UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 20-22
“Dore ibintu byose ndabigira bishya”
Yehova adusezeranya ko ibintu byose azabigira bishya.
“Ijuru rishya”: Ni ubutegetsi bushya buzatuma abazaba batuye ku isi bakora ibyo gukiranuka
“Isi nshya”: Ni abantu bagandukira ubutegetsi bw’Imana kandi bagakurikiza amahame yabwo akiranuka
“Ibintu byose ndabigira bishya”: Ibintu byose bitubabaza bizasimburwa n’ibintu byiza tuzajya tubona buri munsi