Kristo arabwira amatorero
‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo aravuga aya magambo.’—IBYAHISHUWE 2:1.
1, 2. Kuki twagombye kwita ku byo Kristo yabwiye amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya?
YESU KRISTO, Umwana w’ikinege wa Yehova, ni we Mutware w’itorero rya Gikristo. Kugira ngo itorero ry’abigishwa be basizwe ritabaho ikizinga, Kristo akoresha ubutware bwe abashima kandi akabakosora (Abefeso 5:21-27). Dufite ingero zibigaragaza mu Byahishuwe igice cya 2 n’icya 3, aho tubona ubutumwa bufite imbaraga kandi bwuje urukundo Yesu yoherereje amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya.
2 Mbere y’uko intumwa Yohana yumva amagambo Yesu yabwiye ayo matorero arindwi, yabanje kubona iyerekwa ry’‘umunsi w’Umwami wacu’ (Ibyahishuwe 1:10). Uwo “munsi” watangiye igihe Ubwami bwa Mesiya bwatangiraga gutegeka mu mwaka wa 1914. Ku bw’ibyo, ibyo Kristo yabwiye ayo matorero ni iby’ingirakamaro cyane muri iyi minsi y’imperuka. Inkunga yayateye n’inama yayahaye bidufasha guhangana n’ibi bihe birushya turimo.—2 Timoteyo 3:1-5.
3. “Inyenyeri,” ‘abamarayika’ n’‘ibitereko by’amatabaza by’izahabu’ intumwa Yohana yabonye bigereranya iki?
3 Yohana yabonye Yesu Kristo wahawe ikuzo ‘afashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu,’ ari byo matorero. “Inyenyeri” “ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi” (Ibyahishuwe 1:20; 2:1). Rimwe na rimwe, inyenyeri zigereranya ibiremwa by’umwuka by’abamarayika, ariko Kristo ntiyari gukoresha umuntu kugira ngo yandikire ibiremwa by’umwuka. Birumvikana rero ko izo “nyenyeri” zigereranya abagenzuzi basizwe, cyangwa inteko y’abasaza. Ijambo ‘abamarayika’ ryerekeza ku murimo bakora wo kuba intumwa. Kubera ko umuteguro w’Imana wakomeje kugenda waguka, ‘igisonga gikiranuka’ cyashyizeho abandi bagabo bujuje ibisabwa bo mu ‘zindi ntama’ za Yesu kugira ngo babe abagenzuzi.—Luka 12:42-44; Yohana 10:16.
4. Abasaza bungukirwa bate iyo bitondeye ibyo Kristo abwira amatorero?
4 Yesu afashe izo “nyenyeri” mu kuboko kwe kw’iburyo, bigaragaza ko azitegeka, akazifasha kandi akazirinda. Ku bw’ibyo, afite icyo azazibaza. Iyo abasaza bo muri iki gihe bitondeye amagambo Yesu yabwiye buri torero ryo muri ayo arindwi, babona uko bashobora gukemura ibibazo bihuje n’ibyo ayo matorero yari afite. Birumvikana ariko ko Abakristo bose bagomba kumvira Umwana w’Imana (Mariko 9:7). None se, ni ibiki twamenya tubaye twitondeye ibyo Kristo abwira amatorero?
Kuri marayika wo muri Efeso
5. Umujyi wa Efeso wari uteye ute?
5 Yesu yashimiye itorero ryo muri Efeso ariko hari n’icyo yarigayeho. (Soma mu Byahishuwe 2:1-7.) Uwo mujyi wari ku nkombe y’i Burengerazuba bwa Aziya Ntoya wari wiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’idini, warimo urusengero rukomeye rw’imanakazi Arutemi. Nubwo umujyi wa Efeso wari wiganjemo ubusambanyi, idini ry’ikinyoma n’ubumaji, Imana yahiriye umurimo wo kubwiriza intumwa Pawulo n’abandi bahakoreye.—Ibyakozwe, igice cya 19.
6. Ni gute Abakristo b’indahemuka bo muri iki gihe bameze nk’abo muri Efeso ya kera?
6 Kristo yashimye itorero ryo muri Efeso agira ati “nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanya[n]geso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.” Muri iki gihe, amatorero y’abigishwa nyakuri ba Yesu azwiho ibikorwa nk’ibyo byiza, imihati no kwihangana. Ntiyihanganira abavandimwe b’ibinyoma baba bashaka kwiyita intumwa kandi atari zo (2 Abakorinto 11:13, 26). Kimwe n’Abakristo bo muri Efeso, muri iki gihe Abakristo b’indahemuka na bo ‘ntibabasha kwihanganira abanyangeso mbi.’ Ni cyo gituma banga kwifatanya n’abahakanyi badashaka kwihana, kugira ngo gahunda yo gusenga Yehova itandura kandi barinde itorero.—Abagalatiya 2:4, 5; 2 Yohana 8-11.
7, 8. Ni ikihe kibazo gikomeye itorero ryo muri Efeso ryari rifite, kandi se ni gute twakemura ikibazo nk’icyo?
7 Ariko rero, Abakristo bo muri Efeso bari bafite ikibazo gikomeye. Yesu yagize ati “mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” Abari bagize iryo torero bagombaga guhembera urukundo rwa mbere bari barakunze Yehova (Mariko 12:28-30; Abefeso 2:4; 5:1, 2). Natwe tugomba kuba maso kugira ngo tudatakaza urukundo rwa mbere twakunze Imana (3 Yohana 3). Ariko se, twakora iki niba dutangiye kwimiriza imbere ibyo gushaka ubutunzi cyangwa kwiruka inyuma y’ibinezeza (1 Timoteyo 4:8; 6:9, 10)? Icyo gihe twagombye gusengana umwete dusaba Imana ko yadufasha kwivanamo ibyo bitekerezo bidakwiriye, ahubwo tukihingamo gukunda Yehova n’umutima wacu wose no kumushimira ku bw’ibintu byose we n’Umwana we badukoreye.—1 Yohana 4:10, 16.
8 Kristo yagiriye Abakristo bo muri Efeso inama agira ati “ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.” Byari kugenda bite iyo batabikora? Yesu yagize ati “nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo.” Abagize umukumbi bose baramutse baretse urukundo rwabo rwa mbere, “igitereko cy’itabaza,” cyangwa itorero, ryazimangatana. Nimucyo rero dukore uko dushoboye kose kugira ngo itorero rikomeze kumurika mu buryo bw’umwuka, tuba Abakristo b’abanyamwete.—Matayo 5:14-16.
9. Twagombye kubona dute ibyo kwiremamo ibice?
9 Icyakora, Abefeso bashimirwa ko bangaga “imirimo y’Abanikolayiti.” Uretse ibivugwa mu Byahishuwe, nta wuzi inkomoko y’ako gatsiko k’idini, inyigisho n’imikorere byako. Ariko ubwo Yesu yaciriyeho iteka abirema ibice, tugomba kwanga urunuka ibyo kwiremamo ibice, nk’uko Abakristo bo muri Efeso babigenje.—Matayo 23:10.
10. Abumvira ibyo umwuka uvuga bazahabwa iki?
10 Kristo yagize ati ‘ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero.’ Igihe Yesu yari ku isi, ibyo yavugaga byose yabivugaga ayobowe n’umwuka w’Imana (Yesaya 61:1; Luka 4:16-21). Ku bw’ibyo, twagombye kwitondera ibyo Imana itubwira ubu binyuriye kuri we, ikoresheje umwuka wera. Yesu ayobowe n’umwuka yatanze isezerano rigira riti “unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.” Ku basizwe bumvira ibyo umwuka uvuga, ibyo bivuga ko bazahabwa ukudapfa bari muri ‘paradiso y’Imana’ yo mu ijuru, cyangwa bari imbere ya Yehova. Naho “[abagize imbaga y’]abantu benshi” bumvira ibyo umwuka uvuga, bo bazaba ku isi izahinduka paradizo aho bazanywa ku ‘ruzi rw’amazi y’ubugingo,’ kandi bagakizwa n’‘ibibabi by’igiti’ bizaba biri ku nkombe z’urwo ruzi.—Ibyahishuwe 7:9; 22:1, 2; Luka 23:43.
11. Ni gute dushobora gushishikariza abandi gukunda Yehova?
11 Abakristo bo muri Efeso bari bararetse urukundo rwabo rwa mbere. Ariko se, twabyifatamo dute ikibazo nk’icyo kiramutse kivutse mu itorero? Nimucyo twese tujye dushishikarizanya gukunda Yehova, tuvuga inzira ze zuje urukundo. Dushobora kuvuga ukuntu dushimira Imana ku bw’urukundo yatugaragarije igihe yatangaga Umwana wayo ikunda cyane ho incungu (Yohana 3:16; Abaroma 5:8). Aho bikwiriye, dushobora gukomoza ku rukundo rw’Imana mu gihe dutanga ibisubizo mu materaniro cyangwa mu gihe dufitemo ibiganiro. Dushobora kugaragaza ubwacu ko dukunda Yehova, dusingiza izina rye mu murimo wo kubwiriza (Zaburi 145:10-13). Ni koko, amagambo yacu n’ibikorwa byacu bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhembera cyangwa mu gushimangira urukundo rwa mbere itorero ryahoranye.
Kuri marayika w’i Simuruna
12. Amateka agaragaza iki ku mujyi wa Simuruna n’ibikorwa byaho by’idini?
12 Itorero ry’i Simuruna ryashimwe na Kristo, “ ‘uwa mbere ari na we w’imperuka,’ uwari warapfuye none akaba ari muzima,” kuko yazutse. (Soma mu Byahishuwe 2:8-11.) Umujyi wa Simuruna (ubu ni Izmir muri Turukiya) wari wubatswe ku nkombe z’i Burengerazuba za Aziya Ntoya. Abagiriki ni bo bashinze uwo mujyi, ariko waje gusenywa n’Abaludiya ahagana mu mwaka wa 580 M.I.C. Abasimbuye Alexandre le Grand bubatse umujyi wa Simuruna bundi bushya, bawubaka ahandi hantu. Waje kuba umwe mu ntara z’Abaroma zo muri Aziya, ukaba wari umujyi w’ubucuruzi wari uzwi cyane kubera amazu meza yawo. Urusengero rwa Kayisari Tiberiyo rwariyo rwatumye haba ihuriro ryo gusenga umwami w’abami. Abasengaga umwami bosaga umubavu muke maze bakavuga ngo “Kayisari ni we Mwami.” Abakristo ntibashoboraga kubikora kubera ko kuri bo ‘Yesu ari we wari Umwami.’ Ibyo byatumye batotezwa.—Abaroma 10:9.
13. Ni mu buhe buryo Abakristo b’i Simuruna bari abakire, nubwo bari bakennye mu buryo bw’umubiri?
13 Uretse ibitotezo, Abakristo b’i Simuruna bahuye n’ubukene, bikaba bishoboka ko bari barakomanyirijwe mu by’ubukungu, bitewe n’uko bangaga gusenga umwami. Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe na bo bahura n’ibigeragezo nk’ibyo (Ibyahishuwe 13:16, 17). Nubwo Abakristo bameze nk’ab’i Simuruna baba ari abakene mu buryo bw’umubiri, ni abakire mu buryo bw’umwuka kandi ibyo ni byo by’ingenzi!—Imigani 10:22; 3 Yohana 2.
14, 15. Abasizwe bahumurizwa bate n’amagambo yo mu Byahishuwe 2:10?
14 Abenshi mu Bayahudi b’i Simuruna bari “ab’isinagogi ya Satani” kuko bakurikizaga imihango idashingiye ku Byanditswe, bari baranze Umwana w’Imana, kandi batukaga abigishwa be bari barabyawe binyuriye ku mwuka (Abaroma 2:28, 29). Ariko se mbega ukuntu abasizwe bahumurizwa n’amagambo akurikira ya Yesu! Yagize ati “ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi icumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.—Ibyahishuwe 2:10.
15 Yesu ntiyigeze atinya gupfa azira ko yashyigikiraga ubutware bw’ikirenga bwa Yehova (Abafilipi 2:5-8). Nubwo ubu Satani akomeza kurwanya abasigaye basizwe, ntibatinya ibyo baba bagomba kubabazwa muri rusange, byaba ibitotezo, gufungwa cyangwa kwicwa (Ibyahishuwe 12:17). Bazanesha isi. Kandi aho kugira ngo bambikwe ikamba ryangirika rikozwe mu ndabyo nk’iryo bambikaga ababaga batsinze mu mikino y’abapagani, Kristo asezeranya abasizwe bazaba bazutse ko azabaha “ikamba ry’ubugingo” bakaba ibiremwa bidapfa mu ijuru. Iyo ni impano y’agaciro katagereranywa.
16. Niba turi mu itorero rimeze nk’iry’i Simuruna ya kera, ni ikihe kibazo twagombye gutekerezaho?
16 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, ni iki twakora niba itorero ryacu rimeze nk’iry’i Simuruna ya kera? Icyo gihe, tugomba gufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera kugira ngo batekereze ku mpamvu y’ingenzi ituma Imana ireka ibitotezo bikabaho, ko ari ukubera ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi. Buri Muhamya wa Yehova wese ukomeza gushikama agaragaza ko Satani ari umubeshyi, kandi akagaragaza ko buri muntu wese ugerwaho n’ibitotezo ashobora kugaragaza ko ashyigikiye byimazeyo ko Imana ari yo ikwiriye kuba Umutware w’ikirenga w’ijuru n’isi (Imigani 27:11). Nimucyo tujye dutera abandi Bakristo inkunga yo gukomeza kwihanganira ibitotezo, kandi ibyo bizatuma bakomeza ‘gusenga [Yehova] badatinya, ari abera bakiranuka imbere ye iminsi yabo yose,’ kugeza iteka ryose.—Luka 1:68, 69, 74, 75.
Kuri marayika w’i Perugamo
17, 18. Umujyi wa Perugamo wari ihuriro ry’ukuhe gusenga, kandi se ni iki cyashoboraga kugera ku muntu wese wangaga kwifatanya muri uko gusenga ibigirwamana?
17 Itorero ry’i Perugamo ryarashimwe ariko ryaranakosowe. (Soma mu Byahishuwe 2:12-17.) Umujyi wa Perugamo wari wiganjemo idini ry’abapagani, ukaba wari mu birometero 80 mu majyaruguru y’umujyi wa Simuruna. Abapfumu b’Abakaludaya (baraguzaga inyenyeri) bashobora kuba bari barahahungiye bavuye i Babuloni. Abarwayi bazaga mu ngoro y’i Perugamo yari izwi cyane y’ikigirwamana cy’ubuvuzi cyitwaga Asclepius. Kubera ko mu mujyi wa Perugamo harimo urusengero rw’abasengaga Kayisari Awugusito, hari igitabo cyavuze ko wari “ihuriro rikomeye ryo gusenga umwami w’abami mu gihe ubwami bwatangiraga gutegeka.”—Encyclopædia Britannica, 1959, Volume 17, page 507.
18 Mu mujyi wa Perugamo harimo igicaniro cya Zewu. Muri uwo mujyi kandi, Satani yari yarimakaje ibyo gusenga abantu. Ntibitangaje rero kuba itorero ryaho ryaravuzweho ko ryari aho “intebe y’ubwami bwa Satani” yari iri! Ku muntu wabaga ashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kwanga gusenga umwami w’abami byashoboraga gutuma yicwa. Na n’ubu isi iracyari mu maboko ya Satani, kandi abantu basenga ibirangantego by’ibihugu (1 Yohana 5:19). Abakristo benshi bizerwa barishwe kuva mu kinyejana cya mbere kugeza muri iki gihe, nk’umwe Kristo yise ‘Antipa, umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe i [Perugamo].’ Nta gushidikanya, Yehova Imana na Yesu Kristo bibuka abo bagaragu bose b’indahemuka.—1 Yohana 5:21.
19. Balamu yakoze iki, kandi se ni iki Abakristo bose bagomba kwirinda?
19 Nanone Kristo yavuze iby’“inyigisho za Balāmu.” Umuhanuzi w’ikinyoma Balamu yagerageje kuvuma Abisirayeli kuko yishakiraga indamu. Igihe Imana yahinduraga umuvumo we mo umugisha, Balamu yafatanyije n’Umwami Balaki w’Abamowabu maze bakururira Abisirayeli mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi. Abasaza b’Abakristo bagomba kurwanirira ibyo gukiranuka bashikamye, kimwe na Finehasi warwanyije ibikorwa bya Balamu (Kubara 22:1–25:15; 2 Petero 2:15, 16; Yuda 11). Abakristo bose bagomba kwirinda ibyo gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi bishobora gucengera mu itorero.—Yuda 3, 4.
20. Umukristo uwo ari we wese waba utangiye kugira ibitekerezo by’abahakanyi yagombye gukora iki?
20 Itorero ry’i Perugamo ryari ryugarijwe n’akaga gakomeye, kuko ryarimo ‘abakomezaga inyigisho z’Abanikolayiti.’ Kristo yabwiye iryo torero ati “nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.” Abantu bazana amacakubiri baba bifuza kwangiza Abakristo mu buryo bw’umwuka, kandi abantu nk’abo ntibazaragwa Ubwami bw’Imana (Abaroma 16:17, 18; 1 Abakorinto 1:10; Abagalatiya 5:19-21). Umukristo uwo ari we wese waba utangiye kugira ibitekerezo by’abahakanyi no gushaka kubikwirakwiza, agomba kumvira umuburo watanzwe na Kristo. Yagombye kwihana kandi agashaka abasaza b’itorero bakamufasha mu buryo bw’umwuka, kugira ngo yirinde kugerwaho n’akaga (Yakobo 5:13-18). Ni iby’ingenzi ko yabikora mu maguru mashya, kuko Yesu agiye kuza gusohoza urubanza.
21, 22. Ni bande barya kuri “manu yahishwe,” kandi se, ibyo bigereranya iki?
21 Abakristo basizwe bizerwa hamwe na bagenzi babo b’indahemuka ntibagomba gutinya urubanza rw’Imana rugiye kuza. Abantu bose bumvira inama Yesu yatanze ayobowe n’umwuka wera w’Imana bahishiwe imigisha myinshi. Urugero, abasizwe banesheje isi bazahabwa kuri “manu yahishwe,” bahabwe n’“ibuye ryera ryanditsweho izina rishya.”
22 Imana yagaburiye Abisirayeli manu mu gihe cy’imyaka 40 bamaze bagenda mu butayu. Bafashe kuri iyo manu bayibika mu rwabya rw’izahabu rwari mu isanduku y’isezerano, bityo ikaba yarahishwe Ahera Cyane ho mu ihema ry’ibonaniro, habaga umucyo w’igitangaza washushanyaga ukuhaba kwa Yehova (Kuva 16:14, 15, 23, 26, 33; 26:34; Abaheburayo 9:3, 4). Nta muntu n’umwe wari wemerewe kurya kuri iyo manu yahishwe. Icyakora, abigishwa ba Yesu basizwe iyo bazuwe bahabwa ukudapfa, ibyo bikaba bigereranywa no kurya kuri “manu yahishwe.”—1 Abakorinto 15:53-57.
23. “Ibuye ryera” n’“izina rishya” bisobanura iki?
23 Inkiko z’Abaroma zakoreshaga akabuye k’umukara mu kugaragaza ko umuntu atsinzwe n’urubanza, naho ak’umweru kakagaragaza ko agizwe umwere. Kuba Yesu azaha “ibuye ryera” Abakristo basizwe bazaba batsinze bigaragaza ko azaba abona ko ari abere, batanduye. Kubera ko hari utubuye Abaroma bitwazaga kugira ngo bemererwe kwinjira ahantu habereye ibirori, “ibuye ryera” rishobora nanone kuba rigaragaza ko abasizwe bemerewe kuzajya mu ijuru mu bukwe bwabo n’Umwana w’Intama (Ibyahishuwe 19:7-9). Uko bigaragara, “izina rishya” ryerekeza ku cyubahiro bazagira cyo kwifatanya na Yesu ari abaraganwa na we mu Bwami bwo mu ijuru. Nta gushidikanya, ibyo byose bitera inkunga abasizwe hamwe na bagenzi babo bifatanya na bo mu murimo wa Yehova, bafite ibyiringiro byo kuzabaho ku isi izahinduka paradizo.
24. Twagombye kugira iyihe myifatire ku byerekeye ubuhakanyi?
24 Ni iby’ubwenge kwibuka ko itorero ry’i Perugamo ryari ryugarijwe n’abahakanyi. Niba hari akaga nk’ako k’abahakanyi kugarije imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’itorero ryacu, nimucyo tubamagane rwose kandi dukomeze kugendera mu kuri (Yohana 8:32, 44; 3 Yohana 4). Kubera ko abigisha b’ibinyoma cyangwa abantu bafite ibitekerezo bibogamira ku buhakanyi bashobora konona itorero ryose, tugomba kurwanya ubuhakanyi dushikamye, kandi nta na rimwe tuzigera twemera ko amagambo ayobya yatubuza kumvira ukuri.—Abagalatiya 5:7-12; 2 Yohana 8-11.
25. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ubutumwa Kristo yoherereje ayahe matorero?
25 Tumaze gusuzuma amagambo akangura ibitekerezo Yesu Kristo wahawe ikuzo yabwiye amatorero atatu muri arindwi yo muri Aziya Ntoya, yo kubashimira no kubagira inama. Ariko yari agifite byinshi yagombaga kubwira andi matorero ane yari asigaye, abwirijwe n’umwuka wera. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ubwo butumwa yoherereje ab’i Tuwatira, ab’i Sarudi, ab’i Filadelifiya n’ab’i Lawodikiya.
Ni gute wasubiza?
• Kuki twagombye kwitondera ibyo Kristo abwira amatorero?
• Twakora iki kugira ngo duhembere urukundo rwa mbere itorero ryari rifite?
• Nubwo Abakristo b’i Simuruna ya kera batari bafite amikoro, kuki twavuga ko bari abakire?
• Iyo dutekereje ku mimerere y’itorero ry’i Perugamo, twagombye kubona dute ubuhakanyi?
[Ikarita yo ku ipaji ya 10]
(Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba mu Munara w’Umurinzi)
UBUGIRIKI
AZIYA NTOYA
Efeso
Simuruna
Perugamo
Tuwatira
Sarudi
Filadelifiya
Lawodikiya
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
“[Abagize imbaga y’]abantu benshi” bazaba ku isi izaba yahindutse paradizo
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Abakristo batotejwe banesheje isi