-
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2017 | No. 3
-
-
UWICAYE KU IFARASHI IGAJUTSE
Bibiliya ikomeza igira iti “ngiye kubona mbona ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.”—Ibyahishuwe 6:8.
Uwicaye ku ifarashi ya kane agereranya urupfu ruterwa n’ibyorezo by’indwara n’ibindi byago. Nyuma gato y’umwaka wa 1914, ibicurane byo muri Esipanye byishe abantu babarirwa muri miriyoni mirongo. Birashoboka ko abagera kuri miriyoni 500, ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu bariho icyo gihe, banduye iyo ndwara.
Icyakora indwara zaje nyuma, zarushaga iyo ubukana. Impuguke zivuga ko mu kinyejana cya 20, ubushita bwahitanye abantu babarirwa muri miriyoni magana. Kugeza n’ubu, abantu baracyicwa na sida, igituntu na malariya, nubwo ubuvuzi bwateye imbere.
Abantu baracyapfa bazize intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo. Imva iragenda yakira benshi, kandi ntiratuza.
-