Ikinyagihumbi cya Gatatu Kizatangira Ryari?
MBESE, waba warigeze kumva abantu bavuga ko ikinyagihumbi cya gatatu kitazatangira mu mwaka wa 2000 ahubwo ko kizatangira mu wa 2001? Ibyo ni ukuri—mu rugero runaka. Turamutse tuvuze ko Yesu Kristo yavutse mu mwaka ubu uzwi ko ari umwaka wa 1 M.I.C., nk’uko hari bamwe bigeze kubivuga, icyo gihe itariki ya 31 Ukuboza 2000 (nta bwo ari 1999), mu by’ukuri ni yo yaranga iherezo ry’ikinyagihumbi cya kabiri, naho itariki ya 1 Mutarama 2001 ikaranga intangiriro y’icya gatatu.a Ariko kandi, muri iki gihe, intiti hafi ya zose zemeranywa ko Yesu Kristo atavutse mu mwaka wa 1 M.I.C. None se, yavutse ryari?
Yesu Yavutse Ryari?
Bibiliya ntihishura itariki nyayo Yesu yavukiyeho. Ariko kandi, ivuga ko yavutse “ku ngoma y’Umwami Herode” (Matayo 2:1). Intiti nyinshi mu bihereranye na Bibiliya zitekereza ko Herode yapfuye mu mwaka wa 4 M.I.C., kandi ko Yesu yavutse mbere y’icyo gihe—wenda nko mu ntangiriro z’umwaka wa 5 cyangwa wa 6 M.I.C. Imyanzuro yabo ku bihereranye n’urupfu rwa Herode bayishingira ku magambo yavuzwe n’umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Flavius Josephus.b
Dukurikije uko Josephus yabivuze, mbere gato y’urupfu rw’Umwami Herode, habayeho ubwirakabiri bw’ukwezi. Intiti mu bihereranye na Bibiliya zerekeza ku bwirakabiri bw’igice bw’ukwezi bwabaye ku itariki ya 11 Werurwe mu mwaka 4 M.I.C., zivuga ko ari igihamya cy’uko Herode agomba kuba yarapfuye muri uwo mwaka. Ariko kandi, mu mwaka wa 1 M.I.C., habayeho ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi ku itariki ya 8 Mutarama hamwe n’ubwirakabiri bw’igice bw’ukwezi ku itariki ya 27 Ukuboza. Nta n’umwe ushobora kuvuga niba Josephus yari arimo yerekeza kuri bumwe mu bwirakabiri bwabaye mu mwaka wa 1 M.I.C. cyangwa ku bwabaye mu mwaka wa 4 M.I.C. Ku bw’ibyo rero, ntidushobora gukoresha amagambo ya Josephus kugira ngo tugene umwaka nyawo Herode yapfiriyemo. N’ubwo twabikora, turamutse tutabonye ibindi bisobanuro, ni ha handi ntitwashobora kugena igihe Yesu yavukiye.
Igihamya gikomeye cyane kurusha ibindi byose dufite ku bihereranye n’ivuka rya Yesu, gituruka muri Bibiliya. Inkuru yahumetswe ivuga ko mubyara wa Yesu, ari we Yohana Umubatiza, yatangiye umurimo we w’ubuhanuzi mu mwaka wa 15 wo ku ngoma y’Umwami w’Abami w’Abaroma, Kayisari Tiberiyo (Luka 3:1, 2). Amateka adashingiye kuri Bibiliya ahamya ko Tiberiyo yimitswe ngo abe umwami w’abami ku itariki ya 15 Nzeri mu mwaka wa 14 I.C., bityo umwaka wa 15 w’ingoma ye wari guhera mu mpera z’umwaka wa 28 I.C. ukageza mu mpera z’umwaka wa 29 I.C. Icyo gihe ni bwo Yohana yatangiye umurimo we, kandi uko bigaragara Yesu yatangiye umurimo we hashize amezi atandatu nyuma y’aho (Luka 1:24-31). Ibyo, ubikomatanyirije hamwe n’ibindi bihamya, byatuma tubona ko Yesu yatangiye umurimo we ku muhindo w’umwaka wa 29 I.C.c Bibiliya ivuga ko Yesu yari “amaze imyaka nka mirongo itatu avutse” ubwo yatangiraga umurimo we wo kwigisha (Luka 3:23). Niba ku muhindo w’umwaka wa 29 I.C. yari afite imyaka 30, agomba kuba yaravutse ku muhindo w’umwaka wa 2 M.I.C. Noneho, turamutse tubaze imyaka ibihumbi bibiri tugana imbere duhereye ku muhindo w’umwaka wa 2 M.I.C. (twibuka ko nta mwaka wa zeru wabayeho; bityo, kuva mu mwaka wa 2 M.I.C. kugeza mu mwaka wa 1 I.C. hari imyaka ibiri), tubona ko ikinyagihumbi cya kabiri cyarangiye n’icya gatatu kigatangira mu muhindo w’umwaka wa 1999!
Mbese ibyo hari icyo bivuze? Urugero, mbese, intangiriro y’ikinyagihumbi cya gatatu ni yo yari kuzagaragaza intangiriro y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo, buvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe? Oya. Bibiliya nta na hamwe igaragaza isano iryo ari ryo ryose hagati y’ikinyagihumbi cya gatatu n’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo.
Yesu yahaye abigishwa be umuburo wo kwirinda gukekeranya ku byerekeranye n’amatariki. Yabwiye abigishwa be ati “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine” (Ibyakozwe 1:7). Mbere y’aho, Yesu yari yarahishuye ko na we ubwe atari azi igihe Imana yari kuzasohoreza urubanza kuri iyi gahunda mbi, kugira ngo iharurire inzira Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo. Yagize ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.”—Matayo 24:36.
Mbese, byaba bihuje n’ubwenge kwitega ko Kristo azagaruka hashize neza neza imyaka 2.000 uhereye igihe yavukiye ari umuntu? Oya, si uko biteye. Yesu agomba kuba yari azi itariki yavukiyeho. Kandi nta gushidikanya ko yari azi ukuntu yabara imyaka 2.000 ahereye kuri iyo tariki. Nyamara kandi, ntiyari azi umunsi n’isaha yo kuza kwe. Uko bigaragara, kumenya itariki yo kugaruka kwe ntibyari kuba ari ibintu byoroheje cyane gutyo! “Iminsi n’ibihe” byari mu maboko ya Se—ni ukuvuga ingengabihe we wenyine yari azi.
Byongeye kandi, Yesu ntiyategetse abigishwa be kuzamutegerereza mu karere kazwi k’ahantu ho ku isi. Ntiyababwiye ko bagombaga kwirundanyiriza ahantu hamwe ngo bategereze, ahubwo yababwiye ko bagombaga gutatana ‘bakagera ku mpera y’isi,’ maze bagahindura abantu abigishwa bakomoka mu mahanga yose. Ntiyigeze asesa iryo tegeko.—Ibyakozwe 1:8; Matayo 28:19, 20.
Mbese, Ibyiringiro Abantu Bafite ku Bihereranye n’Ikinyagihumbi Bizayoyoka?
Ariko kandi, abantu bamwe na bamwe batsimbarara ku bitekerezo byo mu rwego rw’idini, bafite ibyiringiro bikabije ku birebana n’umwaka wa 2000. Bizeye ko mu mezi make ari imbere, ibice bimwe na bimwe byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe bizasohora mu buryo nyabwo. Koko rero, batekereza ko na bo ubwabo bari mu bazagira uruhare muri iryo sohozwa mu buryo bwa bwite. Urugero, berekeza ku buhanuzi bwanditswe mu Byahishuwe 11:3, 7, 8, ubuhanuzi buvuga iby’abahamya babiri bahanurira “mu mudugudu munini, ni wo witwa i Sodomu no mu Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo . . . [“yamanitswe,” NW].” Mu gihe abo bahamya babiri barangije guhamya kwabo, bicwa n’inyamaswa y’inkazi izamuka ivuye ikuzimu.
Dukurikije raporo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The New York Times Magazine cyo ku itariki ya 27 Ukuboza 1998, umuyobozi w’itsinda rimwe ryo mu rwego rw’idini “yabwiye abayoboke be ko ari umwe muri abo bahamya babiri, mu idosiye y’ubuzima bwe akaba yarandikiwe kuva akivuka ko ari we uzatangaza irimbuka ry’isi hamwe no kuza k’Umwami—hanyuma Satani akamwicira mu mihanda y’i Yerusalemu.” Mu buryo bwumvikana, abategetsi ba Isirayeli bifashe impungenge. Batinya ko intagondwa zimwe na zimwe zishobora kugerageza “gusohoza” ubwo buhanuzi zikurikije uko zo zibyumva—kabone n’iyo ibyo byaba bikubiyemo gushoza intambara! Ariko kandi, Imana ntikeneye “ubufasha” bw’abantu kugira ngo isohoze umugambi wayo. Ubuhanuzi bwose bwo muri Bibiliya buzasohozwa mu gihe Imana yagennye no mu buryo bwayo bwite.
Igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe “mu bimenyetso,” (NW). Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 1:1, Yesu yifuzaga guhishurira “imbata ze” (si isi yose muri rusange) ibyari bikwiriye kuzabaho vuba. Kugira ngo imbata za Kristo, cyangwa abigishwa be basobanukirwe igitabo cy’Ibyahishuwe, bari kuzakenera umwuka wera w’Imana, uwo Yehova aha abakora ibimushimisha. Iyo igitabo cy’Ibyahishuwe kiza kuba kigomba gusobanuka gifashwe uko cyakabaye, n’abantu badafite ukwizera bashoboraga kugisoma kandi bakacyumva. Icyo gihe ntibyari kuba bikibaye ngombwa ko Abakristo basenga basaba umwuka wera kugira ngo bacyumve.—Matayo 13:10-15.
Twabonye ko dukurikije ibihamya bishingiye kuri Bibiliya, ikinyagihumbi cya gatatu uhereye igihe Yesu yavukiye gitangirana n’umuhindo w’umwaka wa 1999, kandi ko cyaba icyo gihe, haba ku itariki ya 1 Mutarama 2000 cyangwa iya 1 Mutarama 2001, nta tariki n’imwe muri izo ifite icyo isobanura cyihariye. Icyakora, hari ikinyagihumbi gishishikaza Abakristo mu buryo bwimbitse. None se niba atari ikinyagihumbi cya gatatu, ni ikihe? Igice cya nyuma muri uru ruhererekane kiri busubize icyo kibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ni Umwaka wa 2000 Cyangwa ni Uwa 2001?” ku ipaji ya 5.
b Dukurikije uburyo bwo gukurikiranya ibihe bwakoreshejwe n’izo ntiti, ikinyagihumbi cya gatatu cyagombaga kuba cyaratangiye mu mwaka wa 1995 cyangwa uwa 1996.
c Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba igitabo Insight on the Scriptures, cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York, Inc., Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 1094-1095.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Mbese, Ni Umwaka wa 2000 Cyangwa ni Uwa 2001?
Kugira ngo tumenye impamvu hari abantu bamwe na bamwe bavuga ko ikinyagihumbi cya gatatu uhereye igihe Yesu yavukiye kizatangira ku itariki ya 1 Mutarama 2001, reka dufate uru rugero. Tuvuge ko urimo usoma igitabo gifite amapaji 200. Mu gihe ugeze aho ipaji ya 200 itangirira, uba wararangije gusoma amapaji 199, usigaranye indi paji imwe ugomba gusoma. Uzaba utararangiza icyo gitabo kugeza igihe uzagerera ku mpera y’ipaji ya 200. Mu buryo nk’ubwo, imyaka 999 y’iki kinyagihumbi turimo, nk’uko abantu benshi babitekereza, izashira ku itariki ya 31 Ukuboza 1999, hakazaba hasigaye umwaka umwe kugira ngo tugere ku iherezo ry’ikinyagihumbi. Dukurikije ubwo buryo bwo kubara, ikinyagihumbi cya gatatu kizatangirana n’itariki ya 1 Mutarama 2001. Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko kuri iyo tariki imyaka 2.000 yuzuye itaburaho n’umwe, izaba ishize uhereye ku itariki Yesu yavukiyeho nk’uko iki gice kibigaragaza.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Uko Uburyo bwo Kubara Amatariki bwa M.K. na A.D. Bwabayeho
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatandatu I.C., Papa Yohani wa I yahaye umuntu wihaye Imana witwaga Dionysius Exiguus inshingano yo gushaka uburyo bwo kubara bwari kuzatuma za paruwasi zishobora kugena itariki yemewe ya Pasika.
Dionysius yahise atangira imirimo. Yatangiye kubara asubira inyuma, arenga ku rupfu rwa Yesu, agera ku mwaka yatekerezaga ko ari wo Yesu yavutsemo; hanyuma agenda aha buri mwaka umubare ahereye icyo gihe. Dionysius yise icyo gihe gihera ku ivuka rya Yesu “A.D.” (bisobanurwa ngo Anno Domoni—ni ukuvuga “mu mwaka w’Umwami wacu.”) N’ubwo Dionysius yari agamije gusa gushyiraho uburyo bwiringirwa bwo kubara Pasika ya buri mwaka, mu buryo butagambiriwe yazanye igitekerezo ku bihereranye no kubara imyaka yo kuva ku ivuka rya Kristo gukomeza.
N’ubwo intiti nyinshi zemeranya ko Yesu atavutse mu mwaka Dionysius yagize urufatiro rw’imibare ye, uburyo bwe bwo gukurikiranya ibihe butuma dushobora kumenya igihe ibintu runaka byabereye mu gihe kigenda gihita no kubona isano riri hagati yabyo.