Dukomeze Gushikama Ku Kwizera Kwacu Kw’Igiciro Cyinshi!
‘Ku bagabanye ukwizera kw’igiciro cyinshi, guhwanye n’ukwacu.’—2 PETERO 1:1.
1. Ni iki Yesu yavuze aburira intumwa ze, nyamara se, ni iki Petero yavuze yirarira?
KU MUGOROBA wabanjirije urupfu rwa Yesu, yavuze ko intumwa ze zose zari kumutererana. Petero, wari umwe muri zo, yiraririye agira ati “n’ubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.” (Matayo 26:33, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ariko Yesu we, yari azi ko atari uko byari kugenda. Ni yo mpamvu yahise abwira Petero ati “weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.”—Luka 22:32.
2. N’ubwo Petero yiyiringiraga, ni ibihe bikorwa byagaragaje ko kwizera kwe kwari kudakomeye?
2 Petero wari wiyiringiye ku birebana no kwizera kwe, yihakanye Yesu muri iryo joro. Incuro eshatu zose, yahakanye ndetse ko atari azi Kristo (Matayo 26:69-75)! Ubwo yari amaze “guhinduka,” amagambo ya Shebuja agira ati “ukomeze bagenzi bawe,” agomba kuba yarongeye kumvikana mu matwi ye mu buryo buranguruye, kandi busobanutse kurushaho. Iyo nama yagize ingaruka mu buryo bwimbitse ku gihe cyari gisigaye cy’imibereho ya Petero, nk’uko bigaragazwa n’inzandiko ebyiri yanditse, zazigamwe muri Bibiliya.
Impamvu Yatumye Petero Yandika Inzandiko Ze
3. Kuki Petero yanditse urwandiko rwe rwa mbere?
3 Imyaka igera hafi kuri 30 nyuma y’urupfu rwa Yesu, Petero yanditse urwandiko rwe rwa mbere, yandikira abavandimwe be b’i Pontiyo, i Galatiya, i Kapadokiya, muri Aziya, hamwe n’i Betaniya; muri iki gihe, utwo turere tukaba tugize amajyaruguru n’amajyepfo ya Turukiya y’ubu (1 Petero 1:1). Nta gushidikanya ko bamwe mu Bayahudi bashobora kuba barahindutse Abakristo ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 I.C., bari mu bo Petero yandikiye (Ibyakozwe 2:1, 7-9). Abenshi muri bo, bari Abanyamahanga bari mu bigeragezo bikaze batezwaga n’ababarwanyaga (1 Petero 1:6, 7; 2:12, 19, 20; 3:13-17; 4:12-14). Bityo rero, Petero yandikiye abo bavandimwe, kugira ngo abatere inkunga. Intego ye yari iyo kubafasha, kugira ngo bazabone “agakiza k’ubugingo bwa[bo], ni ko ngororano yo kwizera kwa[bo].” Ni yo mpamvu mu nama ziboneka mu magambo yababwiye abasezeraho, yabateye inkunga agira ati ‘murwanye [Umwanzi] mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye.’—1 Petero 1:9; 5:8-10.
4. Kuki Petero yanditse urwandiko rwe rwa kabiri?
4 Nyuma y’aho, Petero yaje kwandikira abo Bakristo urwandiko rwa kabiri (2 Petero 3:1). Kubera iki? Ni ukubera ko hari akandi kaga gakomeye kurushaho, kari kabugarije. Abantu biyandarika, bari kugerageza gucengeza imyifatire yabo yanduza mu bizera, kandi bari kuyobya bamwe muri bo (2 Petero 2:1-3)! Byongeye kandi, Petero yatanze umuburo w’uko hari kuzaduka abakobanyi. Mu rwandiko rwe rwa mbere, yari yaranditse avuga ko “iherezo rya byose riri bugufi,” kandi uko bigaragara, hakaba hari bamwe banengaga icyo gitekerezo (1 Petero 4:7; 2 Petero 3:3, 4). Nimucyo dusuzume urwandiko rwa kabiri rwa Petero, maze turebe ukuntu rwakomeje abavandimwe, rugatuma bakomeza gushikama mu kwizera. Muri iki gice cya mbere, turi busuzume 2 Petero igice cya 1.
Icyo Igice cya 1 Cyari Kigamije
5. Ni gute Petero ategurira abasomyi b’inzandiko ze gusuzuma ibihereranye n’ingorane?
5 Nta bwo Petero yahise yibanda ku bibazo bikomeye. Ibiri amambu, yateguye uburyo bwo gusuzuma ibyo bibazo, atuma abasomyi be barushaho kwishimira ibyo babonye, igihe babaga Abakristo. Yabibukije ibyerekeye amasezerano y’Imana ahebuje, n’uburyo ubuhanuzi bwa Bibiliya bwiringirwa. Ibyo yabikoze binyuriye mu kuvuga ibihereranye no guhindura isura, n’ibintu we ubwe yeretswe birebana na Kristo ari mu bubasha bwa Cyami.—Matayo 17:1-8; 2 Petero 1:3, 4, 11, 16-21.
6, 7. (a) Ni irihe somo dushobora kuvana mu magambo Petero yatangije urwandiko rwe? (b) Mu gihe twaba dutanze inama, rimwe na rimwe byaba ari iby’ingirakamaro ko twakwemera iki?
6 Mbese, dushobora kuvana isomo mu magambo Petero yatangije urwandiko rwe? Mbese, iyo nama ntiyarushaho kwemerwa, turamutse tubanje gusuzumira hamwe n’abayumva, ibintu bikubiye mu byiringiro by’Ubwami bihebuje twese dusangiye? Kandi se, bite ku bihereranye no kuba twakoresha urugero rw’ibyatubayeho twebwe ubwacu? Birashoboka ko nyuma y’urupfu rwa Yesu, incuro nyinshi, Petero yakundaga kuvuga ibyerekeranye na kwa kwerekwa Kristo ari mu ikuzo ry’Ubwami.—Matayo 17:9.
7 Nanone kandi, wibuke ko mu gihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa kabiri, Ivanjiri ya Matayo hamwe n’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abagalatiya, bishobora kuba byari byaratanzwe mu buryo bwagutse. Bityo rero, intege nke za kimuntu za Petero hamwe n’ibihereranye no kwizera kwe, bishobora kuba byari bizwi neza n’abantu bari bariho mu gihe cye (Matayo 16:21-23; Abagalatiya 2:11-14). Icyakora, ibyo ntibyatumye areka kuvugana ubushizi bw’amanga. Koko rero, ibyo bishobora kuba byaratumye urwandiko rwe rurushaho gushishikaza abazirikanaga intege nke zabo ubwabo. Ku bw’ibyo rero, mu gihe dufasha abafite ingorane, mbese, ntibyarushaho kugira ingaruka nziza, turamutse twemeye ko natwe ubwacu tubangukirwa no gukora amakosa?—Abaroma 3:23; Abagalatiya 6:1.
Intashyo Zikomeza
8. Ni mu buhe buryo Petero ashobora kuba yarakoresheje ijambo “kwizera”?
8 Ubu noneho, reka dusuzume ibyerekeye intashyo za Petero. Yahise avuga ibihereranye no kwizera, yita abasomyi be, “abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi, guhwanye n’ukwacu” (2 Petero 1:1). Aha ngaha, imvugo ngo “kwizera,” ishobora kuba isobanurwa ngo “kwemera ibintu ubutanamuka,” kandi yerekeza ku myizerere cyangwa inyigisho za Gikristo muri rusange, rimwe na rimwe ibyo bikaba byitwa “ukuri” mu Byanditswe (Abagalatiya 5:7; 2 Petero 2:2; 2 Yohana 1). Incuro nyinshi, ijambo “kwizera” rikoreshwa muri ubwo buryo, aho gukoreshwa ryumvikanisha muri rusange ibihereranye no kwiringira cyangwa kugirira umuntu icyizere, cyangwa kukigirira ikintu runaka.—Ibyakozwe 6:7; 2 Abakorinto 13:5; Abagalatiya 6:10; Abefeso 4:5; Yuda 3.
9. Kuki intashyo za Petero, zigomba kuba zarashimishije Abanyamahanga mu buryo bwihariye?
9 Abanyamahanga basomye inzandiko za Petero, bagomba kuba barumvise bashimishijwe mu buryo bwihariye n’intashyo ze. Nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abanyamahanga, ndetse baranabasuzuguraga; mu Bayahudi bari barahindutse Abakristo, hakomeje kubamo urwikekwe ku Banyamahanga (Luka 10:29-37; Yohana 4:9; Ibyakozwe 10:28). Nyamara kandi, Petero, wari Umuyahudi wa kavukire kandi akaba n’intumwa ya Yesu Kristo, yavuze ko abasomyi b’inzandiko ze—ni ukuvuga Abayahudi n’Abanyamahanga—bari basangiye ukwizera, kandi ko bari bafite igikundiro gihwanye n’icyo yari afite.
10. Ni ayahe masomo dushobora kuvana mu ntashyo za Petero?
10 Tekereza amasomo meza tuvana mu ntashyo za Petero muri iki gihe. Imana ntirobanura ku butoni; nta bwo itonesha ubwoko bumwe ngo iburutishe ubundi, cyangwa se ngo ibe yatonesha ab’igihugu kimwe ibarutisha ab’ikindi gihugu (Ibyakozwe 10:34, 35; 11:1, 17; 15:3-9). Nk’uko Yesu ubwe yigishije, Abakristo bose ni abavandimwe, kandi nta n’umwe muri twe wagombye kumva ko asumba abandi. Byongeye kandi, intashyo za Petero zitsindagiriza ko rwose tugize umuryango wa kivandimwe wo ku isi hose, ufite ukwizera “guhwanye” n’ukwari gufitwe na Petero hamwe na bagenzi be b’intumwa.—Matayo 23:8; 1 Petero 5:9.
Ubumenyi Hamwe n’Ibyo Imana Yasezeranyije
11. Nyuma y’intashyo za Petero, ni ibihe bintu by’ingenzi yatsindagirije?
11 Nyuma y’intashyo ze, Petero yanditse agira ati “ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe.” Ni gute ubuntu n’amahoro bigomba kugwira muri twe? Petero asubiza agira ati “mubiheshwa no kumenya [“kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye,” NW] Imana na Yesu Umwami wacu.” Hanyuma, yaravuze ati “imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana.” Ariko se, ni gute tubona ibyo bintu by’ingenzi? ‘Tubiheshwa no kumenya neza [“kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye,” NW] uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.’ Bityo, incuro ebyiri zose, Petero atsindagiriza ko kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana n’Umwana wayo ari iby’ingenzi.—2 Petero 1:2, 3; Yohana 17:3.
12. (a) Kuki Petero yatsindagirije akamaro ko kugira ubumenyi nyakuri? (b) Ni iki mbere na mbere tugomba kuba twarakoze, kugira ngo tuzabone ibyo Imana yasezeranyije?
12 “Abigisha b’ibinyoma” Petero yerekezaho mu gice cya 2 atanga umuburo, bakoresha “amagambo y’amahimbano,” kugira ngo bayobye Abakristo. Muri ubwo buryo, bagerageza kuboshyoshya, kugira ngo basubire mu bwiyandarike bari baragobotowemo. Ingaruka zigera ku muntu uwo ari we wese wakijijwe binyuriye ku kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami akaba n’Umukiza, ari we Yesu Kristo,” (NW ) hanyuma akaza kwirekura agashukwa, ni mbi cyane (2 Petero 2:1-3, 20). Uko bigaragara, Petero yatangiye urwandiko rwe atsindagiriza ko kugira ubumenyi nyakuri ari ngombwa, ngo umuntu akomeze kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana, azirikana ko yari kuzagira icyo avuga kuri icyo kibazo nyuma y’aho. Yavuze ko Imana ‘yaduhaye ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana.’ Icyakora, kugira ngo tuzabone ibyo byasezeranyijwe, bikaba ari bimwe mu bigize ukwizera kwacu, Petero avuga ko tugomba mbere na mbere kuba ‘twarahunze ukononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.’—2 Petero 1:4.
13. Abakristo basizwe hamwe n’abagize “izindi ntama,” biyemeje gushikama mu biki?
13 Ibyo Imana yasezeranyije ubibona ute? Mbese, ubibona nk’uko abasigaye bo mu Bakristo basizwe babibona? Mu mwaka wa 1991, Frederick Franz, wari perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society icyo gihe, akaba yari amaze imyaka 75 akora umurimo w’igihe cyose, yavuze mu magambo ahinnye ibyiyumvo by’abafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo, agira ati “kugeza kuri iyi saha, turacyakomeje gushikama, kandi tuzakomeza gushikama kugeza ubwo Imana izagaragaza ko isohoza ‘ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, kandi bihebuje.’ ” Umuvandimwe Franz yakomeje kwiringira isezerano ry’Imana ryo kuzazukira kujya mu ijuru, kandi yakomeje gushikama ku kwizera kwe, kugeza ubwo apfuye afite imyaka 99 (1 Abakorinto 15:42-44; Abafilipi 3:13, 14; 2 Timoteyo 2:10-12). Mu buryo nk’ubwo, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bakomeza gushikama mu byo kwizera, bahanze amaso isezerano ry’Imana rya paradizo yo ku isi, iyo abantu bazaturamo iteka ryose bishimye. Mbese, uri umwe muri abo?—Luka 23:43; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.
Kwitabira Ibyo Imana Yasezeranyije
14. Ni iki cyatumye Petero ashyira ingeso nziza mu mwanya wa mbere, mu rutonde rw’imico igomba kongerwa ku kwizera?
14 Mbese, dushimira Imana ku bw’ibyo yadusezeranije? Niba ari ko biri, Petero adutera inkunga y’uko tugomba kubigaragaza. “Ibyo” (byo kuba Imana yaradusezeranije ibintu by’igiciro cyinshi), “abe ari byo bituma” tugira imihati nyayo yo kugira ukwizera kurangwa n’ibikorwa. Ntidushobora kunyurwa no kwizera gusa, cyangwa se kumenya ukuri kwa Bibiliya byonyine. Ibyo ntibihagije! Wenda mu gihe cya Petero, bamwe mu bagize itorero, bashobora kuba barakundaga kuvuga cyane ibihereranye no kwizera, ariko ugasanga bagira imyifatire irangwa no kwiyandarika. Imyifatire yabo yagombaga kurangwa n’ingeso nziza, bityo Petero akaba yarabateye inkunga agira ati “kwizera mukongereho ingeso nziza.”—2 Petero 1:5; Yakobo 2:14-17.
15. (a) Kuki ubumenyi buza mu mwanya wa kabiri, bukurikira ingeso nziza, mu rutonde rw’imico igomba kongerwa ku kwizera? (b) Ni iyihe mico yindi izatuma tugira ibikenewe byose, kugira ngo dushikame mu byo kwizera?
15 Petero amaze kuvuga ibyerekeranye n’ingeso nziza, yavuze urutonde rw’indi mico itandatu igomba kujyanirana no kwizera kwacu, cyangwa kongerwaho. Buri muco muri iyo urakenewe, kugira ngo ‘dukomerere mu byo kwizera’ (1 Abakorinto 16:13). Kubera ko abahakanyi ‘bagorekaga Ibyanditswe’ kandi bagakwirakwiza ‘ibihendo,’ kuri urwo rutonde, Petero yakurikijeho ubumenyi, avuga ko ari ubw’ingenzi, agira ati “ingeso nziza muzongereho kumenya.” Hanyuma, yakomeje agira ati “kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana; kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo.”—2 Petero 1:5-7; 2:12, 13; 3:16.
16. Bizagenda bite mu gihe imico yarondowe na Petero izaba yongerewe ku kwizera, kandi se, bizagenda bite mu gihe itazaba yongereweho?
16 Byagenda bite se mu gihe ibyo bintu birindwi byaba byongerewe ku kwizera kwacu? Petero asubiza agira ati “ibyo ni biba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza [“kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye,” NW ] Umwami wacu Yesu Kristo” (2 Petero 1:8). Ku rundi ruhande, Petero agira ati “utagira ibyo aba ari impumyi, ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera” (2 Petero 1:9). Zirikana ukuntu Petero areka gukoresha ibinyazina “mwe” na ‘byacu,’ agakoresha “uwo ari we wese,” (NW ) “ari,” na “bye.” N’ubwo bibabaje ko hari bamwe na bamwe b’impumyi, bibagirwa kandi bakaba banduye, Petero, abigiranye ubugwaneza, ntiyumvikanisha ko usoma amagambo ye ari umwe muri abo.—2 Petero 2:2.
Akomeza Abavandimwe Be
17. Ni iki gishobora kuba cyarasunikiye Petero gushishikariza [abasomyi b’inzandiko ze] ‘gukora ibyo’ abigiranye ubwuzu?
17 Wenda kubera ko Petero yari azi ko abashya ari bo cyane cyane bashobora gushukwa mu buryo bworoshye, yabateye inkunga abigiranye ubwuzu agira ati “bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu; kuko nimukora ibyo, ntabwo muzasitara na hato” (2 Petero 1:10; 2:18). Abakristo basizwe bongera ibyo bintu birindwi ku kwizera kwabo, bazabona ingororano ikomeye, nk’uko Petero abivuga agira ati “bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ni we Mwami n’Umukiza wacu” (2 Petero 1:11). Abagize “izindi ntama,” bazabona umurage w’iteka ku isi, aho Ubwami bw’Imana buzategeka.—Yohana 10:16; Matayo 25:33, 34.
18. Kuki ‘iminsi yose’ Petero yahoraga yiteguye ‘kwibutsa’ abavandimwe be?
18 Petero yifuza nta buryarya ko abavandimwe be bazahabwa iyo ngororano ihebuje. Yanditse agira ati “ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera [“mukaba mushinze imizi,” NW] mu kuri” (2 Petero 1:12). Aha, Petero akoresha ijambo ry’Ikigiriki ste·riʹzo, ryahinduwemo ‘gushinga imizi,’ (NW ) ariko rikaba ryarahinduwemo ‘gukomeza,’ mu nama Yesu yahaye Petero mbere y’aho, agira ati “ukomeze bagenzi bawe” (Luka 22:32). Imikoreshereze y’iryo jambo, ishobora kumvikanisha ko Petero yibukaga inama ifite imbaraga yagiriwe n’Umwami we. Ubu noneho, Petero aragira ati “ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa, nkiri muri iyi ngando [umubiri wa kimuntu]; kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba.”—2 Petero 1:13, 14.
19. Ni ubuhe bufasha dukeneye muri iki gihe?
19 N’ubwo Petero yavuganye ubugwaneza ko abasomyi b’inzandiko ze ‘bashinze imizi mu kuri,’ (NW ), yabonaga ko kwizera kwabo kwashoboraga kurohama (1 Timoteyo 1:19). Kubera ko yari azi ko yari hafi yo gupfa, yakomeje abavandimwe be avuga ibintu bashoboraga kuzibuka nyuma y’aho, kugira ngo bakomeze gukomera mu buryo bw’umwuka (2 Petero 1:15; 3:12, 13). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, natwe dukeneye guhora twibutswa, kugira ngo dukomeze gushikama mu byo kwizera. Ntidushobora kwirengagiza gusoma Bibiliya buri gihe, icyigisho cya bwite no kujya mu materaniro y’itorero, abo twaba turi bo bose, cyangwa uko igihe twaba tumaze mu kuri cyaba kingana kose. Hari bamwe bashaka urwitwazo rwo kutajya mu materaniro, bavuga ko bananiwe cyane, cyangwa ko ngo mu materaniro bahora basubiramo ibintu bimwe, cyangwa se ko adakorwa mu buryo bwiza, ariko kandi, Petero yari azi ukuntu uwo ari we wese muri twe ashobora gutakaza ukwizera vuba, mu gihe yaba yiyiringiye.—Mariko 14:66-72; 1 Abakorinto 10:12; Abaheburayo 10:25.
Urufatiro Rutajegajega rwo Kwizera Kwacu
20, 21. Ni gute guhindura isura kwa Yesu, kwakomeje ukwizera kwa Petero hamwe n’abasomyi b’inzandiko ze, hakubiwemo natwe muri iki gihe?
20 Mbese, kwizera kwacu kwaba gushingiye ku migani yahimbanywe ubucakura? Petero asubiza atsindagiriza ati “burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye.” Petero, Yakobo na Yohana, bari kumwe na Yesu, ubwo bamubonaga mu iyerekwa ari mu bubasha bwa Cyami. Petero asobanura agira ati “yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.”—2 Petero 1:16-18.
21 Igihe Petero, Yakobo na Yohana babonaga iryo yerekwa, nta gushidikanya ko Ubwami bwabaye ikintu nyakuri kuri bo! Petero aragira ati “nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho.” Ni koko, abasoma urwandiko rwa Petero, hakubiwemo natwe muri iki gihe, bafite impamvu zikomeye zo kwita ku buhanuzi bwerekeranye n’Ubwami bw’Imana. Ni mu buhe buryo tugomba kubwitaho? Petero asubiza agira ati “[nk’uko] itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.”—2 Petero 1:19; Daniyeli 7:13, 14; Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.
22. (a) Ni iki imitima yacu igomba gukomeza gukangurirwa? (b) Ni gute twita ku ijambo ry’ubuhanuzi?
22 Mu gihe twaba tutamurikiwe n’ijambo ry’ubuhanuzi, imitima yacu yacura umwijima. Ariko, kwitondera ijambo ry’ubuhanuzi byatumye imitima y’Abakristo ikomeza kuba maso, kugeza bukeye ubwo “inyenyeri yo mu ruturuturu,” ari yo Yesu Kristo, yabanduriraga mu ikuzo ry’Ubwami (Ibyahishuwe 22:16). Ni gute muri iki gihe twita ku magambo y’ubuhanuzi? Tubikora binyuriye mu kwiga Bibiliya, gutegura no kwifatanya mu materaniro, hamwe no ‘kuzirikana [ibyo twiga], kandi tukabihugukiramo’ (1 Timoteyo 4:15). Niba twifuza ko ijambo ry’ubuhanuzi ryatubera nk’itabaza rimurikira “ahacuze umwijima” (ni ukuvuga mu mutima wacu), tugomba kureka rikatugiraho ingaruka mu buryo bwimbitse—rikagira ingaruka ku byifuzo byacu, ibyiyumvo byacu, ibidushishikaza, hamwe n’intego zacu. Tugomba kuba abigishwa ba Bibiliya, kubera ko Petero asoza igice cya 1 agira ati “nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era.”—2 Petero 1:20, 21.
23. Ni iki igice cya mbere cyo muri 2 Petero cyateguriye abasomyi?
23 Mu gice kibimburira urwandiko rwe rwa kabiri, Petero adushishikariza mu buryo bukomeye gushikama ku byo kwizera kwacu kw’igiciro cyinshi. Ubu noneho, twiteguye gusuzuma ibibazo bikomeye bikurikiraho. Igice gikurikira kizibanda ku gice cya 2 cya 2 Petero, aho iyo ntumwa yibanda ku kibazo cy’ingorabahizi gihereranye n’imyifatire y’ubwiyandarike yari yaracengeye mu matorero.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki Petero atsindagiriza akamaro ko kugira ubumenyi nyakuri?
◻ Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye ingeso nziza ziza mu mwanya wa mbere mu rutonde rw’imico igomba kongerwa ku kwizera?
◻ Kuki buri gihe Petero yabaga yiteguye kugira ibyo yibutsa abavandimwe be?
◻ Ni uruhe rufatiro rutajegajega rwo kwizera kwacu duhabwa na Petero?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Intege nke za Petero ntizigeze zituma areka ukwizera kwe