Abagize Imbaga y’Abantu Benshi Bakora Umurimo Wera
‘Bayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro.’—IBYAHISHUWE 7:15.
1. Ni iyihe ntambwe y’ingenzi yo gusobanukirwa mu buryo bw’umwuka yatewe mu wa 1935?
KU ITARIKI ya 31 Gicurasi 1935, intumwa zari zoherejwe mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Washington, D.C., zari zifite ibyishimo byinshi. Ku ncuro ya mbere, aho ni ho imbaga nyamwinshi (cyangwa imbaga y’abantu benshi) bavugwa mu Byahishuwe 7:9, bamenyekanye neza mu buryo buhuje n’indi mirongo ya Bibiliya, hamwe n’ibindi bintu byari byaratangiye kubaho.
2. Ni iki cyagaragaje ko umubare urushaho kwiyongera wari warasobanukiwe ko Imana itari yarabahamagariye ubuzima bwo mu ijuru?
2 Hafi ibyumweru bitandatu mbere yaho, mu gihe cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu matorero y’Abahamya ba Yehova, abantu 10.681 mu bari bahari (hafi 1 kuri 6) nta bwo bafashe ku mugati na divayi by’ibigereranyo, kandi abantu 3.688 muri abo, bari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bakoranaga umwete. Kuki bifashe ntibarye kuri ibyo bigereranyo? Ni ukubera ko bashingiye ku byo bari barize muri Bibiliya, babonaga ko Imana itari yarabahamagariye ubuzima bwo mu ijuru, ko ahubwo bari kuzifatanya mu bundi buryo mu bintu birangwa n’urukundo byaringanijwe na Yehova. Bityo rero muri iryo koraniro, ubwo uwatangaga disikuru yasabaga ko “abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bahaguruka,” byagenze bite? Abantu babarirwa mu bihumbi barahagurutse, maze hakurikiraho ukwiyungikanya k’urufaya rw’amashyi y’abari bateze amatwi.
3. Kuki kugaragazwa kw’imbaga y’abantu benshi kwatumye habaho indi ntera nshya mu murimo wo mu murima, kandi ni gute Abahamya biyumvise ku bihereranye n’ibyo?
3 Icyo izo ntumwa zamenyeye muri iryo koraniro, cyatumye umurimo wazo ufata indi ntera nshya. Zaje kumenya ko noneho, mbere y’iherezo rya gahunda ishaje, hari imbaga y’abantu benshi bari kuzahabwa igikundiro cyo kungukirwa n’uburyo Yehova yaringanije bwo kuzarokora ubuzima, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahinduwe paradizo. Mbega ukuntu abakunda ukuri bagejejweho ubutumwa bususurutsa! Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko hari umurimo ukomeye wagombaga gukorwa—umurimo uteye ibyishimo. Nyuma y’imyaka myinshi, uwitwa John Booth, waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yavuze ibyo yibukaga agira ati “iryo koraniro ryadusigiye ibintu byinshi byadushimishije.”
4. (a) Umurimo wo gukorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi wagutse mu rugero rungana iki kuva mu wa 1935? (b) Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaza ko bafite ukwizera kuzima?
4 Mu myaka yakurikiyeho, umubare w’Abahamya ba Yehova wariyongereye mu buryo butangaje. N’ubwo bagezweho kenshi n’ibitotezo bikaze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, umubare wabo wikubye hafi incuro eshatu mu gihe cy’imyaka icumi gusa. Kandi umubare w’ababwiriza bagera ku 56.153 batangaga ubuhamya mu ruhame mu mwaka wa 1935 wariyongereye, maze mu mwaka wa 1994, ugera ku babwiriza b’Ubwami basaga 4.900.000, mu bihugu bisaga 230. Abenshi muri bo ni abiringiye kandi bategerezanije amatsiko kuzabarirwa mu bo Yehova azaha ubuzima butunganye mu isi izaba yahinduwe paradizo. Mu by’ukuri, babaye imbaga y’abantu benshi ubagereranije n’abagize umukumbi muto. Si abantu bavuga ko bafite ukwizera, ariko ntibakugaragaze (Yakobo 1:22; 2:14-17). Abo bose bageza ku bandi ubutumwa bwiza buhereranye n’Ubwami bw’Imana. Mbese, uri umwe mu bagize iyo mbaga y’abantu benshi bishimye? Kuba Umuhamya urangwa n’ibikorwa, ni ikimenyetso cy’ingenzi kigomba kubaranga, ariko kandi si ibyo gusa.
‘Bahagaze Imbere y’Intebe’
5. Kuba abagize imbaga y’abantu benshi “bahagaze imbere ya ya ntebe,” bigaragaza iki?
5 Mu iyerekwa ryahishuriwe intumwa Yohana, yababonye “bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:9). Kuba abagize imbaga y’abantu benshi bahagaze imbere y’intebe y’Imana, nk’uko byavuzwe muri uwo murongo, bigaragaza ko bemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bwuzuye. Ibyo bikubiyemo byinshi. Urugero: (1) Bemera uburenganzira Yehova afite bwo kumenyera abagaragu be icyiza n’ikibi (Itangiriro 2:16, 17; Yesaya 5:20, 21). (2) Bumvira Yehova mu gihe ababwira binyuriye mu Ijambo rye (Gutegeka 6:1-3; 2 Petero 1:19-21). (3) Bazi agaciro ko kugandukira abo Yehova yashinze ubuyobozi (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:22, 23; 6:1-3; Abaheburayo 13:17). (4) N’ubwo badatunganye, bihatira nta buryarya kwitabira ubuyobozi bwa gitewokarasi batagononwa, ahubwo babikunze, babivanye ku mutima (Imigani 3:1; Yakobo 3:17, 18). Bahagaze imbere y’intebe kugira ngo bakorere Yehova umurimo wera, bakaba bamwubaha cyane kandi bamukunda urukundo rwimbitse. Ku bihereranye n’abo bagize imbaga y’abantu benshi, kuba “bahagaze” imbere y’intebe, bigaragaza ko bemerwa n’Uwicaye kuri iyo ntebe. (Gereranya n’Ibyahishuwe 6:16, 17.) Ni iki ukwemerwa kwabo gushingiyeho?
“Bambaye Ibishura Byera”
6. (a)Kuba abagize imbaga y’abantu benshi “bambaye ibishura byera,” bisobanura iki? (b) Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bironkera igihagararo kirangwa no gukiranuka imbere ya Yehova? (c) Ni mu ruhe rugero kwizera amaraso ya Kristo yamenwe bigira ingaruka ku mibereho y’abagize imbaga y’abantu benshi?
6 Ibisobanuro intumwa Yohana itanga ku bihereranye n’ibyo yabonye, bivuga ko abagize imbaga y’abantu benshi bari “bambaye ibishura byera.” Ibyo bishura byera bishushanya igihagararo cyabo kitanduye kandi gikiranuka imbere ya Yehova. Ni gute bagera kuri icyo gihagararo? Twamaze kubona ko mu iyerekwa rya Yohana, bari bahagaze “imbere y’Umwana w’Intama.” Bemera ko Yesu Kristo ari “umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29). Yohana yumvise umwe muri ba bakuru, wari uri iruhande rw’intebe y’Imana mu iyerekwa, asobanura ati “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’intama. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana” (Ibyahishuwe 7:14, 15). Mu buryo bw’ikigereranyo, bejeje ibishura byabo bizera amaraso y’incungu ya Kristo. Nta bwo bapfa kwemera icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye incungu, ibi byo mu bwenge gusa. Kwemera icyo gitambo bigira ingaruka ku muntu wabo w’imbere; bityo, “umutima” ni wo bizeza (Abaroma 10:9, 10). Ibyo bigira ingaruka zikomeye cyane ku byo bakora mu mibereho yabo. Biyegurira Yehova ku bw’igitambo cya Kristo babigiranye ukwizera, ibyo bakabigaragaza bibizwa mu mazi, maze bakabaho mu buryo buhuje by’ukuri no kwitanga kwabo, bityo bakemererwa kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Mbega igikundiro cyiza—igikundiro umuntu agomba kurinda abigiranye ubwitonzi!—2 Abakorinto 5:14, 15.
7, 8. Ni gute umuteguro wa Yehova wafashije abagize imbaga y’abantu benshi kwirinda kwanduza imyambaro yabo?
7 Mu kwita ku mibereho myiza yabo y’iteka ryose ubigiranye urukundo, incuro nyinshi, umuteguro wa Yehova wagiye ugaragaza ingeso n’imyifatire bishobora gushyira ikizinga cyangwa kwanduza ibishura biranga umuntu, ku buryo aba atagihuje rwose n’ibivugwa mu magambo y’ubuhanuzi aboneka mu Byahishuwe 7:9, 10, n’ubwo yaba yihandagaza avuga ko abyujuje (1 Pet 1:15, 16). Mu gutsindagiriza ibyari byaratangajwe mbere, mu mwaka wa 1941 na nyuma yaho, incuro nyinshi Umunara w’Umurinzi wagiye ugaragaza ko byaba bidakwiriye rwose kubwiriza abandi, hanyuma mu gihe waba wiherereye, ukishyira mu bikorwa by’ubuhehesi cyangwa ubusambanyi (1 Abatesalonike 4:3; Abaheburayo 13:4). Mu mwaka wa 1947, hatsindagirijwe ko amahame ya Gikristo arebana n’ishyingirwa atangwa na Yehova, agomba kubahirizwa mu bihugu byose; bidashingiye ku byaba byemewe mu muco w’akarere aka n’aka, ku buryo abari gukomeza gutunga abagore barenze umwe, batari kongera kwitwa Abahamya ba Yehova.—Matayo 19:4-6; Tito 1:5, 6.
8 Mu mwaka wa 1973, Abahamya ba Yehova ku isi hose bagaragarijwe ko bose bagomba guca ukubiri n’ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ibikorwa bigaragara ko byanduza, urugero nko kunywa itabi, aho baba bari hose—ni ukuvuga atari mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu murimo wo mu murima gusa, ahubwo no mu gihe bari ku kazi k’umubiri cyangwa ahandi hantu hiherereye baba batabonwa n’abandi (2 Abakorinto 7:1). Mu wa 1987, mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova, urubyiruko rw’Abakristo rwahawe inama itajenjetse ivuga ko rugomba kwirinda kugira imibereho y’amaharakubiri, kugira ngo rukomeze kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana (Zaburi 26:1, 4). Incuro nyinshi, Umunara w’Umurinzi wagiye utanga umuburo wo kwirinda ibintu binyuranye biranga umwuka w’isi, kubera ko “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese” ryirinda ‘kwanduzwa n’iby’isi.’—Yakobo 1:27.
9. Ni ba nde mu by’ukuri bazemererwa guhagarara imbere y’intebe y’Imana nyuma y’umubabaro ukomeye?
9 Abo ukwizera kwabo gusunikira gukomeza kutandura mu buryo bw’umwuka no mu myifatire, ni bo bazaba ‘bagihagaze imbere ya ya ntebe’ ari abagaragu b’Imana bemewe nyuma y’umubabaro ukomeye dutegereje. Abo ni abantu badapfa gutangira imibereho ya Gikristo gusa, ahubwo bakomeza no kuyibamo mu budahemuka.—Abefeso 4:24.
“Amashami y’Imikindo mu Ntoki Zabo”
10. Amashami y’imikindo Yohana yabonye mu ntoki z’abagize imbaga y’abantu benshi asobanura iki?
10 Nk’uko intumwa Yohana yabibonye, mu bintu by’ingenzi byarangaga abagize imbaga y’abantu benshi, ni uko bari “bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.” Ibyo bisobanura iki? Nta gushidikanya ko ayo mashami y’imikindo yibukije Yohana iby’iminsi mikuru y’ingando ya Kiyahudi, iminsi mikuru ishimishije kurusha iyindi yose yizihizwaga kuri kalendari y’Abaheburayo, ikaba yarizihizwaga nyuma y’isarura ryo mu mpeshyi. Mu buryo buhuje n’Amategeko, amashami y’imikindo, hamwe n’ay’ibindi biti, yakoreshwaga mu kubaka ingando babagamo mu gihe cyo kwizihiza iyo minsi mikuru (Abalewi 23:39-40; Nehemiya 8:14-18). Nanone kandi, ayo mashami y’imikindo yazunguzwaga n’abasengeraga mu rusengero mu gihe babaga baririmba indirimbo ya Hallel (Zaburi 113-118). Nta gushidikanya kandi ko kuzunguza amashami y’imikindo byaba byaribukije Yohana igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu ahetswe n’indogobe, igihe imbaga y’abasengaga bazunguzaga amashami y’imikindo bishimye, maze bagatera hejuru bavuga bati “hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka; ni we Mwami w’Abisirayeli” (Yohana 12:12, 13)! Bityo, kuzunguza amashami y’imikindo, bigaragaza ko abagize imbaga y’abantu benshi bashimagiza Ubwami bwa Yehova hamwe n’Umwami wasizwe na we, babigiranye ibyishimo.
11. Kuki mu by’ukuri abagaragu b’Imana babonera ibyishimo mu gukorera Yehova?
11 Uwo mutima w’ibyishimo ni na wo muri iki gihe uranga imbaga y’abantu benshi, bakorera Yehova. Ibyo ntibishaka kuvuga ko badahura n’ingorane, ibibatera agahinda cyangwa imibabaro. Ariko kandi, ukunyurwa kubonerwa mu gukorera no gushimisha Yehova, kurabihigika. Ni yo mpamvu umumisiyonari umwe wari umaze imyaka 45 akorera umurimo we muri Guatemala hamwe n’umugabo we, yavuze ibihereranye n’imimerere yo mu rwego rwo hasi yari ibakikije, umurimo ukomeye n’urugendo rurimo akaga rwari rugize ubuzima bwa buri munsi, mu mihati yabo yo kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku mirenge ituwe n’Abahindi. Yarangije agira ati “ni cyo gihe twagizemo ibyishimo byinshi kurusha ikindi gihe cyose mu mibereho yacu.” N’ubwo yagerwagaho n’ingaruka z’izabukuru n’uburwayi, mu magambo ya nyuma yo mu nyandiko y’imibereho ya buri munsi, harimo amagambo agira ati “bwari ubuzima bwiza, bushimishije cyane.” Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bagira ibyiyumvo nk’ibyo ku bihereranye n’umurimo wabo.
“Umurimo Wera ku Manywa na Nijoro,” (NW)
12. Haba ku manywa cyangwa nijoro, ni iki Yehova abona hano ku isi?
12 Abo basenga Yehova bishimye, bakorera Yehova “umurimo wera ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:15, NW). Ku isi hose, abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya muri uwo murimo wera. Mu bihugu bimwe na bimwe, iyo ari nijoro abantu baryamye, mu bindi bihugu ho izuba riba riva kandi Abahamya ba Yehova baba barimo batanga ubuhamya babishishikariye. Uko isi ihora izenguruka ku manywa na nijoro, ni na ko baba barimo baririmba indirimbo zo gusingiza Yehova (Zaburi 86:9). Ariko kandi, umurimo ukorwa ku manywa na nijoro werekezwaho mu Byahishuwe 7:15, ni uwa bwite kurushaho.
13. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza icyo gukora umurimo “ku manywa na nijoro” bisobanura?
13 Buri muntu wese mu bagize imbaga y’abantu benshi, akora umurimo wera ku manywa na nijoro. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko ibyo bakora byose bibonwa ko ari umurimo wera? Ni iby’ukuri ko ibyo baba bakora byose, biga kubikora mu buryo buhesha Yehova icyubahiro (1 Abakorinto 10:31; Abakolosayi 3:23). Icyakora, “umurimo wera” ukubiyemo ibirebana gusa mu buryo butaziguye n’ukuntu umuntu ayoboka Imana. Kwiyemeza gukora umurimo “ku manywa na nijoro,” bikubiyemo guhozaho cyangwa kutadohoka no kuwukorana imihati ivuye ku mutima.—Gereranya na Yosuwa 1:8; Luka 2:37; Ibyakozwe 20:31; 2 Abatesalonike 3:8.
14. Ni iki cyatuma umurimo wacu bwite wo mu murima uhuza n’ibyavuzwe ku murimo ukorwa “ku manywa na nijoro”?
14 Mu gihe abagize imbaga y’abantu benshi bakora umurimo bari mu rugo rw’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwo ku isi rwa Yehova, bihatira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe kandi batadohoka. Hari benshi bishyiriyeho intego yo kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Abandi na bo bihatira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa ubw’umufasha. Akenshi, usanga bashishikariye gutanga ubuhamya mu mihanda no ku maduka mu gitondo cya kare. Abahamya bamwe na bamwe, bayobora ibyigisho bya Bibiliya nijoro kugira ngo bafashe abashimishijwe mu buryo butababangamiye. Batanga ubuhamya mu gihe bahaha, mu gihe bari ku rugendo, mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita, no kuri telefoni.
15. Uretse umurimo wo mu murima, ni iki kindi gikubiye mu murimo wacu wera?
15 Kwifatanya mu materaniro y’itorero na byo, ni kimwe mu bigize umurimo wacu wera; kimwe n’imirimo yo kubaka no gufata neza aho amakoraniro ya Gikristo abera. Hakubiyemo n’imihati umuntu agira mu gutera abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo inkunga no kubafasha mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, kugira ngo bakomeze kugira umwete mu murimo wa Yehova. Muri ibyo hakubiyemo n’umurimo wa Komite zacu zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Umurimo wo kuri Beteli mu nzego zawo zose, hamwe n’imirimo dukorana ubwitange mu gihe cy’amakoraniro, na yo ni imirimo yera. Mu by’ukuri, mu gihe imibereho yacu ishingiye ku mishyikirano dufitanye na Yehova, iba yuzuyemo umurimo wera. Nk’uko uwo murongo ubivuga, ubwoko bwa Yehova bukora “umurimo wera ku manywa na nijoro,” (NW) kandi bukawuboneramo ibyishimo byinshi.—Ibyakozwe 20:35; 1 Timoteyo 1:11.
“Bo mu Mahanga Yose n’Imiryango Yose n’Amoko Yose n’Indimi Zose”
16. Ni gute ukuri k’uko abagize imbaga y’abantu benshi baturuka “mu mahanga yose” kugaragara?
16 Abagize imbaga y’abantu benshi, baturuka mu mahanga yose. Imana ntirobanura ku butoni, kandi incungu yatanzwe binyuze kuri Yesu Kristo irahagije kugira ngo itwikire ibyaha bya bose. Ubwo imbaga y’abantu benshi yagaragazwaga ubwa mbere mu buryo buhuje n’Ibyanditswe mu wa 1935, Abahamya ba Yehova bakoreraga mu bihugu 115. Mu wa 1990, umurimo wo gushaka abagereranywa n’intama wari warageze mu bihugu biruta ibyo ho incuro zisaga ebyiri.—Mariko 13:10.
17. Ni iki kirimo gukorwa mu gufasha abantu bo mu ‘miryango yose, n’amoko yose, n’indimi zose’ kugira ngo babarirwe mu bagize imbaga y’abantu benshi?
17 Mu gushaka abashobora kuba bamwe mu bagize imbaga y’abantu benshi, Abahamya ba Yehova ntibitaye gusa ku matsinda y’amahanga, ahubwo nanone bitaye ku matsinda y’imiryango n’amoko n’indimi ari muri ayo mahanga. Kugira ngo bagere kuri abo bantu, Abahamya bandika ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 300. Kugira ngo bashobore gucapa ibyo bitabo, bibasaba gutoza no gushyiraho amatsinda y’abahinduzi babishoboye, kubaha ibikoresho bya za orudinateri bishobora gukoreshwa muri izo ndimi zose. Mu myaka itanu ishize, indimi 36 zivugwa n’abantu bagera kuri 98.000.000, ziyongereye ku mubare w’indimi zisanzwe zikoreshwa. Byongeye kandi, Abahamya bihatira gusura abo bantu buri wese ku giti cye, kugira ngo babafashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.—Matayo 28:19, 20.
‘Bavuye mu Mubabaro Mwinshi’
18. Igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, ni nde uzarindwa? (b) Ni ayahe magambo azatangazanywa ibyishimo icyo gihe?
18 Ubwo abamarayika bazarekura imiyaga yo kurimbura ivugwa mu Byahishuwe 7:1, nta bwo “imbata z’Imana yacu” zasizwe ari zo zonyine zizabona uburinzi bwa Yehova bwuje urukundo, ahubwo n’abagize imbaga y’abantu benshi bifatanyije na zo mu gusenga k’ukuri, bazabubona. Nk’uko intumwa Yohana yabibwiwe, abagize imbaga y’abantu benshi bazava ‘mu mubabaro mwinshi’ barokotse. Mbega ukuntu icyo gihe bazarangurura ijwi ry’ishimwe n’iry’ibyishimo ubwo bazaba bavuga bati “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama”! Kandi n’abagaragu b’Imana b’indahemuka bo mu ijuru bose bazungamo bagira bati “Amen; amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”—Ibyahishuwe 7:10-14.
19. Ni mu wuhe murimo ushimishije abazarokoka bazifatanyamo babigiranye umwete?
19 Mbega ukuntu icyo kizaba ari igihe cy’ibyishimo! Abazaba bariho bose bazaba abagaragu b’Imana y’ukuri yonyine! Gukorera Yehova ni byo bizahesha abo bose ibyishimo biruta ibindi byose. Hazaba hari imirimo myinshi igomba gukorwa—imirimo ishimishije! Isi igomba guhindurwa Paradizo. Abapfuye bagera kuri za miriyoni zibarirwa mu bihumbi, bazazurwa maze bigishwe inzira za Yehova. Mbega ukuntu kubyifatanyamo bizaba ari igikundiro gishimishije!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe ngaruka ibyabaye mu wa 1935 byagize ku murimo wo mu murima w’Abahamya ba Yehova?
◻ Ni iki kigaragazwa no kuba abagize imbaga y’abantu benshi berekanwa “bahagaze imbere ya ya ntebe”?
◻ Ni gute ugushimira ku bw’amaraso y’Umwana w’Intama byagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu?
◻ Kuzunguza amashami y’imikindo kwabo bisobanura iki?
◻ Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bakora umurimo wera ku manywa na nijoro?
[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]
Umurimo wabo wera urangwa no guhozaho umwete, n’umuhati udacogora