Ni nde “Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho”?
YEHOVA Se w’Umwami wacu Yesu Kristo ni we Mana y’ukuri. Ni we Muremyi, ni we uha abamukunda ubuzima bw’iteka. Uko ni ko abantu benshi basoma Bibiliya kandi bakayizera basubiza ikibazo cyabajijwe mu mutwe w’iyi ngingo. Kandi koko, Yesu ubwe yarivugiye ati ‘ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.’—Yohana 17:3.
Icyakora, abanyamadini benshi basobanura ayo magambo mu buryo butandukanye. Amagambo aboneka mu mutwe w’iyi ngingo yavanywe muri 1 Yohana 5:20, mu gice cy’uwo murongo kigira kiti “turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.”
Abashyigikira inyigisho y’Ubutatu, bavuga ko ikinyazina nyereka “iyo” (houʹtos) cyerekeza ku izina rikibanjirije ari ryo Yesu Kristo. Bemeza ko Yesu ari “Imana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.” Icyakora, icyo gitekerezo gihabanye n’indi mirongo y’Ibyanditswe. Ikindi kandi, intiti nyinshi zemewe ntizemeranya n’icyo gitekerezo gishyigikira Ubutatu. Intiti yo muri Kaminuza ya Cambridge yitwa B. F. Westcott yaranditse iti “ubusanzwe iyo [icyo kinyazina houʹtos] gikoreshejwe akenshi ntikiba cyerekeza kuri ruhamwa byegeranye, ahubwo kiba cyerekeza kuri ruhamwa intumwa yabaga ifite mu bwenge. Bityo rero, intumwa Yohana mu bwenge bwe yatekerezaga kuri Se wa Yesu. Umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage witwa Erich Haupt yaranditse ati “umuntu agomba kureba niba [houʹtos] yo mu nyangingo ikurikiraho yerekeza kuri ruhamwa iyibanziriza byegeranye . . . cyangwa se niba yerekeza kuri ruhamwa bitegeranye yavuzwe mbere, ni ukuvuga Imana. . . . Kumva ko uwo mwandiko ugamije kwemeza ko hariho Imana imwe y’ukuri, bihuje neza n’umuburo ukurikiyeho wo kwirinda ibishushanyo bisengwa kuruta ko ugamije kwerekana ko Kristo ari Imana.”
Uretse ibyo kandi, hari n’igitabo gisesengura ikibonezamvugo cy’Isezerano Rishya mu Kigiriki cyanditswe n’Ikigo cy’i Roma cyigisha ibihereranye na Bibiliya kigira kiti “[ikinyazina Houʹtos] cyo ku murongo wa 18-20, cyerekeza rwose ku Mana iriho kandi y’ukuri, itandukanye n’imana zo mu bapagani (umurongo wa 21).”—A Grammatical Analysis of the Greek New Testament.
Incuro nyinshi, houʹtos ikunze guhindurwa ngo “iyo” cyangwa “uwo,” ntiyerekeza kuri ruhamwa byegeranye iyibanjirije.
Mu Byakozwe 7:18, 19 na ho habisobanura neza hagira hati ‘kugeza aho undi mwami yimiye muri Egiputa utazi Yosefu. Uwo [houʹtos] mwami agira uburiganya bwo kurimbura ubwoko bwacu, agirira ba sogokuruza nabi, abateshereza abana babo b’impinja kugira ngo batabaho.’ “Uwo” wakandamizaga Abayahudi si Yozefu ahubwo ni Farawo umwami wa Egiputa.
Iyo mirongo ihuza neza n’amagambo yavuzwe n’umuhanga w’Umugiriki witwa Daniel Wallace wavuze ku bihereranye n’ibinyazina nyereka byo mu Kigiriki agira ati “mu magambo akikije icyo kinyazina ijambo ryegeranye na cyo, si ryo buri gihe umwanditsi aba ashaka kwerekezaho.”
“Iy’ukuri”
Nk’uko intumwa Yohana yabyanditse, “Iy’ukuri” ni Yehova, Se wa Yesu Kristo. Ni we Muremyi akaba n’Imana y’ukuri yonyine. Intumwa Pawulo yagize ati “ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose” (1 Abakorinto 8:6; Yesaya 42:8). Indi mpamvu igaragaza ko Yehova ari we “Mana y’ukuri” ivugwa muri 1 Yohana 5:20, ni uko ari we Soko y’ukuri. Umwanditsi wa zaburi yise Yehova “Imana y’umurava” cyangwa y’ukuri, kubera ko ari Imana ikiranuka mu byo ikora byose kandi idashobora kubeshya (Zaburi 31:6; Kuva 34:6; Tito 1:2). Umwana yabwiye Se wo mu ijuru ati “ijambo ryawe ni ryo kuri.” Nanone kandi, ku bihereranye n’inyigisho ze, Yesu yagize ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye.”—Yohana 7:16; 17:17.
Nanone Yehova ni “ubugingo buhoraho.” Ni we Soko y’ubuzima, ni We ubutangaho impano binyuze kuri Kristo (Zaburi 36:10; Abaroma 6:23). Birashishikaje rero kuba Pawulo yaravuze ko Imana ‘igororera abayishaka.’ Imana yagororeye Umwana wayo imuzura mu bapfuye, kandi Data wa twese azaha ingororano y’ubuzima bw’iteka abamukorera n’umutima wabo wose.—Ibyakozwe 26:23; 2 Abakorinto 1:9.
Ku bw’ibyo se ni uwuhe mwanzuro twagombye gufata? Ni uko Yehova ari we wenyine “Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.” Ni we wenyine ukwiriye gusengwa n’abo yaremye nta kindi bamubangikanyije na cyo.—Ibyahishuwe 4:11.