-
Uko Gayo yafashije abavandimwe beUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Gicurasi
-
-
YAMUFASHIJE MU KIBAZO KITOROSHYE
Yohana yandikiye Gayo atagamije kumushimira gusa. Ahubwo nanone yashakaga kumufasha gukemura ikibazo kitari cyoroshye. Umwe mu bari bagize itorero rya gikristo witwaga Diyotirefe yangaga gucumbikira abashyitsi b’Abakristo, n’abifuzaga kubacumbikira akababuza.—3 Yoh 9, 10.
Nta gushidikanya ko Abakristo b’indahemuka batari kwifuza gucumbika kwa Diyotirefe niyo yari kubyemera. Yishyiraga hejuru mu itorero; nta kintu na kimwe giturutse ku ntumwa Yohana yubahaga kandi yagendaga avuga amagambo mabi yo gusebya iyo ntumwa n’abandi. Nubwo Yohana atigeze yita Diyotirefe umwigisha w’ibinyoma, Diyotirefe ntiyubahaga ubuyobozi bwatangwaga n’intumwa. Ntiyakomeje kuba indahemuka kubera ko yishyiraga hejuru kandi akagira imyitwarire itari iya gikristo. Imyitwarire ye igaragaza ukuntu abantu b’abibone bashobora guteza amacakubiri mu itorero. Ni yo mpamvu Yohana yagiriye Gayo inama itureba twese igira iti “ntukigane ibibi.”—3 Yoh 11.
-
-
Uko Gayo yafashije abavandimwe beUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Gicurasi
-
-
Irya kabiri, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari igihe mu itorero hashobora kubamo abantu batubaha ubutware, nubwo bidakunze kubaho. Ubutware bwa Yohana bwashidikanyijweho kandi ni na ko byagendekeye intumwa Pawulo (2 Kor 10:7-12; 12:11-13). None se twakwitwara dute duhuye n’ibibazo nk’ibyo mu itorero? Pawulo yagiriye inama Timoteyo ati “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, ashoboye kwigisha kandi akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi, yigishanya ubugwaneza abamurwanya.” Iyo twirinze kurakara mu gihe hari uturwanyije, bishobora gutuma bamwe mu baturwanya bahindura uko babona ibintu. Hari igihe Yehova ‘yabaha kwihana bigatuma bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—2 Tim 2:24, 25.
-