Igice cya 21
Umunsi w’Urubanza n’Ibizawukulikira
1. Muli rusange Umunsi w’Urubanza bawumva bate?
UMUNSI w’urubanza wowe uwumva ute? Bamwe bumva intebe ya cyami nini ili imbere y’umurongo muremure w’abazutse. Buli muntu uciye imbere y’iyo ntebe acirwa urubanza rw’ibyo yakoze kera byanditse mu gitabo cy’Umucamanza. Hakulikijwe ibyo wa muntu yakoze, ajya mu ijuru cyangwa mu muliro.
2. (a) Ni nde washyizeho uwo Munsi w’‘Urubanza? (b) Ni nde azarucisha?
2 Aliko Bibiliya yerekana ukundi Umunsi w’Urubanza. Si umunsi uteye ubwoba. Umva ikivugwa ku Mana ngo: “Yashyizeh’umunsi wo gucirah’urubanza rw’ukuli rw’abari mw isi bose izarucish’umuntu yatoranije.” (Ibyakozwe 17:31) Uwo mucamanza watoranijwe ni Yesu Kristo.
3. (a) Kuki dushobora kwizera ko Kristo azaca urubanza rw’ukuli? (b) Abantu bazacirwa urubanza hakulikijwe iki?
3 Yesu azaca imanza z’ukuli zikiranuka, nta shiti. Ni cyo ubuhanuzi bumwerekeyeho kandi bwanditse muli Yesaya 11:3, 4 buhamya. Bityo, mu bulyo butandukanye n’ibyo muli rusange abantu bibwira, Yesu ntazacira abantu imanza akulikije ibyaha byabo bya kera, ibyinshi bikaba byalimo ubujiji. Bibiliya isobanura ko iyo umuntu apfuye ibyaha bye bimuhanagurwaho. Iravuga iti: “Uwapfuy’ abatsindishirijw’ ibyaha.” (Abaroma 6:7) Ibyo ni ukuvuga ko uzazuka azacirwa urubanza ku byo azakora mu Munsi w’Urubanza, ntabwo azacirwa urubanza ku byo yakoze mbere yo gupfa.
4. (a) Umunsi w’Urubanza uzareshya ute? (b) Ni bande bazafatanya na Kristo guca imanza?
4 Umunsi w’Urubanza rero si umunsi w’amasaha 24. Bibiliya ibisobanura neza ivuga abazafatanya na Kristo guca imanza. (1 Abakorinto 6:1-3) Umwanditsi wa Bibiliya aravuga ati: “Mbon’ intebe z’ubwami, mbona bazicaraho, bahabwa ubuca-manza.” Abo bacamanza ni abigishwa basizwe “bazimana na Kristo imyaka igihumbi.” Umunsi w’Urubanza rero uzamara imyaka igihumbi. Ni yo myaka igihumbi Kristo n’abigishwa be 144.000 b’indahemuka basizwe bazimamo ali “ijuru lishya” bategeka “isi nshya.”—Ibyahishuwe 20:4, 6; 2 Petero 3:13.
5, 6. (a) Umwanditsi wa Zaburi avuga ate “Umunsi w’Urubanza”? (b) Ni iyihe mimererwe izaba iliho ku Munsi w’Urubanza?
5 Reba aya mashusho, araguha igitekerezo cy’uko Umunsi w’Urubanza uzamerera abantu. Umwanditsi wa Zaburi awuvuga atya: “Ikigarama cyishimane n’ibikirimo byose! Ni by’ ibiti byo mw ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo imbere ya [Yehova]! Kukw agiye kuza; agiye kuza, agacir’ abari mw’isi imanza zitabera, azacir’ amahang’ imanza zihwanye n’umurava we.”
6 Ku Munsi w’Urubanza, abarokotse Harumagedoni, bazahindura isi paradizo bazakiramo abapfuye. (Luka 23:43) Mbega ibyishimo bizaba mu milyango yali yaratanijwe n’urupfu yongeye guhura! Mbega ukuntu bizaba byiza kubaho mu mahoro, kugira ubuzima bwiza no kwigishwa imigambi y’Imana! Bibiliya igira iti: “Iy’amategeko yawe ari mw isi, abaturage bo kw isi biga gukiranuka.” (Yesaya 26:9) Ku Munsi w’Urubanza, abantu bose bazitoza kumenya Yehova, kumwumvira no kumukorera.
7. Ku Munsi w’Urubanza bizagendekera bite abahisemo gukorera Imana, n’abanze kubigenza batyo?
7 Ni muli iyo paradizo Yesu Kristo n’abafasha be 144.000 bazacira abantu imanza. Abazaba bahisemo gukorera Yehova bazahabwa ubuzima bw’iteka. Aliko, no muli iyo mimererwe myiza cyane, halimo abazanga gukorera Imana, nk’uko Ibyanditswe bibivuga ngo: “Umunyabyaha nubw’umugirira neza, nta bw’ aziga gukiranuka; Mu gihugu cyo gukiranuka azahakorer’ ibyo gukiranirwa.” (Yesaya 26:10) Bityo, nibamara kubona igihe cyose cya ngombwa ngo bahindure imyifatire yabo maze bige gukiranuka, abo bagome bazalimburwa. Bamwe ndetse bazicwa mbere yuko Umunsi w’Urubanza urangira. (Yesaya 65:20) Ntibazemererwa gukomeza kubaho kugira ngo bonone paradizo.
8. Dukulikije Yesu, ni gute bamwe bazarushwa no kwitoza gukiranuka ku Munsi w’Urubanza kurusha abandi?
8 Mbese, bamwe mu bazazuka bazaruha kurusha abandi mu byo kwiga no kwitoza gukiranuka? Ni byo Yesu Kristo yaciyemo amarenga igihe yali ku isi. Abenshi mu bo abigishwa be na we ubwe babwilije banze kumva. Banze Yesu ho Mesiya, nubwo bali bumvise inyigisho ze, baranabonye ibitangaza bye. Dore icyo Yesu yavuze ku mudugudu uzanga ubutumwa bw’abigishwa be: “Ndababwir’ ukuri yuko ku Munsi w’Amateka igihugu cy’i Sodomu n’i Gomora kizahanw’ igihano cyakwihanganirwa kurut’icy’uwo mudugudu.”—Matayo 10:15.
9, 10. (a) Ni abahe bantu bakiranirwa bazazurwa ku Munsi w’Urubanza? (b) Kuki hali ibintu bizarushya abakiranirwa bamwe kurusha abandi?
9 Yesu yerekanishije ayo magambo ko ba baturage b’i Sodomu na Gomora bazaba ku isi ku Munsi w’Urubanza. Ni koko, bali abantu b’ingeso mbi bikabije, aliko byashoboka ko bamwe muli bo bazuka. (Itangiriro 19:1-26) Kubera impuhwe ze, Yehova azabazura kugira ngo babone ubulyo bwo kumenya imigambi ye. Aliko amagambo ya Yesu aragaragaza ko bamwe mu bakiranirwa abigishwa be na we ubwe babwilije bazaba bahali ku Munsi w’ Urubanza. Na bo bazazuka maze bamenyeshwe imigambi y’Imana. Icyo gihe ni bande bizagora kwemeraho Kristo Umwami? Mbese, ni abaturage b’i Sodomu cyangwa ni abanze inyigisho za Yesu n’iz’abigishwa be?
10 Bizagora abanze Yesu. Yesu avuga Kaperinaumu aho yakoreye ibitangaza yagize ati: “Iyaba ibitangaza byakore we iwawe byarakorewe i Sodomu iba ikiliho nubu. Aliko ndabibabwiye, ku Munsi w’Urubanza iby’igihugu cya Sodomu bizihanganirwa kurata ibyawe.” (Matayo 11:22-24, MN) Yego, ku Munsi w’Urubanza bizagora cyane abaturage b’i Kaperinaumu kwemera amakosa yabo, kwemera Kristo ho Umwami no kumukorera kurusha uko bizagora ab’i Sodomu kwitoza gukiranuka.
11. Kuki ku Munsi w’ Urubanza ibintu bizorohera “abakiranutsi” kurusha uwo ali we wese mu “bakinanirwa”?
11 Bityo, “abakiranirwa” bamwe bazazuka bizaborohera kurusha abandi kwitoza kumenya Imana no kuyikorera. (Matayo 12:41, 42) Bizamera bite se ku “bakiranutsi” bazazuka, nk’Aburahamu, Izaka, Yakobo, Debora, Rusi, Danieli n’abandi? Bakiliho, bose bali bategereje kuza kwa Mesiya. Mbega ibyishimo bazagira ku Munsi w’Urubanza byo kwitoza kumumenya no kumenya ko ategeka mu ijuru! Icyo gihe gukora ibyo gukiranuka bizorohera abo “bakiranutsi” kurusha uwo ali we wese wo mu “bakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
ABAZUKIRA “UBUGINGO” N’ABAZUKIRA “GUCIRWAHW ITEKA”
12. (a) Dukulikije Yohana 5:28-30, ni nde “uzazukira ubugingo” kandi ni nde “uzazukira gucirwahw iteka”?
12 Yesu yaravuze ati: “Abari mu bituro bose bazumv’ ijwi rye bavemo, abakoz’ibyiza bakazukir’ ubugingo, nahw abakoz’ ibibi bakazukira gucirwah iteka . . . Uko numvise, ni ko nsh’ amateka; kand’ ayo nsha n’ay’ukuri, kuko ndakurikiz’ ibyo nkund’ubganjye, ahubgo nkurikiz’ iby’uwantumy’ akunda.” (Yohana 5:28-30) “Kuzukir’ ubugingo” ni iki no “kuzukira gucirwahw’ iteka” ni iki? Ni nde bigeraho?
13. “Kuzukira ubugingo” bivuga iki?
13 Nk’uko twabibonye, abazazuka bazacirwa urubanza, aliko si urw’ibyo bakoze, ahubwo ni urw’ibyo bazakora ku Munsi w’Urubanza. Rero, iyo Yesu avuga “abakoze ibyiza” n’ “abakoze ibibi” aba avuga ibyiza n’ibibi bikorwa mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza. Kubera ko bazakora ibyiza, abazazuka bazatera imbere mu butungane bakazabugeraho ku mpera ya ya myaka igihumbi. Bityo, kuzuka kwabo kuzaba “kuzukira ubuzima,” kuko bazagera ku buzima butunganye buzira icyaha.
14. “Kuzukira gucirwahw’ iteka” bivuga iki?
14 Bizamera bite ku bazaba “barakoze ibibi” mu Munsi w’Urubanza? Kuzuka kwabo kuzaba “kuzukira gucirwahw’ iteka.” Ni ukuvuga iki? Gucirwaho iteka lyo gupfa. Bityo, bazalimburwa mu gihe cyangwa ku mpera y’Umunsi wUrubanza. Impamvu ni uko bazaba barakoze ibibi; bazaba baranze burundu kwitoza no gukora ibyo gukiranuka.
UMUNSI W’URUBANZA UTANGIRA LYALI?
15. Ni iki kigomba kubanziliza Umunsi w’Urubanza?
15 Intumwa Yohana yeretswe ibigomba kubanziliza Umunsi w’Urubanza. “Mbon’ intebe y’ubgami nini yera, mbona n’Uyicayeho. Isi n’ijuru bihunga mu maso hayo. . . . Abapfuye bacirw’ imanza.” (Ibyahishuwe 20:11, 12) Rero, mbere yuko Umunsi w’Urubanza utangira, iyi gahunda igizwe n’ “ijuru n’isi” igomba kuvaho. Abakozi b’Imana bonyine ni bo bazarokoka; ababi bose bazalimburwa kuli Harumagedoni.—1 Yohana 2:17.
16. (a) Uretse “abapfuye,” ni nde wundi uzacirwa urubanza mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza? (b) Bacirwa imanza hakulikijwe iki?
16 Ku Munsi w’Urubanza hazacirwa urubanza: abazazuka, abazarokoka Harumagedoni n’abana bazabavukaho. (2 Timoteo 4:1) Bazacirwa urubanza bate. Yohana yaravuze ati: “Ibitabo birabumburwa . . . Abapfuye bacirw’ imanza z’Ibyanditswe mur’ ibyo bitabo, zikwiriy’ ibyo bakoze. Inyanja igarur’ abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bigarur’ abapfuye bo muri byo, bacirw’ imanza zikwiriy’ iby’ umuntu wese yakoze.”—Ibyahishuwe 20:12, 13.
17. “Ibitabo” “abazima” n’ “abapfuye” bazacilirwamo imanza ni ibihe?
17 Ibyo “bitabo” “abapfuye” n’ “abazima” bazacilirwamo imanza ni ibihe? Nk’uko bigaragara ni ibyanditswe bizongerwa kuli Bibiliya Yera. Ni ibitabo byahumetswe bizaba bilimo amategeko n’amabwiliza ya Yehova. Mu kubisoma, abantu bose bazamenyeshwa icyo Imana ishaka. Hamyuma buli wese azacirwe urubanza hakulikijwe amategeko y’ibyo “bitabo.” Abazumvira ayo mabwiliza bazabona imigisha y’inshungu Kristo yatanze, maze bazatere imbere mu butungane bwa kimuntu.
18. (a) Bizaba bimeze bite ku ndunduro y’Umunsi w’Urubanza? (b) Ni mu buhe bulyo “abapfuye” baza mu buzima ku mpera y’imyaka igihumbi?
18 Ku ndunduro y’Umunsi w’Urubanza w’imyaka 1.000 nta muntu n’umwe uzaba agitinya urupfu rwatewe n’icyaha cy’Adamu. Mu by’ukuli, buli muntu azaba yageze mu buzima, nk’uko Bibiliya ivuga iti: “Abapfuye basigaye [batali mu mubare wa 144.000 bajya mu ijuru] ntibazuka iyo myaka igihumbi itarashira.” (Ibyahishuwe 20:5) Imvugo “abapfuye basigaye” ntibivuga ko abandi bantu bazazurwa Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi urangiye, ahubwo bivuga ko bose bazaza mu buzima mu bulyo amaherezo bazaba bageze ku butungane Adamu na Eva bali bafite. Icyo gihe bizagenda bite?
IKIZAKULIKIRA UMUNSI W’URUBANZA
19. (a) Kristo azakora iki Umunsi w’Urubanza urangiye?
19 Yesu Kristo namara kurangiza umulimo se yali yamuhaye “azasubiza ubwami Imana ali na yo Se.” Ibyo bizaba igihe cy’urubanza cy’imyaka igihumbi kirangiye. Icyo gihe, abanzi bose bazaba barakuweho. Uwanyuma, ali we rupfu rwatewe n’Adamu, azalimburwa. Icyo gihe, Ubwami buzaba ubwa Yehova uzaba Umwami rukumbi.—1 Abakorinto 15:24-28.
20. (a) Yehova azemeza ate ugomba kwandikwa mu “gitabo cy’ubuzima”? (b) Kuki bikwiye ko abantu bageragezwa bwa nyuma?
20 Yehova azakoresha iki ngo yemeze ugomba kwandikwa mu “muzingo w’ubuzima” ali cyo “gitabo cy’ubuzima”? (Ibyahishuwe 20:12, 15) Azakoresha ikigeragezo ku bantu. Twibuke ko Adamu na Eva batsinzwe n’ikigeragezo, naho Yobu we akomeza kuba indahemuka. Ukwizera kwa benshi mu bazaba baliho imyaka 1.000 irangiye kuzaba kutali kwigera kugeragezwa. Mbere yuko bazuka ntibali bazi imigambi ya Yehova; bali “abakiranirwa,” ba gahunda ya Satani. Nyuma y’ukuzuka kwabo, ntibaruhijwe no gukorera Yehova, kuko bali mu mimererwe ya paradizo, Umubeshyi atabarwanya bibaho. Aliko ayo mamiliyari y’abantu batunganye mbese bazakomeza gukorera Yehova niba Satani aramutse abonye umwanya wo kubibabuza? Mbese Satani azashobora kubavana ku Mana?
21. (a) Yehova agerageza ate abantu? (b) Ikigeragezo nikirangira, bizagendekera bite abazaba barageragejwe?
21 Kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe, Yehova azavana Satani n’abadayimoni be mu rwobo ahobazaba bali bafungiye imyaka igihumbi. Bizagenda bite? Satani izashobora kuvana abantu kuli Yehova. Umubare wabo uzangana “n’umusenyi wo mu nyanja,” ni ukuvuga utazwi. Nyuma y’icyo kigeragezo Satani n’abadayimoni be hamwe n’abazaba babakulikiye bazajunywa mu “nyanja y’umuliro” y’ikigereranyo ali rwo rupfu rwa kabili cyangwa rw’iteka. (Ibyahishuwe 20:7-10, 15) Naho abo amazina azaba yanditse mu “gitabo cy’ubugingo,” bazishimira paradizo y’ikuzo. Kuba izina lyabo lili muli icyo gitabo bivuga ko Yehova abona ali abakiranutsi ku mutima, mu bwenge no ku mubili ku bulyo budasubirwaho, rero ko bakwiye kubaho iteka muli paradizo kubera ko bakomeje kuba indahemuka.
UMUNSI W’URUBANZA W’ UBU
22. Kugira ngo tuzagera ku Munsi w’Urubanza maze tuzagerweho n’ikigeragezo kizagera ku bantu tugomba kurokoka iki ubu?
22 Bityo, Bibiliya itangaza ibizaba mu myaka 1.000 ili imbere maze ikaduha ibyilingiro by’igihe kizaza. Aliko ikibazo kirabyuka: Mbese, uzabona ibyiza Imana ibikiye abantu? Ibyo bizashoboka n’uzarokoka urubanza ruzabanza, ali rwo “munsi w’amateka urimbur’abatubah’ Imana w’ubu.”—2 Petero 3:7.
23. (a) Ubu abantu bararobanurwamo imitwe ibili iyihe? (b) Ni iki kizaba kuli buli mutwe kandi kubera iki?
23 Kuva aho Kristo agarukiye akaba yalicaye ku ntebe ye ya cyami yo mu ijuru aracira abantu imanza. Uwo “munsi w’urubanza” ubanziliza Umunsi w’Urubanza w’imyaka 1.000. Mu rubanza rw’ubu, abantu bararobanurwa: “ihene” zishyirwa ibumoso bwa Kristo naho “intama” ibulyo bwe. “Ihene” zizalimbuka kuko zitafashije “abavandimwe” ba Kristo basizwe mu mulimo wabo wo gukorera Imana. Izo “hene” amaherezo zigaragara ko ali abanyabyaha baticuza, ababi binangiliye gukora ibibi. “Intama” zo zizahabwa ubuzima munsi y’Ubwami kuko zashyigikiye zidatezuka “abavandimwe” ba Kristo.—Matayo 25:31-46.
[Amafoto yo ku ipaji ya 178]
Ni bande bizagora ku Munsi w’Urubanza? Abumvise Yesu Abalimbuwe i Sodomu n’i Gomora