Ugutsinda k’Ugusenga k’Ukuri Kuregereje
“Uwiteka azaba Umwami w’isi yose.”—ZEKARIYA 14:9.
1. Ni iki cyageze ku Bakristo basizwe mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi ni gute ibyo byari byarahanuwe?
MU GIHE cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abakristo basizwe bagezweho n’ibitotezo hamwe no gufungwa batejwe n’amahanga yari mu mirwano. Ibitambo byabo byo gusingiza Yehova byarabuzanijwe mu buryo bukomeye cyane, maze bahinduka imbohe mu buryo bw’umwuka. Ibyo byose byari byarahanuwe muri Zekariya 14:2, havuga igitero mpuzamahanga cyari kugabwa kuri Yerusalemu. Umurwa uvugwa muri ubwo buhanuzi ni “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, n’aho “intebe y’Imana n’Umwana w’Intama” biri (Abaheburayo 12:22, 28; 13:14; Ibyahishuwe 22:3). Abasizwe b’Imana bari ku isi bari bahagarariye uwo murwa. Abizerwa muri bo barokotse icyo gitero, banga kujyanwaho iminyago bavanywe “mu murwa.”a
2, 3. (a) Ni gute gusenga kwa Yehova kwatsinze uhereye mu wa 1919? (b) Ni ibihe bintu byabayeho uhereye mu wa 1935?
2 Mu wa 1919, abasizwe bizerwa barabohowe bava mu mimerere y’ububata barimo, maze bahita bakoresha mu buryo buzana inyungu igihe cy’amahoro cyakurikiye intambara. Kubera ko bari bahagarariye Yerusalemu yo mu ijuru, baboneyeho umwanya ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no kugira uruhare mu gukorakoranya aba nyuma mu bagize 144.000 (Matayo 24:14; 2 Abakorinto 5:20). Mu wa 1931, bafashe izina rikwiriye, rihuje n’Ibyanditswe, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova.—Yesaya 43:10, 12.
3 Uhereye ubwo, Abahamya b’Imana basizwe bakomeje kujya mbere nta gucogora. Ndetse na Hitireli hamwe n’igikoresho cye cy’intambara, ari cyo ishyaka rya Nazi ntiyashoboraga kubacecekesha. N’ubwo batotejwe mu isi yose, umurimo wabo weze imbuto ku isi hose. Mu buryo bwihariye, uhereye mu wa 1935, “[imbaga y’]abantu benshi bo mu mahanga yose” bahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe baje kwifatanya na bo. Abo na bo ni Abakristo bitanze barabatizwa, kandi “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” Yesu Kristo (Ibyahishuwe 7:9, 14). Nyamara kandi, nta bwo ari abasizwe bafite ibyiringiro by’ijuru. Ibyiringiro byabo ni ibyo kuragwa icyo Adamu na Eva batakaje, ni ukuvuga ubuzima bwa kimuntu butunganye ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29; Matayo 25:34). Muri iki gihe, imbaga y’abantu benshi igera ku bantu basaga miriyoni eshanu. Ugusenga k’ukuri kwa Yehova kurimo kuratsinda, ariko kandi, ugutsinda kwako kwa nyuma, ni ukw’igihe kiri imbere.
Abanyamahanga mu Rusengero rwo mu Buryo bw’Umwuka rw’Imana
4, 5. (a) Ni hehe abagize imbaga y’abantu benshi basengera Yehova? b) Ni ikihe gikundiro bafite, kandi ibyo bisohoza ubuhe buhanuzi?
4 Nk’uko byahanuwe, imbaga y’abantu benshi ‘bakorera [Imana] mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:15). Kubera ko abo bantu batari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka b’abatambyi, uko bigaragara, Yohana ashobora kuba yarababonye bahagaze mu rusengero, mu rugo rwo hanze rw’Abanyamahanga (1 Petero 2:5). Mbega ukuntu urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova rwagize ikuzo, urugo rwarwo rukaba rwuzuwemo n’iyo mbaga y’abantu benshi bamusingiza bafatanyije n’abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka!
5 Imbaga y’abantu benshi ntibakorera Imana bari mu mimerere yashushanywaga n’urugo rw’imbere rwakorerwagamo imirimo y’abatambyi. Nta bwo babarwaho gukiranuka kugira ngo bahinduke abana b’Imana, abana b’umwuka (Abaroma 8:1, 15). Icyakora, bagira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Babarwaho gukiranuka kugira ngo bahinduke incuti ze. (Gereranya na Yakobo 2:21, 23.) Na bo bafite igikundiro cyo kuzana ibitambo byemewe ku gicaniro cy’Imana cyo mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, ku bihereranye n’iyo mbaga y’abantu benshi, ubuhanuzi bukurikira bwo muri Yesaya 56:6, 7 burimo buragenda busohozwa mu buryo bw’ikuzo: “abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, . . . abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero; ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye; kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”
6. (a) Ni ibihe bitambo abanyamahanga batamba? (b) Ni iki igikarabiro cyo mu rugo rwakorerwagamo imirimo y’ubutambyi kibibutsa?
6 Bimwe mu bitambo abo banyamahanga batamba, ni “[i]mbuto z’iminwa [urugero nk’ituro ry’imbuto z’impeke ziteguwe neza] ihimbaza izina ryayo” hamwe no “kugira neza no kugira ubuntu” (Abaheburayo 13:15, 16). Igikarabiro kinini, icyo abatambyi bagombaga gukarabiramo, na cyo ni urwibutso rw’ingenzi kuri abo banyamahanga. Na bo bagomba kwiyeza mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’imyifatire, mu buryo buhuje n’uko Ijambo ry’Imana rigenda rirushaho gusobanuka buhoro buhoro.
Ahera n’Ibikoresho Byaho
7. (a) Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi babona igikundiro cyabo mu mirimo y’ubutambyi bwera? (b) Ni izihe nshingano z’inyongera abanyamahanga bamwe bahawe?
7 Mbese, Ahera n’ibikoresho byaho, byaba hari icyo bisobanura kuri iyo mbaga y’abantu benshi b’abanyamahanga? Nta na rimwe bazigera baba mu mimerere ishushanywa n’Ahera. Nta bwo bavuka ubwa kabiri ari abana b’umwuka b’Imana bafite ubwenegihugu bw’ijuru. Mbese, ibyo byaba bituma bagira ishyari cyangwa ukwifuza? Oya. Ibiri amambu, bishimira igikundiro bafite cyo gufasha abasigaye bo mu 144.000, kandi bagaragaza mu buryo bwimbitse ko bishimira umugambi w’Imana wo kugira abo bana b’umwuka, bazafatanya na Kristo kugeza abantu ku butungane. Nanone kandi, imbaga y’abantu benshi b’abanyamahanga, bishimira ubuntu bukomeye Imana yabagiriye ibaha ibyiringiro bidakuka byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi. Bamwe bo muri abo banyamahanga, kimwe n’Abanetinimu ba kera, bagiye bahabwa inshingano z’ubugenzuzi kugira ngo bafashe mu murimo w’ubutambyi bwera (Yesaya 61:5).b Bamwe muri abo ni bo Yesu azagira “abatware mu isi.”—Zaburi 45:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.
8, 9. Ni izihe nyungu abagize imbaga y’abantu benshi bavana mu kwita ku bikoresho by’Ahera?
8 N’ubwo batazigera na rimwe binjira Ahera h’ikigereranyo, imbaga y’abantu benshi b’abanyamahanga bavana amasomo y’agaciro ku bikoresho byaho. Kimwe n’uko igitereko cy’amatabaza cyakeneraga kongerwamo amavuta buri gihe, ni na ko abanyamahanga bakeneye umwuka wera kugira ngo ubafashe gukomeza gusobanukirwa ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, rikwirakwizwa buhoro buhoro binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Byongeye kandi, umwuka w’Imana ubafasha kwitabira uku guhamagarwa kugira kuti “[u]mwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Bityo rero, igitereko cy’amatabaza cyibutsa imbaga y’abantu benshi inshingano yabo ireba Abakristo yo kumurika no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose mu myifatire, mu bitekerezo, mu magambo, cyangwa mu bikorwa, cyababaza umwuka wera w’Imana.—Abefeso 4:30.
9 Ameza y’imitsima yo kumurikwa, yibutsa imbaga y’abantu benshi ko bagomba buri gihe kurya ku mafunguro aturuka muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho by’“[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge”, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka (Matayo 4:4). Igicaniro cy’imibavu kibibutsa akamaro ko gusenga Yehova bashishikaye, bamusaba ubufasha kugira ngo bakomeze gushikama (Luka 21:36). Amasengesho yabo agomba kuba akubiyemo amagambo agaragaza ibyiyumvo bivuye ku mutima byo kumusingiza no kumushimira (Zaburi 106:1). Nanone, imibavu yoserezwaga ku gicaniro ibibutsa akamaro ko gusingiza Yehova mu bundi buryo, urugero nko ‘kwatuza akanwa ku bw’agakiza’ mu buryo bugira ingaruka nziza, binyuriye mu kuririmba indirimbo z’Ubwami babivanye ku mutima, mu materaniro ya Gikristo no kwitegura neza kwabo.—Abaroma 10:10.
Ugutsinda mu Buryo Budasubirwaho k’Ugusenga k’Ukuri
10. (a) Ni ikihe kintu gikomeye dushobora kwiringira kuzabona mu gihe kiri imbere? (b) Ni ibihe bintu bizabanza kubaho?
10 Muri iki gihe, “abantu benshi” baturutse mu mahanga yose barisukiranya bagana mu nzu ya Yehova yo gusengeramo. (Yesaya 2:2, 3, gereranya na NW.) Mu kwemeza ibyo, mu Byahishuwe 15:4 hagira hati “Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere, akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.” Muri Zekariya igice cya 14 havuga ibikurikiraho. Mu gihe kiri imbere cyegereje, imyifatire mibi ya benshi mu bantu bari ku isi, izagera ku ndunduro ubwo bazakorakorana ku munsi wa nyuma kugira ngo barwanye Yerusalemu—ni ukuvuga abahagarariye Yerusalemu yo mu ijuru ku isi. Icyo gihe ni bwo Yehova azagira icyo akora. Kubera ko ari Imana y’Intwari ku Rugamba, “azahurura arwane n’ayo mahanga” azaba yihaye kugaba icyo gitero.—Zekariya 14:2, 3.
11, 12. (a) Ni gute Yehova azitabira igitero cya simusiga cyegereje kizagabwa ku bamusenga mu rusengero rwe? (b) Ingaruka y’intambara y’Imana izaba iyihe?
11 “Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu. Bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene, kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo; maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we, barwane.”—Zekariya 14:12, 13.
12 Niba icyo cyago kizaba mu buryo nyabwo cyangwa mu buryo bw’ikigereranyo, ni ugutegereza tukazareba. Icyakora, hari ikintu kimwe tudashidikanyaho. Mu gihe abanzi b’Imana bazaba bagiye kugaba igitero cya simusiga ku bagaragu ba Yehova, bazahagarikwa n’imbaraga z’Imana ishobora byose zizagaragazwa mu buryo butangaje. Iminwa yabo izacecekeshwa. Ni nk’aho indimi zabo zishotorana zizaba zaboze. Intego yabo bazaba bahuriyeho, izahinduka urujijo mu maso yabo, nk’aho amaso yabo azaba yashiririye. Imbaraga zabo z’umubiri, zizatuma bagira ubutwari bwo kugaba icyo gitero, zizayoyoka. Mu kintu cy’urujijo, bazasubiranamo maze bicane mu buryo bukomeye. Bityo, abanzi bose bo ku isi ku bihereranye no gusenga Imana, bazakurwaho. Bityo, amahanga yose azaba ahatiwe kwemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bwa Yehova. Ubuhanuzi bukurikira, buzasohozwa: “Uwiteka azaba Umwami w’isi yose” (Zekariya 14:9). Nyuma y’aho, Satani n’abadayimoni be bazabohwa, igihe Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo buzatangira gutegeka, bugasesekaza imigisha myinshi ihishiwe abantu.—Ibyahishuwe 20:1, 2; 21:3, 4.
Umuzuko wo ku Isi
13. Ni ba nde ‘bazarokoka mu mahanga yose’?
13 Ubuhanuzi bwa Zekariya bwo mu gice cya 14, umurongo wa 16, bukomeza bugira buti “uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka, uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no ku minsi mikuru y’ingando.” Dukurikije Bibiliya, abantu bose bariho muri iki gihe, bakomeza kubaho kuzageza ku iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu, kandi bakomeza kuba abanzi b’ugusenga k’ukuri, bazahanwa ‘igihano cyo kurimbuka kw’iteka ryose.’ (2 Abatesalonike 1:7-9; reba nanone Matayo 25:31-33, 46.) Ntibazazuka. Uko bigaragara rero, [hazasigara] ‘abazarokoka,’ harimo n’abantu bo mu mahanga bazaba barapfuye mbere y’intambara ya nyuma y’Imana, bafite ibyiringiro by’umuzuko bishingiye kuri Bibiliya. Yesu yatanze isezerano rigira riti “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.”—Yohana 5:28, 29.
14. (a) Ni iki abazazuka bagomba kuzakora kugira ngo bahabwe ubuzima buhoraho? (b) Ni iki kizagera ku bantu bose bazanga kwiyegurira Yehova no gukurikiza ugusenga k’ukuri?
14 Abo bantu bose bazazuka, bazagomba kugira icyo bakora kugira ngo umuzuko wabo uzabe uw’ubuzima aho kuba uw’urubanza. Bazagomba kuza mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwa Yehova maze bagasenga mu buryo bwo kwiyegurira Imana binyuriye kuri Yesu Kristo. Umuntu wese uzazuka uzanga kubigenza atyo, na we azagerwaho n’ibyago bizagera ku mahanga yo muri iki gihe (Zekariya 14:18). Ni nde uzi uko abazutse bazifatanya n’imbaga y’abantu benshi mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando w’ikigereranyo babigiranye ibyishimo bazaba bangana? Nta gushidikanya, bazaba ari benshi, kandi ingaruka izaba iy’uko urusengero runini rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova ruzarushaho kugira ikuzo!
Umunsi Mukuru w’Ingando w’Ikigereranyo
15. (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’ingenzi byarangaga Umunsi Mukuru w’Ingando wo muri Isirayeli ya kera? (b) Kuki hatambwaga ibimasa 70 igihe cy’umunsi mukuru?
15 Buri mwaka, Abisirayeli ba kera basabwaga kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. Uwo munsi mukuru wamaraga icyumweru kimwe kandi wabaga igihe cy’isarura kirangiye. Cyari igihe cy’ibyishimo cyo gushimira. Muri icyo cyumweru, bagombaga kuba mu ngando zabaga zishakajwe amashami y’ibiti, cyane cyane ay’imikindo. Uwo munsi mukuru wibutsaga Abisirayeli ukuntu Imana yarokoye ba sekuruza ibakuye muri Egiputa, n’ukuntu yabitayeho baba mu ngando mu gihe cy’imyaka hafi 40, bazerera mu butayu kugeza igihe bagereye mu Gihugu cy’Isezerano (Abalewi 23:39-43). Muri uwo munsi mukuru, hatambwaga ibimasa 70 ku gicaniro cy’urusengero. Uko bigaragara, icyo gikorwa cy’uwo munsi mukuru cyari ubuhanuzi bw’umurimo ntangabuzima utunganye kandi wuzuye wakozwe na Yesu Kristo. Inyungu z’igitambo cye cy’incungu, amaherezo zizagera ku bantu batabarika bakomotse ku miryango 70 yaturutse kuri Nowa.—Itangiriro 10:1-29; Kubara 29:12-34; Matayo 20:28.
16, 17. (a) Ni ryari Umunsi Mukuru w’Ingando w’ikigereranyo watangiye, kandi ni gute wakozwe? (b) Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bifatanya mu kuwizihiza?
16 Bityo rero, Umunsi Mukuru w’Ingando wa kera werekezaga ku ikorakoranywa rishimishije ry’abanyabyaha bacunguwe bagashyirwa mu rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova. Isohozwa ry’ikigereranyo rw’uwo munsi mukuru ryatangiye kuri Pentekoti yo mu wa 33 I. C., ritangirana n’ikorakoranywa rishimishije ry’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka mu itorero rya Gikristo (Ibyakozwe 2:41, 46, 47). Abo basizwe bazirikanaga ko bari “abimukira” mu isi ya Satani, bitewe n’uko ‘iwabo ari mu ijuru’ (1 Petero 2:11; Abafilipi 3:20). Umunsi mukuru w’ibyishimo waje gupfukiranwa mu gihe gito, n’ubuhakanyi bwaje gutuma Kristendomu ishyirwaho ibaho (2 Abatesalonike 2:1-3). Icyakora, uwo munsi mukuru waje kongera gushyirwaho mu wa 1919, utangirana n’ikorakoranywa rishimishije ry’abasigaye bo mu 144.000 b’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, ryakurikiwe n’iry’imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose bavugwa mu Byahishuwe 7:9.
17 Imbaga y’abantu benshi bavugwaho kuba bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo, bikaba bigaragaza ko na bo bizihiza uwo Munsi Mukuru w’Ingando w’ikigereranyo bishimye. Kubera ko ari Abakristo bitanze, bifatanya bishimye mu murimo wo gukorakoranya benshi kurushaho basengera mu rusengero rwa Yehova. Byongeye kandi, kubera ko ari abanyabyaha, bazirikana ko badafite uburenganzira buhoraho bwo gutura ku isi. Bagomba gukomeza kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, bafatanyije n’abazazuka, kugeza ubwo bazagera ku butungane bwa kimuntu ku iherezo ry’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo.—Ibyahishuwe 20:5.
18. (a) Ni iki kizaba ku iherezo ry’Imyaka Igihumbi y’Ubwami bwa Kristo? (b) Ni gute ugusenga k’ukuri kwa Yehova kuzatsinda burundu?
18 Hanyuma, abayoboke b’Imana ku isi bazahagarara imbere yayo mu butungane bwa kimuntu batagikeneye imirimo y’abatambyi bo mu ijuru. Igihe kizaba gisohoye cyo kugira ngo Yesu Kristo ‘ashyikirize Imana ubwami, ni yo Data wa twese’ (1 Abakorinto 15:24). Satani azabohorwa ‘kugira ngo amare igihe gito’ agerageza abantu batunganye. Umuntu wese utizerwa, azarimbuka iteka ryose, arimburanwe na Satani hamwe n’abadayimoni be. Abazakomeza kuba abizerwa, bazahabwa ubuzima bw’iteka. Bazatura muri Paradizo ku isi ubuziraherezo. Bityo, Umunsi Mukuru w’Ingando w’ikigereranyo uzaba usojwe neza kandi ufite icyo ugezeho. Ugusenga k’ukuri kuzaba gutsinze, bityo Yehova ahabwe ikuzo iteka ryose, kandi abantu bagire ibyishimo bitagira iherezo.—Ibyahishuwe 20:3, 7-10, 14, 15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro umurongo ku wundi ku bihereranye na Zekariya igice cya 14, reba igitabo cyitwa Le paradis rétabli parmi les hommes—grâce à la Théocratie!, cyanditswe mu mwaka wa 1972 na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., igice cya 21 n’icya 22.
b Kugira ngo ubone ibisobanuro birenzeho ku bihereranye n’Abanetinimu bo muri iki gihe, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1992, ku ipaji ya 16.—Mu Gifaransa.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ “Yerusalemu” yari imeze ite ubwo yagabwagaho igitero mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi?—Zekariya 14:2.
◻ Ni iki cyageze ku bwoko bw’Imana uhereye mu wa 1919?
◻ Ni ba nde muri iki gihe bifatanya mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando w’ikigereranyo?
◻ Ni gute ugusenga k’ukuri kuzatsinda burundu?