Umudendezo utangwa n’Imana utera ibyishimo
‘Kwishimana Uwiteka [Yehova, MN] ni zo ntege zanyu.’—NEHEMIA 8:10.
1. Ibyishimo ni iki, kandi kuki abantu bitangiye Imana bashobora kubigira?
Yehova yuzuza imitima y’ubwoko bwe ibyishimo. Iyo mimerere y’umunezero mwinshi cyangwa y’ibyishimo iterwa no kubona cyangwa kugira ibyiringiro byo kuzabona ikintu cyiza. Abantu bitangiye Imana bashobora kugira ibyo byiyumvo kubera ko ibyishimo ari imbuto y’umwuka wera cyangwa imbaraga zayo (Abagalatia 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo twaba twagagaritswe n’ibigeragezo bikomeye bitubuza amahwemo, dushobora gukorera Yehova dufite ibyishimo tuyobowe n’umwuka we wera.
2. Kuki mu gihe cya Ezira Abayuda bagize umwanya wihariye wo kwishima?
2 Mu kinyejana cya gatanu mbere y’igihe cyacu, Abayuda babonye uburyo bwihariye bwo gukoresha umudendezo bahawe n’Imana wo kwizihizanya ibyishimo Umunsi Mukuru w’Ingando i Yerusalemu. Ezira n’abandi Balewi bamaze kubasomera no kubasobanurira amategeko y’Imana, “abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhān’ amafunguro no kuganir’ ibiganiro by’ibyishimo byinshi, kuko bameny’ amagambo babgirijwe.”—Nehemia 8:5-12.
Kwishimana Yehova ni zo Ntege Zacu
3. Ni mu yihe mimerere “kwishiman’ Uwiteka [Yehova, MN] byatubera intege?
3 Muri uwo munsi mukuru, Abayuda basobanukiwe ukuri kw’aya magambo agira ati ‘Kwishimana Uwiteka [Yehova, MN] ni zo ntege zanyu’ (Nehemia 8:10). Ibyo byishimo ni byo ntege zacu natwe, twe Abahamya ba Yehova bitanze bakabatizwa, niba dushikamye ku mudendezo twahawe n’Imana. Bake muri twe basizwe n’umwuka wera bemerwa mu muryango w’Imana ngo babe abaraganwa na Kristo mu ijuru (Abaroma 8:15-23). Muri iki gihe, abenshi muri twe, bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43). Mbega ukuntu twagombye kubyishimira!
4. Kuki Abakristo bashobora kwihanganira imibabaro n’ibitotezo?
4 N’ubwo dufite ibyiringiro bihebuje, kwihanganira imibabaro n’ibitotezo ntibyoroshye. Nyamara turabishobora kubera ko Imana iduha umwuka wayo wera. Uwo mwuka utuma tugira ibyishimo n’icyizere kitajegajega cy’uko nta gishobora kutwambura icyiringiro cyacu cyangwa ngo kituvutse urukundo rw’Imana. Byongeye kandi, dushobora kudashidikanyako Yehova azatubera igihome igihe cyose tuzaba tumukunda n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’imbaraga zacu zose, n’ubwenge bwacu bwose.—Luka 10:27.
5. Ni he twavana impamvu zo kwishima?
5 Ubwoko bwa Yehova bufite imigisha myinshi kandi bufite n’impamvu nyinshi zo kwishima. Zimwe muri izo mpamvu zivugwa mu rwandiko Paulo yandikiye Abagalatia. Izindi zigaragazwa hirya no hino mu Byanditswe. Gusuzuma iyo migisha ishimishije biradutera inkunga.
Duhe Agaciro Umudendezo Twahawe n’Imana
6. Kuki Paulo yahuguriye Abakristo b’i Galatia gushikama?
6 Twe Abakristo, dufite umugisha ushimishije wo kuba twemerwa n’Imana. Kubera ko Kristo yabatuye abigishwa be ku Mategeko ya Mose, Abagalatia bahuguriwe gushikama no ‘kutongera kubohwa n’ububata’ bwayo. Bite se noneho kuri twe? Turamutse dushatse gutsindishirizwa tubiheshejwe no kwitondera Amategeko, twaba dutandukanijwe na Kristo. Nyamara, dufashijwe n’umwuka w’Imana, dutegereza ugukiranuka twahabwa no kwizera guturutse ku rukundo, atari uguturuka k’ugukebwa ku mubiri cyangwa uguturuka ku yindi mirimo igenwa n’Amategeko.—Abagalatia 5:1-6.
7. Ni gute twagombye kubona umurimo wera wa Yehova?
7 Gukoresha umudendezo twahawe n’Imana mu ‘gukorera Uwiteka [Yehova, MN] tunezerewe,’ ni umugisha (Zaburi 100:2). Mu by’ukuri, ni igikundiro kitagereranywa gukorera umurimo wera ‘Yehova Imana, Ishobora byose’ ‘Umwami w’iteka’ (Ibyahishuwe 15:3, MN)! Niba hari ubwo igitekerezo cyo kwisuzugura kijya kituzamo, kwiyumvishako Imana yatwiyegereje binyuriye kuri Yesu Kristo kandi ikatwemerera kwifatanya mu murimo wera w’ “ubutumwa bgiza bg’Imana” bizadufasha (Abaroma 15:16; Yohana 6:44; 14:6). Mbega ukuntu dufite impamvu zo kugira ibyishimo no gushimira Imana!
8. Ku bihereranye na Babuloni Ikomeye, ni iyihe mpamvu ubwoko bwa Yehova bufite yo kwishima?
8 Indi mpamvu ituma tugira ibyishimo ni ukuba Imana yaratubatuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’idini y’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:2, 4, 5). N’ubwo uwo maraya wo mu buryo bwa kidini ‘yicaye ku mazi menshi’ mu buryo bw’ikigereranyo, amazi agereranya “[a]moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi,” ntabwo yicaye cyangwa ngo ayobore kandi ngo ategeke mu buryo bwa kidini abagaragu ba Yehova (Ibyahishuwe 17:1, 15). Twishimira kuba turi mu mucyo utangaje w’Imana, mu gihe abayoboke ba Babuloni Ikomeye bo bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (1 Petero 2:9). Ni koko, gusobanukirwa bimwe mu ‘mayoberane y’Imana’ bishobora kugorana (1 Abakorinto 2:10). Ariko kandi, gusenga dusaba ubwenge n’ubufasha binyuriye ku mwuka wera bidufasha gusobanukirwa ukuri ko mu Byanditswe; ukuri kubatura mu buryo bw’umwuka abagufite.—Yohana 8:31, 32; Yakobo 1:5-8.
9. Niba twishimira umugisha wo kuba twarabatuwe burundu ku nyigisho z’ibinyoma za kidini, tugomba gukora iki?
9 Dufite umugisha wo guhora tubaturwa ku nyigisho z’ibinyoma za kidini, ariko kugira ngo tugumane uwo mudendezo, tugomba kwamaganira kure ubuhakanyi. Abagalatia birukaga neza mu isiganwa rya Gikristo, ariko bamwe bababuzaga kumvira ukuri. Uko kuyobya ntikwaturukaga ku Mana, bityo rero bakaba baragombaga kukunanira. Nk’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose, ni na ko abigisha b’ibinyoma cyangwa umwuka w’ubuhakanyi bishobora kwanduza itorero ryose. Paulo yifuzagako abashyigikiraga gukebwa bashaka kubika ukwizera kw’Abagalatia batakebwa gusa, ahubwo ko banakwikona rwose! Mbega amagambo akanjaye! Nyamara kandi, tugomba kwamagana ubuhakanyi dutyo nta kumemetereza niba dushaka kugumana umudendezo twahawe n’Imana wo kubaturwa ku nyigisho z’ibinyoma za kidini.—Abagalatia 5:7-12.
Dukorerane mu Rukundo
10. Ni iyihe nshingano dufite twe turi mu muryango wa Gikristo?
10 Umudendezo twahawe n’Imana utuma twifatanya n’umuryango w’abavandimwe mu rukundo, ariko tugomba kugira uruhare mu kugaragaza urukundo. Abagalatia ntibagombaga gukoresha umudendezo wabo bawugira “urwitwazo rwo gukurikiz’ ibya kamere” cyangwa ngo ube urwitwazo rwo kugira ubwikunde bwo kutagira urukundo. Bagombaga gukorerana basunitswe n’urukundo (Abalewi 19:18; Yohana 13:35). Natwe tugomba kwirinda kunegurana no kwangana ari na byo bishobora gutuma tumarana. Birumvikanako ibyo bitazabaho nitugirirana urukundo rwa kivandimwe.—Abagalatia 5:13-15.
11. Ni gute dushobora kubera abandi umugisha, kandi ni gute na bo bashobora kuduha umugisha?
11 Nidukoresha umudendezo twahawe n’Imana duhuje n’ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, tuzaba tugaragariza abandi urukundo kandi tubabere umugisha. Twagombye kugira akamenyero ko kureka umwuka wera ukadukoreramo kandi tukayoborwa na wo. Bityo rero, ntituzagira ubwikunde bwo gushaka guhaza irari ry’umubiri wacu wahenebereye mu cyaha ‘urarikira ibyo umwuka wanga.’ Niba tuyoborwa n’umwuka w’Imana, tuzakora ibirangwamo urukundo tutabitewe n’uko amategeko abisaba kandi akaba anateganyiriza ibihano inkozi z’ibibi. Urugero, urukundo—aho kuba itegeko ryonyine—ruzatuma tudasebya bagenzi bacu (Abalewi 19:16). Urukundo ruzadusunikira kuvuga no gukorana ineza. Kurangwaho imbuto y’umwuka y’urukundo bizatuma abandi baduha umugisha; mu yandi magambo bazatuvuga neza (Imigani 10:6). Byongeye kandi, kwifatanya natwe bizababera umugisha.—Abagalatia 5:16-18.
Imbuto Mbi
12. Ni iyihe migisha igendana no kwirinda ibyaha by’“imirimo ya kamere”?
12 Imigisha myinshi ijyanirana n’umudendezo twahawe n’Imana tuyiheshwa no kwirinda ibyaha by’ “imirimo ya kamere.” Twe abagaragu b’Imana muri rusange, hari imibabaro myinshi itatugeraho kubera ko twirinda ubusambanyi, ubwiyandarike n’imyifatire igayitse. Dufite ibyishimo duheshwa no gushimisha Yehova twirinda ibigirwamana (1 Yohana 5:21). Kuba tutajya mu migenzo y’ubupfumu bituma tutaba mu bubata bw’abadayimoni. Imishyikirano ya kivandimwe tugirana n’Abakristo bagenzi bacu ntisenywa n’inzangano, intonganya, ishyari, umujinya, amahane, kwitandukanya, kwirema ibice no kugomanwa. Nanone kandi, ibyishimo byacu ntibizimirira mu businzi no mu biganiro bibi. Paulo yatanze umuburo avugako abakora imirimo ya kamere batazaragwa Ubwami bw’Imana. Nyamara kandi twe dushobora kugundira ibyiringiro bitera ibyishimo byo kuzabona Ubwami bitewe n’uko twumvira amagambo ye.—Abagalatia 5:19-21
13. Umwuka wera wa Yehova wera izihe imbuto?
13 Umudendezo twahawe n’Imana utuma tugira ibyishimo bitewe n’uko Abakristo bera imbuto z’umwuka wa Yehova. Amagambo Paulo yabwiye Abagalatia atugaragariza neza ko imirimo ya kamere yahenebereye mu cyaha imeze nk’amahwa ugereranyije n’imbuto nziza cyane z’umwuka ari zo: Urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, kugwa neza no kwirinda; ari na zo zishinze imizi mu mitima yacu yubaha Imana. Kubera ko twiyemeje kubaho mu buryo butandukanye n’imyifurize ya kamere yaheneberejwe n’icyaha, twifuza kuyoborwa n’umwuka w’Imana no kubeshwaho na wo. Umwuka utuma tuba abantu bicisha bugufi kandi b’amahoro, ‘batifata uko batari, benderanya, kandi bagirana amahari.’ Ntibitangaje rero kuba twishimira kwifatanya n’abantu bera imbuto z’umwuka!—Abagalatia 5:22-26.
Izindi Mpamvu zo Gutuma Tugira Ibyishimo
14. Ni izihe ntwaro dukeneye mu ntambara turwana n’imyuka mibi?
14 Ku mudendezo twahawe n’Imana hiyongeraho umugisha wo kurindwa Satani n’abadayimoni. Kugira ngo dutsinde mu ntambara turwana n’imyuka mibi, tugomba kwambara “intwaro zose z’ Imana.” Tugomba gukenyera ukuri no kwambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. Ibirenge byacu bigomba kuba byambaye inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro. Nanone kandi, tugomba gutwara agakiza nk’ingabo nini tuzazimisha imyambi yaka umuriro y’umubi. Tugomba kwambara agakiza nk’ingofero no kwitwaza “inkota y’[u]mwuka,” ari yo Jambo ry’Imana. Nanone kandi, ‘dusengeshe umwuka iteka’ (Abefeso 6:11-18). Nitwambara intwaro z’umwuka kandi tugaca ukubiri n’ikintu cyose gifitanye isano n’abadayimoni, tuzashira ubwoba kandi tugire ibyishimo.
15. Ni iyihe migisha ishimishije tubona tuyiheshejwe n’uko imyifatiye yacu ihuza n’Ijambo ry’Imana?
15 Dufite ibyishimo kubera ko imyifatire yacu ihuje n’Ijambo ry’Imana, kandi tukaba tudafite umutimanama uturega ibibi nk’uko bimeze ku nkozi z’ibibi nyinshi. ‘Duhirimbanira kugira umutima utaturega ikibi tugirira Imana cyangwa abantu iminsi yose’ (Ibyakozwe 24:16). Ku bw’ibyo, nta bwoba tugira bwo gutinya igihano cy’Imana kizagera ku bakora ibyaha ku bushake kandi batihana (Matayo 12:22-32; Abaheburayo 10:26-31). Mu gukurikiza inama itangwa mu Migani 3:21-26, dusobanukirwa isohozwa ry’aya magambo agira ati “Komez’ ubgenge nyakuri no kwitonda, ntibiv’ imbere y’amaso yawe. Nuko bizaramish’ ubugingo bgawe, kandi bizaber’ ijosi ryaw’ umurimbo. Maz’ uzagendera mu nzira yaw’ amahoro, kand’ ikirenge cyawe ntikizasitara. N’ uryama, ntuzagir’ ubwoba; ni koko, uzaryama, kand’ ibitotsi byawe bizakugwa neza. Ntutiny’ ibitey’ ubgoba by’ inzaduka, cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje. Kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] azakuber’ ibyiringiro, kand’ azarind’ ikirenge cyawe gufatwa.”
16. Ni gute isengesho ari isoko y’ibyishimo, kandi ni uruhe ruhare umwuka wa Yehova ubifitemo?
16 Indi mpamvu yo gutuma tugira ibyishimo, ni umudendezo wacu twahawe n’Imana wo kwegera Yehova mu isengesho twizeye ko atwumva. Ni koko, amasengesho yacu arasubizwa kubera ko ‘twubaha Uwiteka [Yehova, MN]’ (Imigani 1:7). Byongeye kandi, tubona ubufasha butuma tuguma mu rukundo rw’Imana mu gihe ‘dusengera mu mwuka wera’ (Yuda 20, 21). Ibyo tubikora mu gihe tugaragaza imimerere y’umutima yemerwa na Yehova, no mu gusenga tuyobowe n’umwuka dusaba ibihuje n’ugushaka kwe hamwe n’Ijambo rye, ari na ryo ritwereka uburyo bwo gusenga n’ibyo twasaba mu isengesho (1 Yohana 5:13-15). Mu gihe tugeragejwe mu buryo bukabije, kandi tukaba tutazi icyo twasaba, ’umwuka ubwawo ni w’udusabira, uniha iminiho itavugwa.‘ Imana isubiza amasengesho nk’ayo (Abaroma 8:26, 27). Nimucyo rero dusabe umwuka wera kandi tuwureke utwereremo imbuto dukeneye by’umwihariko kugira ngo dushobore guhangana n’ikigeragezo cyose (Luka 11:13). Nanone kandi, ibyishimo byacu biziyongera nitwigana umwete Ijambo ry’Imana ryahumetswe tubishyize mu isengesho, kandi tukiga ibitabo bya Gikristo by’imfashanyigisho bitegurwa binyuriye ku buyobozi bw’umwuka wera.
Twahawe Umugisha w’Ubufasha Buhoraho
17. Ni gute ibyabaye kuri Mose n’ibyo Dawidi yavuze bigaragazako Yehova ari kumwe n’ubwoko bwe?
17 Mu gihe dukoresha neza umudendezo twahawe n’Imana, tugira ibyishimo byo kuba tuziko Yehova ari kumwe natwe. Igihe imimerere mibi yatumaga Mose ava muri Egiputa, ‘yihanganye, nk’ureba Itaboneka’ abishobojwe no kwizera (Abaheburayo 11:27). Ntabwo Mose yari wenyine; yari azi ko Yehova ari kumwe na we. Mu buryo nk’ubwo, abahungu ba Kora baririmbye bagira bati “Imana ni yo buhungiro bgacu n’imbaraga zacu, n’umufash’ utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya, nahw isi yahinduka, nahw imisozi yakurw’ ahayo, ikajy’ imuhengeri. Nahw amazi yaho yahorera, akībirindura, nahw imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo” (Zaburi 46:1-3). Niba twizera Imana dutyo, nta na rimwe yazadutererana. Dawidi yaravuze ati “Ubgo data na mama bazandeka, Uwiteka [Yehova, MN] azandarūra” (Zaburi 27:10). Mbega ibyishimo byo kumenya ko Imana yita ku bagaragu bayo kugeza aho!—1 Petero 5:6, 7.
18. Kuki abafite ibyishimo bituruka kuri Yehova bafite umudendezo utuma badaheranwa n’amaganya?
18 Kubera ko dufite ibyishimo dukomora kuri Yehova, twifitiye umudendezo utangwa n’Imana utuma tudaheranwa n’amaganya. Paulo yaravuze ati “Ntimukagir’ icyo mwiganyira, ahubg’ ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nukw amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ ay’ umuntu yamenya, azarindir’ imitima yanyu n’ibyo mwibgira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Amahoro y’Imana atanga ituze mu buryo butagereranywa ndetse no mu mimerere igoye cyane. Atuma tudahagarika imitima—kandi ibyo bigira icyo bitumarira mu by’umwuka, mu byiyumvo no ku mubiri (Imigani 14:30). Nanone kandi, atuma duhorana ibitekerezo bituje, kuko tuziko mu byo Imana ireka bitugeraho nta na kimwe gishobora kutubabaza iteka (Matayo 10:28). Dufite ayo mahoro duheshwa no kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana binyuriye kuri Kristo kubera ko twiyeguriye Yehova kandi tukaba tugandukira ubuyobozi bw’umwuka we wera imbuto, muri zo hakaba harimo ibyishimo n’amahoro.
19. Ni he dukwiriye guhora twerekeje imitima yacu kugira ngo tugire ibyishimo?
19 Gukomeza kwerekeza imitima yacu ku mudendezo twahawe n’Imana, hamwe n’icyiringiro cy’Ubwami bizatuma tugira ibyishimo. Urugero, hari igihe tuba tutagishobora kugira icyo dukora ku buzima bwazahaye, ariko kandi icyo gihe dushobora gusenga dusaba ubwenge n’imbaraga zo kwishobora kugira ngo tubashe guhangana n’iyo mimerere, kandi dushobora no kuvana inkunga mu gutekereza ku buzima bw’umwuka no kuba tuzagira amagara mazima igihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami (Zaburi 41:1-3; Yesaya 33:24). N’ubwo muri iki gihe twaba tugomba kwihanganira ubukene, mu isi izaba yarahindutse paradizo, ubu yegereje, nta na rimwe hazabaho ibura ry’ibintu bya ngombwa mu buzima (Zaburi 72:14, 16; Yesaya 65:21-23). Ni koko, Data wa twese wo mu ijuru adutera inkunga muri iki gihe, kandi mu gihe kizaza, azaduha ibyishimo byuzuye.—Zaburi 145:14-21.
Twishimire Umudendezo Twahawe n’Imana
20. Dukurikije uko muri Zaburi 100:1-5 havuga, ni gute tugomba kugana Yehova?
20 Twe abagize ubwoko bwa Yehova, twagombye kwishimira umudendezo twahawe n’Imana; umudendezo utuzanira ibyishimo hamwe n’indi migisha myinshi. Nta gitangaje reo kuba muri Zaburi 100:1-5 haduhugurira kugana Yehova ‘tunezerewe.’ Turi aba Yehova, kandi atwitaho nk’Umwungeri ukunda [intama ze]. Ni koko, “tur’ abe; tur’ ubgoko bge, tur’ intama zo mu cyanya cye.” Kubera ko ari Umuremyi kandi akaba afite imico ihebuje, bituma tujya mu bikari by’ihema rye tumuhimbaza kandi tumushima. Dusunikirwa ‘gusingiza izina rye,’ ari byo bivuga kuvuga neza Yehova Imana. Byongeye kandi, dushobora kwishingikiriza ku neza cyangwa imbabazi atugirira. ‘Ibihe byose,’ Yehova ni indahemuka, bityo abakora ibyo ashaka akaba abagaragariza urukundo ubudatezuka.
21. Ni iyihe nkunga yatanzwe mu nomero ya mbere y’yi gazeti, kandi ni iki tugomba gukora ku bihereranye n’umudendezo twahawe n’Imana?
21 Kubera ko tudatunganye, ntidushobora kwirinda icyitwa ikigeragezo cyose ubu. Icyakora, ku bw’ubufasha bw’Imana, dushobora kuba Abahamya ba Yehova b’intwari kandi banezerewe. Kuri ibyo, aya magambo yari mu nomero ya mbere y’iyi gazeti (Nyakanga 1879) ni ayo kuzirikanwa. Aragira ati “Komera. . . . Mukristo muvandimwe cyangwa mushiki wanjye, wowe utera intambwe bikugoye ugerageza kunyura mu nzira ifunganye. Iyo nzira inyura mu rubuye, ariko ibyo ntubyiteho, kuko yose yejejwe n’ibirenge bya Databuja byahawe umugisha. Ihwa ryose usangamo urifate nk’aho ari ururabo; na ho urutare rushinyitse urufate nk’aho ari ibuye ryo gutarukiraho kugira ngo ugere ku ntego. . . . Hanga amaso ku ngororano. Muri iki gihe, za miriyoni z’abantu bakorera Yehova bahanze amaso ku ngororano kandi bafite impamvu nyinshi nziza zo kugira ubutwari no kunezerwa. Nimucyo rero dukomere ku mudendezo twahawe n’Imana dufatanye urunana na bo. Nyamuna uwo mudendezo ntuwuhererwe gupfa ubusa, kandi umunezero Yehova atanga ukubere uburinzi igihe cyose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute “kwishiman’ Uwiteka [Yehova, MN] byatubera uburinzi?
◻ Ku bihereranye n’idini, ni iyihe migisha ubwoko bwa Yehova buzanirwa n’umudendezo utangwa n’Imana?
◻ Kuki tugomba gukorerana mu rukundo?
◻ Ni iyihe migisha igendana n’umudendezo utangwa n’Imana?
◻ Ni gute ubwoko bwa Yehova bushobora guhorana ibyishimo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
“Ihwa ryose urifate nk’aho ari ururabo; na ho urutare rushinyitse urufate nk’aho ari ibuye ryo gutarukiraho kugira ngo ugere ku ntego”