Igice cya makumyabiri na kimwe
Umugambi wa Yehova Urimo Urasohozwa mu Ikuzo
1, 2. (a) Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye ibiremwa bye bifite ubwenge? (b) Ni bande bari bagize umuryango w’Imana w’abayisenga bunze ubumwe?
UMUGAMBI wa Yehova wuje urukundo ni uwo guhuriza hamwe ibiremwa byose bifite ubwenge kugira ngo bisenge Imana y’ukuri yonyine kandi byishimire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana. Ibyo ni na byo abakunda gukiranuka bifuza cyane.
2 Yehova yatangiye gusohoza uwo mugambi uhebuje igihe yatangiraga imirimo ye y’irema. Ikiremwa cye cya mbere cyari Umwana waje kuba “ukurabagirana k’ubwiza [bw’Imana] n’ishusho ya kamere yayo” kuva aho azukiye (Abaheburayo 1:1-3). Uwo Mwana yari ikinege mu buryo bw’uko ari we wenyine Imana ubwayo yiremeye. Hanyuma, ibindi biremwa byose byaremwe binyuriye kuri uwo Mwana: mbere na mbere, haremwe abamarayika mu ijuru, nyuma y’aho hakurikiraho abantu ku isi (Yobu 38:7; Luka 3:38). Abo bose babaye umuryango umwe wo mu ijuru no mu isi. Kuri abo bose, Yehova yari Imana, akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi yari Umubyeyi wabo wuje urukundo.
3. (a) Ni iki twese twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere? (b) Ni ubuhe buryo bwuje urukundo Yehova yateganyije ku bw’urubyaro rwa Adamu?
3 Igihe ababyeyi bacu ba mbere bacirwagaho iteka ryo gupfa kubera ko bari bakoze icyaha nkana, birukanywe muri Edeni kandi ntibongera kwemerwa n’Imana. Baciwe mu muryango wayo wo mu ijuru no mu isi (Itangiriro 3:22-24; Gutegeka 32:4, 5). Twese dukomoka kuri abo bantu, bityo akaba ari yo mpamvu twavukanye kamere yokamwe n’icyaha. Ariko kandi, Yehova yari azi neza ko hari bamwe mu bari gukomoka kuri Adamu na Eva bari gukunda ibyo gukiranuka. Ku bw’ibyo, yateganyije uburyo bwuje urukundo bwari gutuma bagera ku “mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”—Abaroma 8:20, 21.
Uko Isirayeli Yatakaje Umwanya Wayo w’Ubutoni
4. Ni gute Yehova yatonesheje Isirayeli ya kera?
4 Nyuma y’imyaka igera ku 2.500 uhereye ku kuremwa kwa Adamu, hari abantu Yehova yatonesheje atuma bagirana na We imishyikirano yihariye. Yatoranyije Isirayeli ya kera kugira ngo imubere ubwoko, maze ayiha Amategeko ye (Itangiriro 12:1, 2). Yayihinduye ishyanga maze ayikoresha mu bihereranye n’umugambi we (Gutegeka 14:1, 2; Yesaya 43:1). Ariko kandi, Abisirayeli bari bakiri mu bubata bw’icyaha n’urupfu, bityo bakaba batarashoboye kwishimira umudendezo uhebuje Adamu na Eva bari bafite bakiremwa.
5. Ni gute Abisirayeli baje gutakaza igihagararo cyihariye bari bafite imbere y’Imana?
5 Icyakora, Abisirayeli bari bafite umwanya w’ubutoni imbere y’Imana. Nanone bari bafite inshingano yo kumvira Yehova babona ko ari Umubyeyi wabo kandi bagakora ibihuje n’umugambi we. Yesu yatsindagirije agaciro ko gusohoza iyo nshingano (Matayo 5:43-48). Nyamara, ishyanga rya Isirayeli ryananiwe kuyisohoza. Nubwo abo Bayahudi bihandagazaga bavuga bati “dufite [D]ata umwe, ni we Mana,” Yesu yavuze ko ibikorwa byabo n’umwuka bagaragazaga byavuguruzaga ayo mirariro (Yohana 8:41, 44, 47). Mu mwaka wa 33 I.C., Imana yasheshe ya Mategeko, maze imishyikirano yihariye Abisirayeli bari bafitanye na yo irangirira aho. Ariko se, ibyo byaba byarasobanuraga ko abantu batari kuzigera na rimwe bongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana?
Guteranyiriza Hamwe “Ibintu byo mu Ijuru”
6. Ni iyihe ntego y’“ubuyobozi” bwavuzwe na Pawulo mu Befeso 1:9, 10 (NW)?
6 Intumwa Pawulo yagaragaje ko hari abantu bamwe bari kuzagirana n’Imana imishyikirano yihariye. Urugero, ku bihereranye n’uburyo Yehova yateganyije bwo kugira ngo abizera bazashobore kuba abo mu rugo Rwe, Pawulo yanditse agira ati “[Imana] yatumenyesheje ibanga ryera ry’ibyo ishaka. Ibyo bihuje n’ibyo yishimira yagambiriye muri yo ubwayo ku bw’ubuyobozi izashyiraho mu gihe ntarengwa yagennye, ni ukuvuga kongera guteranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, ibintu byo mu ijuru n’ibintu byo mu isi” (Abefeso 1:9, 10, NW). Ubwo ‘buyobozi’ bushingiye kuri Yesu Kristo. Binyuriye kuri we, abantu bazashyirwa mu mimerere yo kwemerwa n’Imana. Muri abo bantu, harimo abagera ku mubare runaka wagenwe bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Naho abandi bagize umubare munini cyane kuri uwo, bo bazaba ku isi iteka ryose.
7. Ni bande bagize “ibintu byo mu ijuru?”
7 Mbere na mbere, uhereye kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., abagize “ibintu byo mu ijuru,” ni ukuvuga abazaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, ni bo bitaweho. Imana yababazeho gukiranuka ishingiye ku kuba bizera agaciro k’igitambo cya Yesu (Abaroma 5:1, 2). Nyuma y’igihe runaka, Abayahudi hamwe n’Abanyamahanga bagiye bongerwaho, kandi umubare w’abagize “ibintu byo mu ijuru” wari kugera ku 144.000 (Abagalatiya 3:26-29; Ibyahishuwe 14:1). Abasigaye muri abo ni bo gusa bakiri hano ku isi.
Guteranyiriza Hamwe “Ibintu byo mu Isi”
8. Ni bande bagize “ibintu byo mu isi,” kandi se, ni iyihe mishyikirano bafitanye na Yehova?
8 Nanone, ubwo buyobozi burimo burateranyiriza hamwe “ibintu byo mu isi.” Abantu babarirwa muri za miriyoni ubu barimo barateranyirizwa hamwe bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose. Bo, hamwe n’abasigaye mu baragwa b’Ubwami, basingiza izina rya Yehova kandi bakamamaza ibyo kumuyoboka (Yesaya 2:2, 3; Zefaniya 3:9). Na bo bita Yehova “Data” kubera ko bemera ko ari we soko y’ubuzima. Nanone kandi, Yehova arabemera bitewe n’uko bizera amaraso ya Yesu yamenwe (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ariko kandi, kubera ko bakiri abantu badatunganye, kwemerwa mu buryo bwuzuye ko ari abana b’Imana ni ibyo mu gihe kizaza.
9. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 8:21, ni irihe sezerano umuryango wa kimuntu uhishiwe?
9 Abo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bategerezanyije amatsiko igihe ibyaremwe byose “bizabāturwa [ku] bubata bwo kubora” (Abaroma 8:21). Uko kubaturwa kuzatangira igihe Kristo n’ingabo ze zo mu ijuru bazaba bamaze kugeza umubabaro mwinshi ku ndunduro yawo ya Harimagedoni. Ibyo bizaba bisobanura irimbuka rya gahunda mbi y’ibintu ya Satani aho iva ikagera, rizakurikirwa n’imigisha izazanwa n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzaba buganje mu bubasha bwa Cyami.—Ibyahishuwe 19:17-21; 20:6.
10. Abagaragu ba Yehova bazaririmba iyihe ndirimbo yo kumusingiza?
10 Mbega ukuntu bizaba bishimishije igihe abagaragu ba Yehova bo ku isi bazifatanya mu kugaragaza ibyiyumvo by’abagaragu be bo mu ijuru, bo bavugana umunezero bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubit[e] imbere, akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe” (Ibyahishuwe 15:3, 4). Ni koko, abagaragu ba Yehova bose bazunga ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri yonyine. Ndetse n’abapfuye bazazurwa maze bahabwe uburyo bwo kwifatanya mu kurangurura amajwi yabo basingiza Yehova.—Ibyakozwe 24:15.
Duhishiwe Umudendezo Uhebuje
11. Ni uwuhe mudendezo uhebuje abazarokoka umubabaro mwinshi bazishimira?
11 Umubabaro mwinshi n’indunduro yawo ya Harimagedoni nibimara kuvanaho ububi ku isi, Satani Diyabule ntazongera ukundi kuba “imana y’iki gihe.” Abasenga Yehova ntibazongera ukundi guhangana n’amoshya ya Satani (2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 20:1, 2). Amadini y’ikinyoma ntazongera guharabika Yehova no kuzana amacakubiri mu muryango w’abantu. Abagaragu b’Imana y’ukuri ntibazongera kugerwaho n’akarengane no gukandamizwa n’abategetsi b’abantu. Mbega umudendezo uhebuje abantu bazishimira!
12. Ni gute abantu bose bazabaturwa ku cyaha no ku ngaruka zacyo?
12 Yesu, we “[Mwana] w’[I]ntama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi,” azakoresha agaciro k’igitambo cye mu gukuraho ibyaha by’abantu (Yohana 1:29). Yesu akiri ku isi, yababariraga umuntu ibyaha bye kandi akamukiza indwara ze kugira ngo agaragaze ko amubabariye (Matayo 9:1-7; 15:30, 31). Mu buryo nk’ubwo, Kristo Yesu, we Mwami wo mu ijuru w’Ubwami bw’Imana, azakiza mu buryo bw’igitangaza impumyi, ibiragi, ibipfamatwi, abamugaye, abarwaye indwara zo mu mutwe n’abazaba bafite indi ndwara iyo ari yo yose (Ibyahishuwe 21:3, 4). Abantu bose bumvira, bazavanirwaho “itegeko ry’ibyaha,” ku buryo ibitekerezo byabo n’ibikorwa byabo bizabashimisha bo ubwabo kandi binashimishe Imana (Abaroma 7:21-23). Ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, bazaba baramaze kugezwa ku butungane, bafite ‘ishusho’ y’Imana y’ukuri yonyine kandi ‘basa’ na yo.—Itangiriro 1:26.
13. Ni iki Kristo azakora ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, kandi se, bizagira izihe ngaruka?
13 Kristo namara kugeza abantu ku butungane, azasubiza Se ubutware yari yaramuhaye ngo asohoze uwo murimo, nk’uko bivugwa muri aya magambo ngo “azashyikiriza Imana ubwami, ni yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose: kuko akwiriye gutegeka, kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye” (1 Abakorinto 15:24, 25). Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi buzaba busohoje umugambi wabwo mu buryo bwuzuye; ku bw’ibyo, ubwo butegetsi bw’inyongera hagati ya Yehova n’abantu ntibuzaba bugikenewe ukundi. Kandi kubera ko icyaha n’urupfu bizaba byaramaze gukurwaho burundu, abantu na bo bakazaba baracunguwe, gukenera uruhare rwa Yesu rwo kuba Umucunguzi bizaba birangiye. Bibiliya igira iti “ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”—1 Abakorinto 15:28.
14. Ni iki kizagera ku bantu bose bazaba batunganye, kandi kuki?
14 Nyuma y’ibyo, abantu batunganye bazahabwa uburyo bwo kugaragaza niba bazahitamo gukorera Imana y’ukuri yonyine iteka ryose. Ku bw’ibyo, mbere y’uko abo bantu bose bazaba batunganye Yehova abafata nk’abana be mu buryo bwuzuye, azareka bagerweho n’ikigeragezo cya nyuma. Satani n’abadayimoni be bazabohorwa bave muri rwa rwobo. Ibyo ntibizagira ingaruka mbi zirambye ku bakunda Yehova by’ukuri. Ariko kandi, abazateshuka ku budahemuka bwabo bakemera gushukwa kugira ngo bigomeke kuri Yehova, bazarimbuka iteka ryose, barimbukane n’icyigomeke cya mbere hamwe n’abadayimoni bacyo.—Ibyahishuwe 20:7-10.
15. Ni iyihe mimerere izongera kuba mu biremwa bya Yehova byose bifite ubwenge?
15 Nyuma y’ibyo, abantu bose batunganye bazagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana muri icyo kigeragezo cya nyuma, Yehova azabakira babe abana be. Guhera ubwo, bazishimira mu buryo bwuzuye umudendezo uhebuje w’abana b’Imana, ari bamwe mu bagize umuryango w’Imana wo mu ijuru no mu isi. Ibiremwa byose bifite ubwenge byo mu ijuru no mu isi bizongera kunga ubumwe mu gusenga Imana y’ukuri yonyine. Umugambi wa Yehova uzaba usohojwe mu ikuzo! Mbese, waba wifuza kuba umwe mu bagize uwo muryango wishimye wo mu ijuru no mu isi uzahoraho iteka ryose? Niba ari ko bimeze, turagutera inkunga yo kuzirikana ibyo Bibiliya ivuga muri 1 Yohana 2:17, hagira hati “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”
Ibibazo by’Isubiramo
• Mbere y’uko habaho kwigomeka muri Edeni, ni iyihe mishyikirano abasenga Yehova bose bari bafitanye na we?
• Ni iyihe nshingano ireba abagaragu b’Imana bose?
• Ni bande nanone bazaba abana b’Imana, kandi se, ni gute ibyo bifitanye isano n’umugambi wa Yehova uhereranye no kunga ubumwe mu kumuyoboka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 190]
Abantu bumvira bazishimira ubuzima muri paradizo izakwira isi yose