Umukumbi umwe n’umwungeri umwe
‘Mwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.’—MAT 19:28.
1. Ni iyihe mishyikirano Yehova yari afitanye n’abakomotse kuri Aburahamu, kandi se kuki ibyo bidashatse kuvuga ko yangaga rwose abandi bantu?
YEHOVA yakundaga Aburahamu, kandi ibyo byatumye agaragariza abamukomotseho urukundo rudahemuka. Mu gihe gisaga ibinyejana 15, yabonaga ko abari bagize ishyanga rya Isirayeli ryakomokaga kuri Aburahamu, ari ubwoko bwatoranyijwe, ni ukuvuga “ubwoko yironkeye” cyangwa umutungo we bwite. (Soma mu Gutegeka 7:6.) Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Yehova yangaga rwose abantu bo mu y’andi mahanga? Oya. Muri icyo gihe, umuntu utari Umwisirayeli washakaga gusenga Yehova, yemererwaga kuza mu bwoko Yehova yitoranyirije. Abo bantu bahindukaga bakaba mu Bisirayeli, bafatwaga nk’abagize iryo shyanga, kandi bakitabwaho nk’abavandimwe (Lewi 19:33, 34). Ikindi kandi, basabwaga kumvira Amategeko yose ya Yehova.—Lewi 24:22.
2. Ni ikihe kintu kitari cyitezwe Yesu yavuze, kandi se bituma twibaza ibihe bibazo?
2 Icyakora, Yesu yatangarije Abayahudi bo mu gihe cye ikintu batari biteze agira ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Mat 21:43). Ni ba nde bari kuba bagize iryo shyanga rishya, kandi se ni gute iryo hinduka ritugirira akamaro muri iki gihe?
Ishyanga rishya
3, 4. (a) Ni gute intumwa Petero yagaragaje ishyanga rishya? (b) Iryo shyanga rigizwe na ba nde?
3 Intumwa Petero yagaragaje neza iryo shyanga. Yandikiye Abakristo bagenzi be agira ati “mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo, kugira ngo mutangaze mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje” (1 Pet 2:9). Nk’uko byari byarahanuwe, Abayahudi kavukire bemeye ko Yesu ari Mesiya ni bo ba mbere bari bagize iryo shyanga rishya (Dan 9:27a; Mat 10:6). Nyuma yaho, abantu benshi batari Abisirayeli na bo bashyizwe mu bagize iryo shyanga, kuko Petero yakomeje agira ati “hari igihe mutari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana.”—1 Pet 2:10.
4 Ni ba nde Petero yabwiraga ayo magambo? Mu ntangiro z’urwandiko rwe, yaravuze ati “[Imana] yatumye tuvuka ubwa kabiri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye, kandi duhabwe umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka. Uwo murage muwubikiwe mu ijuru” (1 Pet 1:3, 4). Ku bw’ibyo rero, iryo shyanga rishya rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka, bafite ibyiringiro by’ijuru. Ni bo bagize “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Mu iyerekwa, Yohana yabonye ko abagize Isirayeli y’Imana ari 144.000. Abo “bacunguwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’intama,” maze bazabe “abatambyi” kandi ‘bazategekane na [Yesu] ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.’—Ibyah 5:10; 7:4; 14:1, 4; 20:6; Yak 1:18.
Ese hari abandi bari muri iryo shyanga?
5. (a) Ni ba nde amagambo avuga ngo “Isirayeli y’Imana” yerekezaho? (b) Kuki ijambo “Isirayeli” hari ibindi risobanura?
5 Uko bigaragara, amagambo yo mu Bagalatiya 6:16 avuga ngo “Isirayeli y’Imana,” yerekeza gusa ku Bakristo basutsweho umwuka. Ariko se, haba hari igihe Yehova yerekeje ku ishyanga rya Isirayeli akoresheje imvugo y’ikigereranyo, ku buryo haba hakubiyemo n’abatari Abakristo basutsweho umwuka? Igisubizo tugisanga mu magambo Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa. Yaravuze ati “ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano, kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu bwami bwanjye, kandi muzicara ku ntebe z’ubwami mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” (Luka 22:28-30). Ibyo bizabaho mu gihe cyo “guhindura byose bishya,” ni kuvuga igihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—Soma muri Matayo 19:28.
6, 7. Amagambo aboneka muri Matayo 19:28 no muri Luka 22:30 avuga ngo “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli,” yerekeza kuri ba nde?
6 Abakristo 144.000 bazaba abami, abatambyi n’abacamanza mu ijuru mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi (Ibyah 20:4). Ni ba nde bazacira imanza, kandi se bazategeka ba nde? Muri Matayo 19:28 no muri Luka 22:30, hatubwira ko bazacira imanza “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.” Abo bavugwa muri iyo mirongo bagize “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” ni ba nde? Abo bantu bagereranya abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ni ukuvuga abantu bizera igitambo cya Yesu ariko bakaba batari mu itsinda ry’abatambyi b’ubwami. (Umuryango wa Lewi ntiwashyizwe ku rutonde rw’imiryango 12 y’Abisirayeli kavukire.) Abo bantu bagereranywa n’imiryango 12 ya Isirayeli, ni bo bazungukirwa mu buryo bw’Umwuka n’imirimo y’abatambyi 144.000. Nanone kandi, abo bantu batari abatambyi, bavugwaho ko ari ubwoko bw’Imana, kandi ko ibakunda ikanabemera. Birakwiriye ko bagereranywa n’abari bagize ubwoko bwayo bwa kera.
7 Birakwiriye rero kuba intumwa Yohana amaze kubona Abisirayeli 144.000 bo mu buryo bw’umwuka bashyirwaho ikimenyetso gihoraho mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, yarabonye “imbaga y’abantu benshi” bari bavuye “mu mahanga yose” (Ibyah 7:9). Abo bazarokoka umubabaro ukomeye, maze binjire mu Butegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Bazahura n’abantu babarirwa muri za miriyoni bazazuka (Yoh 5:28, 29; Ibyah 20:13). Abo bose bazaba bagize “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” y’ikigereranyo bazacirwa imanza na Yesu hamwe n’abagize 144.000 bazafatanya na we gutegeka.—Ibyak 17:31; 24:15; Ibyah 20:12.
8. Ni gute ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga isano iri hagati y’abagize 144.000 hamwe n’abandi basigaye?
8 Iyo sano iri hagati y’abagize 144.000 n’abandi bantu, igereranywa n’ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka (Lewi 16:6-10). Mbere na mbere umutambyi mukuru yasabwaga gutamba ikimasa kugira ngo ‘yitambirire ibyaha, yihongererane n’inzu ye.’ Ku bw’ibyo, igitambo cya Yesu kigirira akamaro mbere na mbere abatambyi bazaba bamwungirije, ni ukuvuga abazakorana na we mu ijuru. Ikindi kandi, ku Munsi w’Impongano ihene ebyiri zatambwaga ku bw’ibyaha by’abandi Bisirayeli. Izo hene zigereranya ba nde? Dukurikije ibyo turimo dusuzuma, umuryango w’abatambyi ugereranya 144.000, naho abandi Bisirayeli bo bakagereranya abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Ibyo bisobanuro bigaragaza ko ijambo “Isirayeli” reboneka muri Matayo 19:28, riterekeza gusa kubatambyi bungirije Yesu babyawe binyuze ku mwuka, ahubwo ko rinerekeza no ku bandi bantu bose bizera igitambo cya Yesu.a
9. Abatambyi bavugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero bagereranya ba nde, kandi se Abisirayeli batari abatambyi bo bagereranya ba nde?
9 Reka dufate urundi rugero. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, yabonye urusengero rwa Yehova mu buryo burambuye (Ezekiyeli igice cya 40-48). Muri iryo yerekwa, abatambyi bakoraga mu rusengero, bagatanga amabwiriza kandi Yehova akabagira inama, akanabakosora (Ezek 44:23-31). Muri icyo gihe, abantu bo mu miryango itandukanye bazaga gusenga, bagatamba n’ibitambo (Ezek 45:16, 17). Dukurikije ibyo rero, abo batambyi bagereranya Abakristo basutsweho umwuka, mu gihe Abisirayeli bo mu miryango itari iy’abatambyi bagereranya abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Iryo yerekwa ritsindagiriza ko ayo matsinda yombi akorana mu bumwe, itsinda ry’abatambyi rigafata iya mbere mu gusenga k’ukuri.
10, 11. (a) Ni irihe sohozwa ry’amagambo ya Yesu akomeza ukwizera twabonye? (b) Ni ikihe kibazo kivuka ku bihereranye n’abagize izindi ntama?
10 Yesu yavuze ibihereranye n’“izindi ntama” zitari kuba mu “rugo” rumwe n’‘umukumbi muto’ w’abigishwa be basutsweho umwuka (Yoh 10:16; Luka 12:32). Yaravuze ati “izo na zo ngomba kuzizana; zizumva ijwi ryanjye, kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.” Mbega ukuntu biteye inkunga kubona isohozwa ry’ayo magambo! Ayo matsinda yombi, ni ukuvuga umukumbi muto w’abasutsweho umwuka hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi bo mu zindi ntama, yahurijwe hamwe. (Soma muri Zekariya 8:23.) Nubwo abagize izindi ntama mu buryo bw’ikigereranyo badakorera mu rugo rw’imbere rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, bakorera mu rugo rw’inyuma rw’urwo rusengero.
11 Ariko se niba hari igihe Yehova yakoreshaga abantu batari abatambyi bo mu gihe cya Isirayeli yerekeza ku bagize izindi ntama, ubwo na bo bagomba kurya ku mugati kandi bakanywa no kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso? Reka turebe igisubizo cy’icyo kibazo.
Isezerano rishya
12. Ni irihe hinduka ryari kubaho Yehova yari yaravuze?
12 Yehova yari yaravuze ihinduka ryari kugera ku bagize ubwoko bwe agira ati “isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri. . . . Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye” (Yer 31:31-33). Binyuze kuri iryo sezerano rishya, ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byari kuzasohora mu ikuzo kandi mu buryo burambye.—Soma mu Itangiriro 22:18.
13, 14. (a) Ni ba nde bagize isezerano rishya? (b) Ni ba nde bungukirwa na ryo, kandi se ni gute ‘bakomeza’ iryo sezerano rishya?
13 Yesu yerekeje kuri iryo shyanga rishya mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe agira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu” (Luka 22:20; 1 Kor 11:25). Ese Abakristo bose babarirwa muri iryo sezerano rishya? Oya. Hari abantu banywa kuri divayi nk’uko intumwa zabigenje kuri uwo mugoroba, abo akaba ari bo bagize isezerano rishya.b Yesu yagiranye na bo irindi sezerano ryo gutegekana na we mu Bwami bwe (Luka 22:28-30). Bazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bwe.—Luka 22:15.
14 Twavuga iki se ku bantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bayobowe n’Ubwami bwa Yesu? Na bo bungukirwa n’isezerano rishya (Gal 3:8, 9). Nubwo batari mu bagize iryo sezerano, ‘bakomeza’ isezerano bumvira ibyo risaba, nk’uko umuhanuzi Yesaya yari yarabihanuye agira ati “abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero.” Hanyuma Yehova yaravuze ati “kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”—Yes 56:6, 7.
Ni ba nde bagombye kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi?
15, 16. (a) Ni ikihe gikundiro intumwa Pawulo yavuze ko abagize isezerano rishya bazahabwa? (b) Kuki abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batarya ku mugati kandi nti banywe kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso?
15 Abagize isezerano rishya ‘bafite ubushizi bw’amanga bwo kunyura mu nzira yinjira ahera.’ (Soma mu Baheburayo 10:15-20.) Abo ni bo ‘bazahabwa ubwami budashobora kunyeganyezwa’ (Heb 12:28). Ku bw’ibyo rero, abantu bazaba abami n’abatambyi hamwe na Yesu mu ijuru, ni bo bonyine bagomba kunywa ku “gikombe” kigereranya isezerano rishya. Abo bagize isezerano rishya ni bo banasezeranyijwe kuzashyingiranwa n’Umwana w’intama (2 Kor 11:2; Ibyah 21:2, 9). Abandi bose bagaragaza ko bubaha, bakaza mu Rwibutso ruba buri mwaka ari indorerezi; ntibarya ku mugati kandi ngo banywe kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso.
16 Nanone Pawulo yadufashije gusobanukirwa ko abo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batarya ku mugati kandi ntibanywe kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso. Yabwiye Abakristo basutsweho umwuka ati “kuko igihe cyose murya uyu mugati kandi mukanywera kuri iki gikombe, muba mukomeza gutangaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azazira” (1 Kor 11:26). Umwami ‘azaza’ ryari? Ni igihe azaba aje kujyana uwa nyuma mu bagize itsinda ry’umugeni mu rugo rwabo rwo mu ijuru (Yoh 14:2). Uko bigaragara, kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba buri mwaka ntibizagumaho. “Abasigaye” bo mu rubyaro rw’umugore bakiri ku isi bazakomeza kurya kuri iryo funguro kugeza igihe bose bazaba bamaze guhabwa igihembo cyabo mu ijuru (Ibyah 12:17). Ubwo rero abazaba ku isi iteka ryose baramutse bemerewe kurya ku mugati no kunywa kuri divayi, kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba byazakomeza kubaho.
‘Bazaba abantu banjye’
17, 18. Ni gute ubuhanuzi buri muri Ezekiyeli 37:26, 27 bwasohoye?
17 Yehova yari yaravuze ukuntu ubwoko bwe bwari kunga ubumwe agira ati “maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose. Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.”—Ezek 37:26, 27.
18 Abagize ubwoko bw’Imana bose bungukirwa n’isohozwa ry’iryo sezerano rihebuje, ari ryo sezerano ry’amahoro ya gikristo. Koko rero, Yehova yasezeranyije amahoro abagaragu be bumvira. Bagaragaza imbuto z’umwuka we. Ubuturo bwe, bugereranya ugusenga kutanduye kwa gikristo, buri hagati muri bo. Mu by’ukuri, babaye ubwoko bwe kuko baretse uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana kandi Yehova wenyine akaba ari we Mana basenga.
19, 20. Ni ba nde bari mu bo Yehova yita ‘abantu be’ cyangwa ubwoko bwe, kandi ni iki kibaho bitewe n’isezerano rishya?
19 Mbega ukuntu bishishikaje kwibonera uko ayo matsinda yombi yunze ubumwe muri iki gihe! Nubwo abagize imbaga y’abantu benshi idasiba kwiyongera badafite ibyiringiro by’ijuru, baterwa ishema no kwifatanya n’abafite ibyo byiringiro. Biyunze n’abagize Isirayeli y’Imana. Kubigenza batyo, bituma baba mu bo Yehova yita ‘ubwoko bwe.’ Basohorerwaho n’ubuhanuzi bugira buti ‘uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere.’—Zek 2:15; 8:21; soma muri Yesaya 65:22; no mu Byahishuwe 21:3, 4.
20 Binyuze kuri iryo sezerano rishya, Yehova yatumye ibyo byose bishoboka. Abantu babarirwa muri za miriyoni b’abanyamahanga mu buryo bw’umwuka, babaye bamwe mu bagize ishyanga Yehova yemera (Mika 4:1-5). Biyemeje gukomeza isezerano binyuriye mu kwemera ibyo ritanga, kandi bumvira ibyo risaba (Yes 56:6, 7). Kubigenza batyo bari kumwe n’abagize Isirayeli y’Imana, bituma babona imigisha myinshi y’amahoro arambye. Twifuza ko nawe wabona iyo migisha muri iki gihe kugeza iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basutsweho umwuka ni bo mu buryo bw’ibanze bavugwaho ko ari “itorero” (Heb 12:23, Bibiliya Yera). Icyakora, ijambo “itorero” rishobora kugira ibindi bisobanuro rikerekeza ku Bakristo bose uko ibyiringiro baba bafite byaba biri kose.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2007, ku ipaji ya 21-23.
b Yesu ni Umuhuza w’iryo sezerano, nta bwo ari mu barigize. Kubera ko Yesu ari Umuhuza, uko bigaragara ntiyigeze arya kuri uwo mugati kandi ngo anywe kuri iyo divayi.
Ese uribuka?
• Ni ba nde bagize “imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” abagize 144.000 bazacira urubanza?
• Ni irihe sano Abakristo basutsweho umwuka bafitanye n’abagize izindi ntama mu bijyanye n’isezerano rishya?
• Ese Abakristo bose bagombye kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso?
• Ni ubuhe bumwe bwari bwarahanuwe ko buzabaho muri iki gihe?
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 25]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Hari abantu benshi bifatanyije na Isirayeli y’Imana
1950 | 373.430
1970 | 1.483.430
1990 | 4.017.213
2009 | 7.313.173