“Mushishikarire Kurwanira Ibyo Kwizera”!
“Mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakageza iteka ryose.”—YUDA 3.
1. Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri bari mu ntambara muri iki gihe?
IGIHE cyose, abasirikare bari mu ntambara bahura n’imimerere igoye. Tekereza ukuntu baba bikoreye intwaro zose zo gukoresha ku rugamba kandi bakagenda ibirometero bitabarika uko imiterere y’ikirere yaba imeze kose, bagakora imyitozo inaniza, biga uburyo bwo gukoresha intwaro, cyangwa biga uburyo bwo kwirwanaho mu gihe bugarijwe n’akaga ko kuba batakaza ubuzima cyangwa bagakomereka. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri ntibagira uruhare mu ntambara z’amahanga (Yesaya 2:2-4; Yohana 17:14). Nyamara kandi, ntitugomba kuzigera na rimwe twibagirwa ko twese turi mu ntambara mu buryo runaka. Satani yanga mu buryo bwuzuye Yesu Kristo hamwe n’abigishwa be bari ku isi (Ibyahishuwe 12:17). Mu by’ukuri, abantu bose bahitamo gukorera Yehova Imana, bajya mu mubare w’abasirikare bagomba kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka.—2 Abakorinto 10:4.
2. Ni gute Yuda avuga ibihereranye n’intambara ya Gikristo, kandi se, ni gute urwandiko rwe rushobora kudufasha kuyikomeza?
2 Yuda, mwene nyina wa Yesu, yanditse mu buryo bukwiriye agira ati “bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye, niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose” (Yuda 3). Igihe Yuda yagiraga Abakristo inama yo ‘gushishikarira kurwana,’ yakoresheje ijambo rifitanye isano n’irikoreshwa ku ijambo “akababaro kenshi.” Ni koko, iyo ntambara ishobora kuba ikomeye, ndetse ikaba yanatuma umuntu agira agahinda kenshi! Mbese, rimwe na rimwe ujya ubona ko kwihangana muri iyo ntambara ari ibintu bikomeye? Urwandiko rwa Yuda rugufi ariko kandi rukaba rufite imbaraga, rushobora kudufasha. Rutugira inama yo kwirinda ubwiyandarike, kubaha ubutware bwashyizweho n’Imana, no kuguma mu rukundo rw’Imana. Reka turebe ukuntu dushobora gukurikiza iyo nama.
Irinde Ubwiyandarike
3. Ni iyihe mimerere yasabaga guhagurukirwa mu maguru mashya, itorero rya Gikristo ryo mu gihe cya Yuda ryari rihanganye na yo?
3 Yuda yashoboraga kubona ko Abakristo bagenzi be atari ko bose batsindaga intambara barwanaga na Satani. Hari imimerere umukumbi wari uhanganye na yo yasabaga guhagurukirwa mu maguru mashya. Yuda yanditse avuga ko abantu bononekaye bari ‘ba[ra]seseye rwihishwa.’ Abo bantu bagendaga bazana ingeso y’ubwiyandarike bakoresheje amayeri. Kandi bashakaga urwitwazo rw’ibikorwa byabo babigiranye ubucakura, “bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke” (Yuda 4). Wenda kimwe n’Abayoboke ba kera bamwe na bamwe ba filozofiya yitwaga gnosticisme (yigishaga ko ibintu byose bihereranye n’umubiri ari bibi), bavugaga ko uko umuntu arushaho gukora ibyaha, ari nako ashobora kurushaho kugirirwa ubuntu n’Imana—ku bw’ibyo rero, bikaba byari ingirakamaro kurushaho ko umuntu yakora ibyaha byinshi kurushaho! Cyangwa wenda biyumvishaga ko Imana igira neza itari kuzigera ibahana. Ibyo ari byo byose, baribeshyaga.—1 Abakorinto 3:19.
4. Ni izihe ngero eshatu zishingiye ku Byanditswe zavuzwe na Yuda, zihereranye n’amateka Yehova yari yaraciye mu gihe cyahise?
4 Yuda yamaganye ibitekerezo byabo bibi, atanga ingero eshatu z’abo Yehova yari yaraciriyeho iteka mu bihe byahise: urugero nk’iryo yaciriye Abisirayeli ‘batizeye’; iryo yaciriye ‘abamarayika baretse ubuturo bwabo’ kugira ngo bakorane ibyaha n’abagore; n’iryaciriwe abaturage b’i Sodomu n’i Gomora, ‘bihaye ubusambanyi, no kwendana mu buryo imibiri itaremewe’ (Yuda 5-7; Itangiriro 6:2-4; 19:4-25; Kubara 14:35). Muri ibyo bihe byose, Yehova yagiye aciraho iteka abanyabyaha mu buryo budasubirwaho.
5. Yuda yandukuye amagambo y’uwuhe muhanuzi wa kera, kandi se, ni gute ubwo buhanuzi bwagaragaje ukuri kudasubirwaho kw’isohozwa ryabwo?
5 Nyuma y’aho, Yuda yerekeza ku rubanza ruzacirwa abantu ndetse benshi kurushaho. Asubira mu magambo y’ubuhanuzi bwa Enoki—amagambo ataboneka ahandi hantu aho ari ho hose mu Byanditswe byahumetswe (Yuda 14, 15).a Enoki yahanuye ibyerekeye igihe Yehova yari guciraho iteka abantu bose batubaha Imana hamwe n’ibikorwa byabo birangwa no kutayubaha. Igishimishije ni uko Enoki yabivuze mu mpitagihe, bitewe n’uko amateka y’Imana atashidikanywagaho, nk’aho yari yaramaze gusohozwa. Abantu bashobora kuba barakwennye Enoki na nyuma y’aho bagakwena Nowa, ariko abo bakobanyi bose batwawe n’Umwuzure w’isi yose.
6. (a) Ni iki Abakristo bo mu gihe cya Yuda bari bakeneye kwibutswa? (b) Kuki twagombye kuzirikana ibyibukijwe na Yuda?
6 Kuki Yuda yanditse ibihereranye n’izo manza z’Imana? Byatewe n’uko yari azi ko hari bamwe na bamwe bifatanyaga n’amatorero ya Gikristo mu gihe cye, bakoraga ibyaha, urugero nko kugira imyifatire iteye ishozi, kandi bagombaga kubiryozwa nk’uko abari baraciriweho iteka mu gihe cyahise na bo babiryojwe. Bityo rero, Yuda yanditse avuga ko amatorero yagombaga kwibutswa ukuri kumwe na kumwe kw’ibanze ko mu buryo bw’umwuka (Yuda 5). Uko bigaragara, bari baribagiwe ko Yehova Imana yabonaga ibyo bari barimo bakora. Ni koko, mu gihe abagaragu be barenze ku mategeko ye babigambiriye, bakiyonona bo ubwabo kandi bakonona n’abandi, aba abibona (Imigani 15:3). Ibikorwa nk’ibyo biramubabaza mu buryo bwimbitse (Itangiriro 6:6; Zaburi 78:40). Kuba twebwe abantu buntu dushobora kugira ingaruka ku byiyumvo by’Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’isi n’ijuru, ni ibintu biteye ubwoba. Atwitegereza buri munsi, kandi mu gihe dukora uko dushoboye kose kugira ngo tugere ikirenge mu cy’Umwana we Yesu Kristo, icyo gihe imyifatire yacu ishimisha umutima we. Bityo rero, ntituzigere tubabazwa n’ibyo bintu twibutswa, urugero nk’ibyavuzwe na Yuda, ahubwo tujye tubizirikana.—Imigani 27:11; 1 Petero 2:21.
7. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko abaguye mu cyaha gikomeye bashaka ubufasha bidatinze? (b) Ni gute twese dushobora kwirinda ubwiyandarike?
7 Nta bwo Yehova areba gusa, ahubwo agira n’icyo akora. Kubera ko ari Imana irangwa n’ubutabera, ihana abakora ibibi—byatebuka cyangwa byatinda (1 Timoteyo 5:24). Abatekereza ko ibirebana n’imanza ze ari ibintu byo mu gihe cyahise, kandi ko itita ku bibi bakora, baba bibeshya gusa. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abantu abo ari bo bose bishyize mu bikorwa by’ubwiyandarike muri iki gihe, bashakira ubufasha ku basaza b’Abakristo bidatinze (Yakobo 5:14, 15)! Twebwe twese dushobora kwitondera cyane akaga katwugarije k’ubwiyandarike, mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka. Buri mwaka, hari abantu bagwa ku rugamba—ni ukuvuga abirukanwa bakavanwa muri twe, abenshi muri bo bikaba biterwa n’ibikorwa by’ubyiyandarike baba barakoze ntibashake kwihana. Tugomba kwiyemeza tumaramaje kunanira ibishuko ibyo ari byo byose byaba bitangiye kutwerekeza muri iyo nzira.—Gereranya na Matayo 26:41.
Kubaha Ubutware Bwashyizweho n’Imana
8. “Abanyacyubahiro” bavuzwe muri Yuda 8 ni ba nde?
8 Ikindi kibazo Yuda yavuzeho, ni icyo kutubaha ubutware bwashyizweho n’Imana. Urugero, ku murongo wa 8, arega abo bantu babi kuba ‘batuka abanyacyubahiro.’ Abo ‘banyacyubahiro’ bari ba nde? Bari abantu badatunganye, ariko bakaba bari barahawe inshingano binyuriye ku mwuka wera wa Yehova. Urugero, amatorero yari afite abasaza bari bashinzwe kuragira umukumbi w’Imana (1 Petero 5:2). Hari n’abagenzuzi basura amatorero, urugero nk’intumwa Pawulo. Kandi inteko y’abasaza yari i Yerusalemu ni yo yari inteko nyobozi, ikaba yarafataga imyanzuro yarebaga itorero rya Gikristo ryose uko ryakabaye (Ibyakozwe 15:6). Yuda yari ahangayikishijwe cyane n’uko abantu runaka mu itorero batukaga abo bantu cyangwa bakabashyiraho umugayo.
9. Ni izihe ngero zavuzwe na Yuda zirebana no kutubaha ubutware?
9 Kugira ngo yamagane abo bantu bavugaga amagambo arangwa n’agasuzuguro, ku murongo wa 11, Yuda yavuze izindi ngero eshatu zifite ibyo zitwibutsa: urugero rwa Kayini, urwa Balaamu n’urwa Kora. Kayini yirengagije inama yuje urukundo ya Yehova, maze arangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi abikoze ku bushake, bitewe n’urwango (Itangiriro 4:4-8). Balaamu yaburiwe kenshi, nta gushidikanya akaba yaraburiwe mu buryo ndengakamere—ndetse n’indogobe ye ubwe ikaba yaramuvugishije! Ariko kandi, Balaamu yakomeje kugambanira ubwoko bw’Imana abitewe n’ubwikunde. (Kubara 22:28, 32-34; Gutegeka 23:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Kora yari afite inshingano ye, ariko ntiyumvaga anyuzwe. Yoheje abandi kugira ngo bigomeke kuri Mose, umuntu wicishaga bugufi kurusha abandi bose ku isi.—Kubara 12:3; 16:1-3, 32.
10. Ni gute bamwe bashobora kugwa mu mutego wo ‘gutuka abanyacyubahiro’ muri iki gihe, kandi se, ni kuki twagombye kwirinda bene ayo magambo yo gutukana?
10 Mbega ukuntu izo ngero zitwigisha mu buryo bushishikaje, kumvira inama no kubaha abo Yehova yahaye inshingano (Abaheburayo 13:17)! Kubona amakosa y’abasaza bashyizweho biroroshye cyane, kubera ko badatunganye nk’uko natwe twese tudatunganye. Ariko kandi, niba twibanda cyane ku makosa yabo maze bigatuma icyubahiro twabagaragarizaga kiyoyoka, mbese, aho ntitwaba turimo ‘dutuka abanyacyubahiro’? Ku murongo wa 10, Yuda yerekeje ku bantu ‘batuka ibyo batazi.’ Rimwe na rimwe, hari abashobora kuba banenga umwanzuro wafashwe n’inteko y’abasaza cyangwa komite ishinzwe iby’imanza. Ariko kandi, nta bwo baba bazi ingingo zose zasuzumwe n’abasaza kugira ngo bagere ku mwanzuro runaka. None se, kuki bavaho batuka ibintu batazi by’ukuri (Imigani 18:13)? Abakomeza kuvuga amagambo nk’ayo adakwiriye, bashobora kuzana amacakubiri mu itorero, ndetse wenda bakaba banagereranywa n’“intaza” zishobora guteza akaga mu materaniro ya bagenzi babo bahuje ukwizera (Yuda 12, 16, 19). Ntitwagombye na rimwe gushaka guteza abandi akaga ko mu buryo bw’umwuka. Ahubwo, nimucyo buri wese muri twe yiyemeze gushimira abafite inshingano, ku bw’umurimo ukomeye bakorera umukumbi w’Imana n’ukuntu bawitangira.—1 Timoteyo 5:17.
11. Kuki Mikayeli yirinze gutuka Satani, amuciraho iteka?
11 Yuda yatanze urugero rw’umuntu wubashye ubutware bwashyizweho mu buryo bukwiriye. Yaranditse ati “Mikayeli, ni we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani, agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati ‘Umwami Imana iguhane’” (Yuda 9). Iyo nkuru ishishikaje yanditswe na Yuda wenyine mu Byanditswe byahumetswe, iduha amasomo abiri anyuranye. Ku ruhande rumwe, itwigisha ko tugomba kureka Yehova akaba ari we uca amateka. Uko bigaragara, Satani yashakaga gukoresha umubiri w’umwizerwa Mose, mu buryo budakwiriye, kugira ngo ateze imbere ugusenga kw’ikinyoma. Mbega ubugome! Ariko kandi, Mikayeli yirinze kuba yamuciraho iteka, abigiranye ukwicisha bugufi, kubera ko Yehova ari we wenyine ufite ubwo burenganzira. Bityo rero, mbega ukuntu twagombye kurushaho cyane kwirinda gucira imanza abantu bizerwa bagerageza gukorera Yehova.
12. Ni irihe somo abafite imyanya y’ubuyobozi mu itorero rya Gikristo bashobora kuvana ku rugero rwa Mikayeli?
12 Ku rundi ruhande, abafite ubutware runaka mu itorero na bo bashobora kuvana isomo kuri Mikayeli. N’ubwo yari “marayika ukomeye,” umukuru w’abamarayika bose, ntiyakoresheje nabi umwanya w’ubutware yari afite, ndetse n’igihe yabaga ashotowe. Abasaza bizerwa bakurikiza urwo rugero mu buryo bwa bugufi cyane, bazi ko gukoresha nabi ubutware bwabo biba ari ugusuzugura ubutware bw’ikirenga bwa Yehova. Urwandiko rwa Yuda rwavuze byinshi ku bihereranye n’abari bafite imyanya y’icyubahiro mu matorero, ariko bakaba barakoresheje nabi ubutware bwabo. Urugero, uhereye ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14, Yuda yanditse amagambo akaze yamagana “[abungeri] bigaburira badatinya.” (Gereranya na Ezekiyeli 34:7-10.) Mu yandi magambo, bashishikazwaga mbere na mbere n’inyungu zabo bwite, aho gushishikazwa n’umukumbi wa Yehova. Muri iki gihe, abasaza bashobora kumenyera byinshi kuri izo ngero zidakwiriye. Mu by’ukuri aha ngaha, amagambo ya Yuda agaragaza mu buryo bushishikaje, uko tutifuza kumera. Mu gihe tuneshejwe n’ingeso y’ubwikunde, ntidushobora kuba abasirikare ba Kristo; tuba duhugiye cyane mu kurwana ku nyungu zacu bwite. Nimucyo ahubwo twese tubeho mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
“Mwikomereze mu Rukundo rw’Imana”
13. Kuki twese twagombye kwifuza kuguma mu rukundo rw’Imana tubishishikariye?
13 Ahagana ku mpera y’urwandiko rwe, Yuda yatanze iyi nama isusurutsa, igira iti “mwikomereze mu rukundo rw’Imana” (Yuda 21). Nta kindi kizadufasha kurwana intambara ya Gikristo, uretse gukomeza kuba abantu bakundwa na Yehova Imana. N’ubundi kandi, urukundo ni wo muco w’ingenzi wa Yehova (1 Yohana 4:8). Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma agira ati “menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 8:38, 39). None se, ni gute tuguma muri urwo rukundo? Reka turebe ingamba eshatu mu zo dushobora gufata, dukurikije uko Yuda yabivuze.
14, 15. (a) Kwiyubaka mu byo “kwizera byera cyane” bisobanura iki? (b) Ni gute dushobora gusuzuma imimerere y’intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka?
14 Mbere na mbere, Yuda atubwira ko tugomba gukomeza kwiyubaka mu byo “kwizera byera cyane” (Yuda 20). Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, icyo ni igikorwa gikomeza. Tumeze nk’inzu zikeneye ibikoresho byinshi kurushaho byo kuzikomeza, kugira ngo zishobore guhagarara zitaguye mu gihe imimerere y’ikirere ihindutse mibi (Matayo 7:24, 25). Bityo rero, ntituzigere na rimwe twiyiringira. Ahubwo, tugomba kumenya aho dushobora kwiyubaka dushingiye ku kwizera kwacu, bityo turusheho gukomera, turushaho kuba abasirikare bizerwa ba Kristo. Urugero, dushobora gusuzuma ibintu bigize intwaro zose zo mu buryo bw’umwuka, zivugwa mu Befeso 6:11-18.
15 Intwaro zacu bwite zo mu buryo bw’umwuka, zimeze zite? Mbese, ‘ingabo [yacu yo kwizera]’ irakomeye nk’uko bikwiriye? Iyo dusubije amaso inyuma tukareba imyaka ya vuba aha ishize, mbese, hari ibimenyetso runaka byo kudohoka tubona, urugero nko kugabanya umurego mu kujya mu materaniro, kutagira umwete mu murimo cyangwa kudashishikazwa n’icyigisho cya bwite? Ibimenyetso nk’ibyo bishobora guteza akaga! Tugomba kugira icyo dukora uhereye ubu, kugira ngo twiyubake kandi twikomeze mu kuri.—1 Timoteyo 4:15; 2 Timoteyo 4:2; Abaheburayo 10:24, 25.
16. Gusengera mu mwuka wera bisobanura iki, kandi se, ni ikihe kintu kimwe twagombye guhora dusaba Yehova?
16 Uburyo bwa kabiri bwo kuguma mu rukundo rw’Imana, ni ugukomeza ‘gusengera mu mwuka wera’ (Yuda 20). Ibyo bivuga ko umuntu agomba gusenga ayobowe n’umwuka wa Yehova no mu buryo buhuje n’Ijambo rye ryahumetswe n’umwuka. Isengesho ni uburyo bw’ingenzi bwo kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi ya bwite, no kumugaragariza ko twamwiyeguriye. Ntitwagombye na rimwe gufatana uburemere buke icyo gikundiro gihebuje! Kandi mu gihe dusenga, dushobora gusaba—tugakomeza gusaba rwose—umwuka wera (Luka 11:13). Ni wo mbaraga zikomeye kurusha izindi zose dushobora kubona. Binyuriye kuri ubwo bufasha, dushobora kuguma mu rukundo rw’Imana igihe cyose, kandi tukihangana twebwe abasirikare ba Kristo.
17. (a) Kuki urugero rwa Yuda mu bihereranye no kugaragaza impuhwe rutangaje cyane? (b) Ni gute buri wese muri twe ashobora gukomeza kugaragaza impuhwe?
17 Icya gatatu, Yuda atugira inama yo gukomeza kugaragaza impuhwe (Yuda 22). Ku birebana n’ibyo, urugero yatanze ubwe ruratangaje. N’imbeshyerwe kandi, byari bikwiriye ko ahangayikishwa n’ukononekara k’umuco, ubwiyandarike n’ubuhakanyi byari byaracengeye mu itorero rya Gikristo. Ariko kandi, ntiyagize impungenge cyane, ngo atekereze ko ibihe byari bikomeye cyane mu buryo runaka, ku buryo umuntu atari kugaragaza umuco wo “kwiyoroshya,” urugero nko kugira impuhwe. Oya, yagiriye abavandimwe be inama yo gukomeza kugaragaza impuhwe mu gihe cyose byari kuba bishoboka, bakungurana ibitekerezo mu bugwaneza n’abari bafite gushidikanya, ndetse ‘bagahubuza mu muriro’ abayobye, bari hafi kugwa mu cyaha gikomeye (Yuda 23; Abagalatiya 6:1). Mbega inama nziza ku basaza muri ibi bihe by’imivurungano! Na bo bihatira kugaragaza impuhwe igihe cyose hari impamvu zituma babigenza batyo, ari nako bakomeza kutajenjeka mu gihe ari ngombwa. Natwe twese twifuza kugaragarizanya impuhwe. Urugero, aho kubika inzika bitewe n’udukosa duto duto dukorewe, dushobora kubabarira tubigiranye umutima ukunze.—Abakolosayi 3:13.
18. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzatsinda intambara turwana yo mu buryo bw’umwuka?
18 Intambara turwana si intambara yoroshye. Nk’uko Yuda yabivuze, ni ‘ugushishikarira kurwana’ (Yuda 3). Abanzi bacu bafite imbaraga. Nta bwo ari Satani turwana na we wenyine, ahubwo isi ye mbi hamwe no kudatungana kwacu bwite na byo biraturwanya. Ariko kandi, dushobora kwiringira mu buryo budasubirwaho ko tuzatsinda! Kubera iki? Kubera ko turi ku ruhande rwa Yehova. Yuda asoza urwandiko rwe atwibutsa ko Yehova akwiriye guhabwa “icyubahiro n’ubushobozi no kuganza n’ubutware . . . uhereye kera kose, ukageza na none, n’iteka ryose” (Yuda 25). Mbese, icyo si igitekerezo giteye ubwoba? None se, hari ugushidikanya uko ari ko kose gushobora kubaho ku bihereranye n’uko iyo Mana ‘ibasha kuturinda ngo tudasitara’ (Yuda 24)? Oya rwose! Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze amaramaje gukomeza kurwanya ubwiyandarike, kubaha ubutware bwashyizweho n’Imana, no kwikomereza mu rukundo rw’Imana. Muri ubwo buryo, twese hamwe tuzatsinda urugamba mu buryo buhebuje.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abashakashatsi bamwe na bamwe, bavuga ko Yuda yandukuye ayo magambo ayavanye mu gitabo kitahumetswe cyitwa Book of Enoch. Ariko kandi, R. C. H. Lenski agira ati “turabaza ibi bikurikira: ‘icyo gitabo cyitwa Book of Enoch, kigizwe n’ibice by’uruvangitirane bidafitanye isano, cyaturutse he?’ Icyo ni igitabo cy’inyongera, kandi nta we uzi neza igihe ibice binyuranye byacyo byandikiwe . . . ; nta we ushobora kumenya neza niba wenda amagambo amwe n’amwe agikubiyemo ataravanywe mu gitabo cya Yuda ubwe.”
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni gute urwandiko rwa Yuda rutwigisha kunanira ubwiyandarike?
◻ Kuki ari iby’ingenzi cyane kubaha ubutware bwashyizweho n’Imana?
◻ Gukoresha nabi ubutware mu itorero bishobora kugira izihe ngaruka mbi cyane?
◻ Ni iki twakora kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku basirikare b’Abaroma, Abakristo bo barwana intambara yo mu buryo bw’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abungeri b’Abakristo bafasha abandi batabitewe n’ubwikunde, ahubwo babitewe n’urukundo