Muhagarare mushikamye kandi mumenye neza mudashidikanya:
‘Dore imbaga y’abantu benshi!’
CYARI ikibazo cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo cyarabereye abagaragu ba Yehova urujijo. Hari hashize igihe kirekire bashyiraho imihati kugira ngo bagikemure mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. Iyo ngingo yari yaratumye habaho impaka nyinshi. Ariko amaherezo haje kuboneka igisubizo gishingiye kuri Bibiliya, kandi uko bigaragara cyashishikaje cyane abari bateraniye mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C., mu mwaka wa 1935.
Izo mpaka zose zari zishingiye ku kibazo rusange gikurikira “ikivunge cy’abantu benshi” (King (James) Version), cyangwa “imbaga y’abantu benshi” (New World Translation), bavugwa mu Byahishuwe 7:9, bagizwe na bande? Mbese iryo tsinda ry’abizera na ryo rizajya mu ijuru?
Ikibazo Cyari Kimaze Igihe
Uhereye mu gihe cy’intumwa Yohana kugeza muri iki gihe turimo, Abakristo bakomeje kwibaza byinshi ku bihereranye n’abagize “ikivunge cy’abantu benshi.” Abigishwa ba Bibiliya babonaga ko imbaga y’abantu benshi ari itsinda rya kabiri ry’abantu bazaba mu ijuru, ni ukuvuga itsinda ryari rifite ubumenyi bw’ukuri kwa Bibiliya, ariko rikaba ritarakoraga byinshi kugira ngo rikwamamaze.
Ariko kandi, hari abantu bamwe na bamwe bifatanyaga n’Abakristo basizwe bagaragaje umwete cyane mu murimo wo kubwiriza. Nta cyifuzo cyo kuzajya mu ijuru bari bafite. Koko rero, ibyiringiro byabo byari bihuje na disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu Babarirwa Muri za Miriyoni Bariho Ubu Ntibazigera Bapfa,” yatanzwe n’ubwoko bwa Yehova kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu wa 1922. Bene abo bantu bari kuzahabwa umugisha wo kubaho iteka ku isi.
Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1923 (mu Cyongereza), wasuzumye umugani wa Yesu w’intama n’ihene, maze ugira uti “intama zigereranya abantu bose bo mu mahanga batabyawe n’umwuka, ariko biteguye gukora ibyo gukiranuka, mu bwenge bwabo bemera ko Yesu Kristo ari Umwami, bakaba bategereje kandi biringiye kuzabona igihe kirushaho kuba cyiza mu gihe cy’ubutegetsi bwe.”—Matayo 25:31-46.
Umucyo Urushaho Kwiyongera
Mu mwaka wa 1931, igitabo cyitwaga Vindication, Igitabo cya Mbere, cyasuzumye ibivugwa muri Ezekiyeli igice cya 9, maze kigaragaza ko abashyizweho ikimenyetso mu gahanga bazarokorwa ku mperuka y’isi ari abagize intama zivugwa mu mugani wa Yesu. Igitabo Vindication, Igitabo cya Gatatu (cyasohotse mu mwaka wa 1932), cyasobanuye imyifatire ikwiriye yo mu mutima umugabo utari Umwisirayeli witwaga Yehonadabu yagaragaje, igihe yuriraga igare ry’Umwami Yehu wa Isirayeli wari warimikishijwe amavuta, bakajyana kugira ngo arebe ishyaka Yehu arwana mu gusohoreza urubanza ku basengaga imana z’ibinyoma (2 Abami 10:15-28). Icyo gitabo cyagize kiti “Yehonadabu yagereranyaga cyangwa yashushanyaga iryo tsinda ry’abantu ubu bari ku isi, bitandukanyije n’umuteguro wa Satani, bakaba bashyigikira ibyo gukiranuka bashikamye, kandi bakaba ari bo Umwami azarinda mu gihe cya Harimagedoni, akabambutsa uwo mubabaro, maze akabaha ubuzima bw’iteka ku isi. Abo ni bo bagize itsinda ry’ ‘intama.’ ”
Mu mwaka wa 1934, Umunara w’Umurinzi wagaragaje neza ko Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bagomba kwiyegurira Yehova maze bakabatizwa. Umucyo ku bihereranye n’iryo tsinda ry’abazaba ku isi rwose wakomezaga kugenda umurika cyane kurushaho!—Imigani 4:18.
Umucyo wo Gusobanukirwa Umurika Cyane
Umucyo wo gusobanukirwa ibikubiye mu Byahishuwe 7:9-17, wari ugiye kurushaho kumurika cyane (Zaburi 97:11). Umunara w’Umurinzi wari waragaragaje ibyiringiro by’uko ikoraniro ryari riteganyijwe kuzaba guhera ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 3 Kamena 1935, rikabera i Washington, D.C., ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryari kuzabera abantu bashushanywa na Yehonadabu “ihumure nyakuri kandi rikaba ingirakamaro.” Kandi ni ko byagenze!
Muri disikuru ikangura ibitekerezo yavugaga ku bihereranye n’ “ikivunge cy’abantu benshi,” yatanzwe imbere y’abantu bageraga ku 20.000 bari bari muri iryo koraniro, J. F. Rutherford yatanze ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko abagereranywa n’ “izindi ntama” muri iki gihe ari kimwe n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:9, NW (Yohana 10:16). Ku iherezo ry’iyo disikuru, uwayitanze yabwiye abari aho ati “turasaba ko abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bahaguruka.” Mu gihe abenshi mu bari bateranye bahagurukaga, Rutherford yagize ati “nimurebe! Dore ikivunge cy’abantu benshi!” Habanje kubaho ituze, rikurikirwa n’amashyi y’urufaya agaragaza umunezero. Ku munsi wakurikiyeho, habatijwe Abahamya ba Yehova bashya 840, abenshi muri bo bakaba baravugaga ko bari mu bagize imbaga y’abantu benshi.
Bagaragaye mu Buryo Butangaje
Mbere y’umwaka wa 1935, umubare wagendaga wiyongera w’abantu bitabiraga ubutumwa bwa Bibiliya kandi bakagaragaza ishyaka mu kubwiriza ubutumwa bwiza, wagaragaje ko bari bashishikajwe no kuzabaho iteka muri Paradizo yo ku isi. Nta cyifuzo bari bafite cyo kujya mu ijuru, kubera ko Imana itari yarabahaye ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Kuba barigaragaje ko ari bamwe mu bagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama, byagaragaje ko mu mwaka wa 1935, guhamagarwa kw’Abakristo basizwe 144.000 byasaga n’ibyarangiye.—Ibyahishuwe 7:4.
Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga, Satani Diyabule yakoresheje imihati ikaze kugira ngo ahagarike igikorwa cyo gukorakoranya abari kuzaba bagize imbaga y’abantu benshi. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wabuzanyijwe mu bihugu byinshi. Muri iyo minsi y’umwijima, kandi mbere gato y’urupfu rwe muri Mutarama 1942, J. F. Rutherford yagize ati “n’ubundi rwose birasa n’aho abagize ‘ikivunge cy’abantu benshi’ batazakomeza kwiyongera.”
Ariko bitewe n’imigisha iva ku Mana, ibintu byahindutse ukundi. Kubera ko abasizwe hamwe na bagenzi babo bo mu zindi ntama ‘bahagaze bashikamye kandi bakamenya neza badashidikanya,’ bakomeje gusohoza inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Abakolosayi 4:12; Matayo 24:14; 28:19, 20). Mu mwaka wa 1946, umubare w’Abahamya ba Yehova babwirizaga ku isi hose wari 176.456—abenshi muri bo bakaba bari abagize imbaga y’abantu benshi. Mu mwaka wa 2000, Abahamya basaga 6.000.000 bakoreraga Yehova mu budahemuka mu bihugu 235—mu by’ukuri iyo ikaba ari imbaga y’abantu benshi! Kandi uwo mubare ukomeje kwiyongera.