IGICE CYO KWIGWA CYA 50
“Abapfuye bazazurwa bate?”
“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”—1 KOR 15:55.
INDIRIMBO YA 141 Impano y’ubuzima
INSHAMAKEa
1-2. Kuki Abakristo bose bagombye gushishikazwa n’iby’abazazuka bakajya kuba mu ijuru?
ABENSHI mu bakorera Yehova muri iki gihe, biringiye kuzabaho iteka ku isi. Ariko abasutsweho umwuka bakiri ku isi, bo bafite ibyiringiro byo kuzazuka bakajya mu ijuru. Abo Bakristo basutsweho umwuka bifuza cyane kumenya uko ubuzima buzaba bumeze igihe bazaba bari mu ijuru. Ariko se kuki abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bagombye kwifuza kumenya uko ubuzima bwo mu ijuru buzaba bumeze? Nk’uko turi bubibone, abazazuka bakajya kuba mu ijuru bazatuma n’abafite ibyiringiro byo kuba mu isi babona imigisha. Ubwo rero, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, twagombye gushishikazwa n’iby’abazazuka bakajya kuba mu ijuru.
2 Imana yasabye bamwe mu bigishwa ba Yesu ba mbere, kwandika ibirebana n’abazazuka bakajya kuba mu ijuru. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzaba tumeze ntikuragaragazwa. Tuzi ko igihe cyose izagaragara tuzamera nka yo” (1 Yoh 3:2). Bityo rero, Abakristo basutsweho umwuka ntibazi uko bizaba bimeze igihe bazaba bamaze kuzurwa bakajya mu ijuru, bafite imibiri y’umwuka. Ariko nibabona ingororano yabo mu ijuru, bazabona Yehova amaso ku maso. Bibiliya ntisobanura neza uko ubuzima bw’abazazuka bakajya kuba mu ijuru buzaba bumeze. Ariko hari ibintu intumwa Pawulo yavuze, bidufasha kugira icyo tubumenyaho. Igihe Kristo ‘azahindurira ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose,’ abasutsweho umwuka bazaba bari kumwe na we mu ijuru. Mu byo azahindura ubusa, harimo n’‘urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma.’ Hanyuma Yesu n’abo bazafatanya gutegeka bazagandukira Yehova kandi bamwegurire ibintu byose (1 Kor 15:24-28). Ibyo bintu bizaba ari byiza cyane!b
3. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:30-32, kuba Pawulo yaremeraga ko abapfuye bazazuka byamufashije bite?
3 Kuba Pawulo yaremeraga ko hazabaho umuzuko, byatumye yihanganira ibigeragezo bitandukanye. (Soma mu 1 Abakorinto 15:30-32.) Yabwiye Abakorinto ati: “Buri munsi mba mpanganye n’urupfu.” Nanone yarababwiye ati: ‘Narwanye n’inyamaswa muri Efeso.’ Ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko yarwanye n’inyamaswa nyazo mu nzu y’imikino yo muri Efeso (2 Kor 1:8; 4:10; 11:23). Nanone ashobora kuba yarashakaga kuvuga Abayahudi n’abandi bantu bamurwanyije cyane bari bameze nk’“inyamaswa” (Ibyak 19:26-34; 1 Kor 16:9). Icyo Pawulo yaba yarashakaga kuvuga cyose, yahuye n’ingorane zikomeye cyane, ariko akomeza gutekereza ibyiza azabona mu gihe kizaza.—2 Kor 4:16-18.
4. Ibyiringiro by’umuzuko bifasha bite Abakristo muri iki gihe? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
4 Natwe turi mu bihe bigoye cyane. Bamwe mu bavandimwe bacu bagiye bagirirwa nabi. Abandi bo baba mu duce duhoramo intambara, ku buryo nta mutekano bafite. Mu bihugu umurimo wabuzanyijwe, abasenga Yehova bakomeza kumukorera nubwo baba bazi ko bashobora gufungwa cyangwa kwicwa. Abo bavandimwe na bashiki bacu bose, bakomeza kwihangana bagakorera Yehova kandi batubera urugero rwiza. Ntibagira ubwoba, kubera ko bazi ko niyo bapfa, Yehova azabaha ibintu byiza kurushaho mu gihe kiri imbere.
5. Ni iyihe mitekerereze mibi cyane ishobora gutuma tudakomeza kwemera ko umuzuko uzabaho?
5 Pawulo yasabye abavandimwe kwirinda imitekerereze mibi cyane, bamwe mu bantu bo mu gihe ke bari bafite. Baravugaga bati: “Niba abapfuye batazazuka, ‘mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.’” Na mbere y’icyo gihe, hari abantu batekerezaga batyo. Pawulo ashobora kuba yarasubiraga mu bivugwa muri Yesaya 22:13, bigaragaza imyifatire Abisirayeli bari bafite. Aho gukora ibintu byari gutuma barushaho gukunda Imana, babaga bahugiye mu kwishimisha. Ni nkaho abo Bisirayeli bavugaga bati: “Nimureke twishimishe, kubera ko ejo tuzaba tutakiriho.” Muri iki gihe na bwo hari abantu batekereza batyo. Icyakora Bibiliya ivuga ko iyo mitekerereze yagize ingaruka mbi ku Bisirayeli.—2 Ngoma 36:15-20.
6. Kwemera umuzuko bidufasha bite guhitamo inshuti?
6 Kuba tuzi ko Yehova azazura abapfuye, byagombye gutuma duhitamo neza inshuti. Abakristo b’i Korinto bagombaga kwirinda kugirana ubucuti n’abantu batemeraga umuzuko. Ibyo bitwigisha iki? Kugirana ubucuti n’abantu bashishikazwa gusa no kwinezeza aho gutekereza iby’igihe kizaza, nta cyo byatumarira. Iyo Umukristo amarana igihe n’abantu nk’abo, bishobora kumwangiza mu bitekerezo kandi agatangira kwitwara nabi. Bishobora no gutuma akora ibintu Imana yanga. Ni yo mpamvu Pawulo yatanze inama adaciye ku ruhande ati: “Mukanguke mugire ubwenge mu buryo buhuje no gukiranuka, kandi ntimukagire akamenyero ko gukora ibyaha.”—1 Kor 15:33, 34.
BAZAZUKA BAFITE UMUBIRI UMEZE UTE?
7. Nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 15:35-38, ni ikihe kibazo bamwe bashobora kuba baribazaga ku birebana n’umuzuko?
7 Soma mu 1 Abakorinto 15:35-38. Umuntu washakaga ko abandi bashidikanya ku muzuko, yashoboraga kubaza ati: “Abapfuye bazazurwa bate?” Byaba byiza dusuzumye uko Pawulo yashubije icyo kibazo, kuko abantu babona mu buryo butandukanye ibirebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki?
8. Ni uruhe rugero rudufasha gusobanukirwa uko ubuzima bw’abazuka bakajya kuba mu ijuru buba bumeze?
8 Iyo umuntu apfuye, umubiri we urabora. Ariko Imana yaremye ijuru n’isi ihereye ku busa, ishobora kuzura uwo muntu ikamuha umubiri ukwiriye (Intang 1:1; 2:7). Pawulo yatanze urugero rugaragaza ko atari ngombwa ko Imana izura umuntu afite umubiri yahoranye. Tekereza ku ‘mpeke’ cyangwa ‘akabuto’ k’ikimera runaka. Iyo uteye impeke mu butaka, itangira kumera ikavamo ikimera gishya. Icyo kimera kiba gitandukanye na ya mpeke wateye. Pawulo yakoresheje urwo rugero kugira ngo yerekane ko Umuremyi ashobora guha umuntu umubiri ahuje ‘n’uko ashaka.’
9. Mu 1 Abakorinto 15:39-41 havuga ko hariho imibiri imeze ite?
9 Soma mu 1 Abakorinto 15:39-41. Pawulo yagaragaje ko Imana yaremye ibintu bifite imibiri itandukanye. Urugero, umubiri w’inka uba utandukanye n’uw’inyoni kandi uba utandukanye n’uw’ifi. Nanone yavuze ko iyo urebye mu kirere, ubona izuba ritandukanye n’ukwezi. Yanavuze ko “ubwiza bw’inyenyeri imwe butandukanye n’ubw’indi.” Abahanga bavuga ko hariho inyenyeri zitandukanye. Hari iziba ari nini izindi ari nto, hakaba n’izifite ibara ry’umutuku, umweru cyangwa umuhondo nk’izuba. Ibyo ni ko bimeze nubwo tudashobora kubibonesha amaso yacu. Pawulo yanavuze ko “hari imibiri yo mu ijuru n’imibiri yo mu isi.” Yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko ibiremwa byo ku isi bifite umubiri usanzwe, na ho ababa mu ijuru bakagira imibiri y’umwuka nk’iyo abamarayika bafite.
10. Abazajya kuba mu ijuru bazuka bafite uwuhe mubiri?
10 Pawulo yakomeje agira ati: “Ni na ko bimeze ku kuzuka kw’abapfuye. Ubibwa ari umubiri ubora, ukazurwa ari umubiri utabora.” Tuzi ko iyo umuntu apfuye umubiri we ubora, agasubira mu mukungugu (Intang 3:19). None se igihe yavugaga ngo umubiri ‘uzurwa utabora,’ yashakaga kuvuga iki? Ntiyashakaga kuvuga abazurwa bakaba hano ku isi, urugero nk’abigeze kuzurwa na Eliya, Elisa na Yesu. Ahubwo yavugaga abantu bazuka bafite umubiri ushobora kuba mu ijuru, ni ukuvuga “umubiri w’umwuka.”—1 Kor 15:42-44.
11-12. Yesu yazutse afite umubiri umeze ute? Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yesu biba no ku Bakristo basutsweho umwuka?
11 Igihe Yesu yari ku isi, yari afite umubiri uyu usanzwe. Ariko igihe yazurwaga, “yabaye umwuka utanga ubuzima,” hanyuma asubira mu ijuru. Abakristo basutsweho umwuka, na bo bagombaga kuzurwa bafite umubiri w’umwuka. Pawulo yaravuze ati: “Nk’uko twambaye ishusho y’uwavanywe mu mukungugu, ni na ko tuzambara ishusho y’uwo mu ijuru.”—1 Kor 15:45-49.
12 Icyo gihe Pawulo yari agiye gusoza ibyo yavugaga ku birebana n’umuzuko. Dukwiriye kwibuka ko Yesu atazuwe afite umubiri uyu usanzwe. Pawulo yabigaragaje avuga ati: ‘Umubiri n’amaraso ntibishobora kuragwa ubwami bw’Imana’ mu ijuru (1 Kor 15:50). Intumwa n’abandi basutsweho umwuka, ntibari kuzurwa ngo bage mu ijuru bafite umubiri ubora n’amaraso. Ariko se bari kuzurwa ryari? Pawulo yavuze ko batari guhita bazuka bakimara gupfa, ahubwo ko bari kuzategereza bakazazuka nyuma. Igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto urwandiko rwa mbere, bamwe mu bigishwa ba Yesu bari ‘barasinziriye mu rupfu,’ urugero nk’intumwa Yakobo (Ibyak 12:1, 2). Mu gihe cyari kuzakurikiraho, hari izindi ntumwa n’abandi bantu basutsweho umwuka, na bo bari ‘kuzasinzira mu rupfu.’—1 Kor 15:6.
URUPFU RUZATSINDWA
13. Ni ibihe bintu byari kuzaba mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu?
13 Yesu na Pawulo bavuze igihe kihariye cyari kuzabaho, ni ukuvuga igihe cyo kuhaba kwa Kristo. Icyo gihe cyari kurangwa n’intambara, imitingito, ibyorezo by’indwara n’ibindi bintu bibi byari kubaho hirya no hino ku isi. Ibivugwa muri ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya, byatangiye gusohora mu mwaka wa 1914. Ariko hari ikindi kintu k’ingenzi cyane cyari kuranga icyo gihe. Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza buvuga ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka, bwari kuzabwirizwa ‘mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ikabona kuza’ (Mat 24:3, 7-14). Pawulo yavuze ko “mu gihe cyo kuhaba k’Umwami,” ari na bwo Abakristo basutsweho umwuka bari ‘barasinziriye mu rupfu,’ bari kuzuka.—1 Tes 4:14-16; 1 Kor 15:23.
14. Iyo Abakristo basutsweho umwuka bapfuye mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, bibagendekera bite?
14 Iyo abasutsweho umwuka bapfuye muri iki gihe, bahita bazuka. Ibyo tubyemezwa n’amagambo Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 15:51, 52. Yaravuze ati: “Twese si ko tuzasinzirira mu rupfu, ahubwo tuzahindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma.” Ibyo Pawulo yavuze birimo gusohora muri iki gihe. Iyo abo bavandimwe ba Kristo bazuwe, bagira ibyishimo byinshi. ‘Bazabana n’Umwami iteka ryose.’—1 Tes 4:17.
15. Ni uwuhe murimo abahindurwa “mu kanya gato nk’ako guhumbya” bazakora?
15 Bibiliya itubwira icyo abo bantu bahindurwa “mu kanya gato nk’ako guhumbya” bajya gukora mu ijuru. Yesu yarababwiye ati: “Unesha kandi agakurikiza inzira zanjye kugeza ku iherezo, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga, kandi azatwara abantu abayoboze inkoni y’icyuma kugira ngo bajanjagurwe nk’uko inzabya z’ibumba zijanjagurika, nk’uko nahawe ubutware na Data” (Ibyah 2:26, 27). Bazakurikira Umuyobozi wabo ari we Yesu, maze baragize amahanga inkoni y’icyuma.—Ibyah 19:11-15.
16. Abantu benshi cyane bazatsinda urupfu bate?
16 Birumvikana rero ko abasutsweho umwuka bazatsinda urupfu (1 Kor 15:54-57). Kuba bazuka bakajya mu ijuru, bizatuma bashobora gufatanya na Yesu gukura ibibi byose kuri iyi si mu gihe k’intambara ya Harimagedoni. Abandi Bakristo benshi bagera muri za miriyoni, bazarokoka ‘umubabaro ukomeye,’ babe mu isi nshya (Ibyah 7:14). Abo bazarokoka bakaba ku isi, bazibonera ukuntu urupfu ruzongera gutsindwa, igihe abantu bagera muri za miriyari bapfuye kera bazazuka. Tekereza ukuntu tuzishima cyane igihe ibyo bintu bitangaje bizaba biba (Ibyak 24:15)! Nanone kandi, abantu bose bazakomeza kubera Yehova indahemuka, bazatsinda urupfu twarazwe na Adamu. Bazabaho iteka.
17. Mu 1 Abakorinto 15:58 hatugira inama yo gukora iki?
17 Abakristo bose bagombye kwishimira amagambo ahumuriza, Pawulo yandikiye Abakorinto ku birebana n’umuzuko. Birakwiriye ko twumvira inama yatanze yo kugira byinshi byo gukora “mu murimo w’Umwami.” (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Nidukora ibyo dushoboye byose muri uwo murimo, mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bushimishije. Ubwo buzima nta cyo wabugereranya na cyo. Icyo gihe tuzibonera ko umurimo dukorera Umwami, atari imfabusa.
INDIRIMBO YA 140 Tuzabaho iteka
a Indi mirongo yo mu 1 Abakorinto 15 tugiye gusuzuma, ivuga ibirebana n’umuzuko, ariko cyanecyane umuzuko w’Abakristo basutsweho umwuka. Icyakora ibyo Pawulo yanditse binafitiye akamaro abagize izindi ntama. Iki gice kiri butwereke ko kwiringira ko abapfuye bazazuka bidufasha mu mibereho yacu ya buri munsi, kandi bigatuma twiringira ko tuzabaho neza mu gihe kizaza.
b Ingingo ivuga ngo: “Ibibazo by’abasomyi” iri muri iyi gazeti, isobanura amagambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 15:29.