Umuco wa Gikristo wo Kwakira Abashyitsi mu Isi Irangwa n’Amacakubiri
“Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo,kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.”—3 YOHANA 8.
1. Ni izihe mpano zifuzwa cyane Umuremyi yahaye abantu?
“MUNSI y’ijuru nta kirutira umuntu kurya, no kunywa, no kunezerwa: kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y’ijuru” (Umubwiriza 8:15). Muri ayo magambo, umuyobozi w’ikoraniro rya Giheburayo rya kera, atubwira ko Yehova Imana adashaka ko abantu yaremye banezerwa kandi bakishima gusa, ahubwo ko anabategurira uburyo bwo kubigeraho. Mu mateka ya kimuntu, icyifuzo kimwe abantu bahuriraho aho bari hose, uko bigaragara, usanga ari icyo kwishimisha no kugubwa neza.
2. (a) Ni gute abantu bakoresheje nabi ibyo Yehova yari yabateganirije? (b) Ingaruka zabyo ni izihe?
2 Muri iki gihe, tuba mu muryango w’abantu baharanira kwishimisha, aho bimiriza imbere ibyo gushaka ibinezeza no kugubwa neza. Nk’uko Bibiliya yabihanuye, abantu benshi babaye “[a]bikunda, . . . [a]bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-4). Birumvikana ko ibyo ari ugutandukira mu buryo bugaragara ibyo Yehova Imana yateganyije. Mu gihe gushaka uburyo bwo kugubwa neza ari byo bibaye intego y’ibanze, cyangwa mu gihe ibyo kwinezeza ari byo byonyine bibaye intego, nta kunyurwa nyakuri umuntu agira, kandi ‘byose [biba] ubusa, nko kwiruka inyuma y’umuyaga’ (Umubwiriza 1:14; 2:11). Ingaruka zabyo, ni uko isi yuzuye abantu ba nyamwigendaho kandi bashobewe, ibyo bikaba na byo bikurura ingorane nyinshi mu muryango (Imigani 18:1). Abantu batangira kwikekana, maze bakicamo ibice bishingiye ku mabara, ku moko, ku mibereho no ku bukungu.
3. Ni gute dushobora kubona umunezero n’ibyishimo nyakuri?
3 Mbega ukuntu ibintu byahinduka mu gihe abantu baba bigannye uburyo Yehova agirira abandi—ni ukuvuga kugira neza, kugira ubuntu, no kwakira abashyitsi neza! Yagaragaje ko urufunguzo rw’ibyishimo nyakuri atari ukugerageza guhaza ibyifuzo byacu bwite. Ibiri amambu, urufunguzo ni ibi bikurikira: “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Kugira ngo tubone umunezero no kunyurwa nyakuri, tugomba guhigika inzitizi n’amacakubiri bishobora kutubera inkomyi. Tugomba kandi kwishyikira ku bo dufatanyije gukorera Yehova. Ni iby’ingenzi ko twumvira inama igira iti “ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri” (3 Yohana 8). Kugaragariza ababikwiriye umuco wo kwakira abashyitsi, mu rugero imimerere turimo ibitwemerera, bifite akamaro mu buryo bubiri—bigirira akamaro abatanga n’abahabwa. None se, ni ba nde bari mu bakwiriye twagombye “kwakira neza”?
‘Musure Imfubyi n’Abapfakazi’
4. Ni irihe hinduka riboneka mu miterere y’imiryango, ndetse no mu bwoko bwa Yehova?
4 Muri iki gihe, imiryango itajegajega n’ingo zigizwe n’abashakanye bishimye, ni imbonekarimwe. Imibare idasiba kwiyongera y’abashakanye batana, n’iy’ababyeyi b’abagore bafite abagabo b’abinjira hirya no hino ku isi, yahinduye mu buryo bukomeye imiterere kamere y’umuryango warangwaga n’umuco. Ingaruka zabyo ni uko abenshi mu bahindutse Abahamya ba Yehova mu myaka ya vuba aha, usanga bakomoka mu miryango yasenyutse. Hari ubwo baba baratanye n’abo bashakanye cyangwa baratandukanye na bo, ubundi bakaba baba mu miryango irimo umubyeyi umwe. Byongeye kandi, nk’uko Yesu yabihanuye, ukuri yigishije kwateje amacakubiri mu miryango myinshi.—Matayo 10:34-37; Luka 12:51-53.
5. Ni iki Yesu yavuze gishobora kuba isoko y’inkunga ku bari mu miryango yiciyemo ibice?
5 Kubona abashya bashyigikira ukuri bashikamye, bisusurutsa umutima wacu, kandi akenshi tubahumuriza mu magambo y’isezerano rya Yesu ritera inkunga rigira riti “ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa; maze mu gihe kizaza, azahabwa ubugingo buhoraho.”—Mariko 10:29, 30.
6. “Impfubyi n’abapfakazi” bari muri twe, ni gute dushobora kubabera ‘bene se, bashiki babo, ba nyina, n’abana’ babo?
6 None se, abo ‘bene data na bashiki [bacu] na ba [mama] n’abana’ ni ba nde? Kureba gusa umubare munini w’abantu bari ku Nzu y’Ubwami, akenshi bagera ku ijana cyangwa barenzeho, bitana abavandimwe na bashiki babo, ntibihita byumvisha umuntu ko abo ari bene se na bashiki be, na ba nyina, n’abana be. Zirikana ibi: umwigishwa Yakobo atwibutsa ko kugira ngo ugusenga kwacu kwemerwe na Yehova, tugomba ‘gusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi’ (Yakobo 1:27). Ibyo bisobanura ko tutagomba kureka ngo imyifatire y’isi y’ubwibone bushingiye ku bukungu n’ubusumbane bw’inzego, bitubere inzitizi, ku buryo tutagirira impuhwe izo ‘mfubyi n’abapfakazi.’ Ibiri amambu, tugomba gufata iya mbere mu kubagaragariza ubufatanye n’umuco wo kubakira mu buryo bwagutse.
7. (a) Ni iyihe ntego nyakuri yo kwakira neza “impfubyi n’abapfakazi”? (b) Ni ba nde nanone bashobora kwifatanya mu kugaragaza umuco wa Gikristo wo kwakira abashyitsi?
7 Kugaragariza “impfubyi n’abapfakazi” umuco wo kwakira abashyitsi, ntibisaba buri gihe kubaha ibyo bashobora kuba bakeneye mu buryo bw’umubiri. Imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe cyangwa itavuga rumwe mu by’idini, si ko iba ifite ibibazo by’ubukungu byanze bikunze. Ariko kandi, ubufatanye buzira igitotsi, umwuka urangwa mu muryango, imishyikirano hagati y’abadahuje ikigero cy’imyaka, hamwe no kwifatanya mu bintu byiza by’umwuka—ibyo ni ibintu by’agaciro cyane mu buzima. Ku bw’ibyo rero, mu kwibuka ko icy’ingenzi atari imyiteguro ihambaye ukora muri icyo gihe, ahubwo ko ari umwuka w’urukundo n’ubumwe, mbega ukuntu biba byiza kuba, rimwe na rimwe, “impfubyi n’abapfakazi” na bo bashobora kwifatanya mu kugaragariza bagenzi babo b’Abakristo umuco wo kwakira abashyitsi!—Gereranya na 1 Abami 17:8-16.
Mbese, Muri Twe Harimo Abanyamahanga?
8. Ni irihe hinduka riboneka mu matorero menshi y’Abahamya ba Yehova?
8 Turi mu gihe abantu bimuka ari urujya n’uruza. Ikinyamakuru cyitwa World Press Review kigira kiti “ku isi hose, abantu basaga miriyoni 100 baba mu bihugu bitari ibyabo, na ho abagera kuri miriyoni 23 baba mu bihugu byabo bwite, ariko bakaba baravanywe mu byabo.” Ibyo byahise bigira ingaruka y’uko mu turere twinshi, cyane cyane mu mijyi minini, amatorero y’ubwoko bwa Yehova yahoze agizwe ahanini n’abantu b’ubwoko cyangwa ubwenegihugu bumwe, ubu arimo abantu bakomoka mu turere tunyuranye tw’isi. Wenda ibyo ni ko bimeze aho uri. None se, ni gute twagombye kubona abo “bimukira” cyangwa “abanyamahanga,” nk’uko ab’isi bashobora kubita, bafite indimi, imico, n’imibereho bishobora kuba binyuranye n’ibyacu?
9. Ku byerekeye uko tubona “abimukira” n’ “abanyamahanga” baza mu itorero rya Gikristo, ni uwuhe mutego ukomeye dushobora kugwamo?
9 Mu yandi magambo, ntitugomba guha urwaho imyifatire iyo ari yo yose yo gutinya no kwanga abanyamahanga, ngo idutere kumva ko, mu buryo runaka, ari twe dukwiriye kugira igikundiro cyo kumenya ukuri kurusha abakomoka mu mahanga cyangwa mu gihugu bita ko ari icy’abapagani; nta n’ubwo twagombye kumva ko abo bantu bashya baje, bavogera imikoreshereze y’Inzu y’Ubwami cyangwa ibindi bintu dutunze. Intumwa Pawulo yagombaga kwibutsa Abakristo bamwe b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bafite iyo mitekerereze, ko rwose ari nta n’umwe wari ukwiriye; ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana bwashoboje buri wese kuzabona agakiza (Abaroma 3:9-12, 23, 24). Twagombye kwishimira ko muri iki gihe, ubuntu bw’Imana burimo bugera ku bantu benshi bari, mu buryo runaka, baravukijwe igikundiro cyo kumva ubutumwa bwiza (1 Timoteyo 2:4). Ni gute dushobora kugaragaza ko urugwiro tubafitiye ruzira uburyarya?
10. Ni gute dushobora kugaragaza ko dufite umuco wo kwakira neza “abanyamahanga” bari muri twe, nta buryarya?
10 Dushobora gukurikiza umuburo wa Pawulo ugira uti “mwemerane, nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe” (Abaroma 15:7). Ubwo tuzi ko abantu bakomoka mu bindi bihugu cyangwa baba mu yindi mimerere y’imibereho akenshi bakandamizwa, twagombye kubagaragariza ineza kandi tukabitaho mu gihe tubishoboye. Twagombye kubaha ikaze, buri wese muri bo tukamufata “nka kavukire [wo muri twe]” kandi ‘tukamukunda nk’uko twikunda’ (Abalewi 19:34). Ibyo bishobora kuba bitoroshye kubikora, ariko tuzabigeraho nitwibuka inama igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:2.
Mufatanye n’Abera
11, 12. Ni ikihe gikundiro cyihariye cyahabwaga abagaragu ba Yehova (a) muri Isirayeli ya kera (b) mu kinyejana cya mbere?
11 Mu bantu dukwiriye kwitaho kandi tukabagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi, harimo Abakristo bakuze [mu buryo bw’umwuka], bakorana umuhati kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka. Muri Isirayeli ya kera, Yehova yari yarateganije impano zihariye z’abatambyi n’Abalewi (Kubara 18:25-29). Nanone kandi, mu kinyejana cya mbere, Abakristo basabwaga kwita ku babahihibikaniraga mu buryo bwihariye. Inkuru iri muri 3 Yohana 5-8 iduha ishusho y’umurunga nyakuri w’urukundo wahuzaga Abakristo ba mbere.
12 Intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru, yishimiye cyane ineza n’umuco wo kwakira abashyitsi Gayo yari yaragaragarije abavandimwe bari baroherejwe gusura itorero. Abo bavandimwe—harimo na Demeteriyo, uko bigaragara akaba ari we wazanye urwo rwandiko [rwa Yohana]—bose bari abanyamahanga, ni ukuvuga ko Gayo atari asanzwe abazi. Nyamara kandi, bakiriwe neza, kubera ko “bavuye iwabo ku bw’izina [ry’Imana].” Yohana yabivuze muri aya magambo ngo “ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.”—3 Yohana 1, 7, 8.
13. Muri iki gihe, ni ba nde muri twe bakwiriye ‘kwakirwa neza’ mu buryo bwihariye?
13 Muri iki gihe mu muteguro wa Yehova, hari benshi bitanga babigiranye umuhati ku bw’inyungu z’umuryango wose w’abavandimwe. Muri abo hakubiyemo abagenzuzi basura amatorero, bakoresha igihe cyabo n’ubushobozi uko icyumweru gitashye, mu gukomeza amatorero; abamisiyonari basiga imiryango yabo n’incuti bakajya kubwiriza mu mahanga; abakora kuri za Beteli cyangwa mu biro by’amashami, bakora imirimo yabo ku bwitange kugira ngo bashyigikire umurimo wo kubwiriza ubutumwa ukorwa ku isi hose; hamwe n’abakora umurimo w’ubupayiniya, bakoresha igihe kinini cyabo n’imbaraga mu murimo wo mu murima. Mbere na mbere, abo bose, bakorana imihati batagamije ishimwe cyangwa indamu yabo bwite mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo babitewe n’urukundo bakunda umuryango wa Gikristo w’abavandimwe, hamwe n’urwo bakunda Yehova. Kubera ubwitange bwabo buvuye ku mutima, birakwiriye ko tubigana kandi ‘tukabakira neza.’
14. (a) Ni gute twavuga ko tuba Abakristo beza kurushaho iyo tugaragarije abizerwa umuco wo kwakira abashyitsi? (b) Kuki Yesu yavuze ko Mariya yahisemo “umugabane mwiza”?
14 Intumwa Yohana yagaragaje ko mu gihe “[t]wakira neza abameze batyo,” tuba “dufatany[a] gukorera ukuri.” Mu buryo runaka, bituma tuba Abakristo beza kurushaho. Ibyo biterwa n’uko imirimo ya Gikristo ikubiyemo no kugirira neza abo duhuje kwizera (Imigani 3:27, 28; 1 Yohana 3:18). Nanone, hari ingororano zo mu bundi buryo. Igihe Mariya na Marita bakiraga Yesu mu rugo rwabo, Marita yashatse kuba umusangwa mwiza binyuriye mu gutegurira Yesu “byinshi.” Mariya we yagaragaje umuco wo kwakira abashyitsi mu buryo bunyuranye n’ubwo. “Yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu, yumva ijambo rye,” kandi Yesu yamushimiye ko yahisemo “umugabane mwiza” (Luka 10:38-42). Kugirana ibiganiro no kungurana ibitekerezo n’abamaze imyaka myinshi ari inararibonye, akenshi ni byo byiharira umugoroba tumara dutaramanye na bo.—Abaroma 1:11, 12.
Mu Bihe Byihariye
15. Ku bwoko bwa Yehova, ni ibihe bihe byihariye bishobora kuba ibyo kwishima?
15 N’ubwo Abakristo b’ukuri badakurikiza imigenzo ya rubanda cyangwa ngo bizihize iminsi mikuru y’isi, hari igihe bahurira hamwe kugira ngo bishimane. Urugero, Yesu yatashye ubukwe i Kana, kandi binyuriye mu kuhakorera igitangaza cye cya mbere, agira uruhare mu gutuma ibyo birori birangwa n’ibyishimo (Yohana 2:1-11). Muri iki gihe na bwo, ubwoko bwa Yehova bugira igihe cyo kwishimana mu bihe nk’ibyo byihariye, kandi kubyizihiza no kubyishimiramo mu buryo bukwiriye, bituma ibyo bihe birushaho kuba ingirakamaro. None se, ni iki gikwiriye?
16. Ni ayahe mabwiriza dufite ahereranye n’imyifatire ikwiriye, ndetse no mu bihe byihariye?
16 Mu cyigisho cyacu cya Bibiliya, twiga imyifatire Abakristo bakwiriye kugira, kandi igihe cyose turayikurikiza (Abaroma 13:12-14; Abagalatiya 5:19-21; Abefeso 5:3-5). Amateraniro mbonezamubano, mu gihe afitanye isano n’ubukwe cyangwa ahereranye n’indi mpamvu iyo ari yo yose, ntaduha uburenganzira bwo gutandukira amahame yacu ya Gikristo, cyangwa gukora ikintu ubusanzwe tutari gukora; nta n’ubwo kandi duhatirwa gukurikiza imigenzo yose y’akarere dutuyemo. Imyinshi muri yo ishingiye ku bikorwa by’amadini y’ibinyoma cyangwa ku miziririzo, na ho iyindi ikubiyemo imyifatire itemewe rwose ku Bakristo.—1 Petero 4:3, 4.
17. (a) Ni ibihe bintu byerekana ko ubukwe bw’i Kana bwari bwateguwe neza, kandi ko bwari buhagarariwe mu buryo buboneye? (b) Ni iki kigaragaza ko Yesu yashyigikiye icyo gikorwa?
17 Mu gusoma Yohana 2:1-11, ntibitugora kubona ko icyo gihe cyari gikwiriye, kandi ko rwose hari hateraniye abashyitsi benshi. Icyakora, Yesu n’abigishwa be bari abashyitsi ‘batowe’; nta bwo bari bitumiye, n’ubwo bamwe muri bo bashobora kuba bari bafitanye isano na nyir’urugo. Tuzirikane kandi ko hari hari “abahereza” hamwe n’ “umusangwa mukuru,” wagombaga gutanga amabwiriza yerekeye ibyatangwaga cyangwa ibyakorwaga. Ibyo byose bigaragaza ko icyo gikorwa cyari cyateguwe neza, kandi ko cyari gihagarariwe mu buryo buboneye. Iyo nkuru isoza ivuga ko binyuriye mu byo yakoreye mu bukwe, Yesu “yerekan[ye] icyubahiro cye.” Mbese, aba yarahisemo kubikora icyo gihe, iyo biza kuba ari ibirori birimo akajagari n’intugunda? Oya rwose.
18. Ku byerekeye imyidagaduro, ni iki kigomba kwitabwaho?
18 Bite se noneho ku bihereranye n’ibindi birori ibyo ari byo byose byihariye dushobora gukoresha? Tugomba kwibuka ko intego yo kwakira abandi neza, ari iyo kugira ngo twese “dufatanye gukorera ukuri.” Ku bw’ibyo rero, ntibihagije ko ibirori byitwa iteraniro ryo “Gutanga Ubuhamya.” Umuntu ashobora kwibaza iki kibazo: mbese koko, ni ubuhamya bwerekana abo turi bo n’ibyo twizera? Ntitwagombye na rimwe kubona bene ibyo birori nk’aho ari umwanya wo kwerekana uko natwe dushobora kwigana imigenzereze y’isi, twirundumurira mu ‘irari ry’umubiri, no mu irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo’ (1 Yohana 2:15, 16). Ibiri amambu, ibyo birori bigomba kugaragaza neza inshingano dufite twebwe Abahamya ba Yehova, kandi twagombye gutuma imyifatire yacu ihesha Yehova ikuzo n’icyubahiro.—Matayo 5:16; 1 Abakorinto 10:31-33.
“Mucumbikirane, Mutitotomba”
19. Kuki tugomba ‘gucumbikirana, tutitotomba’?
19 Uko imimerere y’isi igenda irushaho kuzamba, kandi abantu bakarushaho kwicamo ibice, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze umurunga uhuza Abakristo b’ukuri (Abakolosayi 3:14). Kugira ngo tubigereho, tugomba ‘gukundana urukundo rwinshi’ nk’uko Petero yabitugiriyemo inama. Hanyuma, mu magambo yumvikana, yakomeje agira ati “mucumbikirane, mutitotomba” (1 Petero 4:7-9). Mbese, twiteguye gufata iya mbere mu kwakira neza abavandimwe bacu, mu kwihatira kuba abagiraneza n’ingirakamaro? Cyangwa se, iyo bene ubwo bufasha bukenewe, turitotomba? Niba ari uko bimeze, dutesha agaciro umunezero twagombye kugira, kandi tugatakaza ingororano y’ibyishimo bibonerwa mu kugira neza.—Imigani 3:27; Ibyakozwe 20:35.
20. Ni iyihe migisha dutegereje niba twakira abantu neza mu isi ya none irangwa n’amacakubiri?
20 Gukorana na bagenzi bacu b’Abakristo mu buryo bwuzuye, kugirirana neza no gucumbikirana, bizazana imigisha itagira imipaka (Matayo 10:40-42). Bene abo, Yehova yabasezeranije ko ‘azababambaho ihema rye. Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi.’ Kuba mu ihema rya Yehova, ni ukurindwa na we no kwakirwa neza na we (Ibyahishuwe 7:15, 16; Yesaya 25:6). Ni koko, vuba aha mu gihe kiri imbere, dufite ibyiringiro byo kuzakirwa neza na Yehova iteka ryose.—Zaburi 27:4; 61:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni iki tutagomba kwirengagiza niba dushaka kubona umunezero no kunyurwa nyakuri?
◻ “Impfubyi n’abapfakazi” ni ba nde, kandi ni gute twagombye ‘kubasura’?
◻ Ni gute twagombye kubona “abimukira” n’ “abanyamahanga” bo muri twe?
◻ Muri iki gihe, ni ba nde bakwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye?
◻ Ni gute ibihe byihariye byagombye kurangwa n’umwuka nyawo wo kwakira neza abashyitsi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]
Mu birori dushobora kwakira neza abanyamahanga, imfubyi, abakora umurimo w’igihe cyose, hamwe n’abandi bashyitsi