Umva ibyo umwuka ubwira amatorero!
‘Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero.’—IBYAHISHUWE 3:22.
1, 2. Ni iyihe nama Yesu yakunze kugarukaho mu butumwa yoherereje amatorero arindwi avugwa mu Byahishuwe?
ABAGARAGU ba Yehova bagomba kwitondera amagambo Yesu Kristo yabwiye amatorero arindwi avugwa mu Byahishuwe, binyuriye ku mwuka. Ubwo butumwa bwose kandi bukubiyemo inama igira iti ‘ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero.’—Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 29; 3:6, 13, 22.
2 Twamaze gusuzuma ubutumwa Yesu yoherereje abamarayika cyangwa abagenzuzi b’itorero ryo muri Efeso, iry’i Simuruna n’iry’i Perugamo. Twakungukirwa dute n’ibyo yabwiye andi matorero ane binyuriye ku mwuka wera?
Kuri marayika w’itorero ry’i Tuwatira
3. Umujyi wa Tuwatira wari uherereye he, kandi se ni ibiki byahakorerwaga byatumye umenyekana cyane?
3 “Umwana w’Imana” yashimye itorero ry’i Tuwatira, ariko yaranaricyashye. (Soma mu Byahishuwe 2:18-29.) Umujyi wa Tuwatira (ubu witwa Akhisar) wari wubatswe iruhande rw’umugezi wisukaga mu Ruzi Gediz (kera rwitwaga Hermus), mu burengerazuba bwa Aziya Ntoya. Uwo mujyi wari uzwi cyane bitewe n’ubukorikori bwahakorerwaga. Hari ubwoko bw’igiti abanyabukorikori baho bafataga imizi yacyo bagakoramo amabara y’akataraboneka y’imihemba, cyangwa y’imihengeri. Ludiya wabaye Umukristo igihe Pawulo yajyaga i Filipi ho mu Bugiriki, yari ‘uwo mu mudugudu witwa i Tuwatira,’ akaba yaragurishaga imyenda y’imihengeri.—Ibyakozwe 16:12-15.
4. Itorero ry’i Tuwatira ryashimwe ku bw’ibihe bikorwa?
4 Yesu yashimye itorero ry’i Tuwatira ku bw’ibikorwa byaryo byiza by’urukundo, kwizera no kwihangana hamwe n’umurimo wo kubwiriza. ‘Imirimo yaryo ya nyuma yarutaga iya mbere kuba myinshi.’ Nubwo twaba tuzwiho ibintu byiza twakoze kera, tugomba gukomeza kwitondera amahame agenga iby’umuco.
5-7. (a) “Urya mugore Yezebeli” yari nde, kandi se ni iki cyagombaga gukorwa ku byerekeye ingaruka mbi yagiraga ku itorero? (b) Ubutumwa Kristo yoherereje itorero ry’i Tuwatira bufasha abagore bubaha Imana gukora iki?
5 Itorero ry’i Tuwatira ryareberaga ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, inyigisho z’ikinyoma n’ubusambanyi. Ryarimo “urya mugore Yezebeli,” ushobora kuba ashushanya itsinda ry’abagore bari bafite imyifatire nk’iy’Umwamikazi w’umugome Yezebeli, wo mu Bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango cumi. Hari abahanga bavuga ko ‘abahanuzikazi’ b’i Tuwatira bageragezaga koshya Abakristo kugira ngo basenge imana n’imanakazi z’amashyirahamwe y’abacuruzi cyangwa y’abanyabukorikori, no kugira ngo bifatanye mu kwizihiza iminsi mikuru baryagamo ibiryo babaga batambiye ibigirwamana. Ntituzigere twemera ko umuhanuzikazi wishyizeho yahindura abandi ibikoresho mu itorero rya Gikristo!
6 Kristo yagize ati “nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.” Abagenzuzi ntibagomba kwihanganira inyigisho n’ibintu bibi nk’ibyo, kandi nta Mukristo n’umwe ugomba kwishora mu busambanyi bwaba ubwo mu buryo bw’umwuka cyangwa ubwo mu buryo bw’umubiri, cyangwa se ngo asenge ibigirwamana ngo aha ni ukugira ngo amenye aho ‘ubwiru bwa Satani’ bubera bubi. Niba twumvira umuburo wa Yesu, ‘tuzakomeza ibyo dufite kugeza aho azazira,’ kandi ntituzemera gutegekwa n’icyaha. Kubera ko abasizwe bazuwe bitandukanyije n’ibikorwa hamwe n’irari n’intego bigaragaza kutubaha Imana, bahawe “ubutware bwo gutwara amahanga yose,” kandi bazafatanya na Kristo kuyajanjagura. Muri iki gihe amatorero afite inyenyeri z’ikigereranyo, kandi abasizwe bagira ‘inyenyeri yaka yo mu ruturuturu,’ ari yo Mukwe Yesu Kristo, iyo bazuriwe kujya mu ijuru.—Ibyahishuwe 22:16.
7 Itorero ry’i Tuwatira ryaburiwe ko ritagombaga kwihanganira abagore b’abahakanyi bagiraga ingaruka mbi kuri ryo. Ubutumwa bwahumetswe Kristo yoherereje iryo torero bufasha abagore bubaha Imana kuguma mu mwanya yabahaye. Nta bwo bagerageza gutegeka abagabo kandi ntibareshya abavandimwe kugira ngo babagushe mu busambanyi bwo mu buryo bw’umwuka cyangwa bwo mu buryo bw’umubiri (1 Timoteyo 2:12). Ahubwo abo bagore batanga urugero rwiza bakora imirimo myiza ihesha Imana ikuzo (Zaburi 68:12; 1 Petero 3:1-6). Itorero nirikomeza kurinda ibyo rifite, rikagira inyigisho n’imyifatire bitanduye kandi rigafatana uburemere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, Kristo azariha ibihembo, aho kuriciraho iteka.
Kuri marayika w’i Sarudi
8. (a) Umujyi wa Sarudi wari uherereye he, kandi se, ni ibiki byawurangaga? (b) Kuki itorero ry’i Sarudi ryari rikeneye ubufasha?
8 Itorero ry’i Sarudi ryagombaga gufashwa mu buryo bwihutirwa kuko ryari ryarapfuye mu buryo bw’umwuka. (Soma mu Byahishuwe 3:1-6.) Umujyi wa Sarudi wari mu birometero 50 mu majyepfo ya Tuwatira, ukaba wari umujyi ukungahaye. Uwo mujyi wigeze kugira abaturage bagera ku 50.000, wari ufite ubukungu bwakomokaga ku bucuruzi, ku butaka bwaho bwarumbukaga, ku myenda yaho y’ubwoya bw’amatungo no ku matapi. Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe yabivuze, i Sarudi hariyo Abayahudi benshi mu kinyejana cya mbere. Mu matongo y’uwo mujyi harimo isinagogi n’ingoro y’imanakazi Arutemi y’Abefeso.
9. Twakora iki niba dukora umurimo by’urwiyerurutso gusa?
9 Kristo yabwiye marayika w’itorero ry’i Sarudi ati “nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.” Twakora iki niba abandi babona turi maso mu buryo bw’umwuka, ariko tukaba tudashishikazwa n’inshingano za Gikristo, umurimo wacu tukawukora by’urwiyerurutso gusa, mbese ‘tugiye gupfa’ mu buryo bw’umwuka? Icyo gihe tugomba ‘kwibuka uko twakiriye n’uko twumvise’ ubutumwa bw’Ubwami, maze tukongera gushyiraho imihati mu murimo wera. Tugomba rwose gutangira kujya twifatanya mu materaniro ya Gikristo n’umutima wacu wose (Abaheburayo 10:24, 25). Kristo yahaye itorero ry’i Sarudi umuburo agira ati “nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.” Bite se kuri twe muri iki gihe? Vuba aha natwe tuzabazwa ibyo twakoze.
10. No mu mimerere imeze nk’iyo itorero ry’i Sarudi ryarimo, hashobora kuboneka Abakristo bake bameze bate?
10 No mu mimerere imeze nk’iyo itorero ry’i Sarudi ryarimo, hashobora kubaho abantu bake ‘batanduje imyenda yabo, bagendana [na Kristo] bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’ Bakomeza kwitwara Gikristo, batariho ikizinga mu by’umuco no mu by’idini (Yakobo 1:27). Ku bw’ibyo, Yesu ‘ntazahanagura amazina yabo na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo azaturira amazina yabo imbere ya Se n’imbere y’abamarayika.’ Abasizwe bagize umugeni wa Kristo bazemererwa kugendana na we kuko babikwiriye, kandi bazambikwa umwenda urabagirana w’igitare mwiza ugereranya ibikorwa byo gukiranuka by’abera b’Imana (Ibyahishuwe 19:8). Imirimo ishishikaje y’icyubahiro bazakora bageze mu ijuru ibatera inkunga yo kunesha iyi si. Nanone hari imigisha ihishiwe abantu bazabaho iteka ku isi. Amazina yabo na yo yandikwa mu gitabo cy’ubugingo.
11. Twakora iki niba dutangiye guhwekera mu buryo bw’umwuka?
11 Nta n’umwe muri twe wakwifuza kuba mu mimerere iteye agahinda mu buryo bw’umwuka nk’iyo itorero ry’i Sarudi ryarimo. Ariko se, twabigenza dute niba dutahuye ko dutangiye guhwekera mu buryo bw’umwuka? Twagombye kugira icyo dukora mu maguru mashya, ku bw’inyungu zacu. Tuvuge wenda ko hari ibitwoshyoshya kugira ngo dukore ibintu bitubahisha Imana cyangwa tukaba twaradohotse tutakijya mu materaniro cyangwa mu murimo wacu wo kubwiriza. Icyo gihe, tugomba gusengana umwete dusaba Yehova ubufasha (Abafilipi 4:6, 7, 13). Gusoma Bibiliya buri munsi no kwiga Ibyanditswe hamwe n’ibitabo duhabwa n’‘igisonga gikiranuka’ bizatuma tuba maso mu buryo bw’umwuka (Luka 12:42-44). Hanyuma, tuzaba nk’abantu b’i Sarudi Kristo yemeraga, kandi tuzatera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera.
Kuri marayika w’i Filadelifiya
12. Vuga imimerere y’iby’idini yari muri Filadelifiya ya kera.
12 Yesu yashimye itorero ry’i Filadelifiya. (Soma mu Byahishuwe 3:7-13.) Umujyi wa Filadelifiya (ubu witwa Alasehir) wari mu karere gakungahaye kuri divayi ko mu burengerazuba bwa Aziya Ntoya. Ikigirwamana cyaho gikomeye cyitwaga Diyonisiyo, imana ya divayi. Uko bigaragara, Abayahudi b’i Filadelifiya bagerageje ay’ubusa kwemeza Abakristo b’Abayahudi baho ngo bongere bakurikize imihango imwe n’imwe yo mu Mategeko ya Mose.
13. Kristo yakoresheje ate “urufunguzo rwa Dawidi”?
13 Kristo ‘afite urufunguzo rwa Dawidi,’ bityo akaba yarahawe ibintu byose byerekeranye n’Ubwami harimo no gutegeka abagize inzu y’abizera (Yesaya 22:22; Luka 1:32). Yesu yakoresheje urwo rufunguzo kugira ngo ahe Abakristo bo muri Filadelifiya ya kera n’ab’ahandi inshingano z’iby’Ubwami. Kuva mu mwaka wa 1919, yugururiye ‘igisonga gikiranuka’ “irembo rinini” rijya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, kandi nta mwanzi n’umwe wabasha kurikinga (1 Abakorinto 16:9; Abakolosayi 4:2-4). Birumvikana ko abo “mu isinagogi ya Satani” bo batugururiwe irembo rihesha inshingano z’iby’Ubwami kubera ko atari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka.
14. (a) Ni irihe sezerano Yesu yahaye itorero ry’i Filadelifiya? (b) Twakwirinda dute kugira ngo tutagwa ‘mu gihe cyo kugeragezwa’?
14 Yesu yahaye Abakristo bo muri Filadelifiya ya kera isezerano rigira riti “kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.” Umurimo wo kubwiriza udusaba kugira ukwihangana nk’ukwa Yesu. Ntiyigeze yemera gukoreshwa n’umwanzi, ahubwo yakomeje gukora ibyo Se ashaka. Ni cyo cyatumye azurwa agahabwa ubuzima budapfa mu ijuru. Natwe nidukomeza kwizirika ubutanamuka ku cyemezo cyacu cyo gusenga Yehova kandi tugashyigikira Ubwami tubwiriza ubutumwa bwiza, azaturinda ‘mu gihe cyo kugeragezwa,’ ari cyo turimo ubu. ‘Tuzakomeza ibyo dufite’ twahawe na Kristo, twihatira guteza imbere inyungu z’Ubwami. Ku basizwe, ibyo bizabahesha ikamba ry’agaciro katagereranywa mu ijuru, naho kuri bagenzi babo b’indahemuka, bizabahesha ubuzima bw’iteka ku isi.
15. Abazaba ‘inkingi zo mu rusengero rw’Imana’ basabwa iki?
15 Kristo yakomeje agira ati “unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.” Abagenzuzi basizwe bagomba gushyigikira ugusenga k’ukuri. Bagomba guhora bujuje ibisabwa abagize “Yerusalemu nshya,” babwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana kandi bagakomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka. Ibyo ni ngombwa niba bifuza kuba inkingi mu rusengero rwo mu ijuru rwahawe ikuzo, kandi bakaba bifuza kwandikwaho izina ry’umurwa w’Imana bakaba abaturage bawo bo mu ijuru, no kwandikwaho izina rya Kristo bakaba umugeni we. Birumvikana kandi ko bagomba kugira amatwi ‘yumva ibyo umwuka ubwira amatorero.’
Kuri marayika w’i Lawodikiya
16. Twavuga iki ku mujyi wa Lawodikiya?
16 Kristo yacyashye itorero ry’i Lawodikiya kuko ryari ryaridamarariye. (Soma mu Byahishuwe 3:14-22.) Umujyi wa Lawodikiya wari umujyi ukungahaye cyane wari ufite inganda n’amabanki, wari mu birometero 150 uvuye mu burasirazuba bwa Efeso mu ihuriro ry’imihanda minini banyuzagamo ibicuruzwa, mu kibaya cyarumbukaga cy’Uruzi rwa Lycus. Imyenda yo muri ako karere iboshywe mu bwoya bw’umukara yari izwi cyane. Kubera ko i Lawodikiya hari ishuri rikomeye ry’abaganga, hashobora kuba harakorerwaga umuti w’amaso witwa “poudre phrygienne.” Imana y’ubuvuzi yitwaga Asclepius yari imwe mu mana zikomeye z’uwo mujyi. I Lawodikiya hashobora kuba hari hatuye Abayahudi benshi, uko bigaragara bamwe muri bo bakaba bari abakire.
17. Kuki Abakristo b’i Lawodikiya bacyashwe?
17 Yesu yagize icyo abwira itorero ry’i Lawodikiya binyuriye kuri “marayika” waryo, avugana ishema ko ari “umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye” (Abakolosayi 1:13-16). Abakristo b’i Lawodikiya bacyahiwe ko batari ‘bakonje kandi ntibabire’ mu buryo bw’umwuka. Kubera ko bari akazuyazi, Kristo yari kubaruka. Ntibyabagoye kwiyumvisha icyo yashaka kuvuga. Mu mujyi wo hafi aho wa Hiyerapoli hari amashyuza, naho i Kolosayi hakaba amazi akonje. Kubera ko amazi yajyanwaga i Lawodikiya aciye ahantu harehare mu matiyo, ashobora kuba yarageragayo yabaye akazuyazi. Hari aho yanyuraga mu mugende. Iyo yajyaga kugera i Lawodikiya, yanyuraga mu rukuta rw’amabuye rurimo imyenge.
18, 19. Abakristo bo muri iki gihe bameze nk’ab’i Lawodikiya bashobora gufashwa bate?
18 Muri iki gihe, hari abantu bameze nk’ab’i Lawodikiya, badashyuha ntibanakonje. Yesu azabaruka nk’uko umuntu acira amazi y’akazuyazi. Nta bwo Yesu yifuza ko abantu nk’abo baba abavugizi be basizwe, ngo babe “intumwa mu cyimbo cya Kristo” (2 Abakorinto 5:20). Bazatakaza inshingano yabo yo kuba ababwiriza b’Ubwami, keretse gusa bihannye. Abakristo b’i Lawodikiya bishakiraga ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, ‘batazi yuko ari abatindi bo kubabarirwa, abakene n’impumyi ndetse bambaye ubusa.’ Umuntu wese umeze nka bo muri iki gihe agomba gusanga Kristo akagura ‘izahabu yatunganyijwe’ ari yo kwizera kwageragejwe, “imyenda yera” yo gukiranuka n’‘umuti w’amaso’ wo gutuma abona umucyo wo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo ave mu bukene, areke no kuba impumyi no kwambara ubusa mu buryo bw’umwuka. Abagenzuzi b’Abakristo bazishimira gufasha umuntu nk’uwo kumva ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka kugira ngo abe ‘umutunzi mu byo kwizera’ (Yakobo 2:5; Matayo 5:3, NW). Abagenzuzi bagomba nanone kumufasha gushyiramo ‘umuti w’amaso’ wo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo yemere kandi akurikize inyigisho za Yesu n’inama ze, urugero rwe n’imitekerereze ye. Uwo muti ni wo uvura ‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo.’—1 Yohana 2:15-17.
19 Abo Yesu akunda bose arabacyaha. Abagenzuzi bayoborwa na we na bo bagomba kubigenza batyo babigiranye impuhwe (Ibyakozwe 20:28, 29). Abakristo b’i Lawodikiya bagombaga ‘kugira umwete bakihana,’ bagahindura imitekerereze yabo n’uburyo bwabo bwo kubaho. Mbese, aho bamwe muri twe ntibaba baramenyereye guha umurimo wera dukorera Imana umwanya wa nyuma mu mibereho yabo? Niba ari uko bimeze, nimucyo tugure na Kristo umuti wo gusiga ku maso, kugira ngo dushobore kubona akamaro ko gushaka mbere na mbere Ubwami dushyizeho umwete.—Matayo 6:33.
20, 21. Ni bande bakira Yesu nk’uko bikwiriye iyo ‘akomanze’ muri iki gihe, kandi se bafite ibihe byiringiro?
20 Kristo aravuga ati “dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” Akenshi iyo Yesu yasangiraga n’abantu, yabagezagaho inyigisho yo mu buryo bw’umwuka (Luka 5:29-39; 7:36-50; 14:1-24). Tuvuge noneho ko akomanze ku rugi rw’itorero rimeze nk’iry’i Lawodikiya. Ese aho, abo muri iryo torero bazamukingurira, bahembere urukundo bamukundaga kera, bamwakire kandi bemere ko abigisha? Nibabigenza batyo, Kristo azasangira na bo kandi bazungukirwa cyane mu buryo bw’umwuka.
21 Mu buryo bw’ikigereranyo, abagize “izindi ntama” muri iki gihe bakingurira Yesu, kandi igikorwa nk’icyo kizabahesha ubuzima bw’iteka (Yohana 10:16; Matayo 25:34-40, 46). Kristo azaha uwasizwe wese wanesheje ‘kwicarana na we ku ntebe ye y’ubwami, nk’uko na we yanesheje akicarana na Se ku ntebe ye.’ Ni koko, Yesu asezeranya abasizwe batsinze ko azabaha ingororano y’igitangaza yo kuzicarana na we ku ntebe y’ubwami mu ijuru bari iburyo bwa Se. Naho abagize izindi ntama bazaba batsinze, bategerezanya amatsiko kuzahabwa umwanya uhebuje ku isi izategekwa n’Ubwami.
Isomo kuri buri wese muri twe
22, 23. (a) Abakristo bose bakungukirwa bate n’amagambo Yesu yabwiye amatorero arindwi? (b) Twagombye kwiyemeza gukora iki?
22 Nta gushidikanya ko Abakristo bose bashobora kungukirwa cyane n’amagambo Yesu yabwiye amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya. Urugero, iyo abasaza b’Abakristo bazirikanye ko Kristo yashimye ayo matorero aho yabonaga ko bikwiriye, bibasunikira gushima abantu ku giti cyabo ndetse n’amatorero ahagaze neza mu buryo bw’umwuka. Niba batahuye aho ibintu bitameze neza, bazafasha bagenzi babo bahuje ukwizera kugira ngo bakosore iyo mimerere bashingiye ku Byanditswe. Twese dushobora gukomeza kungukirwa n’inama zinyuranye Kristo yahaye amatorero arindwi, igihe cyose tuzakomeza kuzishyira mu bikorwa tutazuyaje, kandi tugasengana umwete.a
23 Muri iyi minsi y’imperuka, si cyo gihe cyo kwidamararira, gushaka ubutunzi cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma umurimo dukorera Imana uba uw’umuhango gusa. Turifuza rero ko amatorero yose yakomeza kumurika cyane akamera nk’ibitereko by’amatabaza biri mu kuboko kwa Yesu. Nimucyo twiyemeze kujya dutega amatwi igihe cyose Kristo agize icyo atubwira, kandi tujye twumva ibyo umwuka uvuze, turi Abakristo bizerwa. Nitubigenza dutyo, tuzagira ibyishimo bihoraho turi abatanga umucyo bahesha Yehova ikuzo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone imirongo yo mu Byahishuwe 2:1–3:22 yasuzumwe mu gice cya 7 kugeza ku cya 13 cy’igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• “Urya mugore Yezebeli” yari nde, kandi se kuki abagore bubaha Imana batamwigana?
• Itorero ry’i Sarudi ryari mu yihe mimerere, kandi se twakora iki kugira ngo twirinde kumera nk’Abakristo benshi babagayo?
• Ni ibihe bintu Yesu yasezeranyije itorero ry’i Filadelifiya, kandi se, ni gute bitureba muri iki gihe?
• Kuki Abakristo b’i Lawodikiya bacyashywe, kandi se ni ibihe byiringiro Abakristo b’abanyamwete bafite?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Tugomba kwirinda ibikorwa bibi by’“urya mugore Yezebeli”
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Yesu yugururiye abigishwa be “irembo rinini” rituma bahabwa inshingano z’iby’Ubwami
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mbese, wakira Yesu ukanamutega amatwi?