Igice cya 19
Igihe Ubumenyi ku Byerekeye Imana Buzaba Bwuzuye Isi
1, 2. Ni gute ibyo Yehova yaremye byaje kononekara?
TEKEREZA umuntu kabuhariwe mu byerekeye gushushanya akimara kurangiza ikintu yashushanyije neza cyane. Mu buryo bukwiriye akibona ko ari cyiza cyane—igikorwa gikoranywe ubuhanga! Nyamara ariko, nijoro umwanzi w’umunyeshyari akaba yaza maze akacyonona. Mu buryo bwumvikana, ibyo byatera wa mushushanyi agahinda kenshi. Mbega ukuntu yagira amatsiko yo kubona wa mubisha afungwa! Kandi nawe ushobora kwiyumvisha ukuntu wa muntu kabuhariwe mu byo gushushanya yakwifuza kubona icyo yari yakoze gisubiranye ubwiza bwacyo cyari gifite mbere hose!
2 Kimwe n’uwo muhanga mu byerekeye gushushanya, Yehova yaremye ibintu bikoranywe ubuhanga mu gihe yatunganyaga isi maze akayishyiraho abantu. Mu gihe yari amaze kurema umugabo n’umugore, yabonye ko imirimo ye yose yo ku isi yari “[m]yiza cyane” (Itangiriro 1:31). Adamu na Eva bari abana b’Imana bwite, kandi yarabakundaga. Yabateganirizaga igihe kizaza cy’ibyishimo kandi gihebuje. Koko rero, Satani yatumye bigomeka, ariko kandi ibiremwa by’Imana bihebuje nta bwo byigeze byononekara ku buryo bidashobora gusanwa.—Itangiriro 3:23, 24; 6:11, 12.
3. “Ubugingo nyakuri,” (MN) ni iki?
3 Imana yiyemeje kugorora ibintu. Yifuza mu buryo burangwamo impuhwe ko twabaho nk’uko yari yarabigambiriye uhereye kera kose. Imibereho yacu y’igihe kigufi kandi cyuzuyemo akaga nta bwo ari “ubugingo nyakuri,” (MN) kubera ko buri hasi cyane y’ubwo Yehova yateganije. “Ubugingo nyakuri,” (MN) Imana ishaka ko tugira, ni “ubuzima bw’iteka” mu mimerere itunganye.—1 Timoteyo 6:12, 19.
4, 5. (a) Ni gute ibyiringiro bya Paradizo bizasohozwa? (b) Ni kuki tugomba gutekereza ku bihereranye n’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza?
4 Ubumenyi ku byerekeye Imana butuma tugira inshingano imbere ya Yehova (Yakobo 4:17). Ariko kandi, tekereza imigisha uzagira nukurikiza ubwo bumenyi maze ugasingira ubuzima bw’iteka. Mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, Yehova Imana yashushanyije ishusho nziza cyane y’ukuntu ubwo buzima buzaba bumeze mu isi izaba yahindutse Paradizo yegereje cyane. Birumvikana ko kubera ko turi ubwoko bwa Yehova, ntidukorera Imana tugamije kwironkera ingororano byonyine. Dukorera Imana kubera ko tuyikunda (Mariko 12:29, 30). Byongeye kandi, ntitubonera ubuzima mu gukorera Yehova nk’aho ari igihembo. Ubuzima bw’iteka ni impano y’Imana (Abaroma 6:23). Tuzabonera inyungu mu gutekereza ku buzima nk’ubwo, kubera ko ibyiringiro bya Paradizo bitwibutsa Imana Yehova iyo ari yo—“igororera abayishaka” ibigiranye urukundo (Abaheburayo 11:6). Ibyiringiro bishinze imizi mu bwenge bwacu no mu mitima yacu bizadufasha kwihanganira imibabaro yo mu isi ya Satani.—Yeremiya 23:20.
5 Nimucyo noneho twibande ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka bwo mu gihe kizaza buzaba muri Paradizo yo ku isi, bishingiye kuri Bibiliya. Ni gute ubuzima buzaba bumeze igihe ubumenyi ku byerekeye Imana buzaba bwuzuye isi?
NYUMA YA HARIMAGEDONI —PARADIZO KU ISI
6. Harimagedoni ni iki, kandi se, izaba ivuze iki ku bantu?
6 Nk’uko byagaragajwe mbere, vuba aha, Yehova Imana azarimbura gahunda mbi y’ibintu iriho ubu. Isi irimo iregereza mu buryo bwihuse cyane icyo Bibiliya yita Harimagedoni. Iryo jambo rishobora gutuma bamwe batekereza ku mpanuka kamere izaterwa n’amahanga ashyamiranye, ariko kandi, Harimagedoni nta ho ihuriye n’ibyo. Nk’uko mu Byahishuwe 16:14-16 habigaragaza, Harimagedoni ni “[i]ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Ni intambara izaba irwanya “abami bo mu isi yose,” cyangwa amahanga. Umwana wa Yehova Imana, Umwami wimitswe, vuba aha azashoza urwo rugamba. Ingaruka ntizishidikanywaho. Abantu bose barwanya Ubwami bw’Imana kandi bakaba bagize gahunda mbi ya Satani, bazakurwaho. Abakomeza kuba indahemuka kuri Yehova bonyine ni bo bazarokoka.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 19:11-21.
7. Ni hehe Satani n’abadayimoni be bazaba bari mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, kandi se, ni gute ibyo bizungura abantu?
7 Tekereza mu gihe wowe ubwawe waba warokotse icyo gikorwa giteye ubwoba. Ni gute ubuzima ku isi bwaba bumeze mu isi nshya y’Imana yasezeranijwe (2 Petero 3:13)? Ntidukeneye gufindafinda, kubera ko Bibiliya ibitubwira, kandi ibyo itubwira birashishikaje. Tuzi ko Satani n’abadayimoni be bazahagarikwa gukora, bafungirwe mu rwobo aho bazaba batagishoboye kugira icyo bakora mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo. Ibyo biremwa bibi bifite imigambi mibisha, ntibizongera ukundi kwiyorobeka biteza abantu akaga kandi bigerageza kudutera gukora ibikorwa bitarangwamo ubudahemuka ku Mana. Mbega ukuntu tuzaba tubonye ihumure!—Ibyahishuwe 20:1-3.
8, 9. Ni gute bizagendekera imibabaro, uburwayi, no gusaza, mu isi nshya?
8 Nyuma y’aho, indwara z’uburyo bwose zizavaho (Yesaya 33:24). Icyo gihe ibirema bizahaguruka, bigende, byiruke, kandi bibyinishe amaguru mazima kandi yemye. Ibipfamatwi bizaba bimaze imyaka myinshi mu isi yabyo yo kutumva, bizumva amajwi y’ibyishimo azaba abikikije. Impumyi zizatangazwa no kubona isi ikungahayemo amabara anyuranye kandi itangiye gufata ishusho nziza mu maso yazo (Yesaya 35:5, 6). Amaherezo, bazabona mu maso h’abakunzi babo! Wenda icyo gihe guhumurwa kwabo kuzazana ako kanya n’amarira y’ibyishimo.
9 Tekereza gato! Nta ndorerwamo z’amaso, nta mbago z’ibirema, nta miti, nta mavuriro y’amenyo cyangwa ibitaro! Uburwayi bwo mu buryo bw’ibyiyumvo no kwiheba ntibizongera ukundi gutuma abantu babura ibyishimo. Nta bana bazongera gufatwa n’indwara. Umuze wo mu za bukuru uzakurwaho (Yobu 33:25). Tuzarushaho kugira amagara mazima, kandi tuzagira imbaraga. Buri gitondo tuzajya tubyuka mu ijoro risusurutsa twagaruye ubuyanja, twuzuye imbaraga kandi dufite amatsiko yo kwinjira mu munsi mushyashya w’ubuzima bwiza n’akazi katunyuze.
10. Ni iyihe nshingano abazarokoka Harimagedoni bazasohoza?
10 Hazaba hari akazi kenshi gashimishije kazakorwa n’abazarokoka Harimagedoni. Bazahindura isi paradizo. Ibisigisigi byose bya gahunda ishaje yanduye bizakurwaho. Imirima n’ubusitani bwiza bizasimbura utuzu tw’utujagari n’ubutaka bwononwe. Abantu bose bazishimira gutura mu mazu arangwamo umutekano kandi ashimishije (Yesaya 65:21). Uko igihe kizagenda gihita, ibyo bice bizaba byabaye paradizo bizaguka kugeza ubwo isi yose izagera ku rugero rw’ubwiza Umuremyi yari yarateganije kera mu busitani bwa Edeni. Mbega ukuntu bizaba ari byiza kwifatanya muri uwo murimo wo kongera gusubiza ibintu mu buryo!
11. Ni iyihe mishyikirano izaba irangwa hagati y’abantu n’ibidukikije, kimwe n’inyamaswa mu gihe kizaza?
11 Ibyo byose bizakorerwa munsi y’ubuyobozi bw’Imana kugira ngo ibidukikije bitononwa. Abantu bazabana mu mahoro n’inyamaswa. Mu mwanya wo kuzibaga nta mpuhwe, umuntu azafata inshingano yo kuziragira hano ku isi, azitaho mu buryo bwuzuye. Ibaze amasega n’abana b’intama, intare n’inyana, birishanya—kandi amatungo yo mu rugo afite umutekano wuzuye. Ndetse n’umwana muto ntazaba agitinya inyamaswa zo mu ishyamba, nta n’ubwo umutekano wo mu isi nshya uzahungabanywa n’abantu babi kandi batinyitse (Yesaya 11:6-8). Mbega ukuntu iyo izaba ari isi nshya y’amahoro koko!
ABANTU BAZAHINDURWA
12. Ni gute muri Yesaya 11:9 harimo hasohozwa muri iki gihe, kandi se, ni gute hazasohozwa muri Paradizo?
12 Muri Yesaya 11:9 hatubwira impamvu hatazabaho konona ku isi hose. Hagira hati “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.” Ibyo birareba abantu kuko inyamaswa zidashobora kugira “ubumenyi ku byerekeye Yehova,” (MN) ngo zigire ihinduka, kubera ko zigengwa n’ubugenge kamere. Ariko rero, ubumenyi ku byerekeye Umuremyi wacu, buhindura abantu rwose. Nta gushidikanya ko wowe ubwawe hari ihinduka wagiye ugira bitewe no gushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana mu mibereho yawe. Abantu babarirwa muri za miriyoni babigenje batyo. Ku bw’ibyo rero, ubwo buhanuzi bwatangiye gusohorezwa mu bantu bakorera Yehova. Icyakora nanone, bunerekeza ku gihe abantu bo mu isi yose bazafasha hasi ingeso zabo zose za kinyamaswa cyangwa z’ubugome maze bakabaho ari abanyamahoro iteka ryose.
13. Ni iyihe porogaramu yo kwigisha izabaho ku isi?
13 Mbega ukuntu bizaba bihebuje igihe ubumenyi ku byerekeye Imana buzaba bwuzuye isi! Hazaba hari porogaramu yagutse yo kwigisha izaba iri munsi y’ubuyobozi bw’Umwami Yesu Kristo n’abo bazifatanya gutegeka, ari bo 144.000. Icyo gihe “imizingo y’ibitabo” mishya izatangira gukoreshwa. Uko bigaragara, ayo ni amabwiriza y’Imana yanditswe azakoreshwa mu kwigisha abantu bazaba batuye mu isi (Ibyahishuwe 20:12). Abantu baziga kubaho mu mahoro, aho kwiga ibyerekeye intambara. Intwaro zose za kirimbuzi zizaba zitakiharangwa ukundi (Zaburi 46:9). Abaturage bo ku isi bazigishwa gushyikirana n’abantu bagenzi babo mu buryo burangwamo urukundo, kubahana, n’igitinyiro.
14. Isi izaba iteye mu buhe buryo butandukanye n’uko imeze ubu, mu gihe abantu bazaba bagize umuryango umwe wunze ubumwe?
14 Abantu bazaba bagize umuryango umwe wunze ubumwe. Nta mbogamizi zizakoma imbere ubumwe n’ubuvandimwe (Zaburi 133:1-3). Nta rugo rw’umuntu n’umwe ruzakingwa bagira ngo bakome imbere ibisambo. Amahoro azaba aganje mu mitima y’abantu bose, mu nzu zose, mu bice byose byo ku isi.—Mika 4:4.
UMUZUKO UTEYE IBYISHIMO
15. Ni ayahe matsinda abiri azazukira hano ku isi?
15 Muri icyo gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, hazabaho umuzuko. Abantu bacumuye ku mwuka wera w’Imana cyangwa imbaraga rukozi nkana bakora ibinyuranye n’imikorere cyangwa amabwiriza yawo maze ntibihane, ntibazazurwa (Matayo 23:15, 33; Abaheburayo 6:4-6). Birumvikana ko ari Imana izahitamo uwacumuye muri ubwo buryo. Ariko kandi, hari abantu b’ingeri ebyiri bazazurwa—“abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Kubera ko hazaba hariho gahunda ikwiriye, bihuje n’ubwenge kuvuga ko abazabanza kwakirwa mu buzima ku isi ari abakiranutsi, abakoreye Yehova mu budahemuka.—Abaheburayo 11:35-39.
16. (a) Ni bande bazaba bari mu “bakiranutsi” bazazukira ku isi? (b) Ni abahe bantu b’indahemuka bo mu gihe cya kera ushaka kuzabona by’umwihariko, kandi kuki?
16 Mu mwanya wo kumva amakuru avuga iby’intambara, impanuka, n’urupfu, abagaragu ba Yehova bazumva za raporo zihebuje zihereranye n’umuzuko. Bizaba ari ibintu bishimishije kumenya ibihereranye no kugarurwa kw’abagabo n’abagore b’indahemuka nka Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu, Sara, Yobu, Mose, Rahabu, Rusi, Dawidi, Eliya, Esiteri. Mbega ukuntu bazatanga inkuru z’amateka zihebuje mu gihe bazaba bavuga inkuru za Bibiliya mu buryo bwimbitse kandi by’imvaho! Nta gushidikanya ko bo hamwe n’abakiranutsi bapfuye mu myaka ya vuba aha, bazaba rwose bafite amatsiko yo kumenya ibihereranye n’irangira rya gahunda ya Satani, n’ukuntu Yehova yejeje izina rye ryera akavana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga.
17. Ni ubuhe bufasha abantu b’indahemuka bazaha abandi bantu bazazuka?
17 Mbega ukuntu abo bantu b’indahemuka bazaba ari ingirakamaro mu cyiciro cy’umuzuko kizakurikiraho, igihe “abakiranirwa” babarirwa muri za miriyari bazavanwa mu bubata bw’urupfu! Abantu benshi ntibabonye uburyo bwo kumenya Yehova. Satani ‘yabahumiye imitima’ (2 Abakorinto 4:4). Ariko kandi, umurimo w’Umwanzi uzasibanganywa. Abakiranirwa bazagaruka ku isi ihebuje kandi y’amahoro. Bazakirwa n’abantu bazaba bagize umuteguro, ku buryo bazabigisha ibyerekeye Yehova n’Umwana we utegeka, ari we Yesu Kristo. Uko abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse bazamenya kandi bagakunda Umuremyi wabo, ubumenyi ku byerekeye Yehova buzuzura isi mu buryo budasubirwaho.
18. Utekereza ko uzaba wiyumva ute mu gihe uzaba wakira abo wakundaga bazaba bazutse?
18 Mbega ukuntu umuzuko uzatuzanira ibyishimo mu mitima yacu! Ni nde utarababara biturutse ku mwanzi wacu ari we rupfu? Mu by’ukuri se, ni nde utaracika inkendero igihe umurunga w’urukundo cyangwa ubucuti byahagaritswe bitewe n’uko uburwayi, ubusaza, impanuka, cyangwa urugomo byahitanye ubuzima bw’umuntu akunda? Tekereza icyo gihe ibyishimo tuzaba dufite mu gihe tuzaba twongeye guhura na bo muri Paradizo. Ababyeyi b’abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa, incuti n’abavandimwe, bazahoberana, baseka kandi barira amarira y’ibyishimo.
UBUTUNGANE BUZASHYIRA BUGERWEHO!
19. Ni ikihe gitangaza kizakorwa mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?
19 Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, hazaba hakorwa igitangaza gihebuje. Ku bantu, wenda ni cyo kizaba ari ikintu gishishikaje cyane kizaba gikozwe n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Yehova azayobora Umwana we mu gukoresha inyungu z’igitambo cy’incungu kuri buri mugabo n’umugore w’indahemuka kandi wumvira. Binyuriye muri ubwo buryo, icyitwa icyaha cyose kizakurwaho maze ikiremwamuntu kigezwe ku butungane.—1 Yohana 2:2; Ibyahishuwe 21:1-4.
20. (a) Gutungana bizaba bisobanura iki? (b) Ni ryari abazarokoka Harimagedoni hamwe n’abazazuka bazatangira kubaho mu buryo bwuzuye?
20 Ubutungane! Ni iki buzaba bushaka kuvuga? Buzaba busobanura kugaruka mu buzima, mu buryo Adamu na Eva babwishimiraga mbere yuko bacumura kuri Yehova Imana. Mu buryo bw’umubiri, mu bwenge, mu byiyumvo, mu mico, mu buryo bw’umwuka—mu buryo ubwo ari bwo bwose umuntu ashobora kwiyumvisha—abantu batunganye bazakora ibihuje n’amahame y’Imana mu buryo bwuzuye. Ariko se, icyo gihe abantu bose bazaba basa? Ashwi da! Ibintu Yehova yaremye—ibiti, indabyo, inyamaswa—ibyo byose bitwigisha ko akunda ibintu by’uruvange binyuranye. Abantu batunganye bazaba bafite kamere n’ubushobozi bitandukanye. Buri wese azishimira ubuzima nk’uko Imana yabishakaga. Mu Byahishuwe 20:5 hagira hati “abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.” Kimwe n’imbaga y’abantu benshi bazarokoka Harimagedoni, abazutse bazaba bazima mu buryo bwuzuye, mu gihe bazaba bageze ku butungane, batagicumura.
21. (a) Ni iki kizabaho ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi? (b) Amaherezo, ni iki kizaba kuri Satani hamwe n’abamushyigikira bose?
21 Abantu batunganye bazahangana n’ikigeragezo kimwe cya nyuma. Ku mpera z’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Satani n’abadayimoni be bazarekurwa bavanwe mu rwobo mu gihe gito maze bemererwe gukora imihati ya nyuma yo kuvana abantu kuri Yehova. Hari bamwe bazarutisha urukundo bafitiye Imana ibyifuzo bibi, ariko uko kwigomeka kuzamara igihe gito. Yehova azahanira abo bantu bikunda hamwe na Satani n’abadayimoni be bose. Icyo gihe, inkozi z’ibibi zose zizakurwaho burundu.—Ibyahishuwe 20:7-10.
UZAKORA IKI?
22. Ni iki uteganya kuzakora muri Paradizo?
22 Abakunda Yehova Imana bazabaho iteka ryose maze bature mu isi izaba yahindutse Paradizo. Ntibyatworohera kwiyumvisha ukuntu umunezero wabo uzaba umeze, kandi nawe ushobora kwifatanya muri wo. Umuzika, gushushanya, ubukorikori—mu by’ukuri, ibintu abantu batunganye bazageraho bizaba bisumba kure cyane imirimo myiza cyane ikorwa n’abakozi kabuhariwe bari muri iyi gahunda ishaje! N’ubundi kandi, abantu bazagera ku butungane kandi bazaba bafite igihe cyo kwisanzura. Tekereza ibintu uzashobora gukora mu gihe uzaba uri umuntu utunganye. Tekereza nanone ku byo wowe n’abantu bagenzi bawe muziga ku byerekeye ibyo Yehova yaremye—uhereye ku matsinda y’inyenyeri abarirwa muri za miriyari ari mu kirere kugeza kuri za atome nto cyane. Ikintu cyose abantu bazageraho, kizarushaho gushimisha umutima wa Data wo mu ijuru udukunda, ari we Yehova.—Zaburi 150:1-6.
23. Ni kuki imibereho yo muri Paradizo itazigera iturambira?
23 Icyo gihe ubuzima ntibuzarambirana. Buzarushaho gushimisha uko igihe kizagenda gihita. Urabona ko ubumenyi ku byerekeye Imana butagira iherezo (Abaroma 11:33). Mu gihe cy’iteka, hazaba hari ibintu byinshi tugomba kwiga n’ibintu bishyashya tugomba kuvumbura (Umubwiriza 3:11). Kandi uko uzagenda urushaho kwiga ibyerekeye Yehova Imana, uzakomeza kubaho—atari imyaka mike gusa, ahubwo iteka!—Zaburi 22:26.
24, 25. Ni kuki ubu ugomba kubaho mu buryo buhuje n’ubumenyi ku byerekeye Imana?
24 Mbese, igihe kizaza gishimishije ku isi izaba yahindutse paradizo, ntikiruta imihati iyo ari yo yose cyangwa kwitanga kose waba ukora? Birumvikana ko ari ko bimeze! Mu by’ukuri, Yehova yaguhaye urufunguzo rwugurura icyo gihe kizaza gihebuje. Urwo rufunguzo ni ubumenyi ku byerekeye Imana. Mbese, uzarukoresha?
25 Niba ukunda Yehova, uzishimira gukora ibyo ashaka (1 Yohana 5:3). Mbega imigisha uzabona, uko uzakomeza kugendera muri iyo nzira! Nushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana, buzatuma ugira imibereho ishimishije kurushaho ndetse no muri iyi gahunda ivurunganye. Kandi n’imigisha idutegereje ni myinshi cyane, kubera ko ubwo ari ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka! Iki ni cyo gihe gikwiriye cyo kugira icyo wakora. Iyemeze kubaho mu buryo buhuje n’ubumenyi ku byerekeye Imana. Garagaza urukundo ufitiye Yehova. Ha izina rye ryera icyubahiro maze ugaragaze ko Satani ari umubeshyi. Byongeye kandi, Yehova Imana, we Soko y’ubwenge n’ubumenyi nyakuri, azakwishimira mu mutima we ukomeye kandi wuje urukundo (Yeremiya 31:3; Zefaniya 3:17). Kandi azagukunda iteka ryose!
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
“Ubugingo nyakuri,” (MN) ni iki?
Nyuma ya Harimagedoni, ni iki kizaba ku isi?
Ni bande bazazukira ku isi?
Ni gute abantu bazagera ku butungane maze nyuma bakaza kugeragezwa?
Ufite ibihe byiringiro ku bihereranye na Paradizo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 188 n’iya 189]
Mbese, ufite ibyiringiro byo kuzaba muri Paradizo, igihe ubumenyi ku byerekeye Imana buzaba bwuzuye isi?