Ese ikuzimu ni ahantu ho kubabarizwa iteka? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya zahinduwe kera zikoresha ijambo “ikuzimu” mu mirongo itandukanye (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:27). Nk’uko ifoto iri muri iyi ngingo ibigaragaza, abantu benshi bemera inyigisho ivuga ko ikuzimu ari ahantu haba umuriro w’iteka, aho abantu babi bajya guhanirwa. Ese ibyo ni byo Bibiliya yigisha?
Muri iyi ngingo turasuzuma
Ese ikuzimu ni ahantu abantu bababarizwa iteka?
Oya. Ijambo ry’umwimerere “Shewoli” mu Giheburayo na “Hadesi” mu Kigiriki, ryahinduwemo “ikuzimu” muri Bibiliya zimwe na zimwe za kera. Ubusanzwe risobanura “imva,” akaba ari imva rusange y’abantu bose. Bibiliya ivuga ko abantu bari mu “mva” baba batakiriho.
Abapfuye nta cyo bazi kandi ntibashobora kubabara. ‘Ikuzimu nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge’ (Umubwiriza 9:10, Bibiliya Yera). Ikuzimu ntihaba urusaku rw’abantu bataka. Ahubwo Bibiliya igira iti: “Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n’isoni; bacecekere ikuzimu [mu mva].”—Zaburi 31:18; Bibiliya Yera; Zaburi 115:17.
Imana yavuze ko gihano k’icyaha ari urupfu, atari ukubabarizwa mu muriro w’iteka. Imana yabwiye umugabo wa mbere ariwe Adamu ko narenga ku itegeko yari yahawe yari gupfa (Intangiriro 2:17). Ntiyigeze ivuga ibyo kubabarizwa mu muriro w’iteka. Nyuma yaho Adamu amaze gukora icyaha, Imana yamubwiye igihano yari kubona, yaramubwiye iti: “Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira (Intangiriro 3:19). Ntiyari gukomeza kubaho. Iyo Imana iza kuba yarohereje Adamu mu muriro w’iteka, iba yarabivuze. Igihano Imana yageneye abatayumvira nticyahindutse. Hashize imyaka myinshi Adamu akoze icyaha, Imana yandikishije muri Bibiliya iti: “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu” (Abaroma 6:23). Ntihari hakenewe ikindi gihano kubera ko “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.”—Abaroma 6:7.
Inyigisho yo kubabariza abantu mu muriro Imana irayanga (Yeremiya 32:35). Iyo nyigisho ihabanye n’icyo Bibiliya yigisha, ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Imana yifuza ko tuyikorera tubitewe n’urukundo, atari uko dutinya kuzababarizwa mu muriro w’iteka.—Matayo 22:36-38.
Abantu beza bajya ikuzimu. Bibiliya zikoresha ijambo “ikuzimu” zivuga ko abantu b’indahemuka, urugero nka Yakobo na Yobu na bo bumvaga ko bazajya ikuzimu (Intangiriro 37:35; Yobu 14:13). Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo nawe amaze gupfa, yagiye ikuzimu mbere y’uko azuka (Ibyakozwe 2:31, 32). Ubwo rero, iyo izo Bibiliya zikoresheje ijambo “ikuzimu”, ziba zivuga mu mva.a
Umugani wa Yesu w’umugabo w’umukire na Lazaro usobanura iki?
Uyu mugani waciwe na Yesu, uboneka muri Luka 16:19-31. Imigani ni inkuru zigisha uko abantu barushaho kugira imico myiza cyangwa gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya. Umugani w’umugabo w’umukire na Lazaro ntabwo ari inkuru ivuga ibintu byabayeho (Matayo 13:34). Niba wifuza kumenya byinshi kuri uyu mugani, reba ingingo ivuga ngo: “Ese Umugabo w’Umukire na Lazaro babayeho?”
Ese ikuzimu hatuma umuntu adakomeza kwemerwa n’Imana?
Oya. Inyigisho ivuga ko abapfuye baba bazi ko batandukanyijwe n’Imana burundu inyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha, aho ivuga ko abapfuye nta kintu baba bazi.—Zaburi 146:3, 4; Umubwiriza 9:5.
Ese hari umuntu wavuye ikuzimu?
Yego. Bibiliya igaragaza neza abantu icyenda bajyanywe mu mva cyangwa “ikuzimu” (nk’uko Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha iryo jambo), nyuma yaho bakazuka bakongera kuba bazima.b Iyo baba bazi ibyo babonye ikuzimu, baba barabibwiye abandi nyuma yo kuzuka. Icyakora, nta muntu n’umwe muri abo icyenda wigeze avuga ko yababarijwe mu muriro utazima cyangwa wagaragaje ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyamubayeho. Kubera iki nta wagize icyo abivugaho? Ni ukubera ko Bibiliya yigisha neza ko nta kintu bari bazi, bari bameze nk’ “abasinziriye” cyane.—Yohana 11:11-14; 1 Abakorinto 15:3-6.
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Amagambo yo muri Bibiliya mu ndimi z’umwimerere.”