Izere Amasezerano y’Imana
‘ [Yehova Imana] yaduhaye ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane.’—2 PETERO 1:4.
1. Ni iki kidushoboza kugira ukwizera nyakuri?
YEHOVA ashaka ko twizera ibyo yasezeranije. Ariko kandi, ‘ukwizera ntigufitwe na bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Uwo muco ni imbuto y’umwuka wera w’Imana, cyangwa imbaraga zayo (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, abayoborwa n’umwuka wa Yehova ni bo bonyine bashobora kugira ukwizera.
2. Ni gute intumwa Pawulo isobanura “ukwizera”?
2 Ariko se, ukwizera ni iki? Intumwa Pawulo ikwita ‘ikiduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.’ Ibihamya by’iby’ukuri tutareba biba bishyitse ku buryo ukwizera kuba gufite agaciro gahwanye na byo. Nanone kandi, ukwizera kuvugwaho ko ari “ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba” bitewe n’uko abafite uwo muco baba bafite icyemezo kibahamiriza ko ibintu byose byasezeranijwe na Yehova Imana byizewe nta shiti ku buryo ari nk’aho byamaze gusohora.—Abaheburayo 11:1.
Ukwizera n’Amasezerano ya Yehova
3. Mu gihe Abakristo basizwe bari kugira ukwizera, byari kubagendekera bite?
3 Kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba kwizera ibyo yasezeranije. Ibyo intumwa Petero yabigaragaje mu rwandiko rwe rwa kabiri rwahumetswe rwanditswe ahagana mu wa 64 w’igihe cyacu. Yavuze ko mu gihe bagenzi be b’Abakristo basizwe bari kugira ukwizera, bari kuzabona ugusohozwa kw’ibyo Imana “yasezeranije by’igiciro cyinshi.” Ibyo byari gutuma ‘bafatanya na kamere y’Imana’ bakaraganwa na Yesu Kristo mu Bwami bwo mu ijuru. Ku bwo kwizera n’ubufasha bwa Yehova Imana, bavuye mu bubata bw’akamenyero n’ibikorwa by’iyi si yanduye (2 Petero 1:2-4). Tekereza gato! Muri iki gihe, abafite ukwizera nyakuri na bo bagira umudendezo nk’uwo utagereranywa.
4. Ni iyihe mico twagombye kongera ku kwizera kwacu?
4 Kwizera ibyo Yehova yasezeranyije no kumushimira umudendezo yaduhaye byagombye kudutera gukora ibishoboka byose kugira ngo tube Abakristo b’intangarugero. Petero yaravuze ati “ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana; kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo” (2 Petero 1:5-7). Bityo rero, Petero aduha urutonde rw’ibyo tugomba kuzirikana. Nimucyo dusuzume iyo mico.
Ibice by’Ingenzi Bigize Ukwizera
5, 6. Ingeso nziza ni iki, kandi ni gute dushobora kuzongera ku kwizera kwacu?
5 Petero yavuze ko ingeso nziza, kumenya, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe, n’urukundo, bigomba kungikanywa hanyuma bikiyongera ku kwizera kwacu. Tugomba gushyiraho imihati ikomeye kugira ngo dutume iyo mico iba ibice by’ingenzi bigize ukwizera kwacu. Urugero, kugira ingeso nziza si umuco twagaragaza ukwawo utari hamwe no kwizera. Umwanditsi umwe w’inkoranyamagambo witwa W. E. Vine agaragaza ko muri 2 Petero 1:5 “kugira ingeso nziza byongerwaho ari nk’umuco w’ingenzi kugira ngo umuntu agire ukwizera.” Buri muco wose mu yindi yavuzwe na Petero na wo ugomba kuba mu bigize ukwizera kwacu.
6 Mbere na mbere, ingeso nziza tugomba kuzongera ku kwizera kwacu. Kuba umunyangeso nziza, ni ugukora ibyiza mu maso y’Imana. Hano ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ingeso nziza,” ubuhinduzi bumwe bukoresha “ineza” (New International Version; The Jerusalem Bible; Today’s English Version). Ingeso nziza zituma twirinda gukora ibibi cyangwa kugirira nabi bagenzi bacu (Zaburi 97:10). Zinadusunikira kugira ubutwari mu kugirira abandi neza mu by’umwuka, mu by’umubiri no mu byiyumvo.
7. Kuki ukwizera kwacu n’ingeso nziza tugomba kubyongeraho ubumenyi?
7 Kuki Petero adutera inkunga yo kongera ubumenyi ku kwizera kwacu no ku ngeso nziza zacu? Kubera ko ukwizera kwacu guhora guhanganye n’ibigeragezo, dukeneye ubumenyi kugira ngo dushobore gutandukanya icyiza n’ikibi (Abaheburayo 5:14). Twongera ubumenyi bwacu binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, ku kamenyero tugira mu gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana hamwe n’ubwenge bw’ingirakamaro mu mibereho yacu ya buri munsi. Ubwo bumenyi butuma dukomeza kugira ukwizera kandi tugakomeza gukora ibyiza mu gihe turi mu bigeragezo.—Imigani 2:6-8; Yakobo 1:5-8.
8. Kwirinda ni iki, kandi ni irihe sano gufitanye no kwihangana?
8 Ikizadufasha guhangana n’ibigeragezo dufite ukwizera, ni uko ubumenyi bwacu tugomba kubwongeraho ukwirinda. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwirinda,” risobanura kugira ubushobozi bwo kwishobora ubwacu. Iyo mbuto y’umwuka w’Imana ituma dushobora kwifata mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Nidukomeza kugira ukwirinda, tuzakongeraho kwihangana. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwihangana,” risobanura ugushikama kurangwamo ubutwari, aho gucogora no kwiheba mu gihe duhanganye n’ibigeragezo tudashobora guhunga. Ibyishimo Yesu yari yarashyizwe imbere ni byo byatumye yihanganira igiti cy’umubabaro (Abaheburayo 12:2). Imbaraga zitangwa n’Imana hamwe no kwihangana, bikomeza ukwizera kwacu kandi bigatuma dushobora kwishima mu gihe turi mu mibabaro, tukananira ibitwoshya kandi ntitube twadohoka mu gihe dutotejwe.—Abafilipi 4:13.
9. (a) Kubaha Imana ni iki? (b) Kuki ukubaha Imana kwacu tugomba kukongeraho gukunda abavandimwe? (c) Ni gute gukunda abavandimwe dushobora kubyongeraho urukundo?
9 Ukwihangana kwacu tugomba kukongeraho kubaha Imana—ni ukuvuga kuramya, gusenga no gukorera Yehova. Uko tuzagenda twubaha Imana kandi tukibonera ibyo Imana igirira ubwoko bwayo, ni na ko ukwizera kwacu kuzagenda gukura. Ariko kandi, kugira ngo turangweho kubaha Imana, tugomba no gukunda abavandimwe. Koko rero, ‘udakunda mwene Se yabonye, ntabasha gukunda Imana atabonye’ (1 Yohana 4:20). Imitima yacu yagombye kudusunikira kugaragariza abandi bagaragu ba Yehova urukundo nyakuri, kandi tugahora tubashakira icyatuma bamererwa neza (Yakobo 2:14-17). Ariko se, kuki dusabwa kongera urukundo ku rukundo rwa kivandimwe? Uko bigaragara, Petero yashakaga kuvuga ko tugomba kugaragariza abantu bose urukundo, aho kurugaragariza abavandimwe bacu bonyine. Urwo rukundo rugaragarira cyane cyane mu kubwiriza ubutumwa bwiza no gufasha abantu mu by’umwuka.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
Ingaruka Zitandukanye
10. (a) Ingeso nziza, ubumenyi, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe n’urukundo, nitubyongeraho ukwizera kwacu, tuzifata dute? (b) Mu gihe uwiyita Umukristo abuze iyo mico, bigenda bite?
10 Ukwizera kwacu nitukongeraho ingeso nziza, ubumenyi, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe, n’urukundo ku kwizera kwacu, tuzatekereza, tuvuge kandi dukore ibintu mu buryo bwemerwa n’Imana. Ibinyuranye n’ibyo, mu gihe umuntu wiyita Umukristo atagaragaza iyo mico, ahinduka impumyi mu buryo bw’umwuka. “Afunga amaso imbere y’umucyo” uturuka ku Mana kandi akibagirwa ko yejejweho ibyaha yari yarakoze (2 Petero 1:8-10; 2:20-22). Ntitugatezuke na rimwe muri ubwo buryo ngo tureke kwizera amasezerano y’Imana.
11. Ni iki twakwiringira ku ndahemuka zasizwe?
11 Abakristo b’indahemuka basizwe, bizera amasezerano ya Yehova kandi bakihatira gutuma uguhamagarwa kwabo no gutoranywa kwabo kurushaho guhama. N’ubwo bashobora guhura n’ibisitaza mu nzira yabo, dushobora kwiringira ko bagaragaza imico y’Imana. Ku bantu b’indahemuka basizwe, ibyo ‘bizabahesha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo’ binyuriye ku muzuko wabo w’ubuzima bw’umwuka mu ijuru.—2 Petero 1:11.
12. Ni gute twasobanukirwa amagambo ari muri 2 Petero 1:12-15?
12 Petero yiyumvagamo ko ari hafi yo gupfa kandi yiringiraga ko amaherezo yari kuzurwa agahabwa ubugingo bwo mu ijuru. Ariko, igihe cyose yari kuba akiri muri “iyi ngando”—ni ukuvuga umubiri we wa kimuntu—yageragezaga kubaka ukwizera kwa bagenzi be bahuje ukwizera kandi akabakangurira kwibuka ibisabwa kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana. Nyuma y’urupfu rwe, abavandimwe na bashiki be bo mu buryo bw’umwuka, bashoboraga gukomeza ukwizera kwabo bibuka amagambo ye.—2 Petero 1:12-15.
Kwizera Ijambo ry’Ubuhanuzi
13. Ni gute Imana yatanze ubuhamya bukomeza ukwizera ku bihereranye n’ukuza kwa Kristo?
13 Imana ubwayo yatanze ubuhamya bukomeza ukwizera kwacu ku bihereranye n’ukuza kwa Yesu kudashidikanywa “afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi” (Matayo 24:30; 2 Petero 1:16-18). Abatambyi b’abapagani bavugaga inkuru z’ibinyoma zidafite gihamya ku mana zabo, na ho Petero, Yakobo na Yohana bo bari bariboneye n’amaso yabo ubwiza bwa Yesu mu gihe yahinduraga isura (Matayo 17:1-5). Bamubonye afite ikuzo kandi biyumvira ijwi ry’Imana ubwayo yiyemerera ko Yesu ari Umwana Wayo ukundwa. Bityo rero, uko kumwemera n’uko kuboneka arabagirana, byari gihamya cyemeza ko Kristo yahawe icyubahiro n’ikuzo. Aho hantu hashobora kuba hari ku manga y’Umusozi wa Herumoni, iryo yerekwa ryatumye Petero ahita “umusozi wera.”—Gereranya no Kuva 3:4, 5.
14. Ni gute uguhindura isura kwa Yesu gushobora kugira icyo kongera ku kwizera kwacu?
14 Ni gute guhindura isura kwa Yesu gushobora kugira icyo kongera ku kwizera kwacu? Petero yaravuze ati “nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurika ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu” (2 Petero 1:19). Uko bigaragara, nta bwo “ijambo ry’ubuhanuzi” rikubiyemo ubuhanuzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo buhereranye na Mesiya gusa, ahubwo hakubiyemo n’amagambo yavuzwe na Yesu y’uko yari kuzaza “afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.” Ni gute ijambo ‘ryarushijeho gukomera’ rikomejwe no guhindura isura kwa Yesu? Ibyo byerekeye ku ijambo ry’ubuhanuzi rihereranye no kuza kwa Kristo afite ikuzo n’ububasha bwa Cyami.
15. Kwitondera ijambo ry’ubuhanuzi bikubiyemo iki?
15 Kugira ngo dukomeze ukwizera kwacu, tugomba kwitondera ijambo ry’ubuhanuzi. Ibyo bikubiyemo no kwiga iryo jambo, kurisuzuma mu gihe cy’amateraniro ya Gikristo, no gushyira mu bikorwa inama zaryo (Yakobo 1:22-27). Tugomba kureka rikatubera “itabaza rimurikira ahacuze umwijima,” kandi rikamurikira imitima yacu (Abefeso 1:18). Ubwo ni bwo rizatuyobora kugeza ubwo “inyenyeri yo mu ruturuturu,” cyangwa ‘inyenyeri yaka yo mu ruturuturu,’ ari yo Yesu Kristo, yigaragaza ifite ikuzo (Ibyahishuwe 22:16). Uko guhishurwa kuzaba ari ukurimbuka ku batizera n’imigisha ku bamwizera.—2 Abatesalonike 1:6-10.
16. Kuki dushobora kwizera ko ubuhanuzi buhereranye n’ibyasezeranyijwe byose buri mu Ijambo ry’Imana buzasohozwa?
16 Abahanuzi b’Imana ntibari abantu bisanganiwe ubushishozi gusa baba barahanuraga ibintu birangwamo ubwenge, kuko Petero yavuze ati “nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era” (2 Petero 1:20, 21). Urugero, Dawidi yaravuze ati “umwuka w’Uwiteka [w]avugiye muri jye” (2 Samweli 23:1, 2). Pawulo na we yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Ubwo abahanuzi b’Imana bahumekewe binyuriye ku mwuka wayo, dushobora guhamya dufite icyizere ko ibyasezeranijwe byose mu Ijambo ryayo bizasohora.
Bizeraga Amasezerano y’Imana
17. Ni irihe sezerano ryari urufatiro rw’ukwizera kwa Abeli?
17 Amasezerano ya Yehova yari urufatiro rwo kwizera kw’ ‘igicu [kinini]’ cy’abahamya babayeho mbere y’Ubukristo (Abaheburayo 11:1–12:1). Urugero, Abeli yizeraga isezerano ry’Imana rihereranye n’ “urubyaro” rwari kuzajanjagura umutwe w’ “inzoka.” Ibyo byagaragajwe n’ugusohozwa kw’igihano Imana yari yarahaye ababyeyi ba Abeli. Hanze ya Edeni, Adamu n’umuryango we baryaga umutsima babanje gututubikana mu maso bitewe n’uko ubutaka bwari bwaravumwe maze bukameraho imikeri n’ibitovu. Birashoboka ko Abeli yari yariboneye ko ukwifuza kwa Eva kwahereraga ku mugabo we kandi akabona uko Adamu yamutwazaga igitugu. Nta gushidikanya ko Eva yaba yaravuze ibihereranye n’ububabare bwe bwo gutwita. Kandi inzira yajyaga mu busitani bwa Edeni yari irinzwe n’abakerubi n’inkota yaka umuriro (Itangiriro 3:14-19, 24). Ibyo byose byari bigize ‘ibyo tutareba byahamirizaga’ Abeli ko ugucungurwa kwe kwari kunyurira mu Rubyaro rwasezeranyijwe. Abeli, abitewe no kwizera, yatambiye Imana igitambo gifite agaciro kuruta icya Kayini.—Abaheburayo 11:1, 4.
18, 19. Ni mu buhe buryo Aburahamu na Sara bagize ukwizera?
18 Abakambwe, nka Aburahamu, Isaka, na Yakobo, na bo bizeye amasezerano ya Yehova. Aburahamu yizeye isezerano ry’Imana ry’uko imiryango yose yo mu isi yari kuzabona umugisha binyuriye kuri we, kandi urwo rubyaro rwe rwari guhabwa igihugu (Itangiriro 12:1-9; 15:18-21). Umuhungu we Isaka n’umwuzukuru we Yakobo babaye “abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe.” Ukwizera kwa Aburahamu kwatumye aba “umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe,” kandi yategerezaga “umudugudu wubatswe ku mfatiro,” ari wo Bwami bw’Imana, akaba yari kuzazukira kuba mu isi mu gihe cy’ubutegetsi bwabwo (Abaheburayo 11:8-10). Mbese, nawe ufite ukwizera nk’uko?
19 Umugore wa Aburahamu, Sara, yari afite hafi imyaka 90 kandi yari yararengeje igihe cyo kubyara ubwo yizeraga isezerano ry’Imana kandi agahabwa ubushobozi bwo ‘gusama inda’ akabyara Isaka. Aburahamu wari ufite imyaka 100, akaba “yari ameze nk’intumbi” ku bihereranye no kubyara, amaherezo yaje ‘gukomokwaho n’abangana n’inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi.’—Abaheburayo 11:11, 12; Itangiriro 17:15-17; 18:11; 21:1-7.
20. N’ubwo abantu ba kera batigeze babona ugusohozwa kuzuye kw’ibyo Imana yari yarabasezeranyije, ni iki bakoze?
20 Abakambwe b’indahemuka bo mu gihe cya kera bapfuye batabonye ugusohozwa kuzuye kw’ibyo Imana yari yarabasezeranyije. Nyamara, “[ibintu byari byarasezeranyijwe] babiroraga biri kure cyane, bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.” Mbere y’uko Igihugu cy’Isezerano cyegurirwa urubyaro rwa Aburahamu, habanje guhita ibisekuruza byinshi. Nyamara kandi, abo bakambwe bubahaga Imana bo mu gihe cya kera, bakomeje kwizera amasezerano ya Yehova mu mibereho yabo yose. Kubera ko batigeze na rimwe batakaza ukwizera, vuba hano bazazurwa kugira ngo babe ku isi mu buturo bwa hano ku isi bw’ “umudugudu” Imana yabateguriye, ari bwo Bwami bwa Mesiya (Abaheburayo 11:13-16). Mu buryo nk’ubwo, ukwizera gushobora gutuma dukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, kabone n’ubwo tutabona isohozwa ry’ako kanya ry’ibintu bihebuje yasezeranyije byose. Nanone kandi, ukwizera kuzadutera umwete wo kumvira Imana nk’uko Aburahamu yabigenje. Kandi nk’uko yasigiye urubyaro rwe umurage w’iby’umwuka, natwe dushobora gufasha abana bacu, kimwe n’abandi, kugira ngo bizere amasezerano y’igiciro cyinshi ya Yehova.—Abaheburayo 11:17-21.
Ukwizera Ni Ingenzi ku Bakristo
21. Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana muri iki gihe, ni iki agomba kwizera?
21 Birumvikana ko ukwizera gukubiyemo ibirenze kugira icyizere cy’uko ibyo Yehova yasezeranyije bizasohora. Mu mateka yose ya kimuntu, byagiye biba ngombwa ko abantu bizera Imana mu buryo bunyuranye kugira ngo bemerwe na yo. Pawulo yavuze ko ‘utizera bidashoboka ko anezeza [Yehova Imana]: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka’ (Abaheburayo 11:6). Kugira ngo umuntu yemerwe na Yehova muri iki gihe, agomba kwizera Yesu Kristo kandi akizera igitambo cy’incungu cyatanzwe n’Imana binyuriye kuri we (Abaroma 5:8; Abagalatiya 2:15, 16). Ibyo bihuje n’uko Yesu ubwe yabivuze agira ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”—Yohana 3:16, 36.
22. Ni iki cyasezeranyijwe kizasohozwa n’Ubwami bwa Mesiya?
22 Yesu afite uruhare runini mu gusohoza amasezerano y’Imana ahereranye n’Ubwami Abakristo basaba mu isengesho (Yesaya 9:6, 7; Daniyeli 7:13, 14; Matayo 6:9, 10). Nk’uko Petero yabigaragaje, igikorwa cya Yesu cyo guhindura isura cyahamije ukuri kw’ijambo ry’ubuhanuzi ryerekeye ukuza kwe afite ikuzo n’ububasha bwa Cyami. Ubwami bwa Mesiya buzasohoza irindi sezerano ry’Imana, kuko Petero yanditse agira ati “dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Ubuhanuzi nk’ubwo bwasohoye ubwo Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni, bongeraga kugarurwa mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 mbere y’igihe cyacu bayobowe n’umutware Zerubabeli hamwe n’umutambyi mukuru Yosuwa (Yesaya 65:17). Ariko kandi, Petero yavugaga iby’igihe cyari kuzaza, ubwo “ijuru rishya”—ari ryo Bwami bwa Mesiya bwo mu ijuru—ryari kuzategeka “isi nshya,” ni ukuvuga abantu bakiranuka bazaba bari kuri uyu mugabane w’isi.—Gereranya na Zaburi 96:1.
23. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma bihereranye n’ingeso nziza?
23 Kuba turi abagaragu ba Yehova kandi tukaba n’abigishwa b’Umwana we ukundwa Yesu Kristo, dutegerezanyije amatsiko isi nshya yasezeranyijwe n’Imana. Tuzi ko iri bugufi, kandi twizeye ko ibintu byose by’igiciro cyinshi Yehova yasezeranyije bizasohora. Kugira ngo tugende mu buryo bushimwa n’Imana, tugomba gukomeza ukwizera kwacu tukongeraho ingeso nziza, ubumenyi, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe n’urukundo.a Aho tugeze aha, dushobora kwibaza tuti, ni gute dushobora kugaragaza ingeso nziza? Kandi kuba abanyangeso nziza ni iyihe migisha bizatuzanira twe ubwacu hamwe n’abandi, cyane cyane bagenzi bacu b’Abakristo bizera amasezerano y’Imana?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ukwizera n’ingeso nziza byasuzumwe muri iyi nomero y’Umunara w’Umurinzi. Ubumenyi, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe, n’urukundo, bizasuzumwa mu nomero zitaha.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute “ukwizera” kwasobanuwe?
◻ Dukurikije 2 Petero 1:5-7, ni iyihe mico igomba kongerwa ku kwizera kwacu?
◻ Ni gute uguhindura isura kwa Yesu gushobora kugira icyo kongera ku kwizera kwacu?
◻ Ni izihe ngero zo kwizera twasigiwe na Abeli, Aburahamu, Sara n’abandi bo mu bihe bya kera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Mbese, uzi ukuntu uguhindura isura kwa Yesu gushobora kugira icyo kongera ku kwizera k’umuntu?