya 40:8-10.) Imibereho Yesu yagize igihe yari ku isi, yagaragaje ko amahame Yehova ashyiriraho ibiremwa bye akiranuka kandi ko akwiriye. Yesu yakomeje kubera indahemuka Se wo mu ijuru, nubwo Satani yamwishe urw’agashinyaguro. Yesu yagaragaje ko umuntu utunganye ashobora gukomeza kubaha amahame akiranuka y’Imana.
5. Ni mu buhe buryo twagira uruhare mu kweza izina ry’Imana?
5 Twagaragaza dute ko dukunda izina ry’Imana? Twabigaragariza mu myifatire yacu. Yehova yifuza ko tuba abera. (Soma muri 1 Petero 1:15, 16.) Ibyo bisobanura ko tugomba gusenga Yehova wenyine kandi tukamwumvira n’umutima wacu wose. No mu gihe dutotezwa, dukora uko dushoboye kose tukubahiriza amahame n’amategeko ye akiranuka. Iyo dukora ibyo gukiranuka, umucyo wacu uramurika, bigahesha ikuzo izina rya Yehova (Mat 5:14-16). Kwihatira kuba abantu bera, bituma imibereho yacu igaragaza ko amategeko ya Yehova ari meza kandi ko ibirego bya Satani ari ibinyoma. Iyo dukoze amakosa, kuko tudatunganye, twihana tubivanye ku mutima kandi tugaca ukubiri n’imyitwarire itubahisha Yehova.—Zab 79:9.
6. Nubwo tudatunganye, kuki Yehova abona ko turi abakiranutsi?
6 Yehova ababarira abizera ashingiye ku gitambo cya Kristo. Yemera ko abamwiyegurira bamusenga. Abakristo basutsweho umwuka ababaraho gukiranuka akabagira abana be, naho abagize “izindi ntama” ababaraho gukiranuka bakaba incuti ze (Yoh 10:16; Rom 5:1, 2; Yak 2:21-25). No muri iki gihe, incungu ituma Yehova abona ko turi abakiranutsi kandi tukagira uruhare mu kweza izina rye.
“UBWAMI BWAWE NIBUZE”
7. Incungu izatuma tubona iyihe migisha igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka?
7 Ikintu cya kabiri Yesu yasabye mu isengesho rye ntangarugero, ni uko Ubwami bw’Imana buza. None se incungu ihuriye he n’Ubwami bw’Imana? Incungu yatumye hatoranywa abantu 144.000 bazaba abami n’abatambyi bagafatanya na Kristo gutegeka mu ijuru (Ibyah 5:9, 10; 14:1). Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, ari na bo bagize Ubwami bw’Imana, bazategeka isi mu gihe cy’imyaka igihumbi, batume abantu bumvira babona imigisha ituruka ku ncungu. Muri icyo gihe isi izahinduka paradizo, abantu bose b’indahemuka bagezwe ku butungane, maze igice cy’umuryango wa Yehova cyo mu ijuru cyunge ubumwe n’icyo ku isi (Ibyah 5:13; 20:6). Yesu azamenagura umutwe w’inzoka kandi akureho ibibazo byose byatewe no kwigomeka kwa Satani.—Intang 3:15.
8. (a) Yesu yafashije ate abigishwa be kumenya akamaro k’Ubwami bw’Imana? (b) Dushyigikira dute Ubwami?
8 Igihe Yesu yari ku isi, yafashije abigishwa be kumenya akamaro k’Ubwami bw’Imana. Akimara kubatizwa, yatangaje “ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana” aho yajyaga hose (Luka 4:43). Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yasabye abigishwa be kumubera abahamya “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:6-8). Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, utuma abantu bo ku isi hose bamenya ibyerekeye incungu, bakaba abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Iyo dufatanya n’abavandimwe ba Kristo bari ku isi mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose, tuba tugaragaza ko dushyigikira ubwo Bwami.—Mat 24:14; 25:40.
“IBYO USHAKA BIKORWE”
9. Ni iki kitwemeza ko Yehova azasohoza umugambi afitiye abantu?
9 Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “ibyo ushaka bikorwe”? Yehova ni Umuremyi. Iyo yavuze ko ikintu kizaba, ni nk’aho kiba cyarangije kuba (Yes 55:11). Ntazigera yemera ko kwigomeka kwa Satani biburizamo umugambi afitiye abantu. Kuva mu ntangiriro, Yehova yifuzaga ko isi yuzura abantu batunganye bakomoka kuri Adamu na Eva (Intang 1:28). Iyo Adamu na Eva bapfa batabyaye, umugambi w’Imana w’uko isi yuzura ababakomokaho, wari kuba uburijwemo. Ni yo mpamvu Yehova yabemereye kubyara nubwo bari bamaze gukora icyaha. Imana ishingira ku ncungu, igaha uyizera wese uburyo bwo kuzagera ku butungane, akabaho iteka. Yehova akunda abantu kandi yifuza ko abamwumvira bagira ubuzima bwiza nk’uko yari yarabigambiriye.
10. Incungu izatuma bigendekera bite abapfuye?
10 Ariko se bizagendekera bite abantu bapfuye bataramenya Yehova ngo bamukorere? Incungu izatuma abapfuye bazuka. Data wuje urukundo uri mu ijuru azabazura, abahe uburyo bwo kwiga ibyerekeye umugambi we, kandi abahe ubuzima bw’iteka (Ibyak 24:15). Yehova yifuza ko abantu babaho, ntiyifuza ko bapfa. Ni we Soko y’ubuzima, kandi abo azazura bose azababera Se (Zab 36:9). Ni yo mpamvu byari bikwiriye ko Yesu atwigisha gusenga tugira tuti “Data uri mu ijuru” (Mat 6:9). Yehova yahaye Yesu inshingano ikomeye yo kuzura abapfuye (Yoh 6:40, 44). Yesu azasohoza iyo nshingano muri Paradizo, kuko yavuze ati “ni jye kuzuka n’ubuzima.”—Yoh 11:25.
11. Ni iki Imana yifuriza “imbaga y’abantu benshi”?
11 Yehova agirira ubuntu abantu bose atarobanuye. Yesu yaravuze ati “umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama” (Mar 3:35). Imana yifuza ko “imbaga y’abantu benshi” baturutse mu bihugu byose no mu moko yose no mu ndimi zose bayisenga. Abizera igitambo cy’incungu cya Kristo kandi bagakora ibyo Imana ishaka, bazarangurura ijwi bagira bati “agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama.”—Ibyah 7:9, 10.
12. Ibyo Yesu yasabye mu isengesho bihuriye he n’umugambi Yehova afitiye abantu?
12 Ibyo Yesu yasabye mu isengesho ntangarugero, bifitanye isano n’umugambi Yehova afitiye abantu bumvira. Icya mbere, yagaragaje ko tugomba gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tweze izina rya Yehova (Yes 8:13). Kuba tuzabona agakiza bitewe n’igitambo cy’incungu cya Yesu na byo byubahisha izina rya Yehova, kuko izina Yesu risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.” Icya kabiri, Yesu yagaragaje ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakoreshwa kugira ngo incungu igirire akamaro abantu bumvira. Icya gatatu, yagaragaje ko dushobora kwizera tudashidikanya ko nta kintu na kimwe cyabuza Imana gukora ibyo ishaka.—Zab 135:6; Yes 46:9, 10.
GARAGAZA KO USHIMIRA KU BW’INCUNGU
13. Iyo tubatijwe, tuba tugaragaje iki?
13 Uburyo bumwe dushobora kugaragazamo ko dushimira ku bw’incungu, ni ukwizera incungu, tukiyegurira Yehova kandi tukabatizwa. Iyo tubatijwe, tuba tugaragaje ko “turi aba Yehova” (Rom 14:8). Nanone kubatizwa bigaragaza ko dusabye Imana kugira umutimanama utaducira urubanza (1 Pet 3:21). Yehova aduha ibyo tumusabye, akatweza akoresheje amaraso y’igitambo cya Kristo. Twizera tudashidikanya ko azaduha ibyo yadusezeranyije byose.—Rom 8:32.
14. Kuki Yehova adutegeka gukunda bagenzi bacu?
14 Ni iki kindi twakora kigaragaza ko dushimira ku bw’incungu? Ibyo Yehova akora byose abiterwa n’urukundo, kandi yifuza ko abamwizera bose barangwa n’urukundo (1 Yoh 4:8-11). Iyo dukunda bagenzi bacu, tuba tugaragaje ko twifuza kuba ‘abana ba Data wo mu ijuru’ (Mat 5:43-48). Itegeko rya mbere rikomeye kuruta ayandi, ni iryo gukunda Yehova, naho irya kabiri ni ugukunda bagenzi bacu (Mat 22:37-40). Uburyo bumwe bukomeye tugaragazamo ko dukunda bagenzi bacu, ni ukumvira itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Iyo dukunda bagenzi bacu, tuba turabagiranisha ikuzo ryayo. Koko rero, iyo twumviye iryo tegeko ryo gukunda bagenzi bacu, cyane cyane abo duhuje ukwizera, urukundo rw’Imana “rukomeza kuba muri twe rwuzuye.”—1 Yoh 4:12, 20.
INCUNGU ITUZANIRA “IBIHE BYO GUHEMBURWA” BITURUKA KURI YEHOVA
15. (a) Ni iyihe migisha Yehova aduha muri iki gihe? (b) Ni iyihe migisha duhishiwe?
15 Iyo twizeye incungu, duhabwa imbabazi. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ibyaha byacu bishobora ‘guhanagurwa.’ (Soma mu Byakozwe 3:19-21.) Nk’uko twigeze kubibona, Yehova atoranya abasutsweho umwuka akabahindura abana be ashingiye ku gitambo cy’incungu (Rom 8:15-17). Naho twe abagize “izindi ntama,” ni nk’aho Yehova yamaze kwandika icyemezo cyo kuduhindura abana be. Nitumara kugera ku butungane, tumaze no gutsinda ikigeragezo cya nyuma, Yehova azishimira gushyira umukono kuri icyo cyemezo, aduhindure abana be akunda bo ku isi (Rom 8:20, 21; Ibyah 20:7-9). Urukundo Yehova akunda abana be ruzahoraho iteka. Imigisha izanwa n’incungu ntizagira iherezo (Heb 9:12). Iyo mpano ntizigera ita agaciro kandi nta wushobora kuyitwaka.
16. Ni mu buhe buryo incungu itubatura by’ukuri?
16 Nta kintu na kimwe Satani yakora ngo abuze abantu bose bihana by’ukuri kuba mu muryango wa Yehova. Yesu yaje ku isi apfa “rimwe na rizima.” Bityo rero, incungu yaratanzwe kandi nta yindi izakenerwa (Heb 9:24-26). Incungu yasheshe igihano cy’urupfu twarazwe na Adamu. Twishimira ko igitambo cya Kristo cyatumye tubaturwa mu bubata bw’iyi si itegekwa na Satani, kandi ntitugitinya urupfu.—Heb 2:14, 15.
17. Urukundo rwa Yehova rugufitiye akahe kamaro?
17 Amasezerano y’Imana yose azasohora. Yehova ntazigera ahinduka nk’uko amategeko yashyiriyeho ibyaremwe na yo atajya ahinduka (Mal 3:6). Yehova yaduhaye impano y’ubuzima, aduha n’urukundo rwe. Yohana yaranditse ati “natwe twamenye urukundo Imana idukunda, turarwizera. Imana ni urukundo” (1 Yoh 4:16). Isi yose izahinduka paradizo y’umunezero musa. Abazaba bayirimo bose bazarangwa n’urukundo nk’urwa Yehova. Nimucyo twunge mu ry’abamarayika b’indahemuka basingije Imana bagira bati “umugisha n’ikuzo n’ubwenge n’ishimwe n’icyubahiro n’ubushobozi n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose. Amen.”—Ibyah 7:12.