Igice cya 11
Mbese, Izina Ryawe Ryanditse mu Gitabo cy’Ubugingo?
SARUDI
1. Ni iyihe mimerere y’umwuka y’itorero ry’i Sarudi, kandi ni gute Yesu atangira ubutumwa bwe?
KURI kilometero 48 mu majyepfo y’umugi w’ubu witwa Akisari (Tuatira) ni ho hahoze itorero rya Sarudi ari na ryo Yesu wahawe ikuzo yoherereje ubutumwa bwe bukurikiyeho. Mu kinyejana cya gatandatu mbere y’igihe cyacu, uwo mugi wari umurwa mukuru warangwaga n’ubwibone bw’ubwami bwa kera bwa Lidiya n’umwami Kerezusi, wari umukire bihebuje. Mu gihe cya Yohana, Sarudi yari yaraguye hasi cyane n’ubwiza bwayo bwo ku ngoma ya Kerezusi bwari busigaye buzwi mu mateka gusa. Uko ni ko itorero rya Gikristo ry’i Sarudi na ryo ryari ryarakennye mu buryo bw’umwuka. Ni ubwa mbere Yesu adatangije ubutumwa bwe amagambo yo gushima. Ahubwo aragira ati “Wandikire maraika w’Itorero ry’i Sarudi, uti: Ūfit’ Imyuk’ irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi, aravug’ aya magamb’ ati: Nz’ imirimo yawe, n’uk’ ufit’ izina ry’uk’ uriho, nyamar’ ukab’ ur’ intumbi.”—Ibyahishuwe 3:1.
2. (a) Kuba Yesu afite ‘imyuka irindwi’ bisobanura iki ku Bakristo b’i Sarudi? (b) Ni ibihe bintu itorero ry’i Sarudi ryashimirwaga, ariko bimeze bite mu by’ukuri?
2 Ni kuki Yesu yiyita “ūfit’ Imyuk’ irindwi”? Ni ukubera ko iyo myuka ari yo igereranya umwuka wera wa Yehova ukora mu buryo bwuzuye. Nyuma gato, Yohana ayigereranya nanone ‘n’amaso arindwi,’ ari byo bisobanura indoro icengera Yesu yahawe n’umwuka wera w’Imana (Ibyahishuwe 5:6). Bityo, ashobora gushyira ahagaragara no gukemura ibibazo ibyo ari byo byose (Matayo 10:26; 1 Abakorinto 4:5). Itorero ry’i Sarudi rizwiho kuba ari rizima, rifite ugushishikara, ariko Yesu we ashobora kubona ko ryapfuye mu buryo bw’umwuka. Birashoboka ko benshi mu barigize bongeye kutagira icyo bitaho nk’uko bari bameze mbere yo guhinduka Abakristo.—Gereranya n’Abefeso 2:1-3; Abaheburayo 5:11-14.
3. (a) Kuki kuba Yesu afite “inyenyeri ndwi” byagombaga gushishikaza by’umwihariko “maraika w’Itorero ry’i Sarudi”? (b) Ni iyihe nama ikomeye Yesu agira itorero ry’i Sarudi?
3 Yesu nanone aributsa “maraika w’Itorero ry’i Sarudi” ko ariwe ufite “inyenyeri ndwi.” Afashe mu kuboko kwe kw’iburyo abo basaza b’itorero mu buryo bw’uko afite ubutware bwo kubayobora mu murimo wabo wo kuba abungeri. Abo basaza bagombaga guhoza umutima wabo ku mukumbi ‘kugira ngo bamenye neza uko umeze’ (Imigani 27:23). Byari bikwiriye rero ko bita cyane ku magambo ya Yesu akurikira: “Jy’uba maso, ukomez’ ibisigaye bigiye gupfa: kuko nabonye kw ari nta mirimo mwakoze itunganiye rwos’ imbere y’Imana yanjye. Nukw ibuk’ ibyo wākiriye n’ibyo wumvise; ubyitondere, kandi wihane. Ariko rero, n’ utaba maso, nzaza nk’umujura, nawe ntuzameny’ igihe nzagutungurira.”—Ibyahishuwe 3:2, 3.
4. Ni gute amagambo ya Petero yari gufasha itorero ry’i Sarudi ‘gukomeza ibisigaye’?
4 Abasaza b’i Sarudi bakwiriye kwibuka ibyishimo bagize bakimenya ukuri n’imigisha bahawe icyo gihe. Ariko ubu ho barapfuye ku bihereranye n’imirimo yo mu buryo bw’umwuka. Itabaza ry’itorero ryabo rirahumbaguza bitewe no kubura imirimo igendana no kwizera. Mu myaka yashize mbere y’aho, intumwa Petero yari yarandikiye amatorero yo muri Aziya, (uko bigaragara harimo n’iry’i Sarudi) kugira ngo abatere gushimira kubw’ubutumwa bwiza bw’ikuzo Abakristo bari barakiriye babwirijwe n’ ‘umwuka wera woherejwe uva mu ijuru’ ugereranywa n’imyuka irindwi yo mu iyerekwa rya Yohana. Petero yibutsaga nanone abo Bakristo bo muri Aziya, ko bari bagize ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera ry’abantu Imana yaronse, kugira ngo bamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Petero 1:12, 25; 2:9). Kuzirikana uko kuri kw’iby’umwuka, byari gutuma itorero ry’i Sarudi ryihana kandi ‘rigakomeza ibisigaye.’—Gereranya na 2 Petero 3:9.
5. (a) Mbese ugushimira kw’Abakristo b’i Sarudi kwari kumeze gute? (b) Byari kuzabagendekera bite baramutse batitabiriye neza inama ya Yesu?
5 Hano, ugushimira kwabo n’urukundo bafitiye ukuri byagereranywa n’umuriro wenda kuzima. Udukara duke gusa nitwo tukinyenyeretsa. Yesu arabatera inkunga yo kuwatsa no kuwuhembera, bakihana ibyaha batewe no kutagira icyo bitaho, maze bakongera kuba itorero rizima mu buryo bw’umwuka. (Gereranya na 2 Timoteo 1:6, 7.) Bitabaye ibyo, igihe Yesu yazazira mu buryo butunguye—nk’ “umujura”—azanywe no guca urubanza, itorero ry’i Sarudi ntiryaba ryiteguye.—Matayo 24:43, 44.
Araza “nk’Umujura”
6. Ni gute Yesu yaje “nk’umujura” mu wa 1918, kandi ni iyihe mimerere yasanganye abiyitaga abigishwa be?
6 Umuburo uvuga ko azaza “nk’umujura” ureba nanone iki gihe. Ku buryo bwihariye [uwo muburo] wageze ku Bakristo bari bakiriho ku munsi w’Umwami wacu. Nyuma gato ya 1914, habayeho isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Malaki bukurikira: “Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kand’ intumwa y’isezerano mwishimana dor’ iraje; ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga” (Malaki 3:1; Ibyahishuwe 1:10). Yesu, we ntumwa y’isezerano yaje kugenzura no gucira imanza abiyitaga abigishwa be (1 Petero 4:17). Muri icyo gihe, ni ukuvuga mu wa 1918, Kristendomu yagize uruhare mu kumena amaraso mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi mu buryo bw’umwuka yari yarapfuye rwose. Ndetse n’Abakristo b’ukuri bari barabwirizanyije umwete mwinshi mbere y’intambara, bageze ubwo bahwekera mu buryo bw’umwuka. Bamwe mu basaza [b’itorero] b’ingenzi barafunzwe maze umurimo wo kubwiriza usa naho uhagaze. Igihe umwuka wa Yehova wakanguraga abo Bakristo mu mwaka wakurikiyeho, si ko bose bari biteguye. Kimwe na ba bakobwa b’abapfu bo mu mugani wa Yesu, hari abatari biteguye mu buryo bw’umwuka kugira ngo bahabwe igikundiro cyo gukorera Yehova. Igishimishije ariko, kimwe na ba bakobwa b’abanyabwenge, abenshi bari barumviye umuburo wa Yesu uvuga ngo “nuko mube maso, kuko mutaz’ umunsi cyangw’ igihe.”—Matayo 25:1-13.
7. Kuki Abakristo bagomba guhora bari maso muri iki gihe?
7 Kuva umunsi w’Umwami watangira [kugeza ubu] nta na rimwe Abakristo batagiye bakenera kuba maso. Mu buhanuzi bwe bukomeye ku bihereranye “n’ikimenyetso kigaragaraza kw igihe bizasohoreramo cyegereje,” Yesu atanga uyu muburo ukomeye agira ati “Arik’ uwo munsi cyangw’ icyo gihe nta ubizi. . . . Mujye mwirinda, mube maso, musenge: kuko mutaz’ igih’ ibyo bizasohoreramo. Icyo mbabgiye, ndakibgira bose, nti, Mube maso” (Mariko 13:4, 32, 33, 37). Koko rero, kugeza kuri icyo gihe cyagenwe buri wese muri twe, yaba uwo mu basigaye basizwe cyangwa uwo mu mukumbi munini, agomba gukomeza kuba maso no kurwanya ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka. Igihe umunsi wa Yehova uzaza mu buryo butunguye “nk’uk’ umujur’ aza n’ijoro,” tuzasangwe turi maso kugira ngo dutsindishirizwe.—1 Abatesalonike 5:2, 3; Luka 21:34-36; Ibyahishuwe 7:9.
8. Ni gute abo mu itsinda rya Yohana bateye inkunga ubwoko bw’Imana muri iki gihe kugira ngo bukomeze kuba buzima mu buryo bw’umwuka?
8 Abo mu itsinda rya Yohana na bo ubwabo bazi neza akamaro ko gutera inkunga abagaragu b’Imana kugira ngo bakomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, amakoraniro yihariye arategurwa ku isi yose incuro nyinshi mu mwaka. Vuba aha, ku makoraniro 1.297 y’intara yabaye mu mwaka umwe, abateranye bageze kuri 7.020.459, kandi habatijwe abizera bashya 136.103. Mu myaka irenga ijana, abo mu itsinda rya Yohana bakoresha igazeti y’Umunara w’ Umurinzi mu kwamamaza izina rya Yehova n’imigambi ye. Bitewe n’ibitotezo by’ubugome byabaye mu ntambara ebyiri z’isi yose, Umunara w’Umurinzi wahaye Abahamya ba Yehova imbaraga nshya zitera umwete ukoresheje ingingo nka “Hahirwa Abadatinya” (1919), “Guhamagarirwa Umurimo” (1925), no “Kunesha Ibitotezo” (1942, mu Cyongereza).
9. (a) Ni bibazo ki Abakristo bose bagombye kwibaza? (b) Ni iyihe nkunga Umunara w’Umurinzi wagiye utanga?
9 Kimwe n’Abakristo bo mu itorero ry’i Sarudi, abo mu matorero yo muri iki gihe bakwiriye kwisuzuma ubutitsa. Bose bagombye guhora bibaza bati ‘Mbese imirimo twakoze itunganiye rwose imbere yacu’? Mbese, turetse gucira abandi urubanza twe ubwacu twitoza kugira umutima w’ubwitange, kandi tukihatira gukorera Imana n’ubugingo bwacu bwose? Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ibiduteramo inkunga ikoresheje ingingo zayo z’ibyigisho nk’izi zikurikira: “Mbese Ukunda Kwidamararira Cyangwa Ugira Umutima wo Kwitanga”? na “Mugire Umwete.”a Tubifashijwemo n’Ibyanditswe, reka twinire maze twisuzume, kandi twihatire kugenda twicisha bugufi mu isengesho mu budahemuka imbere ya Yehova.—Zaburi 26:1-3; 139:23, 24.
“Amazina Make”
10. Ni ikihe kintu giteye inkunga Yesu yagaragaje ku bihereranye n’itorero ry’i Sarudi, kandi ibyo natwe byari bikwiriye kutwumvisha iki?
10 Aya magambo Yesu abwira itorero ry’i Sarudi ateye inkunga cyane. Aragira ati “Icyakora, ufit’amazina make y’ab’i Sarudi batanduj’ imyenda yabo; ni bo bazagendana nanjye bambay’ imyenda yera, kuko babikwiriye. Ūnesha, ni w’ uzambikw’ imyenda yera, kandi sinzahanagur’ izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzāturir’ izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamaraika be” (Ibyahishuwe 3:4, 5). Mbese, ntibitera inkunga kandi bigashimangira intego yacu yo gukomeza kuba indahemuka? Ukutita ku bintu kw’abagize inama y’abasaza, gushobora kuroha itorero ryose mu bitotsi byinshi byo mu buryo bw’umwuka. Icyakora birashoboka ko bamwe mu barigize bagira ubutwari bwo kwihatira gukomeza kuba Abakristo batanduye kandi batagira ikizinga, bityo bakironkera izina ryiza imbere ya Yehova.—Imigani 22:1.
11, 12. (a) Ndetse no mu gihe cy’ubuhakanyi bukomeye, ni gute bamwe bagombye kwitwara nk’aho ari “amazina make” y’ab’i Sarudi? (b) Ni ukuhe kubohorwa kwabaye ku Bakristo bagereranywa n’ingano mu gihe cy’umunsi w’Umwami?
11 Iyo ‘myenda’ iranga umuntu ko ari Umukristo, [bityo] akaba ari umukiranutsi. (Gereranya n’Ibyahishuwe 16:15; 19:8.) Yesu agomba kuba yarahumurijwe no kubona “amazina make” ni ukuvuga bamwe mu Bakristo basizwe b’i Sarudi barihatiraga gukomeza icyo [kimenyetso] cyabarangaga n’ubwo abenshi ari abatabyitagaho. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe abiyitaga Abakristo birunduriraga muri Babuloni Ikomeye ari yo bwami bw’isi yose bw’amadini y’ibinyoma igihe cy’ibinyejana byaranzwemo ubuhakanyi bukomeye hagiye habaho abantu bamwe bihatiraga gukora ubushake bwa Yehova n’ubwo batotezwaga. Abo bari abakiranutsi bagereranywa n’ingano zihishe mu dutsiko twinshi tw’amadini tugereranywa n’urumamfu.—Ibyahishuwe 17:3-6; Matayo 13:24-29.
12 Yesu yatanze isezerano ryo kuzakomeza kuba hafi y’abo Bakristo bagereranywa n’ingano “iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Arabazi neza kandi azi ko bashoboye kwihesha izina ryiza (Matayo 28:20; Umubgiriza 7:1). Mutekereze ibyishimo by’abo bantu ‘bake’ b’indahemuka bari bakiriho kugeza ku munsi w’Umwami! Amaherezo baje gutandukanywa na Kristendomu yari yarapfuye muby’umwuka maze bakoranyirizwa mu itorero rimwe rikiranuka rirushaho gusa n’iry’i Simuruna.—Matayo 13:40-43.
13. Ni iyihe migisha itegereje Abakristo basizwe ‘batanduza’ imyenda yabo?
13 Abakristo b’i Sarudi bakomeje kuba indahemuka kugeza ku mperuka kandi batanduje ibiranga Abakristo babonye isohozwa ry’ibyiringiro bitangaje. Koko rero, nyuma y’ukwimikwa k’Ubwami bwa kimesiya mu wa 1914, bazuriwe guhabwa ubuzima mu buryo bw’umwuka, kandi kuko banesheje, bambitswe imyenda yera ariyo igereranya ugukiranuka kwabo kutagira ikizinga cyangwa inenge. Kubera ko banyuze mu nzira ifunganye ijya mu buzima, ingororano yabo ni iy’iteka ryose.—Matayo 7:14; reba nanone Ibyahishuwe 6:9-11.
Banditswe Burundu mu Gitabo cy’Ubugingo!
14. “[I]gitabo cy’ubugingo” ni iki, kandi ni ayahe mazina yanditsemo?
14 Mbese “[i]gitabo cy’ubugingo” ni iki, kandi ni ayahe mazina azagumamo? Igitabo cyangwa umuzingo [w’igitabo] cy’ubugingo uvuga imirimo y’abagaragu ba Yehova bategereje kuzahabwa impano y’ubugingo bw’iteka (Malaki 3:16). Hano mu Byahishuwe havugwamo by’umwihariko amazina y’Abakristo basizwe. Ariko amazina y’abafite ibyiringiro byo kuzabaho hano ku isi na yo aboneka muri icyo gitabo. Ariko kandi, hari amazina ashobora guhanagurwamo (Kuva 32:32, 33). Nyamara abo mu itsinda rya Yohana amazina yabo nakomeza kuba mu gitabo cy’ubugingo kugeza k’ugupfa kwabo bazaragwa ubuzima bw’iteka mu ijuru (Ibyahishuwe 2:10). Ayo niyo mazina Yesu yemera mu buryo bwihariye imbere ya Se n’imbere y’abamarayika Be. Mbega ingororano y’akataraboneka!
15. Ni gute amazina y’abagize umukumbi munini azandikwa ubudasibangana mu gitabo cy’ubugingo?
15 Abagize umukumbi munini bafite amazina yabo na yo yanditse mu gitabo cy’ubugingo, bazambuka umubabaro ukomeye ari bazima. Nibagaragaza ukwizera kwabo mu gihe cy’Ubwami bwa Yesu bw’Imyaka igihumbi no mu kigeragezo cya nyuma kizakurikiraho, bazagororerwa ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi (Danieli 12:1, Ibyahishuwe 7:9, 14; 20:15; 21:4). Ubwo ni bwo noneho amazina yabo yazakomeza kuba mu gitabo cy’ubugingo ubudasibangana. Ubwo mumenye ibivugwa hano binyuriye ku mwuka wera, mbese ntimwakwitabirana igishyuhirane uku guhugura Yesu yagiye asubiramo agira ati “Ūfite [ama]twi, niyumv’ iby’ Umwuka [u]bgir’ amatorero”?—Ibyahishuwe 3:6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Ugushyingo 1978 no ku wa 15 Mutarama 1986 (Igifaransa) cyangwa 1 Gicurasi 1986 (Kinyarwanda).
[Ifoto yo ku ipaji ya 57]
Iyaba izina ryawe ryahamaga mu gitabo cy’ubugingo