-
Uko Gayo yafashije abavandimwe beUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Gicurasi
-
-
Abo bashyitsi bashobora kuba bari abamisiyonari, abo Yohana yatumaga cyangwa abagenzuzi. Icyo baba barakoraga cyose, bakoraga izo ngendo ku bw’ubutumwa bwiza. Yohana yavuze ko “ari ku bw’izina ryayo bavuye iwabo” (3 Yoh 7). Kubera ko Yohana yari amaze kuvuga Imana (mu murongo wa 6) ayo magambo ngo “ku bw’izina ryayo” yerekeza ku izina rya Yehova. Ku bw’ibyo, abo bavandimwe bari bagize itorero rya gikristo kandi bagombaga kwakiranwa urugwiro. Ni yo mpamvu Yohana yanditse ati “ni twe tugomba kwakira abantu nk’abo tukabacumbikira, kugira ngo dufatanye na bo guteza imbere ukuri.”—3 Yoh 8.
-
-
Uko Gayo yafashije abavandimwe beUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Gicurasi
-
-
Irya mbere, abenshi muri twe bamenye ukuri babwirijwe n’abantu bakoraga ingendo bakaza kutwigisha. Birumvikana ko Abakristo bo muri iki gihe atari ko bose bakora ingendo ndende bagiye kubwiriza ubutumwa bwiza. Icyakora, dushobora kwigana Gayo tugafasha abakora ingendo ndende bagiye kubwiriza kandi tukabatera inkunga, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Dushobora no gufasha abavandimwe na bashiki bacu bimukira mu tundi turere two mu gihugu cyabo cyangwa mu bindi bihugu bagiye kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye ‘tugira umuco wo kwakira abashyitsi.’—Rom 12:13; 1 Tim 5:9, 10.
-