Igice cya 17
“Ubugingo bw’,Abishwe” Buhabwa Ingororano
UBWAMI bw’Imana bwatangiye gutegeka! Uwicaye ku ifarashi y’umweru ari hafi kunesha burundu. Na ho ifarashi itukura, ifarashi y’umukara, n’ifarashi igajutse zo zirakinagira ku isi. Nta gushidikanya ubuhanuzi bwa Yesu bwerekeye ukuhaba kwe ari Umwami burimo burasohozwa (Matayo, igice cya 24 n’icya 25; Mariko, igice cya 13; Luka, igice cya 21). Koko rero, turi mu minsi ya nyuma y’iyi gahunda y’ibintu (2 Timoteo 3:1-5). Twitondere ibigiye kuba mu gihe Umwana w’Intama ari we Yesu Kristo, amena ikimenyetso cya gatanu cy’uwo muzingo. Ni irihe yerekwa rindi noneho tugiye kubwirwa?
2 Yohana aravuga ibintu bitangaje yabonye agira ati “ [Umwana w’Intama] amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro ubugingo bw’abishwe, bahowe ijambo ry’Imana n’umurimo wo guhamya bakoraga” (Ibyahishuwe 6:9, MN). Ngo iki? Igicaniro mu ijuru? Yego rwose! Koko rero, ni ubwa mbere Yohana avuga iby’igicaniro. Ariko, yamaze kuvuga ibihereranye na Yehova yicaye ku ntebe Ye y’Ubwami, iby’abakerubi bamukikije, inyanja y’ibirahuri, amatabaza, n’abakuru 24 bafite imibavu—ibyo bikaba byibutsa ibintu byari mu ihema ry’ibonaniro ryo ku isi, ari bwo buturo bwa Yehova bwari muri Isirayeli (Kuva 25:17, 18; 40:24-27, 30-32; 1 Ibyo ku Ngoma 24:4). None se ubwo, twagombye gutangazwa n’uko nanone Yohana abona igicaniro cy’ikigereranyo mu ijuru?—Kuva 40:29.
3 Mu nsi y’icyo gicaniro hari “ubugingo bw’abishwe, bahowe ijambo ry’Imana n’umurimo wo guhamya bakoraga.” Ibyo bishaka kuvuga iki? Ibyo ari byo byose, ubwo si ubugingo budafite imibiri, nk’uko Abagiriki b’abapagani babyizeraga (Itangiriro 2:7; Ezekieli 18:4). Oya rwose, kuko Yohana azi neza ko ubugingo, cyangwa ubuzima, bushushanywa n’amaraso kandi ko igihe mu buturo bwera bwa kera bw’Abayahudi abatambyi batambaga inyamaswa, bamishaga amaraso “impande zose z’igicaniro,” cyangwa bakayasuka “ku gicaniro hasi” (Abalewi 3:2, 8, 13; 4:7; 17:6, 11, 12). Ku bw’ibyo, ubugingo bw’inyamaswa bwarangwaga cyane ku gicaniro. Ariko se, kuki Yohana abona ubugingo, cyangwa amaraso, ya bamwe mu bagaragu b’Imana munsi y’igicaniro cy’ikigereranyo mu ijuru? Ni uko urupfu rwabo ari nk’urw’igitambo.
4 Mu by’ukuri, ababyawe n’umwuka bose bakaba abana b’umwuka b’Imana bapfa urupfu rw’igitambo. Kubera umurimo bahamagarirwa gukora mu Bwami bwo mu ijuru bwa Yehova, Imana ishaka ko bareka kandi bagatamba icyiringiro cyose cy’ubuzima bw’iteka ku isi. Ku bw’ibyo, bemera gupfa urupfu rw’igitambo ku bwo gushyigikira ubutware bw’ikirenga bwa Yehova. (Abafilipi 3:8-11; gereranya na 2:17.) Ibyo ni ko biri rwose ku bo Yohana abona munsi y’igicaniro. Ni Abakristo basizwe bishwe bahowe umurimo bakoranaga umwete mu gihe cyabo, baharanira Ijambo rya Yehova n’ubutware bwe bw’ikirenga. ‘Ubugingo bwabo bwarishwe buhowe ijambo ry’Imana n’umurimo wo guhamya [mar·ty·riʹan] bakoraga.’
5 Iyo nkuru irakomeza itya “Batakan’ ijwi rirenga bati: Ayī Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudac’ amateka no kudahōr’ abari mw isi, uhōrer’ amaraso yacu?” (Ibyahishuwe 6:10). Ni mu buhe buryo, ubugingo bwabo cyangwa amaraso yabo, bitaka bisaba guhorerwa, kandi Bibiliya ivuga ko abapfuye nta bwimenye baba bagifite? (Umubwiriza 9:5). Dutekereze gato! Mbese, umukiranutsi Abeli amaze kwicwa na Kaini, amaraso ye ntiyakomeje gutaka? Yehova yabwiye Kaini ati “Icyo wakoz’ icyo n’iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka” (Itangiriro 4:10, 11; Abaheburayo 12:24). Aha, si amaraso ya Abeli aya asanzwe yavugaga. Ahubwo ni uko Abeli yari yazize akarengane, kandi ubutabera bukaba bwarasabiraga igihano uwamwishe. Mu buryo nk’ubwo, abo Bakristo bahowe Imana, ni abere kandi mu butabera bwose, bagomba guhorerwa (Luka 18:7, 8). Urusaku rw’amajwi asaba guhorerwa ni rwinshi, kuko abapfuye urupfu nk’urwo ari ibihumbi n’ibihumbi.—Gereranya na Yeremia 15:15, 16.
6 Nanone ibyo bishobora kugereranywa n’ibyabaye mu bwami bw’abahakanyi bwa Yuda igihe Umwami Manase ajya ku ngoma, mu wa 716 mbere y’igihe cyacu. Uwo mwami yamennye amaraso menshi y’abatariho urubanza. Biranashoboka ko ‘yakereje urukero’ umuhanuzi Yesaya (Abaheburayo 11:37; 2 Abami 21:16). N’ubwo nyuma y’aho Manase yaje kwihana agahindura imyifatire, nyamara uwo mwenda w’amaraso wo nturagasibangana. Ni yo mpamvu igihe Abanyebabuloni bahinduraga umusaka ubwami bwa Yuda mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, “Itegeko ry’Uwiteka [Yehova, MN] ryatumy’ ibyo biba ku Bayuda, kugira ngw abīkur’ imbere, abahoy’ ibicumuro Manase yacumuye byose, n’amaraso y’abatacumuye yavushije; kuko yujuj’ i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye, Uwiteka [Yehova, MN] yanga kubimubabarira.”—2 Abami 24:3, 4.
7 Kimwe no mu bihe bya Bibiliya, no muri iki gihe birashoboka ko benshi mu bishe abahamya b’Imana baba barapfuye. Ariko rero umuteguro watumye bicwa uracyariho na n’ubu kandi ubarwaho ubwo bwicanyi. Ni umuteguro wo ku isi wa Satani, ari rwo rubyaro rwe rwo ku isi. Kimwe mu bice byawo by’ingenzi ni Babuloni Ikomeye, ubwami bw’isi yose bw’idini y’ibinyoma.a Ivugwaho ko ‘yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.’ Koko rero, “[muri yo] ni hw amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mw isi bose yabonetse” (Ibyahishuwe 17:5, 6; 18:24; Abefeso 4:11; 1 Abakorinto 12:28). Mbega umwenda munini wo kumena amaraso! Mu gihe Babuloni Ikomeye izaba ikiriho, amaraso y’abo yishe azakomeza gutaka asaba kurenganurwa.—Ibyahishuwe 19:1, 2.
8 Mu kinyejana cya mbere, Yohana ubwe yabonye uburyo umugome ari yo nzoka hamwe n’urubyaro rwayo rwo ku isi bicaga Abakristo basizwe bari bagize itorero ryagukaga, mu kubarwanya babajijije ukwizera kwabo. [Nanone] Yohana yari yarabonye Umwami amanitse ku giti, kandi yari yararokotse mu gihe Sitefano, Yakobo, umuvandimwe we Petero, Paulo na bagenzi babo bandi bafatanyaga umurimo bo bari barishwe (Yohana 19:26, 27; 21:15, 18, 19; Ibyakozwe 7:59, 60; 8:2; 12:2; 2 Timoteo 1:1; 4:6, 7). Mu mwaka wa 64, umwami w’abami w’Umuroma Nero yagize Abakristo igitambo cye abagerekaho igikorwa cy’uko ngo ari bo baba baratwitse Roma, kugira ngo ahoshe amagambo y’abavugaga ko ari we wayitwitse. Umwanditsi w’amateka Tasite (Tacite) yanditse agira ati “Imibabaro yabo [Bakristo] yari yaragizwe urwamenyo: bamwe bambitswe impu z’inyamaswa, bapfaga batanyaguwe n’imbwa, abenshi [bamanitswe ku biti],b baratwikwaga iyo bwabaga bwije, kugira ngo batange urumuri.” Nyuma y’aho, igihe cy’inkubi y’itotezwa ryabaye ku ngoma y’umwami w’abami Domisiyani (81 kugeza 96 mu gihe cyacu), Yohana yaciriwe ku kirwa cya Patimo. Ibyo bihuza n’ibyo Yesu yari yaravuze agira ati “Niba bandenganije, namwe bazabarenganya.”—Yohana 15:20; Matayo 10:22.
9 Mu kinyejana cya 4 mu gihe cyacu, Inzoka ya kera, Satani umwanzi yari yaramaze kugera ku isonga ry’ikinyoma cye, ashyiraho Kristendomu, idini y’abahakanyi, ari yo gahunda ya Babuloni yitwikirije “Ubukristo.” Kristendomu ari yo gice cy’ingenzi cy’urubyaro rw’inzoka, yicagaguyemo udutsiko twinshi tw’amadini avuguruzanya. Kimwe n’Ubwami bwa kera bwa Yuda bw’abahakanyi, Kristendomu ishinjwa ubwicanyi bwinshi, kuko yivanze cyane mu bico byombi byari bishyamiranye mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose n’Iya Kabiri. Muri Kristendomu, abayobozi ba gipolitiki bitwaje izo ntambara kugira ngo bice abakozi b’Imana basizwe. Ku byerekeye itotezwa ry’Abahamya ba Yehova, ryatejwe na Hitileri, dore icyo Friedrich Zipfel yabivuzeho mu gitabo Kirchenkampf in Deutschland (Intambara y’Amadini mu Budage) : “Kimwe cya gatatu cy’abo [Abahamya] bapfuye bishwe, cyangwa bazize ibindi bikorwa by’urugomo, inzara, indwara cyangwa imirimo y’agahato. Ububi bukabije bw’ibyo bikorwa by’urugomo byaterwaga n’ukwizera kutajegajega kutahuzaga n’amatwara y’ishyaka rya Nazi (National-socialiste)”. Mu by’ukuri, birakwiriye ko Kristendomu n’abayobozi bayo yavugwaho ko “Ku binyita by’imyambaro [yayo] habonetsehw amaraso y’ubugingo bg’abakene [y]ahoy’ubusa.”—Yeremia 2:34.c
10 Kuva mu wa 1935, Urubyiruko rw’Abakristo b’indahemuka bo mu mukumbi munini bagiye batotezwa by’umwihariko mu bihugu byinshi (Ibyahishuwe 7:9). Mu mpera z’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, mu mugi umwe w’i Burayi, abasore b’Abahamya 14 bishwe bamanitswe. Icyaha cyabo cyari ikihe? Banze ‘kwiga kurwana’ (Isaya 2:4). Mu gihe gito gishize, ibyo byagiye bituma abasore bo mu Burasirazuba no muri Afurika bicishwa inkoni cyangwa bakaraswa. Abo basore bagiye bazira ukwizera kwabo, bagaragaje ubutwari mu gushyigikira abavandimwe ba Yesu basizwe, rwose bazazukira mu isi nshya yasezeranijwe.—2 Petero 3:13; gereranya na Zaburi 110:3; Matayo 25:34-40; Luka 20:37, 38.
Igishura Cyera
11 Amaze kurondora ibyerekeye imirimo y’abantu b’indahemuka bizera bo mu gihe cyashize, intumwa Paulo yaravuze iti “Abo bose, nubgo bamaze guhamywa neza kubgo kwizera kwabo, nyamara ntibahabg’ ibyasezeranijwe, kukw Imana yatugambiriy’ ikirushaho kuba cyiza, kugira ngw abo badatunganywa rwose tutari kumwe” (Abaheburayo 11:39, 40). Icyo ‘kintu kirushaho kuba cyiza’ Paulo n’abandi Bakristo basizwe basogongeyeho mbere y’igihe ni ikihe? Yohana arakibona mu iyerekwa rye rikurikira: “Umuntu wese muri b’ ahabg’ igishura cyera, babgirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugez’ ah’ umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se, bagiye kwicwa nka bo, uzuzurira” (Ibyahishuwe 6:11). “Igishura cyera” bahabwa gifitanye isano n’ukuzuka kwabo ari ibiremwa by’umwuka bidapfa. Ntibakiri ubugingo bw’abishwe burambaraye munsi y’igicaniro, ahubwo, bazuriwe kuba bamwe mu bagize itsinda ry’abakuru 24 baramya Imana bari imbere y’intebe y’Ubwami mu ijuru. Aho, bahawe intebe z’Ubwami, ibyo bikaba bigaragaza ko bahawe igikundiro cyo kuba abami. Kandi ‘bambitswe imyenda yera’ bisobanura ko babarwaho gukiranuka, bakwiriye umwanya w’icyubahiro imbere ya Yehova, mu Bwami bwe mu ijuru. Ibyo nanone bisohoza isezerano Yesu yasezeranyije Abakristo b’indahemuka basizwe bo mu itorero ry’i Sarudi agira ati “Ūnesha, ni w’ uzambikw’ imyenda yera.”—Ibyahishuwe 3:5; 4:4; 1 Petero 1:4.
12 Uko bigaragara, uwo muzuko wo kujya mu ijuru watangiye mu wa 1918, nyuma yo kwimikwa kwa Yesu mu ijuru mu wa 1914, no kurira ifarashi atangira umurimo we w’Ubwami akirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru. Ariko kandi, abo Bakristo basizwe babwiwe ko bagomba ‘kumara igihe gito baruhuka kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo, uzuzurira.’ Abo mu itsinda rya Yohana bakiri ku isi bagomba kugaragaza ugushikama kwabo mu bigeregezo no mu bitotezo kandi wenda bamwe muri bo bakicwa. Amaherezo ariko, amaraso yose y’abakiranutsi yamenwe na Babuloni Ikomeye hamwe n’abasambane bayo ba gipolitiki azahorwa. Hagati aho, abazutse bahugiye rwose mu mirimo yo mu ijuru. Bararuhuka, cyakora si mu buryo bwo kwidamararira gusa, ahubwo ni mu buryo bw’uko bategereje bihanganye umunsi wa Yehova wo guhora (Yesaya 34:8; Abaroma 12:19). Ikiruhuko cyabo kizarangira igihe bazaba bamaze kubona irimbuka ry’amadini y’ibinyoma, kandi kubera ko ari ‘abahamagawe, batoranijwe, b’indahemuka,’ bazasanga Umwami yesu kugira ngo bafatanye gusohoza imanza ku bindi bice byose bigize urubyaro rubi rwa Satani ruri hano ku isi.—Ibyahishuwe 2:26, 27; 17:14, MN; Abaroma 16:20.
‘Abapfuye [Ni Bo] Babanza Kuzuka’
13 Ubusobanuro butangwa n’ukumenwa kw’ikimenyetso cya gatanu buhuza neza n’indi mirongo y’Ibyahishuwe yerekeye ku muzuko wo kujya mu ijuru. Urugero, intumwa Paulo yaranditse ngo: “Iki ni cyo tubabwira, tukibwirijwe n’ijambo rya Yehova, yuko twebwe abazima bazaba bakiriho kugeza k’ukuhaba k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye mu rupfu; kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru, avugana ijwi ry’ubutware, n’ijwi rya marayika mukuru hamwe n’impanda y’Imana; nuko abapfuye bari muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka. Hanyuma natwe abazima bazaba bakiriho, duhereko tujyananwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere; maze tuzabane n’Umwami iteka ryose.”—1 Abatesalonike 4:15-17, MN.
14 Mbega inkuru ishimishije! Abavandimwe ba Yesu basizwe bariho kugeza k’ukuhaba kwe, ni ukuvuga abakiri ku isi mu gihe cy’ukuhaba kwe, babanzirizwa mu ijuru n’abari barapfuye. Abo bapfuye bari muri Kristo ni bo babanza kuzuka. Yesu aramanuka bivuga ko abitaho mu buryo bwihariye maze akabazurira ubuzima bw’umwuka, mu kubaha “igishura cyera.” Nyuma y’ibyo, abantu bakiriho barangiza urugendo rwabo ku isi, abenshi bishwe urw’agashinyaguro bazize abanzi babo. Ariko kandi bo ntibasinzirira mu rupfu nk’abababanjirije. Ahubwo iyo bapfuye, bahita bahindurwa—“mu kanya nk’ako guhumbya”—bakajyanwa mu ijuru gusanga yo Yesu n’abandi bagize umubiri wa Kristo. (1 Abakorinto 15:50-52; gereranya n’Ibyahishuwe 14:13.) Rero, umuzuko w’Abakristo basizwe watangiye nyuma gato y’aho abagendera ku mafarashi bane bo mu Byahishuwe batangiriye urugendo rwabo.
15 Ikimenyetso cya gatanu cy’umuzingo cyamenwe, cyabaye inkuru nziza ku byerekeye Abakristo basizwe bashikamye kandi banesheje bagakomeza kuba indahemuka kugeza k’ugupfa. Nyamara ariko si inkuru nziza kuri Satani n’urubyaro rwe. Unesha wicaye ku ifarashi y’umweru aracyakomeza urugendo rwe kandi nta gishobora kumuhagarika kugeza igihe cyo guciraho iteka isi ‘iri mu mubi’ (1 Yohana 5:19). Ibyo byasobanutse neza igihe Umwana w’intama amena ikimenyetso cya gatandatu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibiranga Babuloni Ikomeye bisobanurwa mu buryo burambuye mu Gice cya 33.
b Gereranya na Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko wo mu nyuguti nini, ku ipaji ya 1648, umugereka wa 8, ku mutwe uvuga ngo “Igiti cy’Ibibabarisho.”
c Mu gice cya 36 cy’iki gitabo hatangwa, ku buryo burambuye kurushaho, ibihamya bigaragaza ko amadini abarwaho umwenda wo kumena amaraso.
[Ibibazo]
1. Ni ikihe gihe ubu turimo, kandi ni iki kibyemeza?
2. (a) Ni iki Yohana yabonye igihe ikimenyetso cya gatanu kimenwa? (b) Kuki tutagombye gutangazwa n’uko Yohana abona igicaniro cy’ikigereranyo mu ijuru?
3. (a) Mu buturo bwera bwa kera bw’Abayahudi, ni mu buhe buryo ubugingo bwasukwagwa “ku gicaniro hasi”? (b) Kuki Yohana abona ubugingo bw’abahamya bishwe munsi y’igicaniro cy’ikigereranyo mu ijuru?
4. Ni mu buhe buryo urupfu rw’Abakristo babyawe n’umwuka ari igitambo?
5. Ni mu buhe buryo, ubugingo bw’ [abantu b’]indahemuka n’ubwo bapfuye, butaka busaba guhorerwa?
6. Ni ukuhe kumena amaraso y’abatacumuye kwahorewe mu wa 607 mbere y’igihe cyacu?
7. Ni nde cyane cyane ubarwaho umwenda munini wo kumena “amaraso . . . y’abera”?
8. (a) Ni bande bishwe bazira ukwizera kwabo igihe Yohana yari akiriho? (b) Ni irihe totezwa ryabaye bitewe n’abami b’Abaroma?
9. (a) Ni ikihe kintu gihambaye Satani yari yaramaze kubyaza mu kinyoma cye ahagana mu kinyejana cya 4, kandi ni igice cy’ingenzi cy’iki? (b) Muri Kristendomu, abategetsi bamwe [ba gipolitiki] bagenje bate Abahamya ba Yehova mu Ntambara ya Mbere n’Iya Kabiri y’Isi Yose?
10. Ni irihe totezwa ryageze ku rubyiruko rw’Abakristo bo mu mukumbi munini, mu bihugu byinshi?
11. Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe bapfuye bazize ukwizera kwabo bahabwa “igishura cyera”?
12. Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe bazutse bagomba ‘kuruhuka akanya gato,’ kandi kugeza ryari?
13, 14. (a) Dukurikije uko intumwa Paulo ibivuga ni ryari umuzuko wo kujya mu ijuru utangira, kandi ni kuri bande? (b) Ni ryari Abakristo basizwe bariho ku munsi w’Umwami bazukira kujya mu ijuru?
15. (a) Ni iyihe nkuru nziza ukumenwa kw’ikimenyetso cya gatandatu kuzana? (b) Ni gute urugendo rw’uwicaye ku ifarashi y’umweru ruzarangira?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 102]
‘Ubugingo bw’abishwe’
Igitabo Encyclopédie biblique cya McClintock na Strong (mu Cyongereza) cyitirira John Jortin, Umuporotesitanti w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 18, wavutse ku babyeyi b’Abafaransa b’Abahugeno (Huguenots) aya magambo ngo “Aho itotezwa ritangirira ni ho Ubukristo burangirira. . . . Nyuma y’aho Ubukristo bubereye idini y’ubwami [bw’Abaroma], na nyuma y’aho umutungo n’icyubahiro byeguriwe abayobozi babwo, ni bwo noneho icyago giteye ubwoba cy’itotezwa cyabonye imbaraga zihambaye maze umwuka wacyo usenya kiwuvuburira ku idini y’Ivanjiri.”
[Ifofo]
‘Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera’