Mwirinde Abakobanyi!
Muri iki gihe, ibikorwa byo guhanura ibizabaho birogeye, kandi n’ubucuruzi bushingiye ku kuragura iby’igihe kizaza burimo buriyongera cyane. Ikinyamakuru cyitwa The Daily Telegraph cyandikirwa i Londres, cyagize kiti “uko umwaka wa 2000 ugenda wegereza, harimo haraba ikintu kidasanzwe, ariko gisa n’aho cyari cyitezwe. Mu mpande zose z’isi, abantu babarirwa mu bihumbi barimo barabona ibintu bidasanzwe kandi akenshi biteye ubwoba, bivugwaho ko bizaba mu gihe kizaza.” Abahanga benshi mu kwitegereza ibintu, babona ko kuba abantu bashishikajwe cyane batyo no kumenya iby’igihe kizaza, biterwa gusa n’ibitekerezo baba barahoranye bigenda bigaruka, ku bihereranye n’ihinduka runaka baba barifuzaga rikaba ritarabayeho.
IGIHE ibyo kugendera mu magare akururwa n’amafarashi byagendaga byogera mu kinyejana cya 19, hari umugabo umwe wahanuye ko imijyi y’i Burayi yari kuzagera aho ikazimagizwa n’amase y’amafarashi. Birumvikana ko ubuhanuzi bwe bwabaye ikinyoma. Bityo rero, mu gutsindagiriza ukuntu ubuhanuzi bukunze guhera, ikinyamakuru cyitwa The Times cyandikirwa i Londres cyagize kiti “iby’igihe kizaza ni nk’ikirundo cy’amase y’ifarashi.”
Abandi bantu bakoba ababona ko hari akaga kegereje. Urugero, umwarimu umwe wigisha iby’ubucuruzi muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahinyuye abatanga umuburo w’uko ibidukikije bigenda byangirika, maze abasaba ko babitegera, niba bemeza ko imimerere y’ibidukikije yari kuzagenda irushaho kuba mibi. Nk’uko byavuzwe mu igazeti yitwa New Scientist, yihandagaje avuga ko “imimerere y’ubuzima bwacu igenda irushaho kuba myiza, kandi ko izakomeza kumera ityo iteka.”
Muri urwo rujijo rw’ibyo abantu bemeza naho abandi bakabivuguruza, hari benshi babona ko ibintu byose bizaguma nk’uko byahoze, ntihagire igihinduka. Mu kunnyega igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’uko Imana izagira icyo ikora ku birebana n’abantu, baba bagaragaza imyifatire nk’iy’abakobanyi bo mu kinyejana cya mbere I.C.
Mbese, Ibintu Byose Biracyari nk’Uko Byahoze?
Urwandiko rwa kabiri rwahumetswe rw’intumwa Petero wari Umukristo, rwanditswe ahagana mu mwaka wa 64 I.C., rwatanze umuburo ugira uti “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo.”—2 Petero 3:3.
Abakobanyi baba bashaka gutuma ibyo bannyega bigaragara nk’aho ari ibintu bigayitse. Umuntu barimo bakoba, ashobora kuba arimo agwa mu mutego ushingiye ku bwikunde, bitewe n’uko umukobanyi akenshi aba ashaka ko abamutega amatwi bashyigikira igitekerezo cye. Birashoboka ko bamwe mu bakobanyi Petero yatanze umuburo wo kwirinda bari bameze batyo, “bakurikiza irari ryabo.” Iyo ntumwa yakoresheje amagambo yo gutsindagiriza, kugira ngo iburire abasomyi b’urwandiko rwayo. Yatanze umuburo w’uko hari kuzaza “abakobanyi bakobana.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Abo bakobanyi bo mu kinyejana cya mbere bashidikanyaga amanyakuri y’ ‘ukuhaba kwasezeranyijwe’ (NW ) kwa Kristo, bagira bati “isezerano ryo kuza kwe riri he? [“uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he?,” NW ] Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi” (2 Petero 3:4). Uko ni ko babibonaga. Nyamara kandi, mbere y’aho mu mwaka wa 33 I.C., Yesu yari yarahanuye amakuba yari kuzagera ku murwa wa Yerusalemu. Yari yaravuze ati “iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi.” Mbega ukuntu abannyegaga uwo muburo bibeshyaga! Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zagose Yerusalemu maze zirimbura uwo murwa, kandi ubuzima bw’abaturage bawo burahatikirira mu rugero rwagutse cyane. Kuki abenshi mu bari batuye muri uwo murwa batari bariteguye ku bw’ayo makuba? Ni ukubera ko batari baramenye ko Imana yari yarabagenzuye binyuriye ku Mwana wayo Yesu.—Luka 19:43, 44.
Intumwa Petero yo yerekeje ku byo Imana Ishobora Byose igiye kuzakora. Petero yatanze umuburo agira ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura” (2 Petero 3:10). Icyo gihe, Imana izavanaho abatubaha Imana ku isi hose, maze irokore ababarwaho gukiranuka. Nk’uko iyi gazeti yabisobanuye kenshi, “ukuhaba” (NW ) kwa Kristo Yesu kwatangiye mu mwaka wa 1914. Ariko kandi, kugira icyo akora mu rwego rwo kuba Usohoza imanza z’Imana akavanaho ubugome, byo biracyari ibyo mu gihe kizaza. Ku bw’iyo mpamvu rero, ubu ni bwo uwo muburo w’intumwa wo kwirinda abakobanyi wihutirwa cyane.
Ushobora kuba umaze igihe kirekire utegereje ko Imana yagira icyo ikora mu birebana n’abantu. Ni iki kizagufasha gukomeza gutegereza wihanganye, udaciwe intege n’abakobanyi? Soma ibikurikira.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
“Iminsi izaza, ubwo abanzi bawe . . . bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, . . . Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi.” Uwo ntiwari umuburo wo kunnyegwa. Ingabo z’Abaroma zarimbuye Yerusalemu, maze ubuzima burahatikirira mu rugero rwagutse cyane.