Nimwigane umuco wa Yehova wo kwihangana
‘Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, ahubwo iratwihanganira.’—2 PETERO 3:9.
1. Ni iyihe mpano itagereranywa Yehova yahaye abantu?
YEHOVA yaduhaye ikintu undi wese adashobora gutanga. Icyo kintu ni cyiza cyane kandi gifite agaciro, ariko ntawakigura cyangwa ngo agikorere. Icyo kintu Yehova atanga ni impano y’ubuzima bw’iteka. Kuri benshi muri twe, ibyo bisobanura ko tuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Yohana 3:16). Mbega ukuntu bizaba bishimishije! Ibintu biteza agahinda kenshi nk’ubushyamirane, urugomo, ubukene, ubugizi bwa nabi, uburwayi ndetse n’urupfu, bizaba byaragiye nka nyomberi. Abantu bazagira amahoro asesuye kandi bunge ubumwe, bayobowe n’Ubwami bw’Imana butegekana urukundo. Mbega ukuntu twifuza cyane iyo Paradizo!—Yesaya 9:5, 6; Ibyahishuwe 21:4, 5.
2. Kuki Yehova akomeje kureka isi ya Satani?
2 Yehova na we ategerezanyije amatsiko igihe azahindurira iyi si Paradizo. Kandi impamvu irumvikana: akunda gukiranuka n’ubutabera (Zaburi 33:5). Yehova ababazwa no kubona ukuntu iyi si itita ku mahame ye akiranuka kandi ikayarwanya. Ntiyishimira kandi kubona ukuntu iyi si yanga ubutegetsi bwe kandi igatoteza ubwoko bwe. Icyakora, afite impamvu zumvikana zituma akomeza kureka iyi si ya Satani. Izo mpamvu zifitanye isano n’ibibazo byazamuwe ku birebana n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Mu gukemura ibyo bibazo, Yehova agaragaza umuco mwiza cyane, ariko wabaye ingume muri iki gihe. Uwo ni umuco wo kwihangana.
3. (a) Ijambo ry’Ikigiriki n’iry’Igiheburayo yahinduwemo “kwihangana” muri Bibiliya asobanura iki? (b) Ni ibihe bibazo turi buze gusuzuma?
3 Hari ijambo ry’Ikigiriki Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau yahinduyemo “kwihangana” incuro eshatu. Iryo jambo ry’Ikigiriki rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kugumya umutima,” kandi ibyo bituma akenshi rihindurwamo “kutarambirwa.” Hari n’aho ryahinduwemo “kwiyumanganya.” Ijambo ry’Ikigiriki n’iry’Igiheburayo yahinduwemo “kwihangana” yumvikanisha igitekerezo cy’uko umuntu yifata ntababare kandi agatinda kurakara. Ni gute kuba Yehova yihangana bidufitiye akamaro? Ni ayahe masomo twavana ku kuba Yehova n’abagaragu be b’indahemuka bihangana kandi ntibarambirwe? Tuzi dute ko Yehova atazihangana ubuzira herezo? Reka tubisuzume.
Yehova arihangana
4. Ni iki intumwa Petero yanditse ku birebana no kwihangana kwa Yehova?
4 Intumwa Petero yanditse ibihereranye n’umuco wa Yehova wo kwihangana agira ati “bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabisobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe. Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:8, 9). Zirikana ibintu bibiri byavuzwe hano bishobora kudufasha gusobanukirwa impamvu Yehova akomeza kwihangana.
5. Ni gute uko Yehova abona igihe bigira ingaruka ku byo akora?
5 Ikintu cya mbere ni uko Yehova atabona igihe nk’uko tukibona. Kubera ko ahoraho, kuri we imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe. Ntasiganwa n’igihe, ariko nanone ntatinda kugira icyo akora. Kubera ko Yehova afite ubwenge butarondoreka, azi neza igihe gikwiriye cyo kugira icyo akorera abamwiringira bose, kandi ategereza yihanganye ko icyo gihe kigera. Icyakora ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko Yehova atababazwa n’imibabaro iyo ari yo yose igera ku bagaragu be mu gihe agitegereje ko icyo gihe kigera. Ni Imana y’“imbabazi;” ni urukundo (Luka 1:78; 1 Yohana 4:8). Afite ubushobozi bwo gukuraho neza kandi burundu ingaruka mbi izo ari zo zose zatewe n’imibabaro yihanganiye mu gihe runaka.—Zaburi 37:10.
6. Ni iki tutagombye gutekereza ku birebana n’Imana, kandi kuki?
6 Ariko birumvikana ko gutegereza ikintu umuntu yifuza cyane bitoroha (Imigani 13:12). Ni yo mpamvu iyo abantu badashohoje vuba ibyo basezeranyije, abandi bashobora kuvuga ko badashaka kubikora. Mbega ukuntu byaba ari ubwenge buke gutekereza ko no ku Mana ari uko bimeze! Turamutse twitiranyije kwihangana kwa Yehova no gutinda, uko iminsi ihita indi igataha, dushobora gutangira gushidikanya no gucika intege, maze ibyo bikadukururira guhwekera mu buryo bw’umwuka. Ikibi kurushaho, dushobora kugera ubwo dushukwa n’abantu Petero yavuze ko tugomba kwirinda, ari bo bakobanyi batagira ukwizera. Abo bakobanyi bagira bati “isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”—2 Petero 3:4.
7. Ni gute kwihangana kwa Yehova gufitanye isano no kuba yifuza ko abantu bihana?
7 Ikindi kintu twakura ku magambo ya Petero, ni uko Yehova yihangana kubera ko yifuza ko bose bihana. Abantu binangira bakanga kureka inzira zabo mbi, Yehova azabarimbura. Ariko kandi, Imana ntinezezwa no gupfa kw’abanyabyaha. Ahubwo, yishimira ko abantu bihana, bakareka ibibi, maze bagakomeza kubaho (Ezekiyeli 33:11). Ni yo mpamvu yihangana kandi agatuma ubutumwa bwiza bubwirizwa ku isi yose kugira ngo abantu bashobore kubona uburyo bwo kuzabaho iteka.
8. Ni gute ibyo Imana yagiriye ishyanga rya Isirayeli byagaragaje ko yihangana?
8 Kuba Imana yihangana binagaragarira ku byo yagiriye ishyanga rya Isirayeli ya kera. Yamaze ibinyejana byinshi yihanganira ukutumvira kwabo. Incuro nyinshi yagiye akoresha abahanuzi be akabinginga ati “nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n’amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b’abahanuzi.” Ingaruka zabaye izihe? Ikibabaje ni uko abo bantu ‘banze kumva.’—2 Abami 17:13, 14.
9. Ni mu buhe buryo kwihangana kwa Yesu kwagaragaje ko na Se yihangana?
9 Amaherezo Yehova yohereje Umwana we, wakomeje kwingingira Abayahudi kwiyunga n’Imana. Kwihangana kwa Yesu kwagaragazaga neza ukwihangana kwa Se. Kubera ko Yesu yari azi ko asigaje igihe gito akicwa, yavuganye agahinda ati “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?” (Matayo 23:37). Ayo magambo akora ku mutima ntiyashoboraga kuvugwa n’umucamanza ushishikazwa no guhana gusa, ahubwo ni ay’incuti magara yihanganira abantu. Yesu, kimwe na Se wo mu ijuru, yifuzaga ko abantu bihana kugira ngo bazarokoke umunsi w’urubanza rukaze. Hari abantu bitabiriye rwose imiburo Yesu yabahaye maze barokoka urubanza rukomeye rwasohorejwe kuri Yerusalemu mu mwaka wa 70.—Luka 21:20-22.
10. Ni mu buhe buryo kuba Imana yihangana bidufitiye akamaro?
10 Ese umuco w’Imana wo kwihangana ntuhebuje? Nubwo abantu bakabije kutumvira, Yehova yahaye buri wese muri twe, kimwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni, uburyo bwo kumumenya n’ubwo kugira ibyiringiro by’agakiza. Petero yandikiye Abakristo bagenzi be ati “mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza” (2 Petero 3:15). Mbese ntidushimira Yehova kuko kwihangana kwe kuzatuma tubona agakiza? Mbese ntidusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kutwihanganira mu murimo tumukorera buri munsi?—Matayo 6:12.
11. Gusobanukirwa impamvu Yehova akomeza kwihangana bituma dukora iki?
11 Iyo tumaze gusobanukirwa impamvu Yehova yihangana, bituma dutegereza agakiza azaduha twihanganye, tudatekereza ko atinza amasezerano ye (Amaganya 3:26). Nubwo dukomeza gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, twiringira ko Imana izi igihe gikwiriye izasubiriza iryo sengesho. Bituma kandi twigana Yehova, tukihangana nka we mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu ndetse n’abantu tubwiriza. Natwe ntitwifuza ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo twifuza ko abantu bihana bakagira ibyiringiro nk’ibyacu byo kuzabaho iteka.—1 Timoteyo 2:3, 4.
Abahanuzi barihanganaga
12, 13. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Yakobo 5:10, ni gute umuhanuzi Yesaya yihanganye?
12 Gusuzuma umuco wo kwihangana wa Yehova bituma tuwukunda kandi tukitoza kuwugaragaza. Kwitoza kugaragaza uwo muco ntibyorohera abantu badatunganye, ariko birashoboka. Hari icyo dushobora kwigira ku bagaragu b’Imana ba kera. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana” (Yakobo 5:10). Kumenya yuko hari abandi batsinze ingorane duhangana na zo muri iki gihe biraduhumuriza kandi bikadutera inkunga.
13 Urugero, inshingano umuhanuzi Yesaya yari afite yamusabaga kwihangana. Yehova yabigaragaje ubwo yamubwiraga ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira” (Yesaya 6:9, 10). Nubwo abo bantu batumvaga Yesaya, yakomeje kubagezaho imiburo iturutse kuri Yehova yihanganye mu gihe cy’imyaka itari munsi ya 46. Natwe rero, umuco wo kwihangana uzadufasha gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza nubwo abantu benshi batabwitabira.
14, 15. Ni iki cyafashije Yeremiya guhangana n’ibitotezo no gucika intege?
14 Birumvikana ko igihe abo bahanuzi basohozaga umurimo wabo batahanganye gusa n’ikibazo cy’uko abantu batabumvaga, ahubwo baranatotezwaga. Yeremiya yashyizwe mu mbago, ‘bamugira imbohe’ kandi bamujugunya mu cyobo cyabikaga amazi (Yeremiya 20:2; 37:15; 38:6). Abo yifuzaga gufasha ni bo bamutotezaga. Icyakora, Yeremiya ntiyigeze abarakarira cyangwa ngo yifuze kwihorera. Yakomeje kwihangana mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo.
15 Ibitotezo ndetse no gukobwa ntibyacecekesheje Yeremiya, kandi natwe ni uko. Birumvikana ko hari igihe dushobora kumva twacitse intege. Yeremiya na we yigeze gucika intege. Yaranditse ati ‘ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira. Kandi naravuze nti “sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye.”’ Hanyuma byagenze bite? Ese Yeremiya yaretse kubwiriza? Yakomeje agira ati ‘mu mutima wanjye [Ijambo ry’Imana ryari] rimeze nk’umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo ndibike’ (Yeremiya 20:8, 9). Zirikana ko iyo yitaga ku byo abamukobaga bavugaga, yaburaga ibyishimo. Iyo yongeraga gutekereza ku bwiza bw’ubutumwa yabwirizaga n’akamaro kabwo, yongeraga kwishima. Ikindi kandi, Yehova yari kumwe na Yeremiya “ameze nk’intwari iteye ubwoba,” akamuha imbaraga zo gukomeza kubwirizanya umwete ijambo ry’Imana kandi ashize amanga.—Yeremiya 20:11.
16. Ni gute twakomeza kwishimira kubwiriza ubutumwa bwiza?
16 Ese umuhanuzi Yeremiya yaba yarishimiraga umurimo we? Yego rwose! Yabwiye Yehova ati “amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka” (Yeremiya 15:16). Yeremiya yishimiraga igikundiro yari afite cyo guhagararira Imana y’ukuri no kubwiriza ijambo ryayo. Natwe dushobora kubyishimira. Ikindi kandi, kimwe n’abamarayika mu ijuru, natwe twishimira ko abantu benshi hirya no hino ku isi bemera ubutumwa bw’Ubwami, bakihana maze bakayoboka inzira igana ku buzima bw’iteka.—Luka 15:10.
“Kwihangana kwa Yobu”
17, 18. Ni mu buhe buryo Yobu yihanganye, kandi se ingaruka zabaye izihe?
17 Umwigishwa Yakobo amaze kuvuga iby’abahanuzi ba kera, yaranditse ati “mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Ijambo ry’Ikigiriki hano ryahinduwemo “kwihangana,” ritandukanye n’iryo Yakobo yakoresheje ku murongo ubanziriza uyu, na ryo ryahinduwemo “kwihangana.” Hari umuhanga wagaragaje itandukaniro riri hagati y’ayo magambo yombi agira ati “irya mbere risobanura kwihangana mu gihe abantu badutoteza, naho irya nyuma rigasobanura kwihangana mu gihe turi mu bibazo bikomeye.”
18 Yobu yarababaye cyane. Ubukungu bwe bwarayoyotse, abana bamushiraho kandi arwara indwara yamubabazaga cyane. Byongeye kandi, yari ahanganye n’ikibazo cy’uko bamushinjaga ko ibyamugeragaho byari ibihano biturutse kuri Yehova. Muri iyo mibabaro, Yobu ntiyicecekeye, ahubwo yaritotombye ndetse agera n’ubwo avuga ko yarushaga Imana gukiranuka (Yobu 35:2). Icyakora, ntiyigeze abura ukwizera kandi yakomeje kuba indahemuka. Ntiyigeze yihakana Imana nk’uko Satani yari yabivuze (Yobu 1:11, 21). Ingaruka zabaye izihe? Yehova ‘yahiriye Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere’ (Yobu 42:12). Yehova yakijije Yobu indwara ye, ubutunzi bwe abukuba kabiri kandi amuha kugira imibereho myiza we n’umuryango we. Kwihangana kwa Yobu kwanatumye arushaho kumenya kamere ya Yehova.
19. Ni irihe somo tuvana ku kuba Yobu yarakomeje kwihangana?
19 Ni irihe somo tuvana ku kuba Yobu yarakomeje kwihangana? Dushobora kurwara cyangwa tugahura n’indi mibabaro nk’uko byagendekeye Yobu. Dushobora kutiyumvisha neza impamvu Yehova yaretse tukagerwaho n’ikigeragezo runaka. Icyakora, icyo tudashobora gushidikanyaho ni uko nidukomeza kuba indahemuka Yehova azaduha imigisha. Yehova agororera rwose abamushakana umwete (Abaheburayo 11:6). Yesu yaravuze ati “uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”—Matayo 10:22; 24:13.
“Umunsi w’Umwami wacu uzaza”
20. Kuki tudashidikanya ko umunsi wa Yehova uzaza?
20 Nubwo Yehova yihangana, anaca imanza zitabera kandi ntazakomeza kwihanganira ibibi. Kwihangana kwe kugira aho kugarukira. Petero yaranditse ati ‘[Imana] ntiyababariye isi ya kera.’ Nubwo Imana yarokoye Nowa n’umuryango we, iyo si itarubahaga Imana yarimbuwe n’umwuzure. Nanone kandi, Yehova yarimbuye Sodomu na Gomora ahahindura umuyonga. Izo manza zabereye ‘akabarore abatubaha Imana.’ Ntidushidikanya ko ‘umunsi w’Umwami wacu uzaza.’—2 Petero 2:5, 6; 3:10.
21. Ni gute twagaragaza umuco wo kwihangana, kandi se ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?
21 Nimucyo rero twigane kwihangana kwa Yehova dufasha abandi kwihana kugira ngo bakizwe. Nimucyo kandi twigane abahanuzi tubwiriza ubutumwa bwiza twihanganye nubwo bamwe mu bo tubwiriza batabwitabira. Ikirenze ibyo, niduhura n’ibigeragezo nka Yobu tugakomeza kuba indahemuka, dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha myinshi. Kumenya uko Yehova yagiye aha imigisha myinshi abantu bose babwirizanya umwete ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi, bituma twishimira umurimo wacu. Ibyo tuzabisuzuma mu ngingo ikurikira.
Mbese uribuka?
• Kuki Yehova yihangana?
• Ni irihe somo tuvana ku kwihangana kw’abahanuzi?
• Ni gute Yobu yihanganye, kandi se ingaruka zabaye izihe?
• Tuzi dute ko Yehova atazihangana ubuzira herezo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Kwihangana kwa Yesu kwagaragaje rwose ukwihangana kwa Se
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Ni gute Yehova yagororeye Yeremiya ku bwo kwihangana kwe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ni gute Yehova yagororeye Yobu kubera ko yihanganiye ibigeragezo?