Dusobanukirwe intego y’igihano
UHITA utekereza iki iyo wumvise ijambo “igihano”? Ubundi igihano ni “uburyo bwo gutoza abantu kubaha amategeko cyangwa amahame ngengamuco, batayubaha bakabihanirwa.” N’ubwo atari byo bisobanuro byonyine byemewe, muri iki gihe abantu benshi bumva ko ikintu cyose gifitanye isano n’igihano ari kibi.
Bibiliya yo ariko isobanura ijambo igihano mu buryo bunyuranye n’ubwo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “mwana wanjye ntuhinyure igihano cy’Uwiteka” (Imigani 3:11). Ayo magambo ntiyerekeza ku gihano muri rusange, ahubwo yerekeza ku ‘gihano cy’Uwiteka,’ ni ukuvuga igihano gishingiye ku mahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Igihano nk’icyo ni cyo cyonyine kizana inyungu zo mu buryo bw’umwuka; ni na cyo umuntu ashobora kwifuza. Ibinyuranye n’ibyo, igihano gishingiye ku mitekerereze y’abantu kinyuranyije n’amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru, usanga akenshi kirengera kandi gishobora no guteza akaga. Ibyo birumvikanisha impamvu abantu benshi babona ko igihano ari kibi.
Kuki duterwa inkunga yo kwemera ko Yehova aducyaha? Mu Byanditswe, igihano kiva ku Mana kigaragaza urukundo Imana ikunda abantu bayo yaremye. Ni yo mpamvu Salomo yakomeje avuga ko “Uwiteka acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.”—Imigani 3:12.
Gucyaha no guhana bitandukaniye he?
Muri Bibiliya ijambo rihindurwamo igihano rifite ibisobanuro byinshi bitandukanye. Rishobora gusobanura kuyobora, kwigisha, gutoza, gucyaha, gukosora ndetse no guhana. Ariko kandi, buri gihe Yehova iyo acyaha abantu cyangwa iyo abahana, aba asunitswe n’urukundo, kandi aba afite intego yo kugirira neza abo acyaha. Yehova nta na rimwe acyaha abantu abakosora agamije gusa kubahana.
Ku rundi ruhande, ibihano Imana iha abantu si ko buri gihe biba bigamije kubakosora cyangwa kubigisha. Urugero, umunsi Adamu na Eva bakora icyaha, bahise batangira kugerwaho n’ingaruka z’uko basuzuguye. Yehova yabirukanye muri paradizo y’ubusitani bwa Edeni, kandi bagezweho n’ingaruka z’ukudatungana, uburwayi no gusaza. Nyuma y’imyaka amagana y’ubuzima bwuzuye imibabaro, bararimbutse burundu. Ibyo byose byari bikubiye mu gihano Imana yabahaye, ariko icyo nticyari kigamije kubacyaha byo kubakosora. Adamu na Eva bari bararenze ihaniro, kuko bakoze icyaha nkana kandi ntibicuze.
Mu zindi nkuru zivuga ibihano Yehova yatanze harimo Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, irimbuka rya Sodomu na Gomora, n’irimbuka ry’ingabo z’Abanyegiputa mu Nyanja Itukura. Ibyo bintu byakozwe na Yehova ntibyari bigamije kuyobora, kwigisha cyangwa gutoza ababikorewe. Intumwa Petero yanditse ku birebana n’ibyo bihano by’Imana avuga ko ‘itababariye isi ya kera, ahubwo ko yarokoranye Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure, kandi ko yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana.’—2 Petero 2:5, 6.
Ni mu buhe buryo ibyo bihano ‘byashyiriweho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana’? Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abatesalonike, yavuze ko muri iki gihe turimo ari bwo Imana izakoresha Umwana wayo Yesu Kristo, igahora “inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza.” Pawulo yongeyeho ati “bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose” (2 Abatesalonike 1:8, 9). Biragaragara rero ko igihano nk’icyo kitari icyo kwigisha cyangwa kugorora abagihawe. Nyamara ariko, iyo Yehova asabye abamusenga kwemera ko abahana, ntaba ashaka kuvuga igihano nk’icyo aha abanyabyaha batihana.
Birashishikaje kubona ko Bibiliya itavuga ko Yehova yihutira guhana gusa. Ahubwo ivuga kenshi ko ari umwigisha wuje urukundo utoza abantu yihanganye (Yobu 36:22; Zaburi 71:17; Yesaya 54:13). Ni koko, igihano Imana itanga igamije gukosora buri gihe gitanganwa urukundo no kwihangana. Iyo Abakristo basobanukiwe intego y’igihano, ubwo baba bari mu mimerere ikwiriye yo kwemera guhanwa no guhana mu buryo bukwiriye.
Uko ababyeyi buje urukundo bahana
Haba mu muryango cyangwa mu itorero rya Gikristo, ni ngombwa ko bose basobanukirwa intego y’igihano. Ibyo birareba cyane cyane abafite inshingano yo kuyobora, urugero nk’ababyeyi. Mu Migani 13:24 hagira hati “urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.”
Ababyeyi bakwiriye guhana bate? Bibiliya ibisobanura igira iti “namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Iyo nama yasubiwemo muri aya magambo ngo “ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.
Ababyeyi b’Abakristo basobanukiwe intego y’igihano ntibazasharirira abana babo. Ihame rivugwa muri 2 Timoteyo 2:24 rishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe ababyeyi bahana. Pawulo yaranditse ati “ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha.” Kugira umujinya bikabije, kubwira abantu ubakankamira, ubabwira amagambo y’ibitutsi cyangwa y’agasuzuguro, ntibigaragaza urukundo rw’uhana kandi nta n’ubwo bikwiriye mu buzima bw’Umukristo.—Abefeso 4:31; Abakolosayi 3:8.
Iyo ababyeyi bakosora abana babo ntibapfa kubaha gusa ibihano bahutiyeho. Abana benshi baba bakeneye kugirwa inama incuro nyinshi mbere y’uko bahindura imitekerereze yabo. Ku bw’ibyo, ababyeyi bagomba gufata igihe, bakihangana, kandi bagatekereza cyane ku buryo bahanamo abana babo. Bagomba guhora bibuka ko bagomba kurera abana babo ‘babahana, babigisha iby’Umwami.’ Ibyo bisaba kubatoza mu gihe cy’imyaka myinshi.
Abungeri b’Abakristo bahana mu bugwaneza
Ayo mahame ni na yo kandi agenga abasaza b’Abakristo. Kimwe n’abungeri buje urukundo, bakora uko bashoboye bagakomeza umukumbi bawigisha, bawuyobora bakanawucyaha iyo bibaye ngombwa. Ibyo byose babikora bazirikana intego nyayo y’igihano (Abefeso 4:11, 12). Baramutse bibanze gusa ku gutanga igihano, nta cyo baba bakoze uretse kurenganya uwakoze ikosa. Guhana ushingiye ku mahame y’Imana bikubiyemo ibirenze ibyo. Iyo abasaza basunitswe n’urukundo, bakurikirana uwo muntu kandi bakamufasha gushyira mu bikorwa inama bamuhaye. Kubera ko baba bamwitayeho by’ukuri, akenshi bashyiraho gahunda yo kuganira na we kenshi bamutera inkunga banamutoza.
Dukurikije inama iboneka muri 2 Timoteyo 2:25, 26, abasaza bagomba kwigisha mu “bugwaneza” kabone n’iyo abo bahana baba badahita bemera igihano. Uwo murongo ukomeza uvuga ko intego y’igihano ari ukugira ngo “ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri.”
Hari igihe biba ngombwa ko umunyabyaha udashaka kwihana acibwa mu itorero (1 Timoteyo 1:18-20). Icyo gikorwa kitajenjetse na cyo gishobora kubonwa ko ari ugucyaha, ko atari igihano gusa. Rimwe na rimwe, abasaza bihatira gusura abantu baciwe mu itorero ariko batagikora ibikorwa bibi. Iyo abasaza babasuye, bakora ibihuje n’intego nyayo y’igihano bakabereka intambwe bakwiriye gutera kugira ngo bagaruke mu itorero rya Gikristo.
Yehova ni umucamanza utunganye
Ababyeyi, abungeri b’Abakristo ndetse n’abandi Ibyanditswe byahaye uburenganzira bwo guhana, bagombye gufatana uburemere iyo nshingano. Ntibagombye kujya babona ko abandi barenze ihaniro. Kubera iyo mpamvu, ntibagombye na rimwe guhana basa n’abihorera cyangwa nk’abahana abanzi.
Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko Yehova ari we uzatanga igihano gikomeye kandi cya nyuma. Ni koko, Ibyanditswe bivuga ko “biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho!” (Abaheburayo 10:31). Ariko nta muntu n’umwe wagombye guhirahira ngo yigereranye n’Imana haba kuri iyo ngingo cyangwa no mu bindi. Ndetse nta n’umuntu n’umwe wagombye gutekereza ko biteye ubwoba kugwa mu maboko y’umubyeyi cyangwa y’umusaza mu itorero.
Yehova afite ubushobozi bwo kutagira aho abogamira mu buryo butunganye iyo ahana. Abantu bo ntibabishobora. Imana ishobora gusoma mu mutima ikamenya umuntu warenze ihaniro kandi wagombye no guhabwa igihano cya nyuma. Ariko abantu bo ntibashobora kubona ibintu nk’ibyo. Ni yo mpamvu iyo bibaye ngombwa guhana, ababifitiye uburenganzira bagombye buri gihe kubikora bagamije gukosora.
Twemere ko Yehova aduhana
Twese dukeneye ko Yehova aduhana (Imigani 8:33). Mu by’ukuri, twese twagombye kwifuza igihano gishingiye ku Ijambo ry’Imana. Iyo twize Ijambo ry’Imana, tuba dushobora kwemera igihano giturutse kuri Yehova binyuriye mu Byanditswe (2 Timoteyo 3:16, 17). Rimwe na rimwe ariko, Abakristo bagenzi bacu bashobora kuduhana. Gusobanukirwa neza impamvu baduhannye bizadufasha kubyemera tubishishikariye.
Intumwa Pawulo yariyemereye ati “nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro.” Hanyuma yongeyeho ati “ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). Kuba Yehova aduhana, bigaragaza urukundo rwinshi adufitiye. Twaba duhanwa cyangwa duhana, nimucyo tujye duhora tuzirikana impamvu Imana iduhana kandi twumvire inama y’ubwenge yo muri Bibiliya igira iti “ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke, ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.”—Imigani 4:13.
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Imana icira urubanza abanyabyaha batihana ikabaha igihano; ntibacyaha ishaka kubakosora
[Amafoto yo ku ipaji ya 22]
Abasaza, basunitswe n’urukundo, bamara igihe bakora ubushakashatsi kandi bafasha abakoze amakosa
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Ababyeyi barera abana babo mu rukundo kandi bihanganye ‘babahana, babigisha iby’Umwami wacu’