-
Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku ManaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
1. Niba Bibiliya yaranditswe n’abantu, kuki tuvuga ko ari Ijambo ry’Imana?
Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40, mu gihe k’imyaka 1.600, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugera mu mwaka wa 98. Abo bantu bayanditse bari bafite ibintu byinshi batandukaniyeho. Ariko ibyo banditse birahuza. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.) Ibyo banditse si ibitekerezo byabo, ahubwo “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera”a (2 Petero 1:21). Imana yakoresheje umwuka wera, ihumekera abantu, bandika ibitekerezo byayo.—2 Timoteyo 3:16.
-
-
Yehova ateye ate?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
4. Umwuka wera ni imbaraga z’Imana
Twe dukora imirimo itandukanye dukoresheje amaboko yacu. Yehova we akoresha umwuka wera. Bibiliya ivuga ko umwuka wera atari Imana ahubwo ko ari imbaraga zayo. Musome muri Luka 11:13 no mu Byakozwe 2:17, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Imana ‘izasuka’ umwuka wera ku bawusaba. None se ubwo umwuka wera ni Imana cyangwa ni imbaraga zayo? Sobanura.
Yehova akora ibintu bitangaje cyane akoresheje umwuka wera. Musome muri Zaburi ya 33:6 no muri 2 Petero 1:20, 21, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni nk’ibihe bintu Yehova yakoze akoresheje umwuka wera?
-