Igice cya 42
Ijuru Rishya n’Isi Nshya
1. Yohana avuga iki igihe marayika amugarura mu itangira ry’Ubwami bw’imyaka igihumbi?
IRYO yerekwa ry’ikuzo rirakomeza mu gihe marayika agarura Yohana ku itangira ry’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi. Aravuga iki? Aragira ati “Mbon’ ijuru rishya n’isi nshya: kukw ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yar’itakiriho” (Ibyahishuwe 21:1). Imbere ye harasutse ibintu bishishikaje!
2. (a) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’ijuru rishya n’isi nshya bwasohoreye ku Bayahudi bavanywe mu bunyage mu wa 537 mbere y’igihe cyacu? (b) Tumenya dute ko ubuhanuzi bwa Yesaya bufite irindi sohozwa, kandi iryo sezerano risohozwa rite?
2 Imyaka amagana mbere y’igihe cya Yohana, Yehova yari yarabwiye Yesaya ati “Dore ndarem’ ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17; 66:22). Ubwo buhanuzi bwasohoye ubwa mbere igihe Abayahudi b’indahemuka bagarukaga i Yerusalemu mu wa 537 mbere y’igihe cyacu, nyuma y’imyaka 70 bari bamaze mu bunyage i Babuloni. Muri uko kongera kugubwa neza, babaye umuryango uboneye ari wo, ‘si nshya,’ iyobowe n’ubutegetsi bufite imikorere mishya cyangwa “ijuru rishya.” Ariko rero, intumwa Petero yavuze irindi sohozwa ry’ubwo buhanuzi agira ati “Kandi nk’uko yasezeranije, dutegerej’ ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Ubu Yohana arerekana ko iryo sezerano risohozwa ku munsi w’Umwami. “Ijuru rya mbere n’isi ya mbere” mu yandi magambo gahunda y’ibintu yateguwe na Satani n’imiterere yayo y’ubutegetsi iyobowe n’Umwanzi n’abadayimoni, bigiye kuvaho. “Inyanja” izikuka, ari yo bantu babi bigometse, ntibazongera kubaho. Mu mwanya wabo, hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya”—cyangwa umuryango mushya wo ku isi, uzaba uyobowe n’ubutegetsi bushyashya, ari bwo Bwami bw’Imana.—Gereranya n’Ibyahishuwe 20:11.
3. (a) Ni iki Yohana avuga, kandi Yerusalemu Nshya ni iki? (b) Ni mu buhe buryo Yerusalemu Nshya ‘imanuka iva mu ijuru’?
3 Yohana arakomeza agira ati “Mbon’ ururembo rwera, Yerusalemu nshya, rumanuka ruva mw ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uk’ umugen’ arimbishirizw’ umugabo we” (Ibyahishuwe 21:2). Yerusalemu Nshya ni umugeni wa Kristo ugizwe n’Abakristo basizwe bakomeza kuba indahemuka kugeza ku rupfu, kandi bakazurirwa kuba abami n’abatambyi hamwe na Kristo wahawe ikuzo (Ibyahishuwe 3:12; 20:6). Nk’uko Yerusalemu yo ku isi yabaye icyicaro cy’ubutegetsi muri Isirayeli ya kera, ni ko na Yerusalemu Nshya irabagirana hamwe n’umugabo wayo bigize ubutegetsi bwa gahunda nshya y’ibintu. Iryo ni ryo juru rishya. ‘Umugeni amanuka ava mu ijuru,’ bitari mu buryo buboneka, ahubwo ni mu buryo bw’uko ahindukirira isi akayitaho. Umugeni w’Umwana w’Intama azifatanya mu budahemuka n’uyobora ubutegetsi bukiranuka buzatwara abantu bose. Mbega umugisha ku isi nshya!
4. Ni irihe sezerano Imana itanga risa n’iryo yagiranye n’igihugu cya Isirayeli ari bwo kigitangira kubaho?
4 Yohana aratubwira ati “Numv’ ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti: Dor’ ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kand’ izaturana na bo, na bo bazab’ abantu bayo, kand’ Imana ubway’ izabana na bo, ib’ Imana yabo” (Ibyahishuwe 21:3). Igihe Yehova yagiranaga n’ishyanga rya Isirayeli isezerano ry’amategeko, yaravuze ati “Nanjye nzashyir’ ubuturo bganjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga. Nzagendera hagati muri mwe, mb’ Imana yanyu, namwe mub’ ubgoko bganjye” (Abalewi 26:11, 12). Ubu na bwo, Yehova araha abantu b’indahemuka isezerano nk’iryo. Mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza cy’imyaka igihumbi, bazamubera ishyanga ryihariye.
5. (a) Ni mu buhe buryo Imana izaturana n’abantu mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi? (b) Ni gute Imana izaturana n’abantu nyuma y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi?
5 Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, Yehova ‘azaturana’ n’abantu by’igihe kidahoraho, mu buryo bw’uko azahagararirwa na Yesu Kristo Umwana we akaba n’Umwami. Cyakora, ku iherezo ry’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi igihe Yesu azasubiza Se Ubwami, nta mwami wo kuba umuvugizi cyangwa umuhuza uzaba agikenewe. Mu buryo bw’umwuka, Yehova ubwe azaturana n’ ‘abantu be’ iteka ryose nta muhuza. (Gereranya na Yohana 4:23, 24.) Mbega igikundiro gihanitse ku bantu bazaba bongeye gutunganywa!
6, 7. (a) Ni ayahe masezerano akomeye Yohana ahishura, kandi ni nde uzahabwa iyo migisha? (b) Ni mu yahe magambo Yesaya avuga ibyerekeye Paradizo yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bugaragara?
6 Yohana akomeza avuga ati “Izahanagur’ amarira yose ku maso yabo, kand’ urupfu ntiruzabah’ ukundi, kand’ umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ ukundi: kukw ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:4). Nanone, tuributswa amasezerano ya kera yahumetswe n’Imana. Yesaya na we yari ategereje igihe urupfu n’umubabaro utewe na rwo byari kutazongera kubaho, n’igihe mu mwanya w’agahinda hari kuba ibyishimo (Yesaya 25:8; 35:10; 51:11; 65:19). Ubu Yohana aremeza ko ayo masezerano agiye gusohozwa mu buryo bw’agahebuzo ku Munsi w’Urubanza rw’imyaka igihumbi. Abazahundagazwaho iyo migisha bwa mbere ni abo mu mukumbi munini. “Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubgami azakomeza kubaragira, abuhir’ amasoko y’amazi y’ubugingo; kand’ Imana izahanagur’ amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 7:9, 17). Amaherezo ariko, abazazurwa bose bakagira ukwizera mu migambi yateguwe na Yehova, bazaba bari hamwe na bo kugira ngo bishimire Paradizo yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bugaragara.
7 Yesaya avuga ko “Icyo gih’ impumyi zizahumuka, n’ibipfamatwi bizaziburwa.” Ni koko, “icyo gih’ ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Icyo gihe nanone, “bazubak’ amazu bayabemo; kandi bazater’ inzabibu bary’ imbuto zazo. Ntibazubak’ amazu ngw abandi bayabemo; ntibazater’ inzabibu ngo ziribge n’abandi; kuko bazamar’ imyaka nk’ibiti, kand’ abatoni banjye bazashyira kera bishimir’ imirimo y’intoke zabo” (Yesaya 65:21, 22). Ntabwo rero bazakurwa mu isi.
8. Yehova ubwe avuga iki ku byerekeye ukuri kw’ayo masezerano akomeye?
8 Mbega ibyiringiro bihebuje byuzura mu bwenge bwacu iyo dutekereje kuri ayo masezerano! Abantu b’indahemuka bahishiwe imigisha itangaje mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru bushingiye ku rukundo. Mbese ibyo byasezeranijwe ni byiza bikabije ku buryo bitaba ari ukuri? Mbese aho ntibyaba ari inzozi gusa z’umusaza wari warajyanywe ku kirwa cya Patimo ari imbohe? Yehova ubwe arasubiza avuga ati “Iyicara kuri ya nteb’ iravug’ iti: Dore, byose ndabihindura bishya. Kand’ iti: Andika, kukw ayo magamb’ ar’ ayo kwizerwa n’ay’ukuri. Kand’ iti: Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo.”—Ibyahishuwe 21:5, 6a.
9. Kuki dushobora kuvuga ko iyo migisha dutegereje izaza nta kabuza?
9 Ibyo ni nk’aho Yehova ubwe yari ahaye abantu b’indahemuka icyemezo kidakuka cyangwa uburenganzira bwo kuzaragwa iyo migisha izaza. Ni nde wari gutinyuka kuvuguruza Nyir’ugutanga amasezerano nk’uwo? Ayo masezerano ya Yehova ntashidikanywa ku buryo ndetse ayavuga nk’aho yarangiye gusohozwa. Aragira ati “Birarangiye.” Mbese Yehova si ‘Alufa na Omega, uriho, kandi wahozeho, kandi uzahoraho, we ushobora byose?’ (Ibyahishuwe 1:8). Nta gushidikanya! We ubwe aravuga ati “Nd’ uwa mbere, kandi nd’ uw’imperuka; kandi nta indi man’ ibahw itari jye” (Yesaya 44:6). Ku bw’ibyo rero, ashobora guhishura ubuhanuzi kandi agatuma busohozwa hatabuzeho na gato. Mbega inkunga ikomeza ukwizera! Bityo, Imana itanga iri sezerano ngo “Dore, byose ndabihindura bishya”! Aho gushidikanya twibaza niba iyo migisha itangaje izabaho koko, twagombye ahubwo kwibaza tuti ‘Mbese, ku giti cyanjye ngomba gukora iki kugira ngo nzaragwe imigisha nk’iyo?’
“Amazi” ku Bafite Inyota
10. Ni ayahe ‘mazi’ Yehova atanga, kandi ayo mazi ashushanya iki?
10 Yehova ubwe ni we uvuga ati “Ūfit’ inyota, nzamuher’ ubuntu kunywa kw isoko y’amazi y’ubugingo” (Ibyahishuwe 21:6b). Kugira ngo umuntu ashire iyo nyota, agomba kwiyumvisha ko akennye mu buryo bw’umwuka kandi akaba yiteguye kwakira “amazi” aturuka kuri Yehova (Yesaya 55:1; Matayo 5:3). Ayo ‘mazi’ ni ayahe? Yesu ubwe yashubije icyo kibazo igihe yahaga ubuhamya umugore wari hafi y’iriba ry’i Samaria. Yaravuze ati “Ūnyw’ amazi nzamuha ntazagir’ inyota rwos’ iteka ryose, ahubg’ amazi nzamuha azamuhindukiriramw isoko y’amaz’ adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Iyo “soko y’amazi y’ubugingo” idudubiza iva ku Mana binyuriye kuri Kristo, ari na bwo buryo yateganije kugira ngo agarure abantu mu butungane. Kimwe n’uwo mugore w’Umusamariakazi, mbega ukuntu twagombye kugotomera amazi y’iyo soko dushishikaye! Nanone kandi kimwe n’uwo mugore, mbega ukuntu twagombye kureka inyungu z’isi kugira ngo tubwirize bagenzi bacu ubutumwa bwiza!—Yohana 4:14, 15, 28, 29.
Abanesha
11. Ni irihe sezerano Yehova atanga, kandi ni nde ayo magambo areba mbere na mbere?
11 Abanywa ayo ‘mazi’ amara inyota bagomba no kunesha nk’uko Yehova akomeza abivuga ngo “Ūnesh’ azaragwa byose, nanjye nzab’ Imana ye, na w’ ab’ umwana wanjye” (Ibyahishuwe 21:7). Iryo sezerano risa n’andi aboneka mu butumwa bwohererejwe amatorero arindwi; ku bw’ibyo ayo magambo akaba agomba mbere na mbere kwerekezwa ku bigishwa basizwe (Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 26-28; 3:5, 12, 21). Uko imyaka yagiye ihita, abavandimwe ba Kristo mu buryo bw’umwuka bategerezanyije ubwuzu bwo kuzagira igikundiro cyo kuba mu bagize Yerusalemu Nshya. Nibanesha nk’uko Yesu yanesheje, ibyiringiro byabo bizasohozwa.—Yohana 16:33.
12. Ni gute isezerano Yehova atanga mu Byahishuwe 21:7 rizasohorezwa ku mukumbi munini?
12 Abagize umukumbi munini bo mu mahanga yose, na bo barangamiye iryo sezerano. Na bo bagomba kunesha no gukorera Imana mu budahemuka kugeza igihe barokokeye umubabaro ukomeye. Ubwo ni bwo bazashyikira umurage wabo wa hano ku isi, ni ukuvuga ‘Ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi’ (Matayo 25:34). Abo, hamwe n’abandi bo mu zindi ntama z’Umwami zo ku isi bazatsinda ikigeragezo cyo hanyuma y’imyaka igihumbi, bitwa “abera” (Ibyahishuwe 20:9). Bazagirana imishyikirano yera n’Umuremyi wabo Yehova Imana, ari abana be bakazaba ari na bamwe mu bazaba bagize umuteguro we iyo uva ukagera.—Yesaya 66:22; Yohana 20:31; Abaroma 8:21.
13, 14. Kugira ngo umuntu ahabwe ibyasezeranijwe bikomeye by’Imana, ni ibihe bikorwa agomba kwirinda amaramaje, kandi kuki?
13 Mu gihe Abahamya ba Yehova bakirangamiye ibyo byiringiro bikomeye, mbega ukuntu ari iby’ingenzi uhereye ubu ko birinda kwanduzwa n’ibintu byanduye byo mu isi ya Satani! Tugomba kuba abatajegajega, biyemeje kandi bamaramaje kutirekura kugira ngo Umwanzi atazigera na rimwe atuma dushyikirana n’abo Yehova avuga muri aya magambo ngo “Arikw abanyabwoba, n’abatizera, n’abakor’ ibizira, n’abicanyi, n’abasambanyi, n’abarozi, n’abaseng’ ibishushanyo, n’abanyabinyoma bose, umugabane wab’ uzaba mu nyanja yak’ umuriro n’amazuku; ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 21:8). Ni koko, ushaka uwo murage agomba kwirinda ibikorwa byanduje iyi gahunda y’ibintu ishaje. Agomba kunesha, akomeza kuba indahemuka mu bigeragezo no mu moshya.—Abaroma 8:35-39.
14 N’ubwo Kristendomu yibwira ko ari yo mugeni wa Kristo, irangwa n’ibyo bikorwa bizira Yohana avuga hano. Ubwo rero, izajya mu irimbukiro ry’iteka hamwe n’igice gisigaye cya Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 18:8, 21). Nanone, uwo ari we wese wo mu Bakristo basizwe cyangwa wo mu mukumbi munini ukora ibyo bintu bibi, cyangwa akabishyigikira, uwo na we arikururira kurimbuka ku iteka. Nibaguma muri ibyo bikorwa, ntibazaragwa ibyasezeranyijwe. Kandi mu isi nshya, uzagerageza kuzana ibikorwa nk’ibyo azarimburwa ako kanya, ahitanywe n’urupfu rwa kabiri nta byiringiro by’umuzuko.—Yesaya 65:20.
15. Abanesha badasanzwe ni bande, kandi Ibyahishuwe bigera ku ndunduro ihanitse mu rihe yerekwa?
15 Umwana w’Intama hamwe n’umugeni we ari we Yerusalemu Nshya igizwe na 144.000, ni abanesha badasanzwe. Mbega ukuntu bikwiriye rero kuba Ibyahishuwe byari kugera ku ndunduro ihanitse mu iyerekwa rya nyuma rihebuje rya Yerusalemu Nshya! Ubu, Yohana agiye kuvuga iby’iryo yerekwa riheruka.
[Amafoto yo ku ipaji ya 302]
Mu muryango mushya wo ku isi, hazaba hari akazi gashimishije n’imishyikirano myiza kuri bose