Igice cya 16
Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
1. Ni bintu ki usanga amadini menshi ahuje?
UMUKERARUGENDO warimo asura igihugu kimwe cyo mu Burasirazuba, yatangajwe n’imigenzo yo mu rwego rw’idini yabonye mu rusengero rwa Budha. N’ubwo amashusho yari arimo atari aya Mariya cyangwa se aya Yesu, imigenzo myinshi yahabonye yasaga cyane n’iyo mu kiriziya cy’iwabo. Urugero, yabonye hakoreshwa za rozari ndetse banaririmba amasengesho. Hari n’abandi bagiye bibonera ko rwose iyo migenzo isa n’iy’iwabo. Haba mu Burasirazuba, haba mu Burengerazuba, uburyo abasenga bakoresha mu kugerageza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, cyangwa se ibindi bintu basenga, usanga bisa mu buryo butangaje.
2. Ni iki cyavuzwe ku isengesho, kandi se, ni kuki abantu benshi basenga?
2 Mu buryo bw’umwihariko, abantu benshi bagerageza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana bifashishije isengesho. Haje kuvugwa ko isengesho ari “uburyo umuntu akoresha kugira ngo abashe gushyikirana n’ikintu cyera—Imana, ibigirwamana, ahantu heza cyane cyangwa se imbaraga z’indengakamere.” (The New Encyclopædia Britannica) Icyakora nanone, mu gihe begera Imana binyuriye mu isengesho, bamwe baba barangamiye gusa inyungu bashobora kubikuramo. Urugero, hari umugabo wigeze kubaza umwe mu Bahamya ba Yehova ati “nunsengera se, ingorane mfite mu muryango wanjye, ku kazi, cyangwa se ibibazo byanjye by’uburwayi bizakemuka?” Uko bigaragara, uwo mugabo ni ko yabitekerezaga, nyamara ariko benshi bibonera ko basenga ariko ibibazo bafite ntibikemuke. Ku bw’ibyo rero, twakibaza tuti ‘none se, ni kuki twagombye kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana?’
IMPAMVU TUGOMBA KUGIRANA IMISHYIKIRANO YA BUGUFI N’IMANA
3. Ni nde tugomba kwerekezaho amasengesho yacu, kandi kuki?
3 Isengesho si umugenzo utagira umumaro, ndetse nta n’ubwo ari uburyo bwo kwibonera inyungu gusa. Impamvu y’ingenzi ituma tugomba kwegera Imana ni ukugira ngo tugirane na yo imishyikirano ya bugufi. Ku bw’ibyo rero, amasengesho yacu agomba kwerekezwa kuri Yehova Imana. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yagize ati “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose” (Zaburi 145:18). Yehova adutumirira kugirana na we imishyikirano irangwamo amahoro (Yesaya 1:18). Abitabira uko gutumirwa baba bahuje n’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye.” Kubera iki? Kubera ko abagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana bazagerwaho n’umunezero nyakuri n’amahoro yo mu mutima.—Zaburi 73:28.
4, 5. (a) Ni kuki ari iby’ingenzi gusenga Imana? (b) Ni mishyikirano bwoko ki dushobora kugirana n’Imana tubinyujije mu isengesho?
4 Ni kuki se twasenga Imana tuyisaba ubufasha kandi iba ‘izi ibyo dukeneye mbere yuko tuyisaba’ (Matayo 6:8; Zaburi 139:4)? Isengesho rigaragaza ko twizera Imana kandi ko tuyibona ko ari yo Soko yo “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17; Abaheburayo 11:6). Yehova yishimira amasengesho yacu (Imigani 15:8). Yishimira kumva amagambo tuvuga atuvuye ku mutima agaragaza ugushimira kandi amusingiza, mbese nk’uko se w’umwana yishimira kumva umwana we muto amubwira amagambo yo kumushimira avanye ku mutima (Zaburi 119:108). Iyo se n’umwana bafitanye imishyikirano myiza, icyo gihe bashyikirana mu buryo burangwamo igishyuhirane. Umwana iyo akunzwe yishimira kuvugisha se. Ibyo ni na ko biri ku bihereranye n’imishyikirano dufitanye n’Imana. Niba koko twishimira ibyo twiga kuri Yehova ndetse tukanishimira urukundo yatugaragarije, tuzagira icyifuzo gikomeye cyo kugira icyo tumubwira binyuriye mu isengesho.—1 Yohana 4:16-18.
5 Mu gihe twegera Imana Isumba Byose, tugomba kurangwaho ukubaha, n’ubwo atari ngombwa guhangayikishwa birenze urugero n’amagambo dukoresha (Abaheburayo 4:16). Buri gihe tuba dushobora kugera kuri Yehova. Kandi mbega ukuntu ari iby’igikundiro kuba dushobora ‘gusuka ibiri mu mitima yacu’ ku Mana binyuriye mu isengesho (Zaburi 62:8)! Kwishimira Yehova bituma tugirana na we imishyikirano irangwamo igishyuhirane, mbese nk’iyo Aburahamu yari afite ubwo yari incuti y’Imana (Yakobo 2:23). Icyakora, mu gihe dusenga Umutware w’Ikirenga w’isi n’ijuru, tugomba kuzuza ibyo asaba kugira ngo tumwegere.
IBISABWA KUGIRA NGO UMUNTU AGIRANE IMISHYIKIRANO YA BUGUFI N’IMANA
6, 7. N’ubwo Imana itadusaba amafaranga kugira ngo yumve amasengesho yacu, ni iki idusaba igihe dusenga?
6 Mbese, haba hakenewe amafaranga kugira ngo tubashe kwegera Imana? Abantu benshi baha abayobozi b’amadini amafaranga kugira ngo babasengere. Hari ndetse n’abibwira ko uko batanga impano nyinshi ari ko amasengesho yabo agenda arushaho kumvwa. Nyamara, Ijambo ry’Imana ntirivuga ko ari ngombwa gutanga amafaranga kugira ngo tubashe kwegera Yehova binyuriye mu isengesho. Inyungu zo mu buryo bw’umwuka kimwe n’imigisha ikomoka ku mishyikirano tugirana na we binyuriye mu isengesho, bitangwa nta kiguzi.—Yesaya 55:1, 2.
7 None se, ni iki gisabwa? Umutima uboneye ni kimwe mu bintu by’ingenzi (2 Ngoma 6:29, 30; Imigani 15:11). Tugomba kwizera Yehova Imana mu mitima yacu kubera ko ari we ‘wumva ibyo asabwa’ akaba n’‘ugororera abamushaka’ (Zaburi 65:2; Abaheburayo 11:6). Tugomba nanone kugira umutima wicisha bugufi (2 Abami 22:19; Zaburi 51:17). Muri umwe mu migani ye, Yesu Kristo yerekanye ko ubwo umukoresha w’ikoro umwe wicishaga bugufi kandi warangwagaho umutima woroheje yegeraga Imana, yagaragaye ko akiranuka kurusha umufarisayo w’umwibone (Luka 18:10-14). Mu gihe twegera Imana mu isengesho, tugomba kwibuka ko “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima [ari] ikizira k’Uwiteka.”—Imigani 16:5.
8. Niba twifuza ko Imana isubiza amasengesho yacu, ni iki tugomba kwiyambura?
8 Niba twifuza ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kwiyeza maze tukitarura imyifatire irangwamo icyaha. Igihe umwigishwa Yakobo yateraga abandi inkunga yo kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, yongeyeho ati “yemwe banyabyaha, nimukarabe: namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima” (Yakobo 4:8). Ndetse n’inkozi z’ibibi zishobora kugirana na Yehova imishyikirano irangwamo amahoro ziramutse zicujije maze zikareka inzira z’imibereho zagenderagamo (Imigani 28:13). Ntidushobora kwemerwa na Yehova niba turyarya duhamya ko twiyejeje mu buryo bw’umwuka. Ijambo ry’Imana rigira riti “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi.”—1 Petero 3:12.
9. Ni nde tugomba kunyuraho mu gihe twegera Yehova, kandi kuki?
9 Bibiliya igira iti “nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure” (Umubwiriza 7:20). Ku bw’ibyo rero, wakwibaza uti ‘none se, ni gute dushobora kwegera Yehova Imana?’ Bibiliya isubiza igira iti “nihagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka” (1 Yohana 2:1). N’ubwo turi abanyabyaha, dushobora kwegera y’Imana tudatinya binyuriye kuri Yesu Kristo, wapfuye kugira ngo atubere incungu (Matayo 20:28). We wenyine ni we nzira dushobora kunyuramo kugira ngo twegere Yehova Imana (Yohana 14:6). Ntitugomba kwibwira ko igitambo cy’incungu cya Yesu kitwozaho ibyaha byose n’ubwo twagira akamenyero ko gukora icyaha ku bushake (Abaheburayo 10:26). Icyakora, nidukora ibyo dushoboye byose kugira ngo twirinde ikibi, maze wenda rimwe na rimwe tugacikwa, dushobora kwicuza maze tugasaba Imana imbabazi. Mu gihe tumwegereye dufite umutima wicisha bugufi, azatwumva.—Luka 11:4.
IBIHE BYO KUGANIRA N’IMANA
10. Ku bihereranye n’isengesho, ni gute dushobora kwigana Yesu, kandi se ni mu bihe bihe dushobora gusenga mu bwiherero?
10 Yesu Kristo yahaga agaciro gakomeye imishyikirano yari afitanye na Yehova. Ku bw’ibyo rero, Yesu yateganyaga igihe cyo kuganira n’Imana binyuriye mu isengesho yiherereye (Mariko 1:35; Luka 22:40-46). Byaba byiza twigannye urugero rwa Yesu maze tugasenga Imana buri gihe (Abaroma 12:12). Birakwiye gutangira umunsi n’isengesho, kandi na mbere yo kujya kuryama, dushobora gushimira Yehova imirimo twabashije gukora uwo munsi. Ku manywa na bwo, iyemeze kwegera Imana “iteka” (Abefeso 6:18). Ndetse dushobora no gusenga bucece mu mutima wacu, tuzi ko Yehova ashobora kutwumva. Kuganira n’Imana mu bwiherero bidufasha gushimangira imishyikirano dufitanye na yo, kandi gusenga Yehova buri munsi, bituma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na we.
11. (a) Ni kuki imiryango igomba gusengera hamwe? (b) Iyo uvuze ngo “Amen” nyuma y’isengesho biba bisobanura iki?
11 Nanone kandi, Yehova yumva amasengesho agezwaho n’abantu bari mu matsinda (1 Abami 8:22-53). Dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana twese uko tugize umuryango, umutware w’urugo akaba ari we uyobora isengesho. Ibyo bituma umurunga uhuza umuryango urushaho gukomera, maze uko abakiri bato bagenda bumva ababyeyi babo basenga Imana bicishije bugufi, akaba ari ko bagenda babona Yehova nk’umuntu nyawe koko. None se bite iyo hari umuntu uhagarariye itsinda runaka mu isengesho, mbese nko mu gihe cy’amateraniro y’Abahamya ba Yehova? Niba natwe turi muri iryo tsinda, tugomba gutega amatwi isengesho kugira ngo nirirangira dushobore kuvuga n’umutima wose tuti “Amen,” bisobanura ngo “bibe bityo.”—1 Abakorinto 14:16.
AMASENGESHO YEHOVA YUMVA
12. (a) Ni kuki Imana idasubiza amasengesho amwe n’amwe? (b) Ni kuki tutagomba kwibanda gusa ku byo dukeneye bya bwite mu gihe dusenga?
12 Bamwe bashobora kumva ko Imana idasubiza amasengesho yabo n’ubwo baba bayisenga babinyujije kuri Kristo. Nyamara, intumwa Yohana yagize iti ‘iratwumva, iyo dusabye ikintu nk’uko [Imana] ishaka’ (1 Yohana 5:14). Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa gusaba ibihuje n’ubushake bw’Imana. Kubera ko ihangayikishwa n’uko tumererwa neza mu buryo bw’umwuka, ikintu cyose gifitanye isano n’imibereho yacu yo mu by’umwuka, ni ingingo dukwiye kuba twashyira mu masengesho yacu. Tugomba kurwanya ibigeragezo bidusunikira kwibanda gusa ku bintu dukeneye mu buryo bw’umubiri. Urugero, n’ubwo bikwiye gusaba ubushishozi n’imbaraga zo guhangana n’uburwayi, nta bwo imihangayiko mu bihereranye n’ubuzima igomba gupfukirana inyungu z’iby’umwuka (Zaburi 41:1-3). Amaze kumenya ko ahangayikishwa birenze urugero n’ubuzima bwe, Umukristokazi umwe yasabye Yehova ubufasha bwo kugira imyifatire ikwiye ku burwayi bwe. Ingaruka yabaye iy’uko ingorane z’ubuzima yari afite, zarushijeho kuba nto cyane ku buryo yumvise ahawe “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Icyifuzo yari afite cyo gufasha abandi mu buryo bw’umwuka cyariyongereye, maze aba umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose.
13. Nk’uko bivugwa muri Matayo 6:9-13, ni bintu ki bikwiye kuba byashyirwa mu masengesho yacu?
13 None se, ni ibiki bigomba kuba bikubiye mu masengesho yacu kugira ngo Yehova yishimire kuyumva? Yesu Kristo yigishije abigishwa be uburyo bwo gusenga. Mu isengesho ntangarugero rye ryanditse muri Matayo 6:9-13, yatanze ingero z’ibintu tugomba gushyira mu buryo bukwiye mu isengesho. Ni ikihe kintu cy’ingenzi tugomba gushyira mu masengesho yacu? Izina rya Yehova Imana n’intego z’Ubwami ni byo bigomba kuza mu mwanya w’ibanze. Gusaba ibyo dukenera by’umubiri na byo birakwiye. Nanone kandi, ni iby’ingenzi gusaba imbabazi z’ibicumuro byacu no gukizwa ibigeragezo n’umubi ari we Satani Umwanzi. Yesu ntiyashakaga ko turirimba iryo sengesho cyangwa se ngo turisubiremo hato na hato, turisubiramo tutanatekereza ku cyo risobanura (Matayo 6:7). None se haba imishyikirano bwoko ki mu gihe umwana akoresha buri gihe amagambo amwe iyo ashatse kugira icyo abwira se?
14. Uretse gusaba, ni ayahe masengesho yandi tugomba kuvuga?
14 Uretse amasengesho yo gusaba cyangwa se ayo kwinginga, tugomba no kuvuga amasengesho yo gusingiza n’ayo gushimira (Zaburi 34:1; 92:1; 1 Abatesalonike 5:18). Dushobora nanone gusenga dusabira abandi. Amasengesho azirikana abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bababazwa cyangwa se batotezwa, agaragaza ko tubitayeho, kandi Yehova yishimira kutwumva mu gihe tugaragaza ko tubazirikana (Luka 22:32; Yohana 17:20; 1 Abatesalonike 5:25). Koko rero, intumwa Pawulo yanditse igira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
NTUKADOHOKE KU ISENGESHO
15. Ni iki tugomba kwibuka iyo tubona amasengesho yacu asa n’aho adasubizwa?
15 N’ubwo urimo ugenda wunguka ubumenyi buhereranye n’Imana, ushobora kumva ko rimwe na rimwe amasengesho yawe adasubizwa. Ibyo birashoboka kubera ko wenda atari cyo gihe Imana ibona gikwiye kugira ngo isubize isengesho runaka (Umubwiriza 3:1-9). Yehova ashobora kureka imimerere runaka ikomeza kubaho igihe runaka, ariko rero asubiza amasengesho kandi azi igihe gikwiye kugira ngo ayasubize.—2 Abakorinto 12:7-9.
16. Ni kuki tugomba kudacogora ku isengesho, kandi se kubigenza dutyo bigira iyihe ngaruka ku mishyikirano dufitanye n’Imana?
16 Gusenga kwacu ubutadohoka kugaragaza uburyo duhangayikishijwe bivuye ku mutima n’ibyo tubwira Imana (Luka 18:1-8). Urugero, dushobora gusaba Yehova kugira ngo adufashe gutsinda intege nke runaka. Mu gukomeza kubisaba mu isengesho maze kandi tugakora ibihuje n’ibyo dusaba, tugaragaza dutyo ko tutaryarya. Mu byo dusaba, tugomba kugusha ku ngingo nyakuri y’ibyo dukeneye, kandi tukaba inyangamugayo. Tugomba cyane cyane kurushaho gusenga ubudacogora iyo duhanganye n’ibigeragezo (Matayo 6:13). Uko dukomeza gusenga kandi tukagerageza kunesha ibyo imbaraga z’icyaha zishaka kudusunikiramo, tuzibonera uburyo Yehova adufasha. Ibyo bizubaka ukwizera kwacu kandi bishimangire imishyikirano dufitanye na we.—1 Abakorinto 10:13; Abafilipi 4:13.
17. Tuzungukirwa dute no kugira akamenyero ko gusenga mu gukorera Imana?
17 Nidukomeza kwihingamo akamenyero ko gusenga mu murimo wera dukorera Yehova Imana, tuzagera ubwo dusobanukirwa ko tudakorera Imana tubikesheje imbaraga zacu bwite. Yehova ubwe ni we uduha imbaraga zo kumukorera (1 Abakorinto 4:7). Nitwemera ibyo bizadufasha kwicisha bugufi, kandi bizatuma imishyikirano dufitanye na we ikungahara (1 Petero 5:5, 6). Koko rero, dufite impamvu nyazo zo kudacogora ku isengesho. Amasengesho tuvuga tuyavanye ku mutima, kimwe n’ubumenyi bw’agaciro butwereka uburyo bwo kugirana imishyikirano ya bugufi na Data wo mu ijuru, bizatuma koko tugira imibereho ishimishije by’ukuri.
GUSHYIKIRANA NA YEHOVA SI UKUBOGAMA
18. Ni gute dushobora kumvira Imana?
18 Niba dushaka ko Imana yumva amasengesho yacu, tugomba gutega amatwi ibyo itubwira (Zekariya 7:13). Ntikitugezaho ubutumwa bwayo binyuriye ku bahanuzi bahumekewe n’Imana, kandi nanone birumvikana ko idakoresha uburyo bw’ubupfumu (Gutegeka 18:10-12). Ariko kandi, dushobora kumvira Imana twiga Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya (Abaroma 15:4; 2 Timoteyo 3:16, 17). Kimwe n’uko dushobora gukenera kwimenyereza kuryoherwa n’ibyo kurya dukunda, ni na ko duterwa inkunga yo ‘kwifuza amata y’umwuka adafunguye.’ Gerageza kwimenyereza kuryoherwa n’ibyo kurya by’umwuka usoma Ijambo ry’Imana buri munsi.—1 Petero 2:2, 3; Ibyakozwe 17:11.
19. Ni izihe nyungu twavana mu gutekereza mu buryo bwimbitse ku byo dusoma muri Bibiliya?
19 Tekereza ku byo usoma muri Bibiliya mu buryo bwimbitse (Zaburi 1:1-3; 77:11, 12). Ibyo bivuga ko ugomba gusesengura ibyo usomye. Ibyo wabigereranya no kuza ibyo kurya. Ushobora kuza ibyo kurya by’umwuka ugerageza guhuza ibyo usoma n’ibintu usanzwe uzi. Genzura uburyo ibyo usomye bigira ingaruka ku mibereho yawe, cyangwa se werekeze ku cyo bihishura ku mico ya Yehova n’imikorere ye. Bityo, binyuriye ku cyigisho cya bwite, ushobora kungukirwa n’ibyo kurya by’umwuka Yehova agabura. Ibyo bizatuma urushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana kandi binagufashe guhangana n’ingorane za buri munsi.
20. Ni gute kwifatanya mu materaniro ya Gikristo bidufasha kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana?
20 Ushobora nanone kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana utegera amatwi Ijambo ryayo ryigishwa mu materaniro ya Gikristo, kimwe n’uko Abisirayeli bategaga amatwi igihe babaga bateranye kugira ngo basomerwe mu ruhame Amategeko y’Imana. Abigishaga icyo gihe basobanuraga ibyo basomaga mu Mategeko, bityo bagafasha ababaga babateze amatwi gusobanukirwa no gusunikirwa gushyira mu bikorwa ibyo babaga bumvise. Ibyo byabazaniraga ibyishimo byinshi (Nehemiya 8:8, 12). Ngaho rero bigire akamenyero kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova (Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo bizagufasha gushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana mu mibereho yawe, kandi bizakuzanira ibyishimo. Kuba umwe mu bagize umuryango wa Gikristo wo ku isi yose ugizwe n’abavandimwe, bizagufasha gukomeza kuba hafi ya Yehova. Kandi nk’uko tuzabibona, ushobora kwibonera umutekano nyakuri mu bwoko bw’Imana.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Ni kuki wagombye kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova?
Ni bintu ki bimwe na bimwe bisabwa kugira ngo umuntu abashe kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana?
Ni bintu ki ushobora gushyira mu masengesho yawe?
Ni kuki ugomba kutadohoka ku isengesho?
Ni gute ushobora kumvira Yehova muri iki gihe?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 157]